Inkeragutabara zo mu Murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu,kuva aho ziboneye ko igisirikare cya RDF n’igipoli RNP by’u Rwanda byica kandi bigakubita uwo bishatse bikarangirira aho,nazo ntizatanzwe. Zirasanga umuturage mu nzira zigakubita zikagira inoge! Uwitwa SIBOMANA Patrick n’uwitwa MURWANASHYAKA Evariste bari ku isonga mu guhohotera abaturage.
Kuri uyu wa 15 Werurwe aba Dasso b’Umurenge wa Rugerero bageze mu gacentre kari hafi y’uyu murenge basanga bantu bari bariho bahacururiza ibintu binyuranye badandaje mu ntebo zabo no ku mifuka maze zibiraramo zirabakubita n’ibyo bacuruzaga byose zirabijyana. Umwe muri abo bakubiswe bikomeye ni umubyeyi witwa NYIRASAFARI Esperance,wariho agerageza kwegeranya uducuruzwa twe ngo arebe ko nibura yadusubiza imuhira!
Uyu mubyeyi n’amarira menshi yabajije abo Dasso impamvu babakubita bakanabatwarira ibintu mu gihe nta soko babukiye ngo babe banze kurijyamo,maze ahubwo icyo kiba ikibazo gikomeye n’urwaho rwo kumucyana ku mufunga ngo aragumura abaturage! Izo nkeragutabara zivuga ko ziba zirimo kubahiriza amabwiriza ziba zahawe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Gitifu NKURUNZIZA Faustin, uvuga ko abo bacuruza ubuconsho badandaza mu gasantere baba barimo guteza umwanda aho ngaho ngo kandi ko kugira umwanda ari ukunyuranya n’indangagaciro na kirazira byo mu muco w’u Rwanda. Ntahakana ko ari we wahaye uburenganzira Dasso wo kujya zihondagura abantu bose harimo n’ababyeyi bangana cyangwa banaruta abababyaye!
Ikibabaza abaturage ni ukubona ibyo bigenda bibahindukiraho kandi bose barakuze bashakira ubuzima aho mu gacentre. Kubabwira ngo baratera umwanda,bakaba babyuririraho bagakubitwa bakanamburwa ibyabo,ni ibintu abaturage bafata nk’umugambi w’ubutegetsi wo kubicisha inzara no kubatuza mu bwoba buhoraho.
Muri rusange abaturage batuye akarere ka Rubavu mu mirenge yose barimo kugenda barushaho kurambirwa ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ubacishijemo amaso ubona baba basa nk’abashaka kwigaragambya ariko bagatinya kumishwaho amasasu kuko umukuru w’ingabo muri aka gace ariko ahora ababwira. Gusa ni hahandi,rusibiye aho ruzanyura!
CYUBAHIRO Amani
Gisenyi-Intara y’Uburengerazuba.