Yanditswe na Uwamwezi Cecile
Tumaze iminsi twumva hirya no hino imvugo igira iti: «Abari biswe Intore, ubu barushaho kugenda bahinduka Ibigarasha». Abasesenguzi benshi bakomeje kugenda bagaruka kuri iyi mvugo ariko ntibayisesengure byimbitse, bituma Itsinda ry’Abanyamakuru b’Abaryankuna ryongera kwicara hamwe ngo risesengure ishingiro ry’iyi mvugo kuko burya nta nduru ivugira ubusa ku gasozi. Nta na rimwe hashobora kubaho umwotsi hatari umuriro kandi ahari ihene haba hari n’ikiziriko. Niyo mpamvu nyamukuru y’iki cyegeranyo kugira ngo tubagezeho ko nyuma y’Ubufaransa, Ubudage, Ububiligi na Kenya, noneho hari hatahiwe Intore zo muri Zambia ngo zihinduke Ibigarasha, mu maso ya buri wese ukurikirana u Rwanda.
Mbere y’uko dusesengura iri iyi ngingo mu buryo bwimbitse, dusanze ari byiza ko tubanza kurebera hamwe ijambo « Intore », ubwaryo, icyo rivuga mu matwi y’abumva Ikinyarwanda. Abatubanjirije batubwira ko mu myaka yo ha mbere, ku ngoma z’Abami, buri Mwami yagombaga kugira Umutwe w’Ingabo zimurinda, akagira n’Umutwe w’inka zikamirwa izo ngabo, zikanakamirwa umwami. Kugira ngo rero izo ngabo ziboneke hagombaga kubanza gutoranywa urubyiruko rukajya kwigishwa mu matorero mato, abayashoje bagahagarara ku Karubanda, maze umutahira w’Intore, akaza agatoranya abahize abandi akabaha n’ubutumwa. Abitwaye neza cyane boherezwaga mu rindi torero i Bwami, bakazavamo abakogoto, abasigaye bagashyirwa mu mitwe ya rubanda, abandi bakitahira iwabo, bakazitabazwa bakenewe ngo barwanire igihugu.
Birumvikana ko mu Itorero, uretse kwigishwa ibijyanye no kurinda ubusugire bw’igihugu, banigishwaga Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda. Ababaga bamaze kwigishwa rero nibo batoranywagamo Intore. Bivuze ko ijambo « Intore » ritajyanye no gutoza cyangwa gutozwa, ahubwo « Intore » bivuze
«uwatoranyijwe (séléctionné) ». Abiyita « abatoza b’Intore » bajye bamenya ko ibyo ari ugushyoma, kuko «hatozwa imbwa, zigahinduka intozo », abantu bo barigishwa, bamara kumenya, bagatoranywa hakurikijwe icyo barushije abandi, abatoranyijwe bakarema Umutwe w’« Intore ».
Nyuma y’Ubwami rero mu gihe cya Repubulika zombi, ntihari hagikenewe amatorero yo kwigisha abazavamo ingabo kuko ingabo z’igihugu zari zibaye urwego rufite uko rwigisha abarugize, bituma icyitwaga itorero kivaho, itorero risigara rivugwa ku matsinda y’ababyinnyi basusurutsa mu birori bitandukanye no ku madini amwe n’amwe ya Giporotesitanti, naho Indangagaciro na Kirazira bitangira kwigishwa mu isomo ry’Uburere Mboneragihugu, ryatangiraga kwigwa mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza.
Nyuma ya 1994, FPR imaze gufata ubutegetsi, yaje gutekereza kuri iki kintu cyitwaga Itorero, ndetse birangira ikigaruye, mu rwego rwo guhuma amaso Abanyarwanda, babereka ko ari abantu bishakamo ibisubizo by’ibibazo byari bihari, ariko biba ibindi kuko Itorero rishya ryari rije, ryahise rihinduka urubuga rwo kwigisha amacakubiri n’urwango, ariko bikitirirwa kwigisha Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda, zari zisanzwe zizwi, ariko bimwe bikagorekwa uko FPR ibishaka. Ni uko haza Intore zitozwa kandi bitabaho hatozwa imbwa.
