UMWE MU BAYOBYABWENGE BA FPR WISE ABAHUTU IMBEBA POLISI DENIS NI RUHARWA

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Polisi Denis ni umwambari wa FPR wokamwe n’ivanguramoko ku buryo bukabije. Akoreshwa kenshi na FPR mu kubiba urwango rushingiye ku moko dore ko yemeza ko yakoze ubushakashatsi ku moko mu Karere k’ibiyagabigari,   ariko nta gitabo kizwi yigeze asohora, ndetse abamuzi neza bavuga ko mbere ya 1994 nta kindi yari azwiho uretse kuba yari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu Burundi, FPR yafata ubutegetsi agatahuka nk’abandi bose, ariko kubera gushyanuka no kwishyira imbere bigatuma ahabwa imyanya myiza kugeza ubwo ubu asigaye ari umwe mu bayobyabwenge ba FPR, badafite ikindi bagamije uretse kuryanisha Abanyarwanda. Ubu yitwa ngo ari mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, ariko ikibazo si we, ahubwo ikibazo ni abamugisha inama, mu gihe nawe adashobora kuzigira ngo ave mu macakubiri yakuriyemo.

Polisi Denis yavukiye ku Kibuye, ubu habaye mu Karere ka Karongi, mu mwaka w’1948. Yize amashuri abanza aho iwabo, akomereza i Nyamasheke mu mashuri yisumbuye, ariko ntiyahatinda kuko bahise bamwirukana kubera imyitwarire mibi, maze Se umubyara afata umwanzuro wo kumujyana mu Birambo, aho yarangije tronc commun, mu 1967, afite imyaka 19. Abiganye nawe mu Birambo bavuga ko yari adashobotse kuko yakundaga itabi kurusha abazima n’abapfuye, maze agahora ashinjwa kugurisha imyambaro n’ibikoresho bya bagenzi be, ashaka ayo yagura itabi. Byagiye bimugiraho ingaruka zo kwirukanwa buri gihe, ariko ntiyabicikaho.

Amaze kurangiza tronc commun yasabye kwiga section Scientifique ariko aho yagombaga kwiga muri Ecole des Sciences de Nyanza, bamenya ko adashobotse n’uko bamujyana kwiga Normale i Byumba. Ageze i Byumba naho nyakibi yanze kurara bushyitsi, maze akomeza ya ngeso ye, ariko baramurwaza ngo niyinanirwa aziyirukane. Ntabwo byamugendekeye neza kuko mu gihe yagombaga kuhiga imyaka 3 gusa, we buri mwaka yawigagamo ibiri, bituma agera mu 1973 ari mu mwaka wa nyuma wa Normale, mu gihe abo batangiranye bari bararangije mu 1970! Ubwo yari yareruye noneho yaraninjiriye umupfakazi yitaga nyirasenge.

Yaje kutumvikana na wa mugore ariko kubera imvururu zo mu 1973 zabaye ari iwabo ku Kibuye, yabeshye iwabo ko asubiye i Byumba ku ishuri ariko ntiyajyayo afata amafaranga bamuhaye, ajya muri Congo, abonye byanze ajya i Burundi, kuko kwambuka imipaka nta kintu kinini byasabaga. Yageze i Burundi mu 1975, afite imyaka 27, ariko atararangiza amashuri yisumbuye kubera imyitwarire ye itari ihwitse.

Ageze i Burundi yagiye muri Ecole Normale de l’Etat, aharangiza mu 1976, ahakura diplôme y’ubwarimu ya A2 ku myaka ye 28. Birumvikana ko atari kugira inzozi zo gukomeza muri kaminuza kuko yagaragaraga nk’aho ari mukuru, akeneye kongera gushaka umugore no gushaka imibereho. Yoherejwe kwigisha ahitwa i Makamba, ahamara igihe kinini ariko bigeze mu 1981, yitabira inama y’impunzi z’Abanyarwanda, ahamenyanira na Charles Muligande, ndetse amufasha gukomeza amashuri ye ya Kaminuza, aho yaje kwemererwa, ariko basanga nta kindi yashobora uretse kwiga Ubumenyamuntu (Psychologie), kuko abananiwe kwiga bose ari yo bakandiragaho. Yaje kubyungukiramo ahakura Licence en Education, asubira kwigisha muri Normale.

