MAYOR UWANYIRIGIRA MARIE CHANTAL ATI SINAKWITA KU KIBAZO CYABO TWASANGIYE INGWA

Ibyananiye FPR bigakorwa n’abaturage ni ikimenyetso cyo kurunduka kwayo

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, ku itariki ya 11/05/2022, amakuru ya Flash FM yatangaje inkuru y’abahoze ari abarimu 70 birukanywe mu Karere ka Burera, hagati y’imyaka ya 2000 na 2010, bazira ko batari bujuje ibisabwa ngo bakomeze gukora aka kazi, hakiyongeraho abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ku ngufu, igihe kitaragera. Bose icyo bahuriyeho ni uko bavanywe mu kazi badahawe ibyo bagenerwa, birimo imperekeza, amashimwe batahawe, ibirarane by’imishahara na pension. Kuba baravanywe mu kazi batategujwe, bamwe muri bo bari bafite amadeni ya za banki, abandi bari mu bukode, ku buryo bahise bisanga mu bukene bukabije, barasembera abandi barangara, bitewe n’akarengane bakorewe na FPR. Ntaho batabarije ikibazo cyabo ariko cyaburiwe igisubizo, kugeza ubwo bisanze ari abatindi nyakujya, bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Abana babo bacikirije amashuri, imiryango yabo ntishobora kwivuza no kubona ibiyitunga.

Ikibabaje kurushaho ni uko umunyamakuru yahamagaye Mayor wa Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, kuri téléphone ngendanwa ye, 0788263713, arayitaba, yumvise ari iki kibazo cy’aba barimu ahita ayikupa, anayikuraho. Birababaje rero kuko aba barimu bari bamwitezeho amakiriro kurusha utundi Turere twose. Impamvu bari bamwitezeho amakiriro ni uko uyu mugore w’imyaka 41, yabaye Mayor ku itariki ya 6 Ukuboza 2019, nta kandi kazi yari yarakoze uretse ubwarimu. Kuba rero yisuzugura kuko nta burambe afite muri politique bituma adashobora kwitaba itangazamakuru, ngo agire icyo aribwira, atabanje kubaza icyo muri FPR bamutegeka kuvuga. Nyamara ngo ni umugore uri mu nzego zifata ibyemezo, adashobora gusubiza ikibazo azi neza kuko bamwe muri aba barimu barakoranye, abandi bafite icyo bapfana cyangwa baraturanye.

Aba bahoze ari abarimu bari mu gahinda gakabije mu gihe abo bahaye ubumenyi bamwe babaye abadogiteri, abandi bakomeye mu nzego zitandukanye, bitwa ba nyakubahwa cyangwa ba afande, ariko abatanze ubwo bumenyi bo batunzwe no guhingira abandi bakahemba ibiryo, bidashobora no guhaza abana babo. Mu gihe abarimu bo mu gihugu hose birukanywe kuva ibyari Amakomini bibaye Uturere babuze aho babariza amadosiye yabo, kuko aho bagiye kubariza hose, bababwira ko byatakaye mu kwimuka, ku buryo hari n’abadafite icya ngombwa na kimwe cyemeza ko babaye abarimu. Gusa hari bake bagiye bagaragaza impapuro zemeza ko babaye abarimu, nk’amafishi bahererwaho amanota, amabaruwa abashyira mu kazi, aho bahemberwa n’ibindi. Aba rero ni bake ugereranyije n’abo iki kibazo kireba. Gusa rero aba bari bujuje ibisabwa bagiye bizezwa guhabwa ibyo amategeko abagenera, ariko imyaka ibaye 22 bakiri mu karengane.