Ku ikubitiro, FPR yahisemo Indangagaciro zirimo : (1) Kubaha Imana ; (2) Gukunda igihugu ; (3) Kubaha umuryango ; (4) Kubaha ubuzima ; (5) Kugira umutima ; (6) Kugira ubupfura ; (7) Kunga ubumwe ; (8) Gukunda umurimo ; no, (9) Kwagura amarembo.
Nyamara imvugo yanze kuba ingiro, FPR yigisha ibyo idakora, yikomereza amacakubiri n’iyicarubozo, akarengane no kubuzwa uburenganzira bwa muntu, agahotoro no kuyoboza igitugu, n’andi mabi menshi, maze ugerageje kuyereka ko ibyo ivuga atari ibyo ikora akicwa cyangwa agafungwa, abahonotse bahunga igihugu, ntiyabaha agahenge ikabakurikira kubicira aho bahungiye, ibita Ibigarasha. Ibi nibyo byatumye Abaryankuna tuticara ngo turebere, ahubwo duhitamo gusesengurira Abanyarwanda buri ndangagaciro ukwayo kugira ngo turebe impamvu Intore zikomeje guhinduka Ibigarasha.
- Kubaha Imana: Niba hariho igice cy’Abanyarwanda kitubaha Imana ni abambari ba FPR. Bigeze no kwigamba ko bayirasiye ku Mulindi. Ntabwo waba wubaha Imana ngo ujujubye abantu yaremye. FPR- Inkotanyi ni bwo butegetsi u Rwanda rwagize, bwagize uruhare rukomeye mu kujujubya Abanyarwanda, kugeza n’ubwo bamwe mu Banyarwanda bavuze bati “Imana ntikibaho, yakabayeho yadutabara”! Ikindi kibi cyane FPR yakoze ni uko yibasiye urwego rushinzwe kubungabunga imyemerere n’ubusabaniramana rwitwa amadini. FPR yarugezemo isya itanzitse. FPR yajujubije amadini yose, ihereye kuri Kiliziya Gatorika, iyicira abasenyeri, abapadiri n’abandi bihaye Imana, ihereye i Gakurazo mu Byimana, ku wa 05/06/1994, izenguruka igihugu cyose ibarimbura. Yakurikijeho amadini ya Giporotesitanti irayasenyagura, ahandi ikajya ishyiraho abayobozi bayo, batanayarimo, ikomereza mu Bayisilamu, irabaryanisha, baratatana ariko noneho yanababuje guhamagarana mu isengesho.
FPR ntiyarekeye aho ahubwo yakomereje mu madini yitwa ay’inzaduka azwi mu Rwanda nka “Churches”. Muri aya madini yose FPR yinjijemo “Inshingamatwi” zizwi nka za ”Maneko”, maze si ukujujubya amadini biva inyuma, kugeza ubwo abasengaga by’ukuri bayatereye icyizere. Ubu abitwaga abavandimwe mu buryo bw’umwuka basigaye basenga bacungana ijisho ku rindi. Ubu nta gitangaza ko uwo musengana yagucisha umutwe nk’abandi bose. Kubaha Imana FPR yarabiranduye, mu madini hasigaye business gusa.
- Gukunda igihugu: Abahanga bemeza ko gukunda igihugu nta muntu ubihatirwa. Buri mwene gihugu aba acyiyumvamo, akemera no kugipfira bibaye ngombwa, kabone n’aho yakijya kure bingana iki. Ariko FPR yahanaguye ubwonko bw’Abanyarwanda, ibumvisha ko gukunda igihugu ari ugushyigikira gahunda yayo. Nyamara wajya kureba iyo gahunda, ugasanga ni gahunda igamije ikandamiza, kunyaga, guhohotera no gukenesha abo badahuje ibitekerezo. Nibyo abitabiriye ingando babwirwa ko umuntu wese utari ku ruhande rwa FPR ari umwanzi w’u Rwanda. FPR ntishobora gutandukanya igihugu na système ikiyoboye. Uyu munsi umwanzi wa mbere u Rwanda rufite ni FPR n’imigambi yayo. Gukunda igihugu si ugukunda imisozi, ahubwo ni ugukunda abenegihugu bose, nta vangura, nyamara FPR yabateyemo urwikekwe hose.
