Mu gihe ubutegetsi bwa FPR inkotanyi bukataje m’ubukanguramba bwo guhuma abanyarwanda amaso bubereka ko kutabana n’ibihugu bituranyi ntakibazo ko ahubwo ibyo bihugu ari byo bihahombera, Uganda nayo ikomeje kwerekana ko idayeze gupfukamira u Rwanda. Avugira mu mwiherero w’abadepite b’ishyaka rye rya NRM i Kyankwanzi,Perezida Museveni yavuze ko ubu berekeje ibicuruzwa byabo muri Kenya no muri Ethiopia kandi ko bakomeza no gushaka andi masoko!
Nkuko mubizi hashize igihe cyitari gito Ubutegetsi bwa FPR bugaragaza ubudasa mu kubanira nabi ibihugu bituranyi by’u Rwanda,ariko noneho byaje kuba agahomamunwa aho hadukiye inkubiri yo gufunga imipaka : mu majyepfo (Burundi) no mu majyarugu(Uganda).
Ibi byose ariko usanga bigaruka kuri ya ndwara y’ubutegetsi bya Perezida Kagame n’abagize agatsiko yo kutagira gahunda irambye y’imikorere ahubwo bukarazwa ishinga no kwigwizaho imitungo,guhiga bukware uwo ari we wese udashimagiza ibibi bakora ,gushaka gupfukirana ibibazo abanyarwanda bafite, urwikekwe ndetse n’ubushobozi buke mu miyoborere.Ibi byose ariko umunyarwanda abigwamo kuko kudahahirana n’ibihugu bituranyi bigira ingaruka k’ubaturage zirimo:
- Kubura akazi,
- Kutabona ibyo kurya nkenerwa mu buzima bwa buri munsi ku biciro bibanogeye,
- Ubwigunge ,amakimbirane no gutakarizwa ikizere n’abatuye mu bihugu bituranyi,
- Gutsikamirana no guhemukirana hagati yabo mu gushimisha ubutegetsi biturutse k’ubukene,
- Gufungwa,gupfa no kuba impunzi,
- Gutakarizwa ikizere ku gihugu mu ruhando rw’amahanga
- N’ibindi
Abanyarwanda rero bagomba kuba maso kuko Ubutegetsi bwa FPR kubwo inyungu zabwo butarajwe inshinga n’igihombo icyo aricyo cyose barimo guhura ntacyo.Mu kwigira nyoni nyinshi Kagame yakomeje kugaragaza rwose ko ikibazo ari Leta ya Uganda ishaka gufasha abatavuga rumwe nawe nka RNC n’abandi bashaka gusiba umurongo utukura yaciriye abanyarwanda,anahishurira abanyarwanda ko inyungu za FPR ye zisumbye kure ubuhahirane n’ubutwererane bw’U Rwanda na Uganda ndetse yirengagiza imbaga y’abanyarwanda n’impunzi nzego ze z’ubutas n’igisirikare byishe cyangwa zikanabashimutira muri Uganda nk’uko yabitangaje mu mwiherero w’abakozi b’ubutegetsi bwe wabereye I Gabiro kuwa 09-12/03/2019 asoza y’ivamo ku ikosa yakoze mugufata icyemezo cyihuse cyo gufunga umupaka ubwo yahamyaga ko Museveni yamubwiyeko atagomba “kwitiranya Business na politiki !”
“Umwera uturutse ibukuru ukwira hose koko!”Ministri w’ububanye n’amahanga Dr. Richard SEZIBERA mukiganiro Cyo kuwa 05/03/2019 n’abanyamakuru yunzemo ati”imipaka ntifunze kandi niyo bitacyemuka twahahira ahandi”; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuryango wa East African Community, Olivier NDUHUNGIREHE nawe kuri Flash FM ati”Twe turi abere kandi nibanga kwemera amakosa n’umuhuza singombwa” mubwenge buke no kwirengagiza ibibazo by’abanyarwanda Ministiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana nawe abishimangira yerekana ko gufunga imipaka no kugabanya ibyoherezwa mu bihugu bituranyi birigutanga umusaruro mwiza kuko muri 2017 umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wari Miliyari 7,597Frw hafungwa umupaka w’uburundi ukuyongeraho 8,6% aho ubu uwo musaruro ugeze kuri Miliyari 8,189 Frw kandi ashimangira ko abanyarwanda badakwiye guhangayika kuko umusaruro uziyongera birushijeho nyuma yo gufunga imipaka na Uganda ndetse anongeraho ko Uganda ariyo ihomba kuko abanyarwanda ari isoko igiye gutakaza! Yavuze ko Uganda ishora mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 247 z’Amadorari ya Amerika,mu gihe u Rwanda rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 27$ gusa! Ati no guhaha tuzabitumiza n’ahandi!
Yirengagije igihombo abacuruzi barimo guterwa n’ibicuruza biboreye ku mupaka ,abakozi batabaria bakoreraga ku mupaka,abavunjayi,abari bafite amamodoka atwara abagenzi hagati y’ibihugu byombi, amazu ari kubariwa ubukode arimo ubusa,ibiciro byuriye ku buryo bukabije ,abana babujijwe kujya ku mashuri Uganda,….
Asa nk’usubiza uyu mu minisiri w’imari n’igenamigambi,Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta MUSEVENI avugira mu mwiherero w’abadepite b’ishyaka rye NRM kuri uyu wa 16 Werurwe 2019 waberaga ahitwa Kyakwanzi,yavuze ko Uganda ifite isoko rinini cyane rwose kandi ko barimo kuryangura cyane cyane bagana muri Kenya na Ethiopia. Asubiza Umudepite wari umubajije icyo Leta irimo gukora ku bihugu birimo kubuza ibicuruzwa bya Uganda kwinjira ku butaka bwabyo (avuga u Rwanda),Museveni yamusubije ko nk’ubu barimo kohereza ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 700 z’amadorari y’Amerika muri Kenya gusa. Yagize ati “ ibyo bintu ntibyabasha kudukoma imbere mu rugendo turimo,ikibazo kivuka hano tukabona amahirwe hariya!”
Biragaragara ko ibi byose ariya politiki y’ikinyoma ndetse no kwihagararaho ubutegetsi bwa FPR bumenyereye,nyamara ariko “Nyamwanga kumva ntiyanze no Kubona” kandi “Ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa “;nyuma yuko FPR ikomeje umugambi na politiki y “ubushwanyi n’abaturanyi” ititaye ku nzara,ku gihombo mubucuruzi,ku biba inzigo mu bihugu duhana imbibe n’ibindi, irakataje mu kwiyerurutsa imbere y’abanyarwanda.
Iki rero n’igihe cyo guhagurukira rimwe nk’abanyarwanda tukarwanya politiki y’ubutegetsi bwa FPR y’ikinyoma, ibiba inzigo mu banyarwanda n’abaturanyi babo ,ihindura u Rwanda ruvumwa mu karere ndetse igamije gutsikamira inyungu z’abanyarwanda.Nta yindi ntumwa yo kutwereka ko FPR icyiyiraje ishinga ari ukugundira ubutegetsi kandi nta n’ubushobozi bwo kuyora ifite kabone naho Abanyarwanda bashira ariko agatsiko kakijuta!.Duhagurukire hamwe twese.
BYAMUKAMA Christian
Komiseri wungirije ushinzwe itumanaho
RANP-Abaryankuna.