Yanditswe na Ahirwe Karoli
Tumaze iminsi twumva intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya, aho abasesenguzi batangiye kuyigereranya n’intambara zabaye uruda mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ariko se koko zifite aho zihuriye ? Niba se zihahuriye, haba ari ahagana he ? Nibyo tugiye kureba muri iri sesengura rito, tubonereho kugereranya intambara zibera muri utu turere, dutandukanyijwe n’ibilometero by’ibihumbi.
Nk’uko tubikesha igitabo cya Vladslav Gulevich cyashyizwe mu gifaransa kivanywe mu cyongereza na Laurent Amelot kiswe « Qu’est-ce que l’Ukraine », dukesha urubuga rwa CAIRN.INFO, kitubwira ko kuva mu 1991, Ukraine ari igihugu cyigenga cyo mu Burayi. Gusa ngo, nyuma y’ubwigenge, abaturage bayo bagowe no kwibona bitwa abanyaburayi, kuko imyaka myinshi bayimaze mu muco w’abasoviyete, batajyaga imbizi n’abanyaburayi bw’iburengerazuba. Mu mizo ya mbere Kiev ntiyashatse kwisanisha n’abanyaburayi bw’iburengerazuba, kuko nta nyungu yabibonagamo. Kuri bo icyari kibashishikaje si uburenganzira bwa muntu cyangwa imyumvire ya politiki, ahubwo ni aho igihugu cyabo giherereye (géographie) n’umuco (culture).
Vladislav akomeza atubwira ko iminsi igenda yicuma « umwimerere w’abanyaburayi/identité européenne » wagiye uhinduka « ingengabitekerezo ya politique/idéologie politique ». Ibihugu nka Pologne, Roumanie n’ibindi bituranye na Ukraine byagerageje kwisanisha n’abanyaburayi ariko ibindi nka Moldavie biracyagendesha akaguru kamwe mu kwisanisha n’abanyaburayi b’iburengerazuba. Ibi ni mu gihe igihugu nka Biélorussie cyashyizweho amananiza kuko cyananiwe kugendera ku mahame y’abanyaburayi (européanité).
Aha rero niho mu binyacumi by’imyaka bishize Ukraine yashatse kwiha agaciro maze yubaka icyo yise
« ukrainité ». Gusa bananiwe kwerekana imbibi iyi ukrainité igarukiraho, nta kwibeshya mu buryo bw’imipaka y’ikoreshwa mu bumenyi bw’isi cyangwa bw’umuco, mu bijyanye n’ururimi cyangwa ukwemera n’ibindi (frontières exactes sur le plan géographique ou culturel, linguistique ou religieux…).
Usanga intera iri hagati y’umunya-ukraine wo mu gice cyo hagati, urebeye ku muco n’imitekerereze, n’undi murusiya wo muri Sibérie, ni nto cyane, ugereranyije n’umuturage wa Ukraine utuye mu gice cy’iburengerazuba, kugeza aho Uburusiya bukibona Ukraine nk’agace kabwo, gatuwe n’abaturage babwo. Gusa ibi ni ukwibeshya kuko kwubaka ukrainité bifite izingiro (épicentre) mu gice cy’iburengerazuba gituwe gusa na 15% by’abaturage. Ibi na none Uburusiya bubyuriraho bukavuga buti 85% by’abaturage ba Ukraine bavuga ururimi rwacu, bafite umuco wacu, bityo ni abacu, tugomba kubagiraho ijambo.
Ibi kandi bikomezwa n’uko umupaka w’umuco na politiki hagati ya Ukraine n’Uburusiya wubatswe vuba aha cyane, bigatuma ukrainité ya kera igenda irushwa ingufu n’abarusiya. Ni nako bimeze kuri Bavière mu Budage cyangwa Sibérie ubwayo. Ubu Ukraine, nk’igihugu gishya nayo ntishobora kwerekana neza imipaka igaragaza ubuso bwa Ukraine kuko hakiri ibice byinshi bituwe n’abaturage bamwe ba Ukraine abandi b’Uburusiya.
Gusa iki gice Ukraine iherereyemo kirimo agace ko kuva muri les Carpates kugeza muri San, uburasirazuba bwa Slovaquie, Roumanie na Hongrie, ndetse n’amajyaruguru ya Biélorussie, uburengerazuba bwa Tchétchénie ndetse na Oural na Altaï ndetse na Crimée, n’igice cy’uburusiya cya Caucase, ni igice gikize cyane ku mutungo kamere. Kugeza aho iyo tugeze kuri Crimée wumva mushiki wa Ukraine. Ibi bituma iki gice gikomeza kuba isibaniro ry’amaso ahahanze kuko ibihangage by’isi biba bishaka kuyobora wa mutungo, no kuwungukiramo. IKi gice kandi ni cyo gituma turebye kuri Ukraine yonyine, dusanga ari yo ikungahaye kurusha ibihugu byinshi mu mutungo kamere, bigatuma Uburusiya n’Amerika bidashobora kuhakura ijisho na gato.
