IBYAMAMARE N’ABANYACYUBAHIRO BAGIYE BATAMAZWA N’IGITSINA

Amateka y’isi ndetse n’aya muntu agenda agaragaza ko kuba umunyacyubahiro cyangwa kwamamara bidakuraho ingeso ndetse na kamere. Niyo mpamvu hari abantu benshi bakomeye bagiye bagaragaraho amakosa ndetse n’ibyaha bitandukanye byiganjemo ubusinzi, ubusambo , ubusambanyi n’ibindi byinshi.

Iyi nyandiko ntigamije kugira umuntu yakomeretsa, cyangwa uwo yacira urubanza cyane cyane ko muri Bibiliya dusangamo ijambo rigira riti : Yohani 8 : 11 “Yezu yunamutse aramubaza ati «Mugore, ba bandi bari he? Nta n’umwe waguciriye urubanza?» Umugore arasubiza ati «Nta n’umwe, Mwigisha.» Yezu aramubwira ati «Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.»”, ahubwo turifuza ko abadukurikira (abakuru n’abato) barushaho kwisuzuma no kwihana ku ngeso runaka iyo ari ngombwa.

Ikindi turazirikana ko ikiremwamuntu kirangwa no kugira intege nke akaba ariyo mpamvu umunyarwanda yaciye umugani ugira uti ”Nta byera ngo de!”. Undi munyarwanda yagize ati “munsi y’umukandara nta cyubahiro kihaba”. Bikababaza cyane iyo abategetsi bo mu Rwanda bagaragaye kuri uru rutonde ariko nk’aho Paul Kagame yabahannye ngo babere abandi urugero akabahemba kuba ba Ambassadeur, nk’uko yabikoreye James Musoni, wahembwe kuba Ambassadeur muri Zimbabwe, amaze gukora ibara mu Rwanda.

Kuri uru rutonde twabahitiyemo ibyamamare 10 byagiye bitamazwa n’igitsina, isi yose ikabimenya, aribo aba bakurikira :

Bill Clinton: Uyu munyapolitiki yahoze ari Perezida wa Leta Zunze z’Amerika hagati ya 1993 kugeza 2001 yashinjwe gufata ku ngufu uwari Umunyamabanga we Monica Lewinsky. Gusa icyatangaje benshi ni uko Bill Clinton atigeze abihakana, ahubwo yemeye ko yagiye asambanya Monica Lewinsky hagati ya 1995 na 1996. Icyo gikorwa cyafashwe nk’agashya muri USA kuko Clinton yari afite umugore w’ umunyacyubahiro Hillary Clinton, ndetse wanashatse kuba perezida w’iki gihugu cy’igihangange ariko byanga ku munota wa nyuma. Icyatangaje isi yose ni ukuntu uyu mugore yagiye ku ruhande rw’umugabo we, amagambo ashira ivuga. Nta kindi cyari kitezwe uretse kujyanwa mu nkiko ariko Monica Lewinsky yararenganye bicira aho.

James Musoni: Ubwo yari Minisitiri w’Ibikorwaremezo (MININFRA) mu Rwanda, yashyizwe mu majwi n’umuturage wasezerewe mu gisirikare, wamushinjaga ko yamuvogereye urugo mu gihe atari ahari, akamutwarira umugore, akanamutera inda yaje kuvukamo umwana w’umukobwa. Byose bikaba byarasigiye uyu mugabo ubukene bukomeye n’ihungabana. Kuba umuntu nka Minisitiri atinyuka gutwara umugore w’abandi, nyamara shebuja akamuhemba kumugira Ambassadeur ni ikintu cyo kunengwa kuko kigayitse.

