FPR IKOMEJE KURANGAZA ABANYARWANDA: MISTER RWANDA NI UMUCO CYANGWA NI UBUYOBE?





Yanditswe na Nema Ange

Nyuma yo gukura agatubutse mu gucuruza abakobwa bitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, rizwi nka Miss Rwanda, ubu noneho FPR yageze no muri basaza babo, ngo irashikisha Rudasumbwa w’u Rwanda, uzwi nka Mister Rwanda.

Abasesenguzi batandukanye barasesenguye bacika ururondogoro, aho bibaza niba ziriya ngirwabasore, zogeje akarenge, hari icyo zizimarira mu gihe kiri imbere mu gihe zidashaka gukura amaboko mu mifuka ngo zikore, ahubwo zigatega imihogo ngo zizarata ubwiza abagore bayagwije bazitunge.

Ku mbuga nkoranyambaga nyinshi urasanga bamwe babifata nko kwihangira imirimo, abandi bakabifata nk’ubuyobe, kuko akenshi mwene aya marushanwa ntacyo amarira abayitabiriye, uretse kubashyira ku Karubanda, isi igatangira kubota.

Dushingiye ku bigaragara muri Miss Rwanda, usanga East African Promoters (EAP) iyitegura ifite abandi ikorera, kuko itanga rapport ku cyicaro cya FPR i Rusororo, ndetse Grande Finale ikaba ari ho ibera kugira ngo FPR isarure akayabo k’amafaranga aba yishyujwe mu kwinjira, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi cyangwa inganda, zizaba zishaka gucinya inkoro kuri FPR, maze zigasukamo amafaranga atagira ingano, FPR igakira, ikuzuza amakonti igahemba abakozi bayo baba bazanywe na EAP, ariko abaryitabiriye bakagenda amara masa.

Dufashe nk’urugero mu bakobwa batoranyijwe uko ari 70 mu barenga 1,000, mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, hatoranyijwe mo 20 gusa bitabira boot camp. Abandi bose bahise bataha amara masa. Nyamara baba baturutse imihanda yose bakazenguruka Intara zose, batakaza amafaranga mu ngendo, ngo barebe ko bafatwa muri iyi Ntara cyangwa iriya, byakwanga bakajya mu yindi.

Aha ni ho usanga abatoranywa i Rubavu ku Gisenyi, n’i Musanze mu Ruhengeri, usanga 90% baba baturutse mu Mujyi wa Kigali, mu Majyepfo cyangwa i Burasirazuba. Niba twibuka Miss Josiane wigeze kuva ku Kibuye agiye kwiyamamaza ku Gisenyi, agasitara, agaca amano, nyuma hakazamo iby’amoko, akitwa ingagi, akarenga akagirwa Miss Popularity 2019. Ese yunguyikiyemo iki? Ubu se ari he? Hari n’akazi wenda bamuhaye muri EAP, ngo ayo mafaranga yacikiye amano ayaryeho?

Nitwabura kandi kwibutsa ko muri ba bandi 20 bitabira boot camp, uretse Miss Rwanda uhabwa imodoka, abandi barimo Ibisonga (1st run up & 2nd run up), Miss Popularity, Miss Talent, Miss Heritage na Miss Photogenic, bose bahabwa mwene bya bi chèques symboliques bingana umusozi bikoreshwa mu birori, ariko bakazategereza ama chèques ya nyayo bajyana mu ma banki ngo bahabwe amafaranga, bakayabura, ahubwo amaso agahera mu kirere. Abandi 15 batahana ipfunwe rituma batazongera kugira ibirori bitabira.

Uyu mwaka bwo byabaye agashya kuko hari ibihembo byabaga biteganyijwe ari 2,500,000 FRW, ariko kuri bya bi chèques binini bagasanga handitseho 1,800,000 FRW. Hari n’uwaje gutanga ikamba yari amaranye umwaka asanga ryakuwe mu bihembo, ataha yimyiza imoso. Ubu se nk’uyu uretse igisebo yakuye ku biro bya FPR, i Rusororo, ikindi yungutse ni iki ,uretse ukubashyira ku Karubanda, abahehesi bakababona? Ubu bucuruzi rero nibwo bwungura FPR, none badukiriye n’abahungu b’ibigoryi ngo babacuruze.

