Yanditswe na Nema Ange
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30/05/2022 no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31/05/2022, inkuru yacicikanaga mu bitangazamakuru byinshi, byaba ibyandika cyangwa ibitangaza amajwi n’amashusho, ni inkuru y’uko ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byatangiye ku kibazo cy’umutekano muke hagati y’u Rwanda na RD Congo, bimaze bidacana uwaka kubera gushinjanya ibyaha ku mpande zombi.
Perezida Macky Sall wa Sénégal, unayoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigamije gushaka umuti w’umwuka mubi wavutse hagati y’ibi bihugu byombi. Perezida Macky Sall yatangaje ibi nyuma y’iminsi Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishinjanya bimwe mu birego byo guhungabanya umutekano wa buri gihugu, aho buri gihugu gishinja ikindi gufasha abakirwanya.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Mbere, tariki 30 Gicurasi, Perezida Macky Sall yagize ati: «Ndashimira ba Perezida Tshisekedi na Kagame kubera ibiganiro twagiranye kuri téléphone ejo ndetse n’uyu munsi biri mu murongo wo gushaka umuti w’amahoro ku kutumvikana kuri hagati ya RDC n’u Rwanda.» Macky Sall yahise agaragaza ko yanashyizeho umuhuza ugomba gukurikirana inzira zo gushaka umuti w’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakomeje agira ati: «Ndasaba Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço (wa Angola) akaba na Perezida wa ICGLR gukurikirana intambwe z’ubuhuza zigamije gushaka umuti.»
Umubano w’u Rwanda na Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo wari umaze iminsi wifashe neza, waguyemo igitotsi cyafashe intera mu cyumweru gishize ubwo ibihugu byombi byagiraga ibyo bishinjanya bishingiye ku guhungabanya umutekano.
Inkuru dukesha MAMA URWAGASABO yavugaga ko ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 23 Gicurasi 2022, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyarashe ibisasu bya rutura mu Rwanda bikomeretsa bamwe mu Baturarwanda ndetse byangiza n’ibikorwa byabo. Muri icyo cyumweru kandi, FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR bashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda babakuye ku mupaka aho bariho bacunga umutekano nk’uko byatangajwe na RDF.
Gusa icyahise gitungura abantu ni uko abategetsi ba gisivili n’igisirikare mu Rwanda bihutiye guhumuriza abaturage bo mu Kinigi na Nyange muri Musanze na Gahunga yo muri Burera ahatewe ibisasu mu baturage, ndetse bakabumvisha uburyo nta bisasu biri bwongere guterwa. Ibi byatumye abasesenguzi batangira kwibaza bati: «Niba u Rwanda rutazi icyihishe inyuma y’ibi bisasu ni gute abategetsi bajya aho bakemeza ko nta bindi bishobora kuyobera ku butaka bw’u Rwanda? Ni gute watanga icyizere ko nta bindi bisasu biterwa ku baturage utazi aho byaturutse? Ese iki cyizere ntigihamya koi bi bisasu bishobora kuba byaratewe n’u Rwanda kugira ngo rubone impamvu yo kujya muri RD Congo ku mugaragaro nk’uko byagiye bigenda kuva mu myaka ya 1996 kuzamura?»
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwari bwasabye Itsinda ry’Ingabo rihuriweho rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, gukora iperereza ryihuse kuri biriya bisasu, bwanasabye ubuyobozi bwa RDC, gukorana na FDLR bakarekura mu mahoro aba basirikare babiri b’u Rwanda. Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa RDC na bwo bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano yatumye FARDC nayo yirwanaho ngo ibungabunge umutekano w’igihugu cyabo. Ibi byanatumye mu cyumweru gishize habaho inama idasanzwe y’akanama k’umutekano, yafatiwemo ibyemezo bishinja byeruye ko u Rwanda ruri gutera inkunga uyu mutwe wa M23, ndetse RDC ihagarika ingendo z’indege za Rwanda Air mu bice bitatu by’iki gihugu.
Guverinoma y’u Rwanda yakunze kwamagana ibi birego byo gutera inkunga umutwe wa M23, ivuga ko kuba uyu mutwe urimo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bitavuze ko ari Abanyarwanda. U Rwanda ruvuga ko ibiriho bibera muri Congo ari ikibazo cy’iki gihugu ubwacyo ariko ko cyananiwe kubyikemurira bigatuma kinashaka uwo kikoreza uyu mutwaro ari na ho hakunze guturuka ibi birego bihoraho. Ukuri se ntikuzwi?