Dufashe ingero nkeya ku mutungo kamere, Ukraine yonyine ihagaze gutya :
A.Umutungo kamere w’amabuye y’agaciro :
- Iya 1 mu kugira Uranium nyinshi ku Burayi bwose (1ère réserve européenne de minerais d’Uranium) ;
- Iya 2 mu burayi mu kugira Titane nyinshi – ikaba iya 10 ku isi (2e réserve européenne de minerais de Titane – 10ème réserve mondiale) ;
- Iya 2 ku isi mu kugira Manganèse nyinshi, aho ifite toni miliyari 2.3, zingana na 12% bya Manganèse iri ku isi yose (2ème réserve mondiale de minerais de Manganèse (2,3 milliards de tonnes, soit 12 % des réserves mondiales) ;
- Iya 2 ku isi mu kugira ubutare bwa Fer nyinshi kuko ifite toni miliyari 30 (2ème réserve mondiale de minerais de Fer, 30 milliards de tonnes) ;
- Iya 2 mu Burayi mu kugira Mercure nyinshi (2ème réserve européenne de minerais de Mercure);
- Iya 3 mu Burayi mu kugira Gaz de Schiste nyinshi, aho ifite Metero kibe miliyari 22, ikaba n’iya 13 ku isi (3ème réserve européenne de gaz de schiste (22 milliards de mètres cubes) – 13ème réserve mondiale) ;
- Iya 4 ku isi mu gaciro kose k’umutungo kamere (4ème place mondiale en valeur totale des ressources naturelles) ;
- Iya 7 mu kugira Charbon nyinshi na toni miliyari 33,9 (7ème réserve mondiale de charbon avec 33,9 milliards de tonnes).
B.Ubuhinzi
Ukraine ni igihugu gikora ubuhinzi ku rwego ruhanitse, ishobora guhaza yonyine miliyoni 600 z’abantu :
- Ni yo ifite ubuso bunini bwo guhingwaho mu Burayi bwose ( La plus grande superficie de terres arables d’Europe);
- Ni iya 3 ku isi ifite ubuso bunini bw’ubutaka bw’umukara buzwiho kwera cyane bwitwa Tchornozem, bugize 25% (3ème plus grande superficie de terre noire (Tchornozem) dans le monde, soit 25% du volume mondial) ;
- Ni iya mbere ku isi mu kohereza mu mahanga ibihwagari n’amavuta y’ibihwagari (1er exportateur mondial de tournesol et d’huile de tournesol) ;
- Ni iya 2 ku isi mu kweza Orge, ikaba iya 4 ku isi mu kuyohereza mu mahanga ( 2ème producteur mondial d’Orge – 4ème exportateur mondial) ;
- Ni iya 3 ku isi mu kweza ibigori, ikaba iya 4 ku isi mu kuyohereza ku isoko (3ème producteur mondial de maïs – 4e exportateur mondial) ;
- Ni iya 4 ku isi mu kweza ibirayi (4ème producteur mondial de pommes de terre) ;
- Ni iya 5 ku isi mu kweza imbuto za Seigle (5ème producteur mondial de seigle) ;
- Ni iya 5 ku isi mu gutunganya ibikomoka ku nzuki na toni 75, 000 (5e place mondiale en production apicole – miel, cire, gelée royale, pollen, propolis, venin d’abeille (75 000 tonnes) ;
- Ni iya 8 ku isi mu kohereza ingano mu mahanga (8ème exportateur mondial de blé) ;
- Ni iya 9 mu ku isi mu musaruro w’amagi y’inkoko (9ème producteur mondial d’œufs de poule) ;
- Ni iya 16 ku isi mu kohereza fromage ku isoko mpuzamahanga (16ème exportateur mondial de fromages).