Umusesenguzi, akaba n’umuhanga mu muco nyarwanda, umuganga akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco, uzwi kwi izina rya Rutangarwamaboko, afite uko abibona. Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ukwezi TV, tunashimira kugeza ku Banyarwanda ibitagenda, yatanze ibitekerezo byinshi ku buryo abona amarushanwa ya Rudasumbwa w’u Rwanda cyangwa Mister Rwanda, kuko yahereye kera yamagana Miss Rwanda, yerekana ko ibibi byayo ari 98%, ibyiza bikaba 2%, ariko yimwa amatwi, afata umwanzuro wo kutazongera na rimwe kuvuga kuri Miss Rwanda, ndetse ko abakobwa bayitabira, abafata nk’ababa bambuwe ubumuntu, bagahinduka ibicuruzwa ,mu cyo adatinya kwita ubucuruzi bw’abantu (human trafficking), bubera ku cyicaro cya FPR, bukorwa n’abambari ba FPR, bagahagarikirwa n’ibikomerezwa byo muri FPR, bituma abana bacurujwe, bakegukana ikamba rya Miss Rwanda batanu baheruka bari abana b’abasirikare cyangwa abapolisi bakomeye, kuko bazi neza ikivamo, bagashoramo.

Byavugishije abantu ubwo twagiraga Miss Rwanda ufite imyaka 25, ahabwa akabyiniriro ka Mrs Rwanda, kuko yamaze kugera mu gihe cy’ububyeyi, akaba akwiriye kwitwa Muberarugo, aho kwitwa Nyampinga. Ariko kubera ko ari uwo kwa Général, agahabwa imodoka bikarangirira aho. Nta wanze ko abana b’ibikomerezwa bitabira amarushanwa y’ubwiza, ariko biragoye ko Miss Josiane wasitaye, agaca amano, akagenda avirirana, nabwo yasabirije ticket, yatwara ikamba umwana wa Général waje muri V8, aherekejwe na Platoon y’Abasirikare bafite imbunda.

Ubwo se Ishimwe Dieudonné wiyita Prince Kid, uhagarariye EAP yarara mu Rwanda rwande ? Ibi rwose harimo kwigirigita ugaseka mu buryo butubutse kandi bugaragara.

Rutangarwamaboko abona ko aba basore bitabira aya marushanwa y’ubwiza nta kindi baba bashoboye uretse «kwimaringa», agasobanura ko « kwimaringa » ntaho bitaniye no kwirya, ko ahubwo ko Rudasumbwa w’u Rwanda aba agomba kuba ari umusore w’intarumikwa, ufitiye abandi akamaro n’igihugu, adafite aho ahuriye na ziriya ndirakarame zogeje akarenge, zikirirwa zikaraga mu dukote tudashinga, nta kindi zishoboye.

Umupfumu Rutangarwamaboko arihanangiriza ibisambo bya FPR bikomeje kuyobya urubyiruko.

Uyu muganga uvuga ko ari imandwa nkuru y’u Rwanda yagize ati: «Ngaya cyane ababyita uburenganzira. Burya uburenganzira ni ukurenga inzira, kandi uramutse uyirenze udafite indi ifite aho ikwirekeza, wahera mu cyeragati, ukayoberwa iyo uva n’iyo ujya, ukaba ikiburaburyo ».

Yongeyeho ati : « Ubundi mu Rwanda, umusore arerwa ngo azabe umugabo w’impingane, abashe guhangana n’ibigoranye, kuko n’ubuzima ari impingane. Arerwa kugira ngo azabashe guhangana n’ibyitambika u Rwanda, kuko u Rwanda ari ukwaanda. Ngo yimane u Rwanda, atume rurushaho kwaanda. None niba ageze igihe ashyirwa imbere nk’akaguru kambaye ubusa, akarata inzara, akarata uko yasokoje, akarata ingendo, n’ibindi bitamuhesha ishema , nise ‘kwimaringa’, bidafite icyo bivuze mu muco wacu, bati ‘noneho dore umusore mwiza’ ? Umusore mwiza se udafite icyo ashoboye, uretse kwirya wamubonye hehe koko»? Ati « ibi ni ubuyobe si umuco nyarwanda»!