Donald Trump: Uyu nawe yabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, akaba ni umuherwe uzwi cyane mu isi nzima, kuko yayoboye igihugu cy’igihangange imyaka ine yose, akaba agifite n’akayihayiho ko kugaruka. Avugwaho kuba mbere y’uko aba Perezida yarasambanye n’abagore n’abakobwa harimo abo yabikoreraga batabyumvikanye, ahubwo akabafata ku ngufu. Hari abagore bamushinja ko yagiye abakora ku mabuno no ku mabere ndetse nawe ubwe yigeze kumvikana mu itangazamakuru yicuza ko atasambanye n’igikomangoma cy’ Ubwongereza yakundaga. Hari kandi abakinnyi batatu ba filime z’ urukozasoni bavuga ko basambanye n’uyu wahoze ari Perezida uri mu bakomeye cyane mu isi. Aba barimo uwitwa Alana Evans na Jessica Drake uherutse guhabwa na Donald Trump ibihumbi 130 by’amadorali y’Amerika ngo akomeze abike ibanga. BBC yasohoye inkuru ivuga ko Perezida Trump yahakanye ibyo kuba yarasambanyije abakobwa bakina filime z’urukozasoni, akavuga ko babaga bashaka kumenyekana, ibyo we yise “fake news”. Gusa nawe ntiyigeze agezwa mu nkiko ngo akurikiranweho ibi byaha kuko nyine bavuga ngo “ l’idée du plus fort est toujours la meilleur! ’’ Aka karengane se kazageraho gashire ku isi ? Ni ukubitega amaso !

Robert Kelly: Ku myaka ye 55 y’amavuko, uyu muhanzi w’ icyamamare ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akurikiranyweho ibyaha 9 birimo gusambanya abana, kubakinisha filime z’urukozasoni akaba azasomerwa muri Gicurasi 2022, nyuma yo kujurira inshuro nyinshi ari nako aburanira mu nkiko zitandukanye. Byibuze uyu we yagejejwe mu nkiko kugira ngo abo yahohoteye bahabwe ubutabera buboneye.

Antoine Ruvebana: Uyu mugabo gito yigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe ibiza n’impunzi, MIDIMAR, ubu yahindutse MINEMA. Hashize iminsi adasiba mu itangazamakuru, avugwaho ko hari abakobwa yasambanyije ku ngufu ndetse ko ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Gusa urubanza rwe rwarazinzitswe ari nako abo yasambanyije ku gahato batabona ubutabera. Ruvebana yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR hagati ya 2012 na 2017 ubwo yasimburwaga na Kayumba Olivier. Uyu mugabo yakozweho iperereza rya nyirarureshwa ku byaha byo gufata abakobwa ku ngufu. Nta makuru menshi inzego z’ubutabera zitanga kuri dosiye ye, yaba umubare w’abo yasambanyije ku gahato n’ibindi bijyanye nabyo usibye kuvuga ko ari “benshi”. Ikibabaje ni uko akomeje gukingirwa ikibaba na FPR abereye umwambari, ndetse hakaba nta cyakozwe ngo aryozwe ibyaha ashinjwa. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yigeze kugira ati “akurikiranweho icyaha cyo gufata abakobwa benshi ku ngufu. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro”. Ariko ikizwi ni uko atigeze afungwa ngo aryozwe ibyaha bye. Ukibaza rero icyo FPR ikorera mwene aya makinamico n’icyo yungukiramo.

Mr Tonton (Ntuyenabo Issa Abdul Karim Shaban): Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe umunyamakuru ukorera Radio Fine FM i Kigali, akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko. Ntuyenabo Issa Abdul Karim Shaban w’imyaka 30 y’amavuko, uzwi kw’izina rya Mr. Tonton kuri Radio Fine Fm akorera, akaba yaratawe muri yombi ku wa Gatatu, tariki ya 08 Nzeri 2021 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 nyuma yo kumuha ibisindisha. Iki cyaha ngo cyakozwe ku Cyumweru, tariki 05 Nzeri 2021 gikorerwa mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera, mu Kagari ka Nyabisindu, mu Mudugudu wa Rugarama. Kuri ubu uyu munyamakuru bivugwa ko yafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ryakorwaga kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, ariko amakuru yizewe avuga ko atigeze ahafungirwa ahubwo yarafungiwe iwe mu rugo. Ibi rero nabyo birababaje kuko abo yahohoteye batigeze babona ubutabera buboneye mu gihe cya nyacyo.