C.Ukraine ni igihugu gikize ku nganda
- Ni iya mbere mu Buriya mu gukora Ammoniac (1er producteur européen d’Ammoniac) ;
- Niyo ifite umuyoboro wa 2 mu bunini utwara gaz mu Burayi ikaba iya 4 ku isi, kuko ushobora gutwara miliyari 142.5 za m3 za gaz mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (2ème plus grand réseau de gazoducs d’Europe et 4e mondial (142,5 milliards de mètres cubes de capacité de débit de gaz dans l’UE) ;
- Ifite ahatunganyirizwa ingufu za kirimbuzi ha 3 mu bunini, hakaba n’aha 8 ku isi (3ème plus grand parc nucléaire européen – 8e mondial);
- Ifite umuhanda wo mu mazi wa 3 mu burebure ku mugabane mu Burayi, ukaba uwa 11 ku isi kuko ufite 21700 km (3ème plus long réseau ferroviaire d’Europe – 11e mondial (21 700 km) ;
- Ni iya 3 ku isi mu kohereza mu mahanga ubutare bwa Fer ( 3ème exportateur mondial de Fer );
- Ni iya 4 ku isi mu kohereza ku isoko za turbines zikoreshwa mu gutunganya ingufu kirimbuzi (4ème exportateur mondial de turbines pour centrales nucléaires) ;
- Ni iya 4 ku isi mu gukora imbunda zitwa lance-roquettes izwi ku izina rya RPG (4ème fabricant mondial de lance-roquettes) ;
- Ni iya 4 ku isi mu kohereza ibumba ryinshi ku isoko (4ème exportateur mondial d’argile). Iryo bumba si ibumba babumbamo inkono ni iryo bakoramo ibikoresho bikoze mu madongo nk’amasahane, ibikombe, imitako…ndetse n’amakaro ;
- Ni iya 4 ku isi mu kohereza Titane nyinshyi ku isoko (4éme exportateur mondial de Titane) ;
- Ni iya 8 ku isi mu gucuruza n’amahanga amabuye y’agaciro yatunganyijwe (8ème exportateur mondial de minerais et concentrés métallurgiques) ;
- Ni iya 9 ku isi mu kugira inganda zicura intwaro (9ème exportateur mondial dans l’industrie de l’armement);
- Ni iya 10 ku isi mu gutunganya ubutare bw’Acier, aho ikora toni miliyoni 32.4 ku mwaka (10ème producteur mondial d’Acier, 32,4 millions de tonnes/an).
Iyi mitungo kamere n’indi yose tutarondora niyo ituma isi yose, cyane cyane ibihugu by’ibihangange, bihora bihanze amaso kuri Ukraine kuko kuyigiraho ijambo ari uburyo bwiza bwo kubonera icyo ukeneye cyose, ahantu hamwe, kandi position ya Ukraine ituma ibihugu bikize bihafata nk’aho ari hafi.
Ubusesenguzi BBC World Service yakoze ku wa 11/02/2022 butubwira ko muri iyi minsi ishize, Ukraine yasabye kwinjira muri OTAN, Uburusiya buhita bugira impungenge ko ibikoresho bya gisirikare bya OTAN bigiye kwegera imipaka yabwo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergueï Lavrov, yahise abyamagana agira ati « Gukomeza kwagura OTAN bayerekeza iburasirazuba no kuhohereza ingabo zishobora kubangamira Uburusiya, nta wabyemera » (« La poursuite de l’expansion de l’OTAN vers l’est et le déploiement d’armes, qui peuvent menacer la Fédération de Russie, sont inacceptables ». OTAN isanzwe igizwe n’ibihugu 30, bitarimo Ukraine, ariko ubu ibarwa nk’igihugu-gifatanyi (pays partenaire).
Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg, yavuze atarya iminwa ko Uburusiya budafite ijambo ku kuba umuryango wabo wakwaguka bya hato na hato. Ati « la Russie n’a ni droit de veto ni droit de regard sur l’éventuel élargissement de l’alliance ».
Mu gushaka gukemura iki kibazo cy’ubushotoranyi, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakomoje ku kitwa « Finlandisation de l’Ukraine », yibutsa ko ijambo « Finlandisation » ryavuga kuri statut d’Etat tampon neutre Finlande yari ifite mu gihe cy’intambara y’ubutita. Finlande yari isangiye umupaka muremure n’Ubumwe bw’Abasoviyete, ariko ntikigeze kigira aho kibogamira haba kuri URSS cyangwa kuri Amerika. Mu 1948, Finlande yasinyanye amasezerano n’Abasoviyete yemera ko itazigera ijya muri OTAN, kugira intwaro n’ingabo zayo zitegera imipaka y’Abasoviyete. Uyu munsi rero nicyo Macron yashakaga kwibutsa Uburusiya ko budashaka ko Ukraine yinjira muri OTAN.
Gusa ku ya 8 Gashyantare uyu mwaka Macron yahakanye ko atigeze abivuga ubwo yasuraga Moscou.
Ku rundi ruhande, mu myaka ya za 1990, ubwo iterambere ry’ikoranabuhanga ryafataga indi ntera, hatangiye kwibazwa aho Coltan izakoreshwa mu gukora za telefoni na za mudasobwa, izava. Byahise bigaragara ko mu burasirazuba bwa RD Congo hari reserve nini cyane y’amabuye y’ubwoko butatu bita 3Ts : Tin iva muri Cassiterite, Tantalum iva muri Coltan na Tungsten iva muri Wolfram. Kuri aya 3 hakiyongeraho Zahabu nayo ihari ku bwinshi.
