VISION 2020 YABAYE ICYUKA: IKIBAZO CY’AMAZI MU MUJYI WA KIGARI KIRASIGA GIHIRITSE AGATSIKO KA FPR.

Ynditswe na Uwamwezi Cecile

Kuva mu mwaka wa 2000, ubutegetsi bw’ikinyoma bwa FPR-Inkotanyi bwatangije icyiswe Vision 2020, maze Abanyarwanda n’abanyamahanga babeshywa ko u Rwanda ruzaba rwabaye paradizo mu mwaka wa 2020. Gusa icyizere cyaje kuraza amasinde, kuko uyu mwaka wageze nta kintu kinini cyahindutse ku mibereho y’abaturage, ahubwo bakomeje guhezwa mu bukene, nyamara amahanga akabeshywa ko ibintu bimeze neza.

Dufashe nk’urugero ruto cyane ari narwo turi bwibandeho, abatuye mu Mujyi wa Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda, bari barabeshywe ko mu 2020 bazaba bagejejweho amazi meza 100% naho ahatari mu mijyi amazi akabagezwaho ku kigero cya 93%, kandi agashyirwa ahatarenga muri metero 500m. Gusa ibi byose nta cyakozwe, abaturage bararira ayo kwarika, aho mu mujyi wa Kigali bamaze ibyumweru bitatu, nta mazi babona, bakaba barahisemo gushoka ibishanga bya Nyabugogo na Nyabarongo, aho ijerekani ya litiro 20 igurwa hagati ya 300 na 1500 FRW, ku mazi yavomwe mu mugezi w’ibiziba, naho avomwa ku mariba ya gakondo igiciro kirazamuka akaba hagati ya 1000 FRW na 1500 FRW.

Ikibabaje kurushaho ni uko usanga Leta yaricecekeye icyo gihe cyose. Yaba WASAC ishinzwe amazi, isuku n’isukura, yaba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yaba inzego zose zishinzwe imibereho y’abaturage, zararuciye zirarumira, nyamara abaturage bo bakomeje kubogoza batabaza.

Mu gushaka kumenya uko iki kibazo gihagaze, umunyamakuru Mukahirwa Diane, yazengurutse amwe mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, aganira n’abaturage, bamutangariza agahinda bafite ko kutabona amazi, aho bamwe babifata nko gushaka kubirukana mu Mujyi.

Ibi rero ni ingaruka z’uko ibyo FPR yijeje Abanyarwanda itabikoze, n’ibyo yiswe ngo irakora, ibikora ku buryo butarambye, ntibimare umwaka umwe cyangwa ibiri bitarasenyuka, kuko ibyinshi mu bikorwa remezo bikorwa na Reserve Force ya FPR iba itabifitiye ubumenyi, ubundi bakirira amafaranga ya rubanda, ariko ibikorwa bigasenyuka nyuma y’igihe gito bitashywe. Aha rero ni naho dusanga Abaryankuna batakomeza kurebera kubera ingaruka bigira ku baturage, kandi bo ntako baba batagize ngo batange imisoro n’amahoro n’indi misanzu itagira ingano.

Ubusanzwe byari bimenyerewe ko amazi aba ari mu matiyo ariko ari make, ku buryo ikigo gikwirakwiza amazi, ari cyo WASAC kikirirwa kirwana no kuyasaranganya gihereye mu duce  tw’abifite nka za Nyarutarama na Kiyovu, abandi bakazajya bayabona rimwe mu cyumweru, ariko ubu noneho ikibazo cyafashe indi ntera kuko ibyumweru birenga bitatu bishize amazi yarabuze ahantu hose, Leta ikabyima amaso, kuko ititaye ku baturage. Uturutse mu duce twa Kanombe na Remera, bararira ayo kwarika. Uciye ku Gisozi na Kacyiru nabo ni uko. Muhima, Gatsata, Kimisagara, Nyakabanda, Gitega na Nyamirambo babuze ayo bacira n’ayo bamira. Ikibazo rero ntitukibonera mu ibura ry’amazi gusa, ahubwo uburyo abatuye Umujyi wa Kigali babura amazi, bikava ku munsi wa mbere, icyumweru kikihirika, bikaba bibiri bigasatira ukwezi, ntacyo ababishinzwe babikoraho.