- Kubaha umuryango: Iki ni ikintu gikomeye cyane kuko umuryango ari wo shingiro ry’igihugu. Iyo umuryango ubayeho neza, igihugu kibaho neza. Kuri FPR siko bimeze. FPR yasenye umuryango aho iwuburabuza ikawambura ibyo waruhiye, ugakena, ugatatana. Aho wiswe ngo uriho, uba wubatse ku bugenge, umubyeyi aneka abana, umwana akaneka ababyeyi be n’abo bava inda imwe. Umuryango wabuze uburere uha abana n’ubwo ureka. Ikigize umuryango FPR yazanye ni gatanya zitagira ingano, abana basambanywa ku ngufu, bagaterwa inda zitifuzwa, abana bata ishuri bakajya mu muhanda, n’abarigumamo bagasohoka ntacyo babashije gukora cyabateza imbere, imiryane hagati y’imiryango ituranye, amacakubiri mu miryango igize igihugu cyose, abantu bagize imiryango batishimye kurusha ahandi ku isi yose. Nguwo umuryango FPR yubatse, mu ndangagaciro yo kubaha umuryango.
- Kubaha ubuzima: Birazwi neza ko FPR yatangiye ku wa 01/10/1990 yica aho yagiye inyura hose za Byumba, Ruhengeri, Kibungo, Kigali, Gitarama, Butare, igeze i Kibeho ku Gikongoro impunzi izimariramo umujinya wose; ntiyashirwa mu ntambara y’abacengezi imarira ku icumu abanya- Gisenyi, Kibuye na Cyangugu; ntiyashirwa ikomereza muri Zaïre imara Abanyarwanda n’Abanyekongo, none niyo yigisha Intore kubaha ubuzima. Ubu se iyi Ntore itozwa itya yavamo iturufu FPR yarisha, cyangwa yahitamo kwibera Ikigarasha? FPR se yavuga ko yubaha ubuzima mu gihe Abanyarwanda bamaze kwicwa batagira ingano? Ese mbabaze Banyarwanda, ari uwavugaga ko igihugu cyuzuye akanga ko abandi bataha, ari n’uwishe bamwe kugira ngo abatashye babone aho batura, mu by’ukuri uwubaha ubuzima ni nde?
- Kugira umutima: Icyo tuzi neza ni uko Abanyarwanda bakiri mu biganza bya FPR, abagifite umutima ni mbarwa. Bose barahahamutse, kugeza kuri ba Général. Bamwe bahahamuwe n’ibyabayeho mu ntambara na jenoside, abandi bahahamurwa n’ubwicanyi FPR yakomeje igifata ubutegetsi kugeza n’ubu. Abo bose nta mutima bakigira. Ni gute FPR yumva kwigisha Intore kugira umutima yaba iturufu nziza yo gukinwa? Kera iyo bavugaga ngo kanaka afite umutima yabaga ari umuntu w’inyangamugayo, wuzuye urukundo, ufasha abandi, bagafatanya kuzamurana none ubu uyu munsi bose babaye ba “Mbarubukeye”.
