ABABYEYI GITO NI ABAHEMBERA INZIGO NKA BA KAGAME!





Yanditswe na Nema Ange

Abahanga bemeza ko politiki ari ubuzima bwa buri munsi umuryango w’abantu uba ubayemo, aho batuye no mu byo bakora umunsi ku munsi. Politiki rero ni umurongo mugari ushyirwaho abantu bakawugenderaho kugira ngo babashe kugira aho bava n’aho bagera. Mu gusesengura politiki y’u Rwanda hari abibaza niba ishingiye ku marangamutima cyangwa ku bitekerezo by’abantu. Abandi bo bibaza niba idashingiye ku nzigo zishingiye ku mateka yaranze u Rwanda, yuzuye ibikomere.

Ariko se uretse amateka atari meza, uwakongeraho abahanga babayeho mu Rwanda batagize umutima wo kwandika amateka ya nyayo, ahubwo bakiyandikira amateka yuzuyemo urwango, amakimbirane n’amacakubiri, kandi buri gihe akandikwa n’utsinze, usanga u Rwanda rugifite urugendo rurerure ngo ruzabashe kwisobanukirwa, rugire amateka y’ukuri atanditswe n’uruhande rwatsinze gusa, ahubwo akandikwa mu mwimerere yayo nk’uko byakozwe ahandi.

Ese icyizere ko Abanyarwanda bazazinduka mu gitondo kimwe bagaha agaciro « ubumuntu » ? Ni ryari tuzagira amateka na politiki bidashingiye ku bikomere no ku nzigo ? Ubusanzwe ubuzima iyo bwava bukagera bushingira ku burere umuntu aba yarahawe. Ibyo ababyeyi bamubwira n’ibyo bamuvugira iruhande bimugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi, bitewe n’ubuzima nabo baba barakuriyemo. Hari igihe ababyeyi bagwa mu mutego wo kuvugira amagambo mabi hafi y’abana, rimwe na rimwe batazi ko banabyumva, nyamara iyo « environmental understanding » ituma abana benshi bafata nk’icyitegererezo ababyeyi babo, maze baba barakuze babwirwa ibyiza bagakora ibyiza, abigishijwe ibibi bagakura bakora ibibi.

Kagame na bagenzi be bari barahunze igihugu bakamara imyaka irenga 30 nta kindi batojwe uretse urwango. Ubu kuba FPR ya Kagame yaratsinze intambara yarwanaga na Ex-FAR, ntibikuraho ko abatsinze bari barakuze bigishwa nabi, ku buryo kugira icyo ubitegaho mu guteza imbere igihugu utabyitega. Ku ruhande ruhande abatsinzwe bamwe baragarutse bafatanya n’abandi kubaka igihugu. Ese bituruka kuki ngo abana bavutse nyuma ya 1994, bakaba barujujwe mu ngabo z’u Rwanda bakomeza kugendera ku matwara y’umunyagitugu batazi uko yavutse, uko yarezwe, uko yakuze, n’icyo yabwiwe n’ababyeyi be ? Ese ibikomere Paul Kagame yahuye nabyo mu buzima birahagije ngo Abanyarwanda bose babeho mu ngaruka zabyo ?

Nk’uko tubizi Kagame Paul yavukiye mu Rwanda, ahunganwa muri Uganda akiri umwana w’igitambambuga. Yakuriye mu mahanga bu bukene ndengakamere, aho babonaga icyo kurya n’icyo kunywa, babanje guca inshuro. Nta bundi burere yigeze ahabwa kuko yahoraga abwirwa ko ubuzima bubi arimo yabutewe n’Abahutu bamenesheje ababyeyi be. Nyamara ntitwabitandaho kuko nta wari kubamenesha ngo abemerere guhungana inka n’abagaragu. Aho bishiriye batangiye kubaho mu buzima bubi, Se umubyara, Rutagambwa yananiwe kubwihanganira, kugeza ubwo apfuye akabura umushyingura, agashyingurwa n’ibitaro bya Murago, muri Kawanda Research. Birumvikana ko umupfakazi Asteria nta kindi yari kubwira abana be uretse nyine ibijyanye n’ubupfakazi. Si na Kagame wenyine ahubwo abo bakuranye bose babayeho batozwa urwango gusa gusa! Ibyo byose Kagame na bagenzi be babishyiraga kuri Kayibanda na Mbonyumutwa.

Abagande bari bafite ikibazo cy’igitugu cya Milton Obote ntibari bakitaye ku mibereho y’Abanyarwanda. Yoweli Kaguta Museveni yababonagamo igishoro mu ntambara ye kuko yabafataga nk’abavandimwe be kurenza uko yari kwizera abo mu Majyaruguru hafi ya Sudani. Nta rundi rukundo Abagande bari bafitiye Abanyarwanda uretse kubakoresha mu kwikiza abanyagitugu, nabo bakabasezeranya kuzabasha gusubira iwabo. Kuba rero Kagame na bagenzi be b’Abanyarwanda twamaze kubona ibikomere bakuranye byari bihagije kugira ngo barwane nk’abiyahura, ariko nabo bazafashwe kugaruka aho bitaga iwabo, bakihimura ku bamenesheje ababyeyi babo. Abo se nibo washingira politiki yo kubana neza n’iterambere? Waba wibeshya. Gufata rero abantu bakuriye mu mibereho mibi nk’iyo bigishwa ibintu bibi byuzuyemo urwango, ivanguramoko, amacakubiri, kwica no kurigisa, ukizera ko mu kanya nk’ako guhumbya ubaha igihugu ngo bagitekerereze politiki nziza ni ukwibeshya. Waba se utandukaniye he na Nyirabarishunga w’i Mukarange?