Tubabazwa n’uko Inteko ishinga Amategeko yitwa ngo ni intumwa za rubanda, idatumiza WASAC, MININFRA na Minisitiri w’Intebe ngo basobanurire Abanyarwanda icyateye iki kibazo, kandi bose baca ku baturage bavuye kuvoma ibishanga. Muri rusange nta communication iri hagati y’abaturage n’abashinzwe gukemura ibibazo byabo. Nyamara wabivuga bati: “Abo ni abarwanya igihugu” cyangwa ukumva ngo “bafite ingengabitekerezo ya Jenoside”. None se guhimbira abantu ibyaha kuko bagaragaje ibitagenda bizarangira ryari? Kwanga igihugu bihuriye he n’abakubitira ibinyoma bya FPR ahakubuye? Nyamara barangiza bati: “umuturage ku isonga”! Ese habura iki ngo abaturage bateguzwe mbere ko amazi azabura, maze bagashaka ibigega bakabika byibuze amazi yo kunywa no kwifashisha mu ngo?

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 05 Gicurasi 2022, nibwo Umuyobozi muri WASAC, Rutagungira Méthode yagiye mu itangazamakuru avuga ko ibura ry’amazi ryatewe n’imiyoboro y’amazi yangiritse. Uretse se kwiyerurutsa ni nde uyobewe ko isoko ryo kuyisana ryahawe Reserve Force, ikayikora nabi ama tuyaux akajya aturagurika buri munsi, uwari umuyobozi wa WASAC agahembwa kwirukanwa kuko yananiwe gutunga agatoki ibi bikomerezwa bya FPR? Ibi byose ni ibibazo bikomoka ku mishinga iba yarizwe nabi, nta wundi ubyihishe inyuma uretse FPR na Kagame bakingira ikibaba ama companies yabo batitaye ku kababaro k’umuturage. Niba abaturage b’Umujyi wa Kigali cyangwa b’ahandi babuze amazi ninde ubifite mu nshingano?

MININFRA na WASAC bakagombye kwitabaza amakamyo avomera abaturage akabagezaho amazi meza, nabo bakishyura igiciro gitoya. Ariko siko bimeze wa muturage usora amafaranga atagira ingano yisanga avoma mu gishanga kandi nabyo bigafata amasaha menshi kuko haba hari imirongo iteye ubwoba, bigasaba kuyarwanira.

Umunyamakuru yegereye abaturage bavoma mu gishanga gitandukanya Kacyiru na Kiyovu cy’abakene, maze yibonera ko umuturage agera ahari isoôko saa kumi n’ebyiri (6:00) za mu gitondo, akahava saa sita (12:00) z’amanywa kubera imirwano n’imirongo miremire iba yatewe n’uko bahakoraniye ari benshi. Uhasanga kandi insoresore ziba ziyemeje kurwana, maze abanyantege nke badashoboye imirwano bakishyura hagati ya 300 na 500 FRW kugira ngo bavomerwe ijerekani ya litiro 20, babashe gucyura amazi mu ngo zabo. Aha ni ku bantu babashije kwigerera mu gishanga, naho uwayatumye ngo bayamuzanire mu rugo yishyura hagati ya 500 na 1000 FRW iyo atuye hafi y’igishanga, yaba atuye kure nka za Remera na Kanombe akishyura agera ku 1500 FRW.

Mu gihe tumaze iminsi dutabariza ibiciro byazamutse ku masoko, noneho hikubiseho n’ikibazo cy’amazi, ababishinzwe batagaragaza igihe kizakemukira, ku buryo tugiye kubona impunzi mu gihugu bitewe n’uko aho batuye hatagera amazi. Hari igihe ibintu bya FPR bitera agahinda, bikageraho bigatera isesemi. Ubuse gusana tuyau y’amazi bisaba iminsi 20 yose? Cyangwa bikorwa kugira ngo bakomeze bakeneshe umuturage? WASAC ikibuka kujya mu itangazamakuru ari uko abaturage bavugije induru.

Iyo rero tuvuga ibi ngibi ni uko tuzi neza ko ibintu bya FPR byose byubakiye ku kinyoma. Gusa abambari bayo badushinja kutayikunda, uretse ko nta n’itegeko ryo kuyikunda rihari. Icyo tureba gusa ni ibikorwa bibi byayo bibangamira imibereho y’umuturage, kandi aba yiriye akimara ngo afatanye n’abandi kubaka igihugu.

Ubu se bamwe bifite bubatse imiturirwa bagashyiramo imisarane ya kizungu ikoresha amazi bitwara bate muri kino kibazo? Abaturage bo rero, baganira n’itangazamakuru, ntabwo bahishaga amazina yabo, kuko byamaze kubarenga, nta garuriro bagifite, nta na kirengera bateze kuri Leta.

