Yanditswe na Mutimukeye Constance
Ni umwanzuro wari utegerejwe na benshi, kuko ku nshuro ya mbere mu Bufaransa haberaga urubanza rwo kungenzura niba kuvuga ubwicanyi bwakozwe na FPR mbere, hagati ndetse na nyuma ya Jenoside ari uguhakana Jenoside yabaye mu Rwanda mu w’1994.
Nkuko yahise abitangaza k’urubuga rwe rwa Twitter, Natacha Polony waregwagwa, yanejejwe nuko yagizwe umwere. Mu magambo ye yagize ati : “ Relaxée par la 17ème Chambre du Tribunal judiciaire de Paris. Bonne nouvelle pour les journalistes et les chercheurs. », umuntu agenekereje mu Kinyarwanda « nagizwe umwere n’Urugereko rwa 17 rw ‘urukiko rwi Paris. Amakuru meza kubanyamakuru n’abashakashatsi. »
Dusubiye inyuma gato mu mpera z’umwaka wa 2020, Natacha Polony yari yajyanywe mu Urukiko n’amashyirahamwe amwe arengera inyungu za FPR. Dukoresheje inkuru y’ikinyamakuru Kigali Today, twavuga nka Ibuka France, akaba yaregwaga kuba yaravuze ko « abicwaga n’ababishe bose ari bamwe nta tandukaniro”. Ibisobanuro abambari ba FPR bahimbiye aya magmbo ya Natacha Polony aho yagize ati “Ni ngombwa kureba ku byabaye muri icyo gihe, usanga nta tandukaniro hagati y’abagome n’abantu beza. Ikibabaje ni ukuntu twisanze mu kibazo cy’abantu b’ingegera zihanganye n’izindi ngegera[…] Ni ukuvuga, njyewe ntekereza ko, nta ruhande rw’abantu beza, n’urundi rw’abagome zari muri ayo mateka.”
Natacha Polony we yamye avuga ko arengana kuko atigeze yemera kuba yarahakanye Jenoside. Nanone Kigali Today ivuga ko : « Mu bugenzacyaha, Natacha Polony “yemeye ko yavuze amagambo ashobora kuba yarateje ikibazo, ariko ahakana igisobanuro cyatanzwe n’uruhande rumurega (partie civile), ashimangira ko ikiganiro yavugiyemo ayo magambo cyatambukaga ku buryo bw’ako kanya (en direct), ko we ibyo yavugaga yaganishaga ku bayobozi, ariko ko “Jenoside yo yabayeho”. ».
Twitter ya Natacha Polony yari iherekejwe n’itangazo rigenewe abanyamakuru ryasobanuraga ko kuvuga ubwicanyi bwakozwe na FPR mbere, hagati ndetse na Nyuma ya Jenoside, atari ukuyihakana :
« Ubutabera bwafashe umwanzuro w’intangarugero kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022. Kubwa mahirwe dufite uburenganzira bwo kuvuga ku bwicanyi bwakozwe na FPR mbere, hagati ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tutarezwe guhakana cyangwa gupfobya Jenoside.
Umwanzuro w’ubutabera ni intangarugero kuko urerekana amayeli y’amashyirahamwe amwe n’amwe arwanirishyaka [FPR] agakurikirana buri wese uperereje cyangwa uvuze ku makosa yo kwamaganwa yakozwe n’ingabo za Paul Kagame ku nyungu z’ingengabitekerezo akoresheje itegeko, itegeko nanone ry’ingenzi rigamije gukumira ubuhakanyi bwa Jenoside.
Umwanzuro wafashwe n’Urugereko rwa 17 rw’urukiko rw’ i Paris urerekana ko bishoboka kuvuga mu bwisanzure kabone nubwo byaba ari ku mateka ya vuba aremereye nka Jenoside. Umushakashatsi, umunyamateka ndetse n’abanyamakuru bahawe urubuga rwo kwibaza ku mateka ya vuba badaciriwe urubanza. Ibiganiro mpaka bigomba guhoraho”.
Reka twe twongereho ko urubuga ruhawe abarokotse cyangwa abafite ababo bishwe na FPR rwo kuvuga amateka yabo badaciriwe urubanza.
Inkotanyi Ntituzazikumbura.
Constance Mutimukeye