Iki kibazo kiboneka mu Karere gaturanye na Burera ariko ka Musanze, hari uwahoze uri umwarimu umwe wakorewe ibyananiye FPR-Inkotanyi, yakagombye kuba yaramuhaye ibyo amategeko amugenera, ikamushajisha neza, atanandavuye ndetse adasabirije, kuko iyo aba afite pension n’ubwo yaba nke ariko akayibona. Uwahoze ari umwarimu witwa Mitima Elie yakorewe ibitangaza n’abanyeshuri yigishije. Kuri FPR rero ni ikimenyetso cyo gutsindwa, kuko yananiwe gukora inshingano zayo, none abantu badatuye hamwe batangiye kwishyira hamwe bagakora ibyayinaniye, bigaragaza ko igeze ku ndunduro yayo mu gihe cya vuba.

Inkuru dukesha Kigali Today, yo ku wa 11/05/2022, ifite umutwe ugira uti: « Musanze: Bubakiye inzu uwari mwarimu wabo kera wabaga mu yenda kumugwira», ivuga ko umusaza witwa Mitima Elie wo mu Kagari ka Kabushinge, Umurenge wa Rwaza, Akarere ka Musanze, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gushyikirizwa inzu yubakiwe n’abo yigishije guhera mu 1985, nyuma y’uko bishyize hamwe bakusanya inkunga y’amafaranga asaga miliyoni eshanu agenewe icyo gikorwa cyo kumwubakira.

Abo bahoze ari abanyeshuri ba Mitima Elie, w’imyaka 76, bamwubakiye, ni abize mu ishuri ryahoze ryitwa kwa Kadhafi, bahuriye muri groupe ya WhatsApp bashinze ubwo biteguraga kumutera inkunga, bise ESSI Family (Ecole Secondaire Scientifique Islamique de Kigali). Bavuga ko bajya kugira igitekerezo cyo kubakira uwo musaza iyo nzu, bazirikanye ubumenyi (sciences), cyane cyane Biologie yabahaye bwabagiriye akamaro mu mibereho yabo, bamufata nk’umwarimu baha agaciro mu bihe byose by’ubuzima babayeho.

Bajya kumwubakira, ngo bamwe bari baherutse amakuru ye mbere y’umwaka wa 1994, aho abigisha yabaga i Kigali, ntibongera kumenya neza amakuru ye, nyuma y’uko agarutse ku ivuko, mu Murenge wa Rwaza, aho yari abayeho mu buzima bubi, kuko yaje gusezerwa adahawe ibyo agenerwa n’amategeko, bituma atindahara. Bongeye kumva avugwa igihe imitungo ye yari igiye gutezwa cyamunara kubera inguzanyo ya banki yari yarafashe kera akiri mu kazi. Umwe muri abo bari abanyeshuri be witwa Me Nzeyimana Meddy, ufatwa nk’aho ari we wabaye imbarutso yo kongera kubona uwo musaza, ubwo yari mu kazi nk’umuhesha w’inkiko w’umwuga, mu gihe yari agiye guteza imitungo ya Mwarimu Mitima, mu gikorwa cy’irangizarubanza muri 2021, yaguye mu kantu, asanze uwo agiye gutereza imitungo ari uwahoze ari umwarimu we.

Me Nzeyimana yagize ati: «Kongera kubona uriya musaza, nari umuhesha w’inkiko w’umwuga, njya kumurangirizaho urubanza ntazi ko ari we kuko yari afite amazu hano i Kigali, nari ngiye kuyagurisha muri cyamunara biba ngombwa ko njya gushaka nyir’imitungo, ngenda nyoboza ngeze i Rwaza nsanga ni Prof wanjye». Yongeyeho ati: «Iyo nzu yari yatsindiwe na Banki y’Abaturage batangiye kuburana mu mwaka wa 2006, ku nguzanyo yananiwe kwishyura. Urubanza rwari rumaze imyaka 15, Banki y’Abaturage yaramuretse, kuko itari izi ko afite imitungo i Kigali, we yabaga mu kazu kenda kumugwaho iwabo i Rwaza. Amafaranga yakodeshaga amazu y’i Kigali niyo yabashaga gukuramo ibyamutungaga».