Uwitwa Nshimiyimana Désiré atuye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati: “Hashize ibyumweru bitatu nta mazi dufite, kugira ngo tubone amazi meza bidusaba kwishyura 1000 FRW cyangwa tugashoka igishanga cy’ahahoze ULK ”. Aya mazi ntabwo aba ari meza ku buryo yanyobwa, kandi FPR yari yarijeje Abanyarwanda ko izaba yabagejejeho amazi meza 100% mu 2020, none reba imyaka irenzeho, amazi akiri ikibazo mu Mujyi wa Kigali, ahubwo Vision 2020 byarangiye ibaye icyuka gitereye aho.

Undi witwa Umutesi Chantal, utuye i Remera mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Ijerekani turimo kuyigura hagati ya 500 na 1000 FRW, bitewe n’uko uturiye igishanga, ariko hari n’aho bayigura 1500 FRW, kandi si ikibazo kiri mu gace kamwe, ni ikibazo gisangiwe mu Mujyi wose”. Aba bategetsi ba Minisitiri na ba Depite n’iyo ijerekani yagura 5000 FRW bayigura, ariko se Abanyarwanda basanzwe badafite amikoro menshi bo baraba abande? Aho ntitugiye kongera kubona abazinga utwangushye bagahunga umujyi?

Uburyo FPR nta n’isoni bagira, ibi byose biraba abaturage bagasakuza ariko abategetsi babishinzwe bakajya mu buriri bakaryama, bagasinzira bakagona, nk’aho nta cyabaye. Minisitiri na Depite bakaryama bagasinzira, umuturage araye avoma ibiziba bya Nyabugogo cyangwa arwanira n’ingona muri Nyabarongo. Ni akumiro!!!

Dusigaje igihe kigufi cyane kugira ngo CHOGM ibe. Ubu se iyi nama ikomeye izateranira mu mujyi utagira amazi? Cyangwa abazayitabira bazabapfuka amaso ku buryo batazabona ko abaturage barwanira amazi n’ingona muri Nyabarongo na Nyabugogo? Niba se Abanyarwanda bashobora kwihanganira kubaho muri ubu buzima, abazitabira iyi nama nabo bazabyihanganira? Niba i tuyau ijyana amazi aho iriya nama izabera iramutse itobotse, nabwo bizasaba iminsi 20 kugira ngo isanwe? Ikibazo ni iteganyamigambi ritanoze, rishingira ku binyoma gusa!! Abanyarwanda dukunda gupfira muri Nyagasani, tugahisha ibibazo byacu, ariko se tuzabihisha kugeza ryari? Satterites zose ko zizaba zitunze kuri Kigali, bazahisha bate abaturage bikoreye amajerekani bavuye kuvoma mu gishanga, amazi asa n’inombe, bigaragaza ko yanduye? Abanyarwanda bagaragaza ibi bibazo, mu by’ukuri si uko banga igihugu cyangwa FPR, ahubwo icyo banga ni ibikorwa bibi ibakorera. Nta na rimwe umunyarwanda azemera guceceka agikorerwa ibintu nk’ibi ngibi.

Manizabayo Phénias wo ku Gisozi yagize ati: “Akanwa kanjye ntabwo kibuka goût y’amazi. Tekereza kuba twari tukirimo kwibaza ku biciro by’ibiribwa byazamutse cyane, none hakaba hiyongereyemo n’ikibazo cy’amazi, abayobozi bakicecekera. Ubu se tubaye abande, tuzabariza he? ” Nawe asanga niba ntacyo Leta ikoze, umujyi bazawuvamo bakajya gushakira imibereho mu cyaro.

Iki kibazo ntabwo cyagarukiye aha gusa, no ku mbuga nkoranyambaga cyahagurukije abatari bake. Uwiyise Kavukire kuri Twitter, yanditse ati: “Buri gihe iyo ngiye gusenga, icyifuzo cya mbere mbwira Imana kiba kindemereye, ni ugusenga kugira ngo abayobozi ba WASAC begure cyangwa birukanwe kuko ntacyo batumariye. Ariko ikibabaje, kuva igihe nasengeye Imana ntiranyumva. Icyo nzi cyo ihora ihoze, nibashaka barye bari menge! ”

Undi witwa Ntigurirwa Fabien nawe yagiye kuri Twitter arandika ati: “Ntuye ku Gisozi ariko ndabona uko byagenda kose tugomba kureba uko twimuka tukava muri uyu Mujyi, tukawusigira bene wo! Ibintu byo kwishyura ijerekani 1500 FRW nta wabivamo.” Abihurizaho na Ruzindana Serge baturanye. Ngo bageze aho gukaraba amazi ya Jibu, nayo ahenze bitagira urugero. Barugarijwe biboneka!!!