- Kugira ubupfura: Ubupfura bwa kera mbere y’ingoma ya Gahindiro ka Mibambwe, bwari ukurenga inda n’ingeso ukigira inama yo kugira imico, imigenzereze n’imigirire myiza, ukagira ubuntu (bonté), ubumuntu (humanisme), ubwenge (intelligence), ubumenyi (connaissance) n’ubuhanga (sagesse), bidafitiye bihuriye n’ubwoko bw’amaraso na mba. None FPR yarabiretse igarura ibyo ku bami b’Abahindiro, imfura ni iyari ifite inka nyinshi birarenga bitirirwa ubwoko bwose bw’Abatutsi, umututsi uvuze ibitekerezo FPR idashaka akitwa ikigarasha, abo mu bundi bwoko ntibagira imfura, kugeza ubwo ibitoje abana bato, aho duherutse kumva, mu 2022, Miss Muheto Divine, akoresha imvugo yakoreshejwe mu 2016 na Miss Mutesi Jolly, ngo “Imfura zose ni Inyangamugayo, ariko Inyangamugayo zose si imfura”, abantu bagakoma amashyi batazi icyo FPR yapakiye muri aba bana ko “Abatutsi bose ari Inyangamugayo ariko Inyangamugayo zose si Abatutsi”. Ubu se guhuza ubupfura n’ubwoko, FPR yumva ari indangagaciro FPR yakinisha Intore zikarya nk’iturufu ya Bwana, cyangwa zakwibera Ibigarasha?
- Kunga ubumwe: Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ikintu gihenze kuko budahari ntacyo bageraho. Ni inkingi ya mwamba ishobora gutuma twubaka u Rwanda rutazongera gusenyuka. Ariko se icyo FPR yita ubumwe (unité) nicyo bumwe, cyangwa ni ukubana nta wuhungubanyije undi (cohabitation pacifique). Niba se ivuga ko bwagezweho ku kigero cya 94.7%, MINUBUMWE yaje kugira ite? Ni uko FPR izi neza ko nta bumwe buhari. Ubu se iyi yaba inyigisho ihagije ngo Intore zikomeze kuba iturufu irya hose, cyangwa zaba Ibigarasha? Hakwiye kubanza kureba ngo ubumwe bwasenyutse, bikabazwa abanyamateka, ibindi ni ukwibeshya. Niba bivugwa ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse kuva ku bwa Mutara II Rwogera kuki FPR ijya kubusana igahera ku ndege ya Habyarimana? Ibi ni ukwijijisha mba ndoga Rukimirana!!!
- Gukunda umurimo: Kuva kera na kare, umunyarwanda yakundaga umurimo. Birazwi neza ko Abanyarwanda ari ishyanga rizi gukora, ndetse n’aho bahungiye hose, bafite ibyo bakora. Ariko ku butegetsi bwa FPR, yimitse ubusambo ku buryo n’abaturage bishingiye agakoperative, ihita ihashinga ijanja ikabacuza utwabo. FPR yigisha Intore zayo gukunda umurimo ariko yo inezezwa no kurya utw’abandi nk’uko byagendekeye imiryango y’abacuruzi bakomeye nka Rwigara Assinapol yisanze imbokoboko kandi wari umuryango utajegajega. Abitwa ba Rujugiro Tribert na Rwisereka baje baherekeje FPR, basanze basa n’abaherekeje indyabyose. Abari basanzwe mu Rwanda bo nka ba Rutayisire, Makuza, Rwabukamba, Mironko Plastique, Majyambere Silas, Rubangura Uzziel n’abandi, ibyabo byose babicishije mu ryoya. Nyamara barangiza ngo barabashishikariza indangagaciro yo gukunda umurimo?
- Kwagura amarembo: Abanyarwanda bari basanzwe mu Rwanda mbere ya 1994, barabizi ko kujya mu bihugu birukikije byari nko kuva mu Ntara imwe ujya mu yindi. None ubu imipaka hafi ya yose irafunze, nta wutambuka. Ubu se Abanyarwanda baba bahise bibagigirwa icyo CEPGL yari ibamariye ? OBK n’iyindi myinshi ? Warangiza ngo urigisha kwagura amarembo, ufunga imipaka? Ninde uyobewe ko kujya muri Tanzania, Uganda na Kenya byasaga n’umwana ujya iwabo? None ngo kwagura amarembo? Ubu se ninde uyobewe ko mu bihugu bya kure nk’Afurika y’Epfo badahwema gufata abacengezi baje kwica abantu? Ninde wakwibagirwa impuruza z’inzego z’umutekano mu Burayi zidasiba kuburira Abanyarwanda bahahungiye ko zamenye ko u Rwanda rushobora kubagirira nabi? Warangiza ngo rwaguye amarembo ?