Ndimbati (Uwihoreye Jean Bosco Mustafa): Uyu ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime nyarwanda ndetse azwiho no kwamamaza rikahava. Gusa ku itariki ya 10 Werurwe 2022, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwamutaye muri yombi. Icyo gihe Umuvugizi w’urwo rwego, Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu mugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa witwa Kabahizi Fridaus, ubu yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo, ishobora kuzavamo imyaka n’imyaniko kuko gereza zo mu Rwanda zicumbikiye abantu bagera kuri 20% baba bafunze iminsi 30 y’agateganyo. Ni ukuvuga ko umufungwa umwe muri batanu aba afunze mu buryo budakurikije amategeko (détention illégale) . N’ubwo Ndimbati yahawe umwanya ngo yiregure, yagaragaje ko ibyamubayeho ari akagambane. Nyamara ibimenyetso bya gihanga byerekanye ko abana babyawe na Kabahizi ari abe. Umushinjacyaha yagaragaje ko tariki 9 Werurwe 2022 aribwo umukobwa witwa Kabahizi ariko benshi bita Fridaus, yaregeye Ubugenzacyaha akabumenyesha ko Ndimbati yamusindishije yarangiza akamusambanya, byanabaviriyemo kubyarana abana babiri b’impanga. Ikindi Umushinjacyaha yagaragaje nk’ikimenyetso gikomeye, ni ifishi y’inkingo uyu mukobwa yafashe akiri umwana zigaragaza ko yavutse tariki 7 Kamena 2002, bityo ko igihe bahuriye umwana yari atarageza imyaka y’ubukure. Ibyo rero yita akagambane ntibirabasha gusobanuka.

Gisupusupu (Nsengiyumva François): Uyu muririmbyi w’ imyaka 43 y’ amavuko yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha umwana muto w’ umukobwa w’ imyaka 13 y’ amavuko imirimo y’ingufu ndetse no kumusambanya. Ariko uko urubanza rwe rwarangiye byagizwe ibanga ngo kuko basanze uyu mwana ku myaka ye 13 yari yarabaye umugore kera. Ibi rero nta muganga urabasha kwerekana uburyo uyu mwana w’umukobwa yari umugore, yewe na bya bimenyetso bya gihanga ntibyigeze bigaragazwa ngo uyu mwana ahabwe ubutabera. Gusa kuko yahohotewe n’icyamamare gifite amafaranga byarangiriye aho.

François Hollande : Uyu yahoze ari Perezida w’u Bufaransa yavuzweho gusambana na Julie Gayet bisenya umubano yari afitanye n’ umugore we Valérie Trierweiler. Uyu wahoze ari umugore wa Perezida yavuze ko gutandukana na Hollande byatewe n’amakuru yasomye mu gitabo cyanditswe ku ishyano ry’igitsina kuri Perezida Hollande cyiswe « Scandale de sexe », kivuga ku mubano wa Hollande na Gayet.

Jacob Zuma: Uyu aherutse kweguzwa ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’ Epfo, ariko si ubusambanyi bwatumye yeguzwa ahubwo ni ruswa n’ ibyaha bifitanye isano nayo. Umugore w’umunyamakuru yamushinje kumufata ku ngufu. Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ko mu mwaka wa 2005 yamutumiye mu nzu ye iri mu ishyamba akamwinjiza mu cyumba akamusomeramo byimbitse, bikarangira amusambanyije. Iki cyaha nacyo cyarirengagijwe, maze uyu wahohotewe ataha amara masa.

Mu kwanzura iyi nkuru ivuga ku byamamare n’abanyacyubahiro bagiye batamazwa n’igitsina twavuga ko igiteye amakenga ari uko igitsina gore kitajya kivugwa cyangwa se gishyirwe ahagaragara kuko kenshi iyo habayeho gufatirwa mu cyaha bo badatangazwa ndetse kenshi ntibanakurikiranwe mu nkiko.

Gusa biba biteye agahinda iyo ubona FPR-Inkotanyi ikingira ikibaba aba bahohoteye abana, ukumva ngo hasambanyijwe abana 23,000 ariko abagezwa mu nkiko ntibarenge 4,000. Niba se gusambanywa ku ngufu byarabaye indi ntwaro yo guhohotera inzirakarengane, amaherezo azaba ayahe ? Imana y’u Rwanda idutabare ! Atari ibyo ibikomerezwa bizakomeza byigaragaze mu byaha Leta ya FPR ibikingire ikibaba.

Ndabaga TV