Mu kwanzura rero twababwira ko nta wuyobewe ko iki gihugu cyacu kikiyubaka, igihugu kibarirwa mu bikennye cyane. Ntabwo ari igitangaza ko i tuyau y’amazi yaturika, ariko ikiba gikwiye ni uko ababishinzwe bafata iya mbere bakabisobanurira abaturage mbere y’igihe kugira ngo nabo bafate ingamba zo gukumira ikibazo baterwa n’ibura ry’amazi mu gace aka n’aka. Iyo Leta yicecekeye bigaragaza umugambi mubisha FPR yiyita moteur ya gouvernement ifitiye abaturage.

Dusanga kandi, uko byagenda kose, hari ibintu by’ibanze umuturage akeneye kandi afiteho uburenganzira. Ntabwo umuturage akeneye Kigali Convention Centre na Kigali Arena, cyangwa indi miturirwa itagira abayikoreramo, icyo yari yiteze kuri Vision 2020 ni ugutura heza, hamuha ibyo akeneye kugira ngo abeho, birimo amazi n’amashanyarazi. Ariko byarangiye iyi vision ihindutse icyuka, none ingaruka ziramugeraho ari uruhuri. Yari yiteze ubuzima buzira kuvoma ibiziba. Reka tubyemere ko i tuyau yatobotse bitatewe na Minisitiri cyangwa abakozi ba WASAC, ariko twibaze ngo ababifite mu nshingano bafata ngamba ki mu gukemura ikibazo kitaragira ingaruka ku muturage? Ni irihe teganyabikorwa rihari ngo ikibazo kigaragaye gikemurwe amazi atararenga inkombe? Wanasanga izi nzego ziba zibifitemo uruhare kuko ibikorwa remezo byubakwa mu buryo bwo kwikiza kugira ngo bagavure umutungo w’igihugu.

Ariko se ababihanirwa ni bangahe? Usibye gushaka kwiha isura nziza udafite ni gute wasobanurira umuturage uburyo u Rwanda rwohezereza za bataillons utamenya umubare muri Centrafrique, Mozambique, Mali, Burkina Faso, Haïti, Soudan y’Epfo, ukumva ngo rugiye kubakira Abanyekongo umudugudu w’icyitegererezo ufite amazi n’amashanyarazi, nyamara abaturage bo mu murwa mukuru bakirwanira amazi n’ingona muri Nyabarongo cyangwa batunzwe n’amazi y’ibyondo ya Nyabugogo? Gufata amakamyo 10 akavomera abaturage byananiza iki? Ariko se bikorwe na nde? Aha rero niho dusoreza twibaza ngo ni gute umutegetsi uhembwa 2,000,000 FRW ariko ugasanga arihira abana be batatu cyangwa bane muri Kaminuza zo muri Amerika cyangwa i Burayi, $25,000 buri mwana, yayavana he uretse kwiba umutungo w’igihugu? Ibi rero ntidukwiye kwicara ngo tubirebere, tugomba kubirwanya twivuye inyuma, tugashishikariza n’abandi kubyamagana kuko ntaho byatugeza!!! Ingaruka ziva muri ubu bujura ni uko i tuyau imwe izasandara, abatuye umujyi bose bakajya kurwanira mu bishanga, kubera ko ya mafaranga yakabikoze, aba arihira abana b’abategetsi muri Kaminuza za Havard na Oxford, cyangwa yaguzwe villa muri USA.

Izindi ni uko uzarwara, bakubeshye ko mutuelle ya 3,000 FRW, nujya kwa muganga bakwandikire umuti wa 10,000 FRW, ubure icyo uwugura, wemere wipfire, usange kugira mutuelle no kutayigira byose ni kimwe. Ikindi kizavamo ni uburezi budafite ireme kuko nta mwana w’ibyo bikomerezwa wiga mu Rwanda. Abana bazarangiza secondaire batazi gusoma no kwandika ikinyarwanda kuko nta barimu bafite n’aho bari bakaba badashobora gukurikirana abanyeshuri bose kubera ubucucike bukabije. Abanyarwanda rero nibo bafite uruhare mu gafata iya mbere bagahindura imibereho yabo, atari ibyo FPR izakomeza ibabeshye icyuka, ingaruka zibagweho nta yandi mahitamo bafite nta n’aho bazihungira!!!

Uwamwezi Cecile

One Reply to “VISION 2020 YABAYE ICYUKA: IKIBAZO CY’AMAZI MU MUJYI WA KIGARI KIRASIGA GIHIRITSE AGATSIKO KA FPR.”

  1. ww wanditse ubwo ibibigambo uvuga uzi neza u Rwanda
    ba uramoko
    ivya COGM vyihoze ntubijejwe
    ba murakoronga muyerera

Comments are closed.