Yanditswe na Remezo Rodriguez
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Mata 2022, ubwo Abakirisitu Gatorika biteguraga kujya gukora inzira y’umusaraba yo ku wa Gatanu Mutagatifu, inkuru yari yaciye ururondogoro imbuga nkoranyambaga yari urupfu rwa Célestin Ntawuyirushamaboko. Uyu munyamakuru yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.
Yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze kwa muganga aho yari yagiye kwivuriza. Umwe mu bo bakoranaga kuri BTN TV witwa Ndahiro Valens Pappy yagize ati: “Twatunguwe bikomeye n’urupfu rwa Ntawuyirushamaboko wari uherutse gukira uburwayi bwamuzahaje mu gihe cyashize”. Yakomeje agira ati: “Hari haciyemo umunsi umwe hatambutse inkuru ye ya nyuma yo ku wa 13 Mata 2022. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo namenye ko arembye cyane ariko siniyumvishaga ko yahita yitaba Imana rwose !” Yongeyeho ati : « Nta watinyuka kuvuga icyo yazize ariko niyigendere twamukundaga ».
Urupfu rw’uyu munyamakuru rwamenyekanye mu ijoro ryo kuwa Kane. Ubutumwa bwinshi buri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo WhatsApp burerekana ko itangazamakuru ry’u Rwanda ribuze umuntu w’ingirakamaro. Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage, iz’ibintu bidasanzwe byabaga mu duce tunyuranye ariko agakundirwa ijwi rye n’umwihariko we mu buryo akurikiranya amagambo mu kubara inkuru. Ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, BTN TV, Radio1 na TV1. Yari yaranashinze ikinyamakuru cye cyitwa Intwari.com.
Intandaro y’urupfu rwa Ntawuyirushamaboko
Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko ntabwo yatunguranye mu rupfu rwe kuko yari yarabitegujwe. Ku itariki ya 25 Werurwe 2022 nibwo uyu munyamakuru yahamagajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, maze ategeka ko mbere yo kugirango babonane agomba kubanza gukingirwa Covid-19. Uyu munyamakuru yerekanye ibyangombwa bigaragaza ko yikingije, ariko abwirwa ko agomba kwikingiza « fièvre jaune », nyamara iyi ndwara ikingirwa amatungo ntikingirwa abantu.
Siko byagenze kuko abapolisi bashyize uyu munyamakuru mu modoka ya Vigo bamujyana ku Kacyiru mu Bitaro bya Polisi, maze aterwa urushinge ku kaboko k’iburyo mu gihe abandi babakingira ibumoso. Bwakeye ku wa Gatandatu, tariki 26/03/2022, Ntawuyirushamaboko yarembye, maze abanyamasengesho bamubwira ko yarozwe. Ntiyamenye uko bigenze kuko imodoka za RIB na Polisi zahise zisesekara iwe zimusaba kujya mu Bitaro bya Kanombe. Agezeyo yatewe urundi rushinge maze nyuma y’amasaha makeya yumva abaye muzima.
Ku wa Mbere, tariki ya 28/03/2022, yakuwe mu bitaro bya Kanombe, ariko aho kugira ngo ajyanwe iwe, ajyanwa ku kicaro gikuru cya RIB (Head Quarters) ku Kimihurura, atangira guhatwa ibibazo kuri Film yari yarakoze ku marimbi yo mu Rwanda yerekana ko abo FPR yishe bari mu butegetsi bwo hejuru nka Célestin Ntawuyirushamaboko bashyinguwe i Remera, mu irimbi ry’abaturage. Yasabwe gutanga amashusho (shooting) arabyanga ababwira ko camera-man wayafashe atarishyurwa. Bamubajije amafaranga akenewe avuga ko ari 1,500,000 FRW, maze bamuha chèque yagombaga kubikuzwa ku wa Kabiri, tariki ya 29/03/2022, baramurekura arataha.
Ku wa Kabiri Célestin Ntawuyirushamaboko yarabyutse biranga, amaguru ye yari yabaye nk’ayavuyeho. Aho kujya kuri banque ngo avunjishe ya chèque, ahita ajyanwa ku bitaro bya Kibagabaga, byashinzwe na Jeannette Nyiramongi, umufasha wa Perezida Paul Kagame. Bimaze kumenyerwa ko uwo FPR idashaka ajyanwa kuri ibi bitaro akabivamo ari umurambo. Nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Célestin Ntawuyirushamaboko yapfuye. Abasesenguzi bahise bemeza ko ari ugutera ibuye ngo harebwe ikivamo. Yagerwaga amajanja!
Icyatangaje abanyamakuru bose ni uko ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa Leta, Igihe.com, cyaratangaje uru rupfu nta kindi kinyamakuru kirabitangaza, bigaragaza neza ko yishwe na FPR kuko itashakaga ko akomeza ubuvugizi yari yari yaratangije ku bana bafatwa ku ngufu. Twibutse ko mu bindi byegeranyo twagiye tubagezaho, gufatwa ku ngufu biri mu mugambi wa FPR wo kwikiza abo idashaka. Niko byagendekeye Dr Christopher Kayumba ubwo yashakaga gushinga ishyaka. Ni nako byagenendekeye Aphrodis Matuje wo muri Nyamasheke ariko yamenye ubwenge asimbuka imitego y’abakobwa, n’ubwo bitamubujije gufungwa azira ubu, bikemezwa ko yapfuye, maze umugore we yamara kwishakira undi mugabo, agasanga umugabo we akiriho. Bituma hibazwa icyo RIB yari igamije ijya kubwira umugore wa Matuje ko umugabo we yapfuye.
Célestin Ntawuyirushamaboko yemeje ko mu marimbi atandukanye harimo irimbi rya Kinini mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, abaturage baragiramo ihene, we akabifata nko gushinyagurira imirambo. Yageze aho yerekana ko amarimbi ashingira ku bwoko aho yerekanye ko Abahutu bashyingurwa i Remera na Nyamirambo naho Abatutsi bagashyinurwa i Rusororo. Yasabwe kubihindura arabyanga bituma IGP Dan Munyuza amusezeranya ko azapfa, none kuri uyu wa Kane birabaye, arapfuye ntituzongera kumwumva!
Inkuru yamukozeho igatuma urupfu rwe rwihuta yatambutse ku wa Gatatu, tariki ya 13/04/2022, umunsi umwe mbere y’uko yicwa. Imana imwakire mu bayo.
Iyi nkuru y’urupfu rwa Célestin Ntawuyirushamaboko ije isanga izindi nkuru z’abandi bantu batandukanye bagiye bavuga ibyo Leta ya FPR idashaka bikarangira ibishe urw’agashinyaguro. Kuri uyu munsi twibaza igihe imfu nk’izi zizahagarikirwa mu gihe bigaragara neza ko ari FPR iziri inyuma.
Remezo Rodriguez
Kigali