UBUHAMYA BW’ABANA BATERWA INDA BAGACECEKA, KUKI ?





Yanditswe na Nema Ange

Muri iyi myaka itanu ishize hakomeje kugaragazwa imibare y’abangavu basambanywa ku gahato igenda yiyongera ariko ibirego bigezwa muri RIB bikaba bike cyane. Ibi byatumye Ijisho ry’Abaryankuna ridashobora kwicara ngo rirebere, mu gihe iki cyorezo kirushaho gufata indi ntera, mu gihe nta ngamba zifatika Leta ifata.

Mu gucukumbura twasanze impamvu abana basambanywa bagaterwa inda imburagihe bahitamo guceceka ihohoterwa baba bakorewe zitandukanye. Gusa kugira ngo dusesengure neza twabanje kuganira n’abana byabayeho kugira ngo batwihere ubuhamya bwabo, dore ko uretse guhobagizwa nta kindi bafashwa.

Umwana umwe wasambanyijwe akanaterwa inda twegereye ngo aduhe ubuhamya bwe twahisemo kumwita Umwali ku mpamvu z’umutekano we. Yatubwiye ko uwamusambanyije akanamutera inda batigeze bakundana, ahubwo yafatiranywe n’ubukene maze ashorwa mu busambanyi igihe kitaragera. Yagize ati: «Ntabwo twakundanye ngo tujye mu rukundo nk’abantu bakundana, byabaye igihe kimwe, ni kwa kundi haba hari ibintu mudafite iwanyu, wabona umuntu ugiye kubiguha, ukaba wemeye gutyo, akagutera inda». Ntatandukanya n’undi ugaragara nk’aho ari muto cyane twise Uwimana ku mpamvu z’umutekano we. Uwimana yariniguye atubwira uko byamugendekeye, akanyuzamo akanarira.

Uwimana avuga ko yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi. Mu ntangiriro za 2018, ubwo yarerwaga na nyirakuru udashobora kumubonera ibyo akenera byose, yahagurutse aho babaga agenda nk’ugiye ku ishuri ariko ahita ahindura inzira ajya iwabo w’umusore wari waramubwiye ko amukunda, ndetse akajya amuha utuntu tumwe na tumwe nyirakuru atamuhaga, bigatuma abibonamo urukundo kandi mu by’ukuri uyu musore agamije kumwangiza.

Uwimana yageze mu gipangu kibamo abantu batandukanye, harimo inzu imwe ifite icyumba kimwe n’uruganiriro (salon), ariko mu ruganiriro nta ntebe zibamo. Umusore yari agiye kureba yaramurutaga cyane kuko yigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye, ariko yari yatiye inzu bita ghetto mugenzi we ngo asurirwemo n’ako kangavu katarabasha kwitekerereza ngo abone uko agasambanya ku neza cyangwa ku nabi.

Mu kuhagera Uwimana yahise ahabwa karibu, arebye aho kwicara arahabura, wa musore w’inshuti ye ahita amusaba ko bajya kwicara mu cyumba, ku buriri. Baragiye baricaye batangira kuganira. Ibyakurikiyeho nk’abantu bari bicaye ku buriri birumvikana. Uwimana kuri ubu afite umwana w’umukobwa wavutse tariki 26 Ukwakira 2018. Uyu munsi umwana we arabura amezi atanu gusa ngo yuzuze imyaka ine (4).

Uwimana afite 20 y’amavuko kuko icyo gihe ubwo yaterwaga inda yari afite imyaka 16, ari umunyeshuri mu mashuri abanza. Uwayimuteye we ngo ntabwo bari baziranye birambuye ku buryo n’izina rye yibuka rimwe, ariko ibijyanye n’imyaka yari afite ntiwabimubaza usibye kuba azi ko yigaga mu yisumbuye mu Mujyi wa Kibuye. Uyu wari umukobwa kuri ubu akaba ari umubyeyi w’umwana umwe, aherukana n’umusore wamuteye inda kuri iyo tariki kuko niyo nshuro imwe gusa baryamanye ndetse nyuma y’ukwezi kumwe yamubwiye ko atwite, undi ahita aburirwa irengero kugeza ubu ntabwo arongera kumuca iryera.

Kuki Uwimana yahisemo guceceka?

Uwimana yabanaga na nyirakuru (ubyara nyina), atunzwe no gukora ubuhinzi ndetse rimwe na rimwe akabona amafaranga make cyane yajyanye ibyo yasaruye ku isoko. Batuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacaca, mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba.

Uyu muryango ntabwo wabashaga kubona ibikoresho by’ibanze nkenerwa byose kugira ngo Uwimana abashe kwiga adafite ibyo yifuza ku bandi, ibi ngo nibyo byatumye umusore wari umunyeshuri mu yisumbuye amushukisha amafaranga bikaza kurangira amuteye inda, akamuhishira kuko atongeye kumuca iryera.