Ni iyihe mpamvu Intore zikomeje guhinduka Ibigarasha ?
Abari bamaze iminsi batozwa na Rucagu na Bamporiki, n’abandi babakurikiye, bababatoza babita Intore nyamara ari intozo zatojwe, ni iki gitumye uyu munsi bakomeje guhinduka Ibigarasha? Reka turebe impamvu.
Banyarwanda, Banyarwandazi ! Mu myaka mikeya nk’itatu ishize, ijambo “Intore” ryaciye ibintu hirya no hino ku isi. Abo bose bari baranyujijwe mu ngando z’iyozabwonko, bavanyemo ako kazina k’«Intore». Hari n’abavaga mu mahanga bakaza muri izo ngando, nabo bakitwa «Intore». Izi «Ntore» zarushijeho guhabwa agaciro cyane mu bihe hazagaho icyiswe « Rwanda Day », irabica biracika, abantu baratangara.
Ni muri icyo gihe Perezida Kagame yatangiraga kuzenguruka isi yose, ku migabane itandukanye, ahuza Abanyarwanda batandukanye, ama salles agakubita akuzura, maze abitwaga « Intore » bose bakaza badasize n’iyonka. Imihanda yabaga yuzuye Abanyarwanda bafite utubendera (drapeaux) baririmba ngo «Kagame wacu»! Ndetse rimwe na rimwe n’ahateguwe kubera ibiganiro hakaba hatoya. Bitaratinda, Coronavirus iba yitimbuyemo, muri Werurwe 2020, iba igeze i Kanombe. Kuva uwo munsi Kagame ntiyongeye kugaragara mu ruhame, haba mu gihugu cyangwa ku ruhando mpuzamahanga, ndetse hatangira kumvikana abavuga ko yapfuye, nyamara ubutegetsi bw’u Rwanda bukabihakana, bukavuga ko ariho.
Kuri twe nk’Abaryankuna, kuba ariho cyangwa atariho sicyo kituraje ishinga. Icyo duharanira ni impinduramatwara Gacanzigo, aho Abanyarwanda bagiye bahemukirana, mu bihe bitandukanye, bazasasa inzobe, bakicara bagacoca ibyadutanyije byose, byitwa “inzigo”, maze tukabishyira ku ruhande, uwagomye akagororwa, uwarenganyijwe akarenganurwa, abantu bakabwizanya ukuri, bakabana mu mahoro, bakiyubakira igihugu. Naho guta igihe mu kwibaza cyangwa kujya impaka niba umuntu umwe ariho cyangwa yarapfuye twabihariye abandi, kandi nabo ni uburenganzira bwabo. Yaba Kagame ariho cyangwa atariho icyo tureba ni uko umunyarwanda abayeho.
Icyo twimakaje ni uko umunyarwanda yivana ku ngoma y’igitugu, yamupyinagaje mu minsi yatambutse, imutsikamiye uyu munsi n’ahazaza, akabaho mu gihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi.
Perezida Kagame yarangwaga n’ikintu kimwe, aho yajyaga hose. Igihugu cyose yageragamo wabonaga izo Ntore zigenda ku muhanda zifite pancartes zanditseho ngo «Kagame wacu»! Ku ruhande rumwe ibi biba byiza iyo Abanyarwanda babihuriramo, nta rwikekwe, ariko siko byari bimeze kuko ku rundi ruhande habaga hari ikindi gice kiririmba kiti: «Kagame, umunyagitugu, Kagame umwicanyi ruharwa»!
Uyu munsi icyo bahuriyeho ni uko bose bamubuze. Uyu munsi Abanyarwanda bafite Perezida Kagame ugaragara kuri TV mu Rwanda, akagaragara mu Rugwiro yakira abategetsi, akagaragara mu bihugu by’amahanga, ariko muri ibyo byose, nta munyarwanda uri mu gihugu ushobora kwegera aho Kagame ari nk’uko byari bisanzwe, nta munyarwanda uri mu mahanga ushobora kwegera aho Kagame yasohokeye, nta wuramubona imbona nkubone, ari muri rubanda nk’uko byagendaga muri Rwanda Day, nta n’umubona yasuye abaturage, akemura ibibazo nk’uko byari bisanzwe. Nk’uko twabivuze kwemeza ko ariho cyangwa atariho ntitubyitayeho!