Uyu Nyirabarishunga w’i Mukarange azwiho ko yabonye imiyaga ihinda atera hejuru ati “iwacu barantuye”, abonye nabo ati “burya umuyaga ni igaju”!!! Nta magaju u Rwanda rwakwitega ku bantu babayeho ubuzima bwabo bwose bigishwa urwango n’ubugizi bwa nabi. Nta kindi kibaranga uretse ubwicanyi.

Aba rero sibo twategaho amakiriro yo kwandika amateka atandukanye n’ayigishijwe mu 1970, 1980, 1990 kugeza uyu munsi mu 2022. Ubu se iki kinyoma twabitswemo kizahinduka ari uko byagenze bite? Uretse Imana yaduha ubwenge bwo kuvugisha ukuri, undi murengezi twabona n’uwuhe? Twitege guhinduka kw’ibintu kuri Paul Kagame wayoboranye ibikomere agakomeza kubyegeka ku Banyarwanda bene wabo?

Ese ni iyihe ngaruka kuyoborana ibikomere bigira ku baturage? Kuba Paul Kagame yaraciye mu bibazo bikomeye, bikamusigamo umwaga no kurakazwa n’ubusa, rimwe na rimwe akicuza ibyo yarangije gukora bitandukaniye he na politiki imaze kuzahaza Abanyarwanda aho bamwe bahunze igihugu, abandi bakaburirwa irengero, abandi bagafungwa, abandi bakicwa? Kuba Kagame adashobora gufata risque byagira ingaruka ki ku Banyarwanda muri rusange? Umutima yakuranye muri Uganda ntiwatuma atuza ngo ateze igihugu imbere.

Niba amateka twabayemo ashobora gutuma dufata ibyemezo bidakwiye, ntidukwiye na rimwe gutandukanya politiki mbi iyobora u Rwanda n’ubuzima bubi Paul Kagame yabayemo kuva akiri umwana. Kujya gucuruza amagi ku muhanda mu gihugu kitari icye, akayamburwa cyangwa akamburwa amafaranga yabiriye icyuya, byatumye ahinduka umugome ruharwa, kugeza ubwo yageze mu gisirikare ingaruka zigahita zigaragara ndetse akitwa Pilato wari uzwiho kutihanganira uwo ari wese abona nk’umurwanya. Kuba kandi abandi basirikare bataramubonagamo ubushobozi byamushoye mu bwicanyi bukabije ngo abasigaye bamutinye.

Ubu se umuntu nk’uyu niwe twakwitegaho politiki yo kubanisha Abanyarwanda no kubashakira icyabateza imbere? Kuba yarabuze Se ku myaka ye 16, nyina akagirwa inama yo kwiyahura kubera uburwayi bw’urushwima. Kuba yarazamuwe na Fred Rwigema, ariko yamugeza imbere ya Museveni akamwanga amuziza ko nta kabaraga yari afite, nyuma akaza gushyirwa mu iperereza kubera ko nta rutege yari afite, yagera mu iperereza akicira abantu ubusa, n’ibindi n’ibindi, byose byamusigiye ibikomere bitatuma atekereza neza. Ibi bikomere byose byatewe no gukurira ku iposho igizwe n’ifu y’ibigori yahabwaga. Byanga binoga rero aha niho bakomora politiki izahaje Abanyarwanda ishingiye ku buzima bubi bwa Kagame na bagenzi be bategeka u Rwanda, bavanye mu nkambi z’impunzi bakuriyemo bakigishwa urwango.

Ibi bikomere izi ngirwabayobozi zakuriyemo bifite ingaruka nyinshi kandi mbi ku mitegekere y’u Rwanda, bikaba binatuma Kagame ahorana ubwoba bwo kwicwa, bigatuma yica buri wese akeka ko amurwanya. Uyu niwo musaraba u Rwanda ruhetse, kuzaruwutura bizasaba igihe kinini, ariko bitinde bitebuke, ijoro rizacya, Abanyarwanda bareke kuyoborwa n’iterabwoba rikomoka ku bikomere by’abategetsi ba FPR, Abanyarwanda badafitemo uruhare na rumwe. Ese twibagiwe ko “umuti w’ubutindi ari ukwanga guhemuka?” Iyi communauté y’abarwayi iyobowe n’abarwayi ninde uzarwaza undi?

Nta kindi cyakorwa na kimwe mu kuvura ibi bikomere kuko byamaze kuva mu bategetsi bikwira mu baturage bose, uretse ubushake bw’abakomeretse mu kwivuza no gukira ibi bikomere, bitari ibyo tuzakomeza tubibone nk’ibisanzwe kugeza Paul Kagame na bagenzi barimburiye Abanyarwanda kuko bo babyita ubutwari.

Nema Ange