Akomeza avuga ko umusore mwiza areberwa ku mutima, ku mbaraga ze no ku bikorwa bye, hakarebwa niba uriya musore yibeshejeho, niba afite ibyo akora bimuha ubutunzi butuma atunganirwa, akaba umusore mwiza nk’umwe waririmbwe na Rugamba Cyprien. Uyu wari umuhanga cyane yagize ati « Umusore mwiza ni umwe uzi umurimo. U Rwanda ntirukwiye kugwiza inkorabusa ».

Umukunzi w’Ikinyamakuru Ukwezi TV yunze mu rye agira ati: «Aho kwigisha turiya dusore umurimo, baradutoza gutonora inzara no kuzahora duteze amaboko ubuzima bwose». Ngo « agasozi ukabwirwa n’impinga»!

Rutangarwamaboko avuga ko niba ibi bakorera utu dusore ari « imishinga » iva ku nshinga «gushinga», tugomba gutozwa gushinga tugahama, tukazagira aho twivana n’aho twigeza. Ibi rero ikigamijwe twe turakizi ni wa mugambi wa FPR wo kugira Abanyarwanda inkorabusa, iherehe mu rubyiruko, kugira ngo bazahore bayipfukamiye, ibagaburira ubuvungukira.

None se ni gute umuntu wize Agronomie, abura kwambara bottes ngo ajye guhangana n’imihindagurikire y’ikirere za Bugesera, Gatsibo, Kirehe na Nyagatare, aho yakwigisha abaturage kuhira imyaka bigezweho, ahubwo akirirwa mu mahoteli ya Kigali yitera maquillage/ make up nk’abakobwa, ngo ni Rudasumbwa w’u Rwanda. Ni ukuri Banyarwanda duhumuke, FPR itumazeho urubyiruko! Kuri iyi ngingo ntitunyuranya na Rutangarwamaboko na gatoya.

Rutangarwamaboko akomeza kandi avuga ko ababajwe n’abamubwira ko ibyo avuga byumvikana, ariko ntibagire icyo babikoraho kandi babifitiye ubushobozi n’uburyo. Abona ko urebye ibihe turimo bidusaba kuryama dutinze tukabyuka kare, ntaho twaba tugana dukomeje kurebera abana b’u Rwanda bapfa nabi. Ati: «Ni ukuri biragayitse, muri bariya bana harimo umwana w’umutegetsi nibwo yakumva uburemere bw’ikibazo ».

Yarongeye ati « Nibatubabarire bareke abana b’u Rwanda bidederezwe, bishakire icyo bakora gihwanye n’ubushobozi bwabo, abo bananiwe baterwe ingabo mu bitugu, ariko gukomeza kwica urubyiruko nta neza nta ntoya biganishaho u Rwanda».

Uyu muhanga avuga ko kugira ngo Iterambere ry’Igihugu rirambe, hagomba gushingirwa ku Muco. Niba rero dushaka kubakira ku mico turaruza hirya no hino, ntaho duteze kugera. Akumva rero aya mafaranga ashorwa mu kwica urubyiruko ahubwo rwayahabwa, rukayashora mu mishinga, Leta ntiyifuze mu misoro no mu bindi isaba, noneho hakazahembwa Rudasumbwa wungutse kurusha abandi. Ati « Niba Iterambere rirambye rishingira ku Muco, Umuco nawo ukawuhabwa n’Umutima, kuki hatarebwa Umutima wo kwiteza imbere»?

Abona y’uko mwene iyi mishinga ikorwa n’ibisahiranda byishakira amarenzamunsi, maze aho kugira ngo abana b’u Rwanda bahabwe amahirwe angana yo kwidederezwa, ahubwo bakabashukisha ubuhendabana, ubundi bakabacuruza kakahava. Ingaruka zizava muri ibi bintu tuzazifatisha abiri ! Si by’i Rwanda rwose !!!