Kubera kurwanirana ishyaka, impunzi y’umunyarwanda yafatishaga yahitaga ihuruza abandi, yaje guhamagarwa n’umunyarwanda witwaga Siméon, nawe wavukaga ku Kibuye, wakoraga mu biro bishinzwe guhugura abarimu bo mu mashuri abanza (bureau pédagogique), amuhamo akazi aba atandukanye n’urwagwa rw’i Makamba, ariko itabi ryo aba araryegereye. Yazamutse vuba vuba kuko yahise ahabwa stage i Liège mu Bubiligi, ahava asubira i Burundi ariko noneho aratumbagira kuko yahise ajya mu biro bya gahunda yo kwigisha mu mashuri yisumbuye. Byari bimaze kuba mu 1988, agize imyaka 40 nibwo yamenye ko impunzi zahungiye mu Burundi zari zifite ishyirahamwe ryitwaga AJRE (Association des Jeunes Rwandais en Exil) zihuje na RANU (Rwanda Alliance for National Unity), yakoreraga muri Uganda, maze zikora FPR-Inkotanyi. Yahise ayiyoboka kuva ubwo, ndetse mu 1993, ayibera Visi-Perezida, yungiriza Col. Alexis Kanyarengwe.

Inkotanyi zigifata ubutegetsi yahise agirwa Ambassadeur mu Bubiligi, iby’ubwarimu abiharira Abarundi. Agarutse yagiye mu Nteko ishinga Amategeko, mu gihe yari yuzuyemo amacakubiri ashingiye ku moko, ajyanywe no kuneka Alfred Mukezamfura, wayiyoboraga, ariko akekwaho kugira uruhare muri jenoside, ndetse aramwungiriza, ibi mu Rwanda basigaye babyita « Ijisho ry’Umuturanyi ». Iyi ni imvugo ikoreshwa iyo mu Rwanda bashyizeho umutegetsi w’Umuhutu bamuha umwungiriza w’Umututsi, maze akajya ahora amuneka, ndetse agatangaza umunsi ku wundi ibyo akora.

Yavuye mu Badepite ashyirwa mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, aho akomeje kuba mu bambari b’imbere bacura imigambi mibisha yo gushakisha icyatanya Abanyarwanda. Biragoye kumva umuntu nka Polisi Denis wavukiye mu rugo rwa Mwarimu w’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ariko akarangiza amashuri yisumbuye, ku myaka 28, yarasabitswe n’itabi, akitwa impunzi mu mahanga kandi ababyeyi be batekanye mu Rwanda. Nyamara we yitwaga ko yahunze Habyarimana. Yari amuzi se ? Ababyeyi be na bene nyina se yabatwaye iki ? Urwango agira ntawe uzi aho yarukuye, ariko nyine niyo yabaye amahitamo ye.

Mu buzima bwe bwose yaranzwe n’amacakubiri, kuko mu Burundi yazanye ikitwaga « le nous collectif », agikwirakwiza mu banyeshuri, ashishikariza abana b’Abatutsi kudahirahira ngo babane n’Abahutu. Ntabwo yageze mu bushorishori ngo abireke kuko ku wa 28 Ugushyingo 2013, yihereranye abakozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburengerazuba, ngo arabigisha « Ndi Umunyarwanda », maze abiba inzangano karahava. Polisi Denis yasobanuriye abakozi b’ibigo bitandukanye muri iyo Ntara ko hari abantu bamwe bibeshyaga ko bari mu bwoko ubu n’ubu, ariko wacukumbura mu mateka ugasanga bari abavamahanga.