Gusa icyo twagiye tubona kuri Twitter ya Présidence, tubona ko Kagame yagiye atemberera mu bihugu bitandukanye. Yaba ari we cyangwa atari we, ntabwo bishishikaje Abaryankuna, icyo tureba ni imibereho y’umunyarwanda. Twe twibaza ngo ni iki cyatuma u Rwanda ruva mu bihugu bya nyuma bifite abaturage batishimye, byibuze bakishimaho gato, kuko nako kava ku iguye ! Ntabwo impinduramatwara ariyo guhirika Kagame cyangwa FPR, kuko tutanashaka kumusimbura. Icyo tureba ni uko umunyarwanda ava mu karengane akagira ijambo n’ubwisanzure bwo kurivuga, akagira uburenganzira bungana n’ubw’abandi mu gihugu cye. Akishyira akizana kandi akarengerwa n’amategeko, ntahutazwe kandi akaba aho ashaka.
Perezida Kagame yagaragaye mu Bufaransa, mu nama yahuzaga iki gihugu n’abategetsi bo muri Afurika. Intore zari zahagurutse n’imizi n’imiganda ndetse n’iyonka ntiyasigara. Yahageze Intore ziturutse mu bihugu bitandukanye zahageze kare, zimutegereje, nk’iturufu ya Bwana, FPR ikubitisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba mu mahanga. Bose icyari kibashishikaje ni ukongera kubonana na Perezida Kagame. Nyamara byarangiye uwo bategereje n’amatsiko menshi yisubiriye i Kigali nta Ntore n’imwe imubonye, maze ya turufu yari Bwana iba ihindutse Ikigarasha, ntiyaba byibuze na butuyu ! Intore zari zihindutse Ibigarasha kuko zari zaje kubyinira no kuramutsa ngo bamwereke ko bamushyigikiye nk’uko byari bisanzwe, abereka igihandure. Ubwo izo ziracyari Intore kandi zitakinishijwe nk’iturufu isumba izindi? Zahindutse Ibigarasha izuba riva.
Na none mu minsi yashize nk’uko tubikesha Twitter ya Présidence y’u Rwanda, bigaragara ko Perezida Kagame yageze mu gihugu cy’Ubudage ndetse anyura mu Bubiligi. Icyo gihe n’iyonka yari yavuyeyo, buri wese mu Ntore yabukereye ngo abyinire Kagame. Abamusingiza bari buzuye ku mihanda bavuga ko byagenda kose atari bwongere kubagenza nko mu Bufaransa. Abatavuga rumwe na FPR bari biteguye kumwakiriza ya magambo ngo « Kagame, Criminel! Kagame, Assassin»! n’ayandi.
Intore zari ziteguye kuririmba ngo « Muzehe wacu»! mu rwego rwo gucecekesha abamunenga. Ariko se hari Intore yamuciye iryera ? Ubwo se bo ntibahise bahinduka Ibigarasha, babonye ko mu makarita Kagame akeneye gukinisha bo batarimo, yazamukanye mu kibuga inganda zose guhera kuri butuyu (Trois), ngandenye (Quatre), ngandatanu (Cinq) na sita (Six), yijyanira abazungu ba wa pili (Dame), wa tatu (Valet) na wa inne (Roi), akubitaho seti (Sept) na rasi (l’As) ariyo Bwana, Ibigarasha birimo za Jokers iy’umutuku n’iy’umukara, n’ibindi bitabara birimo Deux, Huit, Neuf na Dix abitera ishoti arimanukira!