Rutangarwamaboko akomeza agira ati « Nk’inzobere mu myumvire n’imitekerereze y’abantu, nsanga iki kibazo nikidahugurukirwa n’inzego nkuru z’igihugu kizateza ingaruka zizaba mbi cyane ku hazaza h’u Rwanda ». Gusa icyo atazi ni uko abo asaba ngo bagihagurukire babifite mu migambi kuva FPR yafata u Rwanda. None se arumva bakirwanya gute kandi bacyugukiramo ? Niba ibi bitaramo bibera mu mahoteli yabo kwinjira ari ukwishyura, icya karundura kikabera muri Intare Arena ku cyicaro gikuru cya FPR yumva FPR iba itabihaye umugisha?

Rutangarwamaboko avuga ko imyitwarire iva mu myumvire, imyumvire nayo igaherezwa n’umutima. Abona ko niba urubyiruko rw’u Rwanda rugeze ntaho rwakura ubushobozi bwose bwo gukora ibifite akamaro, rukemererwa gushukishwa ibiryo muri ma hôtels, u Rwanda rugeze i wa Ndabaga, igihugu kigeze aharindimuka! Ati « Sinabyemera nk’Umwigisha w’Ubuzima bushingiye ku Muco ». Ndetse n’uwabyemera yaba ari umwanzi w’Abanyarwanda . Nyamara « nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi»!

Asanga Abanyarwanda bakwiye gukanguka bagakura abana babo mu buyobe, bakabayobora mu masomo afite icyo azabagezaho cyangwa mu bushabitsi (business). Ntabwo abana b’u Rwanda bakwiye kuvutswa amashuri cyangwa ngo bigishwe ibidafite icyo bibamariye, kugira ngo bazabone abo bakuramo igishoro cy’ubucuruzi bw’abantu. Uyu muhanga yibaza ikibazo kigira kiti : « Ninde musore ufite icyo akora gifatika wabonye uri muri bariya bitabiriye ubu buyobe ? » Umunyamakuru yaramusubije ati: «Ntawe». Rutangamaboko yahise atangara cyane ati : « Ahooo! Icyo utabona ni iki»?

Ku mugani we se, ko dufite abahanzi bazwi, dufite abanyamakuru b’abasore, dufite abasirikare n’abapolisi, dufite abanyeshuri biga muri za Kaminuza mu Rwanda no mu mahanga, dufite abana b’abayobozi, dufite abaganga hirya no hino, dufite abasore mu ngeri zitandukanye, kuki batajyamo ? Birumvikana, ni uko badafite uwo mwanya wo kujya « kwimaringa»! Ati: «Guhagararira u Rwanda bisaba kujya mu ngamba, uziko ushobora no kuhapfira, ntaho bihuriye

no ‘kwimaringa’ ». Ubu busesenguzi bwe rero ntaho butaniye n’ibyo twemera! Ni irari ry’indamu gusa gusa!

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter no kuri Facebook, hari aho Rutangamaboko yabajije ababyeyi niba baha agaciro ibi bikorerwa aba basore, ndetse abaza abakobwa niba bakwemera kurongorwa nabo. Yahawe ibisubizo birenga 220, ariko bihabanye cyane. Bamwe bamubwiye ko abafitiye ishyari cyangwa yasaze, baranamukwena ku mugaragaro. Abo birumvikana abo ari bo, dore ko ari nabo bakorera akazi kuri izo mbuga nkoranyambaga. Ariko ku rundi ruhande hari abamushyigikiye, ndetse abakobwa barerura bamubwira ko batarongorwa n’izi nkorabusa, ko n’ikimenyimenyi abategetsi batareka ngo abasore babo babyitabire. Asoza rero agira ati « Umuco ni rwo rutiringongo twigoragorezaho, nituwuta tuzahinduka ibigorogoro»!

Mu kwanzura rero twaharira abadukurikiye bakazatubwira niba dukwiriye kwemera ko abasore bacu boza akarenge, bakirirwa bitera make up, bafite agasokozo mu mutwe, nta kindi bashoboye ngo ni ba Mister Rwanda, nyamara ari ku nyungu z’abantu bake babacuruza cyangwa niba dukwiye kwamaganira kure aka karengane FPR ibakorera. Abatagira imigenzo ntibagira uko bagenza, inda yasumbye indagu rwose, Tuzicuza!!!

Nema Ange