Yanditswe na Nema Ange
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Mata 2022, ku mbuga nkoranyambaga habyutse hacicikana amashusho y’umugore wafashije umugabo yasanze ku muhanda atagira aho aba akamuzana mu nzu ye akamwitaho none ubu akaba atwite inda ye ndetse ari hafi kwibaruka. Inkuru y’uyu mugore yatangaje abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza uko yafashije uyu umugabo utagira aho aba amusanze ku muhanda bikarangira abaye umukunzi we. Ibi rero ni bya bindi bavuga ngo “Gira so yiturwa indi” kandi ngo “Ugira neza ukayisanga imbere”. Niko n’uyu mudamu byamugendekeye ibyo yitaga kugirira ubuntu imbabare ukayifasha, nyuma bikamuviramo umunezero n’ibyishimo kuri bombi. Twebwe se bitunaniza iki?
Mu mashusho uyu mugore ukoresha amazina ya Starringsarraa yashyize ku rubuga rwa TikTok, yerekanaga umunsi wa mbere ahura n’uyu mugabo amusanze ku muhanda ndetse akamuha n’amafunguro.
Mu magambo uyu mugore yaherekesheje aya mashusho yavugaga ko yahisemo gufasha uyu mugabo nyuma yo kumutambukaho inshuro zitari nke yicaye ku muhanda ahantu hamwe. Ubwo yakiraga amafunguro yari ahawe, uyu mugabo wabonaga afite akanyamuneza ku maso. Byaje kugera aho uyu mugore ahagurutsa uyu mugabo aho yari yicaye maze amujyana iwe mu rugo amuha aho aryama.
Hari agace kamwe muri aya mashusho kerekanaga uyu mugabo ari mu buriri n’uyu mugore ndetse haza n’akandi umugabo ari gukora kunda y’uyu mugore mu rwego rwo kwerekana ko bombi bari hafi kwitegura kwibaruka imfura yabo. Hari umwe mu bakunzi b’uyu mugore wanditse aho bashyira ibitekerezo ashidikanyaga ko ashobora kuba adatwite maze nawe ahita amumara amatsiko agira ati: “Ntabwo turi gutera urwenya ngiye kwibaruka mu minsi mike iri mbere.”
Iyi nkuru rero duhisemo kuyibagezaho nk’utuntu n’utundi kugira ngo ibere isomo Abanyarwanda n’abakunda u Rwanda bose. Kugira neza ukayisanga imbere ni umuco ukwiye kuranga abantu iyo bava bakagera. Twungukira he iyo tubonye ubangamiye uburenganzira bwa bagenzi be, akabasenyera, akabasahura ibyabo, akabafungira ubusa, byarimba akabica, nyamara abo bitarageraho bakicecekera, ibibazo byazabageraho bakabona gutangira kubogoza basaba abandi ngo babatabarize, nyamara bo batarabikoreye abandi?
Icyo dukwiye kwigira mu nkuru y’umuryango wa Starringsarraa ni uko igohe cyose ugize neza nta gihombo ugira, ariko iyo ugize nabi, byanze bikunze biragukurikirana kuko amarira y’inzirakarengane yumvikana cyane ku Mana, bimwe mu Kilatini bita “Vox populi, vox Dei”. Ntitwabura rero kwibutsa ko abakomeza kubangamirwa n’abambari ba FPR, igihe kizagera bakabiryozwa, igisigaye gusa ni isaha y’Imana.
Nema Ange