Niba koko Intore ari yo turufu ya Bwana cyangwa l’As, Kagame yabaga yiteguye gutsindisha mu mahanga, akaba atarazirebye n’irihumye, akaba asigaye yigendera atanayikinnye, turavuga kubasuhuza byibuza, murumva Intore zikiri iturufu ya Bwana koko cyangwa yahindutse ikigarasha? Ubu byatuma umunyarwanda ananirwa gukomeza kwikorera ibyo yikoreraga?
Mu minsi ya vuba nabwo aherutse gutemberera muri Zambia. Ni igihugu gicumbikiye Abanyarwanda batagira ingano, benshi bari biteguye kumwakira, cyane abatuye mu murwa mukuru, Lusaka, no mu nkengero zayo. Intore zari zabukereye, n’izirwaye zaje guhagarara ku mihanda igana kuri Présidence ya Zambia. Ariko zimaze kujya ku muhanda zumva ngo Perezida Kagame azasura Umujyi wa Livingstone, uherereye muri 600 Km uturutse i Lusaka.
Baribwiye bati : « Byanze bikunze ‘Muzehe wacu’ ntiyagenda ataduhuje ». Kuko bumvaga bakiri iturufu ya Bwana. Uwitwa Kagame yisurira Parc ya Livingston yifotoza aganiriza urupusi runini rwitwa « Cheetah », narwo ruratuza kuko rwarezwe ntirwamuteraho amahane, rutega umugongo ararwagaza, arangije yisubirira i Kigali, nta Ntore n’imwe imubonye, habe no kubona indege mu kirere. None se koko murumva hagati ya cheetah n’Intore iturufu ya Bwana ari iyihe? Murumva zarabaye iki?
Ni nako byagenze n’i Nairobi muri Kenya, ubwo bavugaga ko yakiriwe na Perezida Kenyatta, nabwo Intore z’aho zari zabukereye zizi ko wenda zikiri amaturufu abara nka Sept, wa inne, wa inne cyangwa wa pili. Ntizibukaga ko hari n’amaturufu y’ibyondi cyangwa inganda na yo arya, ariko zarategereje zimera nk’izitegereje umuyaga. Ntizamenye igihe isha yafatiye ak’amabuye, zikanguka Kagame yageze i Kigali.
Intore zose zimaze gutegereza igihe kirekire gukinishwa nka Bwana, ariko ntizikinishwe, zigeze aho nazo zibaza niba umukinnyi w’amakarita atarahindutse, cyangwa niba zitarabaye Ibigarasha akaba atagishaka kuzikinisha. Bamwe baribaza bati : « Niba koko ari we, twapfuye iki nawe ? Kuki ataza ngo byibuze adusuhuze anatugezeho ijambo nk’uko, adushyigikire nk’uko tumushyigikira? » Abandi bati «Koko aduhinduye urw’amenyo mu mahanga ? » Gusa izi Ntore zirigiza nkana kuko zibizi neza ko n’abo mu gihugu batakimubona, ahubwo ibibazo ni byinshi barataka ko ari we wabakemurira ibibazo bibugarije.
Twebwe rero nk’Abaryankuna ntidukeneye kumenya niba Kagame ariho cyangwa atariho, icyo tuzi neza neza ni uko Intore zatewe ishoti zihinduka Ibigarasha. Iyari iturufu ya Bwana, ari zo Ntore, ubu zahindutse Ibigarasha, kuko uwayikinishaga atagishaka no kuyikoza.
Mu kwanzura rero twababwira ko icyari kigambiriwe muri iri sesengura si ukumenya niba ari Kagame cyangwa undi, twari tugamije kubereka ko Intore zari iturufu ya Bwana atsindisha amahanga, yabaye ikigarasha, akaba atakiyikoza mu ngendo ze zose, ahubwo tukibaza ngo, nyuma y’Ubufaransa, Ubudage,Ububiligi, Zambia na Kenya, hakurikiyeho Intore zo mu kihe gihugu?
NTORE MWAHINDUTSE IBIGARASHA, NIMUVE IBUZIMU, NAMWE NTITUZABAKUMBURA!!!
Uwamwezi Cecile