Gusa u Rwanda ruvuga ko n’ubwo Igisirikare cya RD Congo gikomeje gushotora u Rwanda ariko rwo rudafite umwuka wo kuba rwarwana. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku Cyumweru, tariki 29 Gicurasi 2022. Yagize ati: «Umwuka wo kurwana ntawuhari, ntawuhari kuko iyo umwuka wo kurwana uba uhari, bari kurasa ku butaka bw’u Rwanda mu kwezi kwa Gatatu ukihangana ariko mu kwa Gatanu barasa na we ukarasa, ntabwo bivuze ko u Rwanda rudashoboye kurasa.» Amayeri aragwira Banyarwanda!
Mukuralinda yavuze ko iteka u Rwanda ruhora rwifuza kubana neza n’abaturanyi ndetse ko niyo havutse ibibazo nk’ibi ruba rwifuza ko bikemuka binyuze mu nzira zashyizweho zemewe n’amategeko bityo ko rwo rukomeza kubinyuza mu nzego n’imiryango ibihugu byombi bihuriyemo. Yanavuze kandi ko u Rwanda rwifuza ko ibi bibazo bikemuka binyuze mu nzira z’ibiganiro kuruta mu itangazamakuru nk’uko RDC ibikora.
Ibi rero nta kabuza ni uburyarya Perezida Kagame amaze imyaka irenga 30 yitoza kuko no mu ntambara bashoye mu Rwanda kuva ku wa 01 Ukwakira 1990, FPR yarasaga abaturage b’inzirakarengane kugira ngo ibone uko yubura imirwano ititaye ku masezerano y’amahoro yaberaga i Arusha muri Tanzania. Buri gihe iyo FPR yasumbirizwaga yitabiraga bya nyirarureshwa imishyikirano, ikabona umwanya wo kwisuganya no gutoza abasirikare bashya, imyiteguro yarangira bakagaba ibitero mu baturage, bagahita bubura imirwano. Ibi kandi byahiriye FPR bituma ifata ubutegetsi itagowe, ndetse bituma ijya mu cyitwaga Zaïre icyo gihe, bivugwa ko abasirikare batsinzwe batangiye gutera ibisasu mu Rwanda. Si ubwa mbere rero izi mpamvu zitanzwe.
Mu gusoza ubu busenguzi rero twabamenyesha ko iki kinyoma cya FPR na Kagame kimaze kumenywa n’amahanga iyo ava akagera. Ntibikemeze nka mbere, mu gihe cyangwa nyuma ya Jenoside yo mu 1994, aho kuvuga ku bwicanyi bwakozwe na FPR byafatwaga nko kuyihakana cyangwa kuyipfobya. Ubu isi yose yamenye ukuri. Izi neza ko FPR ari agatsiko k’amabandi, kafashe ubutegetsi kitwaje intwaro, kakabijyanisha no kugarika ingongo y’abaturage badafite aho bahuriye n’imirwano. Si mu Rwanda gusa yishe yararenze itera na RD Congo yica abatagira ingano ariko Mapping Report yaheze mu kabati, mu gihe RD Congo itari kurega u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kuko rutasinye amasezerano arushyiraho.
Abakurikirana ibibera muri aka karere barabizi neza ko amakimbirane yose avuka aterwa n’u Rwanda ruba rushaka impamvu iyo ari yose yo kwinjira muri RD Congo gusahura umutungo kamere wiganjemo amabuye y’agaciro. Ibyo kandi bigakorwa u Rwanda rwabanje kwerekana ko ari rwo rurengana (victime), rukerekana ko umutekano warwo wahubanganyijwe ariko rwo ari urutagatifu, rudakunda amahane, barurasa rwipfumbase, n’ibindi binyoma utarondora, nyamara FPR n’abambari bayo birengagiza ko iki kinyoma cyamaze gukubitirwa ahakabuye n’ahakoropye. Nta munyarwanda cyangwa umunyamahanga ukibeshywa ngo yemere amabi ya FPR na Kagame wayo, bakomeje kurisha iturufu yo guhagarika Jenoside, none ikaba yarabaye icyondi. Indi turufu se izongera kuva he ko ikinyoma cyo kurokora Abatutsi cyamaze guhinduka ikigarasha?
FPR, URI IMVANO Y’UMUTEKANO MUKE MU KARERE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Nema Ange