Urugero Polisi Denis yatanze ni urwa Habyarimana Juvénal. Nk’uko abisobanura, ngo Se yageze mu Rwanda aturutse muri Uganda, aza atwaje amavalisi abamisiyoneri b’abazungu, byumvikana ko inkomoko ye itari mu Rwanda. Ibi yabivugaga harimo abamuzi neza ndetse bazi n’igisekuru cye : Habyarimana Juvénal ni umunyarwanda wavukiye mu Rwanda, ku wa 08/03/1937, kuri Ntibazirikana Jean Baptiste na Nyirazuba Souzanne. Ntibazirikana yari uwa Rugwiro, witiriwe « Hôtel Urugwiro » yakirirwagamo abo mu muryango wa Habyarimana. Nyuma yaje kwitwa « Village Urugwiro », ihinduka ibiro bya Habyarimana, na n’uyu munsi Kagame ajye amenya ko iyo yicaye mu Rugwiro, aba aterekera Sekuru wa Habyarimana cyangwa azahahindurire izina ahite « Village Rwakagara ».

Rugwiro, Sekuru wa Habyarimana, yari umunyarwanda uvuka kuri Ruhara rwa Ndabateze ya Muhinda wa Mpaka wa Buhoro bwa Nyamwendaruba wa Nkwama ya Samare wa Cyuhura cya Mateke w’Umwungura. None se Bwana Honorable Polisi, uretse ubujiji wavukanye bugatuma usazira mu mashuri yisumbuye, utabeshye Abungura ni Abagande cyangwa ni Abanyarwanda ? Ni gute umuntu wari ufite ibisekuru birenga 10 mu Rwanda umwita umunyamahanga ? Ese wowe uri Polisi wa nde na nde, wande, wande, wande, wande…, ngo turebe ko ugeza ku bisekuruza 10 ? Ariko urarenga ubeshya abantu bize bangana kuriya!

Ibi rero ni ukwirengagiza nkana kuko uyu mwambari w’abicanyi atayobewe ko mbere y’ikatwa ry’imipaka hari igice kinini cyari icy’u Rwanda cyagiye, rwageraga kuri Lac Rwicanzige, yaje kwitwa Lac Albert. Uyu Albert akaba ari we witiriwe aka karere kitwa « rift albertin». Atabizi yaba yarigiye ubusa. Ikibazo kiragaruka kikaba cya kindi kuko aba bambari ba FPR bimuriye ubwonko mu gifu, baribagirwa barabunnya, babereye aho gusa.

Icyo gihe mu nkuru yasohotse kuri Kigali Today, abantu batandukanye bamwamaganiye kure, maze uwitwa Hassan agira ati “Basomyi namwe banditsi, uzantanga kubona Polisi Denis azamumbwirire ko nta wihuta nk’uwayobye. Ese gusobanura kuriya yari yabuze ibyo avuga? Kuyobora ntibisaba kuba kavukire, ahubwo bisaba kuba uzi inshingano zawe (…)”. Yarakomeje ati “Sinatinya kubwira Denis ko politiki n’imyumvire bye bishaje (…). Ese yaba azi Barack Obama n’aho akomoka?”

Undi witwa Kananga yagize ati “Polisi arambabaje. Umuntu nkawe arirengagiza ko Kisoro hari mu Rwanda mbere ya conférence de Berlin? Hari n ’abatagira famille hano mu Rwanda, batanavuga ikinyarwanda kandi ni Abanyarwanda mu gihe Président [Habyarimana], yavugaga ikinyarwanda gitomoye. Ibitekerezo bye sibyo. Njye sinkunda umuntu uvuga undi agiye. Ko utabivuze mbere? Uwagendera ku byawe yavuga ko u Rwanda rwuzuye Abarundi n’Abanyekongo”.

Nk’aho ibi bidahagije, uyu mugabo ntahwema kubiba urwango ku rubuga rwe rwa Twitter rwitwa @denispolisi1, yinjiyeho muri Nzeri 2021, akaba akurikirwa n’abantu 1,991, we agakurikira 38 gusa, aho yiyita “INARARIBONYE”, maze akirirwa abiba urwango, kuko “urwishe ya nka rukiyirimo”. Igiteye agahinda ni uko akomeje gukwirakwiza uru rwango rwamwokamye mu bana b’u Rwanda, aho yitabira ingando z’iyozabwonko, maze akazibibamo ingengabitekerezo y’urwango, nyamara ntamenye ko twamuvumbuye.

