Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Isi yose yacitse ururondogoro kubera intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine. Bamwe bavuga ko ishobora kubyara intambara ya 3 y’isi ariko bakabiburira ibimenyetso kuko n’ubwo ibihugu byinshi byamaze kugaragaza aho bihagaze, igihangange nka Leta zunze ubumwe z’Amerika zanze koherezayo ingabo ngo zihangane n’iz’Abarusiya. Ese Vladmir Putin yari yarateguye iyi ntambara cyangwa byabaye guhurirana gusa? Niba se ari uguhurirana kuki umubare 68 ugaruka mu ntambara z’isi zabaye? Nibyo tugiye kureba.
Intambara ya mbere y’isi yatangiye ku wa 28/07/1914. Iyi mibare uyiteranyije ibiri ibiri wabona 28+07+19+14= 68. Ni nako bimeze ku ntambara ya kabiri y’isi kuko yatangiye ku itariki ya 01/09/1939. Naho uteranyije imibare ibiri ibiri wabona 01+09+19+39 =68. Aha hombi wabyita simple coïncidence ariko sibyo kuko uyu mubare ushobora kuba ufite ikindi uvuga kuko intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine yatangiye kuri 24/02/2022, wateranya imibare ibiri ibiri ukabona 24+02+20+22= 68. Wa mubare waranze intambara z’isi ukaba uragarutse. Ikindi izi ntambara zose zihuriyeho ni uko zitangira ari ku wa Kane.
Uku gusa rero ku mubare 68 ndetse ukagwa buri gihe ku wa kane bifite icyo bisobanuye. Ntitugiye kuraguza umutwe ariko utari umwana wese arabona ko nta nduru ivugira ubusa ku gasozi. Bigaragara neza ko abateguye izi ntambara bafite aho bahuriye kuko kubyita coïncidence byaba ari ukwibeshya. Iyo ubirebeye hafi usanga Uburusiya bwari bwarateguye kera iyi ntambara, ndetse bushyiraho uburyo bwihariye bwa transaction y’amafaranga kugira ngo buzabashe guhangana n’ibihano byari gukurikira kugaba ibi bitero.
Uburusiya bwumva bwarashoye intambara ifite impamvu kuko budashaka ko Ukraine itatira amasezereno ya Valsovie yabuzaga ibihugu byahoze bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete (URSS) kujya muri OTAN/NATO, ariko na none bukavuga ko abaturage bo muri Ukraine bavuga ikirusiya barimo kwicwa mu gisa na jenoside.
Ku rundi ruhande Ukraine yumva ari uburenganzira bwayo kujya mu muryango ishaka kuko ari igihugu kigenga kuva mu 1991. Ihakana yivuye inyuma kuba inyuma y’ubwicanyi bukorerwa Abarusiya mu burasirazuba bwayo, ahubwo ikabigereka ku mitwe y’ibyihebe yamaze kugira indiri kariya gace.
Perezida w’Uburusiya rero ntiyateye Ukraine mu buryo buhubukiweho, ahubwo yabanje kubitegura neza ndetse ahitamo itariki yo kugaba ibitero ihuje n’umubare 68, bigaragara ko ufite icyo uvuga mu mateka y’intambara z’isi ndetse no muri politiki muri rusange.
Mu kwanzura rero twavuga ko nta handi dushobora gushakira amateka y ’intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya uretse kuba amateka yisubiramo. Mu gihe Ubushinwa bwamaze kwemera ko bugiye kugira uruhare muri iyi ntambara, nta gushidikanya ko isi yose igiye gufata impande. Ibihugu bimwe birajya ku Burusiya ibindi bijye kuri Amerika, intambara ya 3 y’isi ishobora gutangira ityo.
Ikibabaje ni uko ingaruka z’iyi ntambara zitari buze kugarukira muri Ukraine gusa, ahubwo ziragera ku isi yose, nizigera muri Afurika n’ubundi isanzwe ifite ubukungu bujegajega, ziyogereho uburimiro. Nta n’umwe utabona ko ingaruka zizagera ku Rwanda aho ibiciro bizamuka umunsi ku munsi, aho ikilo cy’isukari cyavuye ku 1000FRW kikagera ku 1800FRW mu gihe kitarenze icyumweru. Byanze bikunze uyu mubare 68 uraza gukora akantu. Niba se atari ibanga kuki uyu mubare 68 ugaruka mu ntambara z’isi?
Manzi Uwayo Fabrice