Mu gukomeza gusobanurira Kigali Today, Me Nzeyimana yagize ati: «Nakoze akazi kanjye, inzu ndayigurisha ariko ndebye ubuzima arimo, mbona inzu ishaje yenda kumugwira abamo wenyine, nta mugore nta mwana, nta ki…, ndebye uburyo abayeho, numva binkoze ahantu. Nibwo negereye bagenzi banjye bake tubana i Kigali, ndavuga nti ko nabonye ubuzima bubi mwarimu wacu abamo, ni iki twamukorera? Nibwo twabyemeranyijeho ariko tuvuga ko tugomba kubanza kumusura, tumusuye tumusigira ibahasha y’amafaranga ibihumbi 200».

Me Nzeyimana avuga ko ubwo basuraga uwahoze ari mwarimu wabo (Mitima), batekereje ku kintu kirambye bamukorera, nawe bamubajije icyo yifuza ko bamukorera ababwira kumwubakira inzu, ari naho batekereje gushinga groupe ya WhatsApp ibahuza bise ESSI Family. Yagize ati: « Groupe twarayaguye twongeramo ababa mu Burayi n’Amerika, dutangira gutanga inkunga, amafaranga amaze kuboneka nibwo twamusabye igikenewe kurusha ibindi. Icyo gihe twamusuye imvura yaguye, inzu irava turanyagirwa, byari bibabaje aho mu gihe imvura yaguye umusaza yararaga yicaye, nibwo yatubwiye ko igikenewe kurusha ibindi ni ukumwubakira».

Mu icukumbura twakoze twamenye ko umugore witwa Eugénie, ukorera RAB i Musanze yakoze ibikorwa bikomeye muri uwo mushinga wo kubakira uwo musaza, kuko niwe wari hafi ye, akurikirana ibikorwa byose, tubona inzu iruzuye, irimo n’ibikoresho byose, birimo ibitanda na Matelas, n’ibindi bikoresho byo mu nzu, byose hamwe bifite agaciro kari hagati ya 5,000,000 FRW na 7,000,000 FRW. Ibi byose bamukoreye abikesha ubumenyi yabahaye bwabagiriye akamaro bavamo abadogiteri n’abandi bari mu mirimo itandukanye barimo n’uyu muhesha w’inkiko, wagiye kumutereza cyamunara, akamugirira impuhwe FPR itamugiriye.

Twashimira aba bahoze ari abanyeshuri ba Mitima Elie, babonye FPR imutindahaje burundu, bakemera kumukorera ibyo yagombaga kumukorera. Turanasaba n’abandi bafite umutima utabara kubikora mu Turere twose, aho inzirakarengane zibayeho mu gahinda no mu mibabaro batewe na FPR, bigaragaza ko nibamara kuba benshi, nta kabuza FPR izaba igeze ku ndunduro yayo burundu.

Reka tubonereho kugaya no kunenga Gitifu w’Umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean, witabajwe kenshi n’uyu musaza, akajya amucunaguza, amucyurira ko afite amazu i Kigali, ariko yabona, ku wa 07/05/2022, amamodoka atagira ingano asesekaye mu Murenge we, akaza kurya no kunywa. Yibuke ko ari FPR yamutumye muri uyu Murenge, abe yaranayihaye ubutumwa ko hari abatangiye gukora ibyayinaniye. Gitifu ubwe yamukuye ku rutonde rw’abagenewe inkunga y’ingoboka ya VUP (Direct Support), none umusaza abana yahaye uburere bwiza biyemeje kumugenera umushahara wa buri kwezi, kugeza ashaje, kuko FPR itamuhaye pension y’ubusaza, kandi yari ayemerewe. Muri make ibi byose byananiye FPR, hakaba hari abantu ku giti cyabo batangiye kubikora, birerekana ko ari ikimenyetso ndasubirwaho ko FPR igeze ku ndunduro yayo.

Remezo Rodriguez