Ubwo yajyaga gutanga ikiganiro mu ngando z’abiswe “Abafashamyumvire b’amahoro” zashojwe muri Werurwe 2022, yaratinyutse yita Abahutu bishwe na FPR “imbeba”, naho Cyuma Hassan na Yvonne Idamange abita “ibikoresho by’abakoloni”. Ese wowe Bwana Polisi Denis, ku myaka yawe 74, niba utari imbeba, uri iki? Wowe se ukorera nde? Ivangura ryakokamye kubera ubuzima bubi watewe no kwitwara nabi kwawe, kuki ushaka kurikorera Abanyarwanda? Uwo ko ari umutwaro wawe wawikoreye wowe wawiremeye ukareka Abanyarwanda bakabana amahoro? Ese igihugu wujujemo amacakubiri ushaka kukiraga abana bawe?

Ese ko wabyaye abana benshi badahuje ba nyina, buriya wapimye abagore bawe umenya ko muhuje ubwoko? Niba se mudahuje ubwoko kuki utabona ko bakubyariye abana beza ngo uharanire kubaraga u Rwanda rwiza?

Nyamara n’ubwo utemera Imana yakuremye, ariko reka tugusomere ijambo ry’Imana riboneka mu Itangiriro 1:26-27, hagira hati: « 26 Imana iravuga iti “Tureme umuntu mu ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.” 27 Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye. » None se Bwana Polisi wowe wariremye cyangwa wararemwe?

Turashaka kukubwira ko nta muntu n’umwe wemerewe kwita undi imbeba. Ubutegetsi witwa ko ukorera nabwo ubwabwo bwarihiritse, niba umuntu atinyuka kwita mugenzi we ngo ni imbeba bukarebera, nta butegetsi buburimo. Aho gufata umuntu nk’uyu ngo bumujyane ajye kubisobanura mu nzego zibishinzwe, ahubwo agakomerwa amashyi. Ubu nta butegetsi buburimo! Iki ni icyaha cy’ubugome, gitesha agaciro abana b’u Rwanda (déshumanisation), nta muntu muzima watinyuka kukirebera !

Polisi Denis, iyo utinyutse ugafata igice cy’abantu ukakita imbeba, uba wibagiwe abise abandi inzoka uko byarangiye? Iyo wikoma abazungu se bakugize bate? Nibo bakohereje i Byumba kwiga, bagushakira umugore? Nibo bagukuye iwanyu usiga so na nyoko ujya muri Congo? Nibo bakuvanye muri Congo bakujyana i Burundi? Iyo uvuga ngo ONG zirirwa zivuga imbeba yapfuye, zizivuga zitazibonye, cyangwa ziba ziyahuye? Ese kuki bavuga ibigondamye, imihoro ikarakara? Ese iyo wikomye media wungukira he?

Uratinyuka uravuga ngo Cyuma Hassan na Yvonne Idamange ntibarava mu bukoloni « décolonisés » ? Wowe se wabaye décolonisé da, urarwana n’iki ? Birababaje kubona wirengangiza rapports zikorwa n’isi yose ku mabi u Rwanda rukora. Uzafate rapport ya Human Right Watch, uzafate iya Amnesty International, unasome UN Mapping Report, n’izindi maze utubwire ko aba bose bavugwamo ari imbeba. Ushobora gusanga na ba so wanyu ari imbeba ziciwe muri Congo, maze nawe ukaba uri imbeba kuko waba uvuka mu gisekuru cy’imbeba.

Kuba Polisi Denis afata abanyerezwa, abafungwa n’abicwa akabita imbeba, birababaje, ariko nyine birumvikana nta wutanga icyo adafite. Ahubwo izo nama agira Kagame zo buriya ntizikemangwa?