RDC ikize kuri ariya mabuye aboneka muri Ukraine nka Uranium, Manganese, Titane na Fer, ariko ari muri za Katanga, kandi ntacyo abwiye isi na ba Mpatsibihugu, kuko bumvaga bazayavana muri Ukraine, naho muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari bakahavana 3Ts.
Ni uko hatangiye umushinga wa « Balkanisation » watangijwe, hagamijwe komora igice cy’uburasirazuba bwa RD Congo, kikajya ukwacyo noneho ibihugu by’ibihangange birangajwe imbere n’Amerika, bitangira gushyiraho amategeko yiswe aya Doddy-Frank, ndetse batangiza n’indi mishinga ya Traceability igamije kwerekana ko amabuye acuruzwa avuye muri aka Karere atari « Conflicts minerals », ni ukuvuga amabuye avanwa muri RDC akagurishwa n’abarwanyi, amafaranga avuyemo akagurwa intwaro.
Ni uko kandi hagiyeho amasezerano ya ICGLR asinywa n’ibihugu 15, ariko ntiyabasha guhagarika intambara z’urudaca zugarije aka Karere, ndetse n’imitwe yitwara gisirikare idasiba gutwara ubuzima bw’abantu.
Mu kugereranya rero intambara ya Ukraine n’intambara zibera muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika, twavuga ko zifite icyo zihuriyeho n’icyo zitandukaniyeho :
(1) Icyo zihuriyeho ni uko ba Mpatsibihugu (Super Puissances) bashaka kugira access ku mutungo kamere wiganje muri utu turere tuko ari tubiri, cyane cyane umutungo kamere w’amabuye y’agaciro (mineral resources).
(2) Icyo zitandukaniyeho ni uko Ukraine irwana nka Ukraine ikarwana n’Uburusiya, intambara hagati y’ibihugu bibiri byigenga kimwe cyateye ikindi, noneho ibindi bihugu bigafasha uruhande rufiteho inyungu, naho muri RDC ba Mpatsibihugu bashora Abanyekongo bakarwana hagati yabo. Ikindi ni uko muri RD Congo batekereza « Balkanisation » idashoboka, ariko muri Ukraine « Finlandisation» ishoboka kuko yaba ari amasezerano y’ibihugu 2 kugira ngo Ukraine ireke kujya muri OTAN.
Ukraine ikomeje gutsimbara kutya muri OTAN, intambara ya 3 y’isi yahita ivuka, kuko Ibihugu 30 bigize OTAN byafatanya na pays partenaire wayo Ukraine, bigahangana n’Uburusiya, ibihugu bisigaye bigatangira guhitamo uruhande bijyaho (Alignement). Kubitangira rero ni uko Uburusiya bwakwemerera Ukraine ikajya muri OTAN, cyangwa Ukraine ikemera « Finlandisation », ikareka gukomeza gusaba kwinjira muri OTAN, igakomeza ikibera pays partenaire.
Twavuga ko intambara yo muri Ukraine ifitanye isano n’izibera muri aka Karere k’Ibiyaga bigari (ibihugu 15 ibyinshi bikennye), ikibuga cy’imirwano kikaba RD Congo, bikarangirira aho. Ariko iyo muri Ukraine ni intambara ya 3 y’isi ikomanga, kuko umunsi Amerika yayinjiyemo ku mugaragaro ntabwo Israël na za Corea zombi, n’Ubushinwa bizarebera. Ibihugu bya Afurika ntabwo byabura kuyijyamo kuko bizashyigikira ibihugu bifitanye umubano wihariye.
Birumvikana ko u Rwanda rwa Kagame ruzahengamira kuri Amerika kuko no kwigabiza RD Congo rwari rushyigikiwe n’iki gihanganye ku nyungu y’amabuye y’agaciro ahava. Ntabwo Amerika yiteguye gutakaza abasirikare muri Ukraine, ubu Kagame yatangiye kujya mu biganiro ngo yoherezeyo abana b’Abanyarwanda bamaze kozwa mu mutwe ngo bajye gutakariza amaraso yabo mu ntambara batazi icyo igamije. Nguko uko FPR ikora ! Gushora amaraso y’Abanyarwanda yabigize intego.
Twamaze kumenya ko Prof. Shyaka uhagarariye u Rwanda muri Pologne yatangiye guhatirwa kwegera icyo gihugu ngo RwandaAir itangire kujyayo kugira ngo umunsi u Rwanda ruzaba rwumvikanye n’Amerika ruzoherezeyo abasirikare. Ntacyo rero byaba bimaze kumarira abana b’u Rwanda mu ntambara badafitemo inyungu. Abambari ba Kagame ntiboherezayo abana babo. Amaraso y’Abanyarwanda azabahame !
Ahirwe Karoli