Mu gusoza rero, Bwana Polisi, twagutuma ku baba bagutumye, kuko bakwizeyeho ubuhanga mu kubiba amacakubiri n’urwango. Uzagende ubabwire uti “twarabavumbuye, ntimukitubeshya ngo dukurikire buhumyi”. Abo wita imbeba baremwe mu ishusho y’Imana ntabwo Imana yari inaniwe kubagira imbeba, kuko nazo ari yo yaziremye. Uzabwire shobuja Kagame uti “abo wantumyeho kwita imbeba, basanze ari njye mbeba ishaje”. Uzamubwire uti “singishoboye gutumika uko natumikaga muri 2013”. Uti “icyo gihe warantumaga nkavuga amahomvu ngahabwa amashyi, none ndasohoza ubutumwa wampaye bakandyanira inzara”. Uti “ntibakinyumva, ndakakuroga”!

Bwana Polisi uzemere untumikire kuri shobuja Kagame. Uzamubwire uti “amaraso mwamennye i Byumba, Ruhengeri n’ahandi mwaciye hose, kugeza i Kibeho no muri Congo si ay’imbeba ”. Uti “biriya ni ibiremwa byaremwe n’Imana kandi amaraso yabyo aratabaza”. Uti “ba Bahutu wakusanyirizaga mu ma stades ukabica si imbeba, aho bari barakureba, ejo cyangwa ejo bundi uzabasanga”.

Ese mbabaze Banyarwanda, abantu bakomeza kwicwa nk’uko Kizito Mihigo, Niyomugabo Nyamihirwa n’abandi bishwe na FPR, birakwiye ko Polisi Denis abita imbeba? Ngo ntibakavugwe kuko ari imbeba? Nyamara umunsi byamugezeho nawe nibwo azamenya ko ntacyo arusha abo yita imbeba, n’iyo byaba kera.

Bwana Polisi Denis, ibyo wakoze mu kiganiro cyawe bimeze nk’ibyo umugore wa Ahabu, Yezeberi yakoze, igihe yatoranyaga abagabo babiri b’ibigoryi ngo bajye gushinja Naboti ibinyoma ngo yatutse Imana n’umwami, maze babitangariza abantu bose. Ntaho utandukaniye n’aba bagabo b’ibigoryi bavugwa muri bibiliya kuko nawe uri ikigoryi! Kuki wemera gutumwa na Yezeberi, ukaza kuvuga amagambo y’ubugoryi? Ninde wakubwiye ko umuntu Imana yaremye mu ishusho ye ari imbeba? Ni nde ngo umutubwire tumumenye?

Polisi Denis, wibagiwe aho wanyuze hose za Nyamasheke na Byumba, aho wize? Wirengagije uko wataye ababyeyi n’abavandimwe mu Rwanda, ukajya muri Congo? Wirengagije uko wagiye i Burundi ukarisha ubuhunzi? Wibagiwe abana bigaga muri Sénégal bigomwaga udufaranga twa bourse bakatukoherereza i Burundi ngo ufashe abari barakugiriye icyizere ngo ubayobore? None urarenzwe uhise ubyibagirwa utangiye kwita imbeba abantu baremwe mu ishusho y’Imana?

Kumva ko Abahutu ari imbeba ntibikwiriye umuntu nkawe ufite imyaka 74 nkawe. Icyo ukwiriye gukora ni ukugaruka aho watukaniye, ugasaba imbabazi abo watutse, bazakubabarira. Ariko nutabikora gutyo ushobora kuzapfa nabi! Ubu se utandukaniye he na Depite Christine Murebwayire wagiye ku ishuri akabwira urubyiruko ngo “Cyuma aragahera muri gereza”? Ubwo abafotoye iyi mburamumaro bakabyereka isi yose mukabarigisa nibo wita imbeba? Ubu se aba barimu mwafunze mubita imbeba, aho gufunga iyi Nyiragashingihembe y’umugore, bazagaruka bishimye?