Uwimana avuga ko ubwo uwo musore yamusabaga kujya kumusura atabashije kumuhakanira kubera ko yari afite ibyo amukuraho, ikindi ngo bageze no mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ntabwo yabashije kubyanga kubera ko atari guhakanira umuntu wamuhaye amafaranga ndetse akamugurira na téléphone.

N’ubwo byabaga bimeze gutyo ariko, ngo Uwimana ntabwo yari azi ubwenge ku buryo yavuga ko icyo gihe yakundaga uwo musore gusa ngo yabonaga amuha utwo tuntu akumva ari byiza. Yuje ikiniga kinshi yagize ati: «Ntabwo byari ibintu birenze cyane, yanguriye téléphone, angurira n’ikanzu n’amavuta yo kwisiga, nyine muri iyo minsi nibwo inda nahise nyitwara

Uwimana avuga ko tariki 23 Mutarama 2018, yari yabonye imihango ariko bigeze kuri 23 Gashyantare abona imihango itaje ahita afata icyemezo cyo kujya kwa muganga ari nabwo basanze atwite, ariko abura uwo aganyira kuko nyamuhungu akibimenya yahise aburirwa irengero na téléphone bavuganiragaho ayikuraho.

Uwimana yabayeho ubuzima bushaririye akimara kumenya ko atwite

Kuva umunsi yamenyeyeho ko atwite, Uwimana yabanje kubihisha ntiyabibwira nyirakuru ko atwite, gusa ngo igihe cyarageze biramenyekana, ndetse uwo mukecuru ahita amwirukana muri urwo rugo ajya mu baturanyi, agahora yimuka ava mu rugo ajya mu rundi kugeza abyaye, nyirakuru amugarura mu rugo.

Gusa mbere gato y’uko abyara yabaririje iwabo w’umuhungu wamuteye inda, ajyayo, ariko akigerayo bamubwira ko uwo muhungu wabo atakihaba ahubwo yagiye muri Kenya. Ntiyatekereje kurega muri RIB kuko ajya guterwa inda atari yafashwe ku ngufu, ahubwo yari yabikoze kubera inyungu yari akurikiranye ku muhungu. Iwabo w’umuhungu bahindaguranya indimi akabona ko bamubeshya ariko abura icyo arenzaho.

Uwimana ni umwe mu bana b’abangavu benshi bo mu Karere ka Karongi batewe inda muri ubwo buryo kuko hari undi mugenzi we wo mu Kagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura wasambanyijwe ku ngufu aterwa inda afite imyaka 15 gusa, ubu afite umwana w’imyaka ibiri. Bimaze kuba icyorezo kuko kuva mu 2019, Akarere ka Karongi kamaze kumenya mwene abo bana bagera kuri 454 bahise banatakaza amashuri yabo.

Ni mu gihe muri rusange, Intara y’Iburengerazuba raporo yo ku wa 16 Gicurasi 2022, igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira kugeza icyo gihe hari hamaze guterwa inda abangavu 1141. Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François avuga ko iki kibazo cy’abangavu gihangayikishije kandi gikwiye guhagurukirwa n’Abanyarwanda bose. Yibukije ko ababyeyi ko nabo bafite inshingano zo guha uburere abana, kubigisha indangagaciro zikwiye, kubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kubarinda kujya ahabashyira mu bishuko no kubitaho muri rusange babigisha kunyurwa n’ibyo babagenera.

Abatera inda abangavu ni bantu ki ? Bahanwa bate ?

Iyo uganiriye n’abana basambanyijwe by’umwihariko abatewe inda, bagaragaza ko mu bazibatera harimo n’ababa ari abasore bo mu kigero cyabo cyangwa ababarusha imyaka itari myinshi, ariko ngo hariho n’abaziterwa n’abagabo bakuze, bababyaye cyangwa bababera ba sekuru. Gusa aba bana bagizwe ababyeyi imburagihe bagaragaza ko usanga nta bumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bityo bagafatiranwa n’abahungu, babashukisha ubuhendabana bakabasambanya, ubuzima bwabo bukangirika.

Murekatete wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko yatewe inda ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bikamuviramo kureka ishuri, ariko ngo byose byatewe n’uko nta bumenyi yari afite ku buzima bw’imyororokere. Naho Nyiramariza w’imyaka 30 avuga ko yatewe inda ari munsi y’imyaka 16 ubwo yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare. Kuri ubu afite umwana wiga mu mashuri yisumbuye, na we yaje kugira amahirwe arangiza ayisumbuye ndetse ubu yanashinze umuryango ufasha abana b’abakobwa batewe inda, aho bigishwa ubuzima bw’imyororokere.

Itegeko rifasha iki aba bangavu baterwa inda z’imburagihe ?

Bamwe muri aba bana batewe inda bagaragaza ko uretse kuba ababateye inda barabashutse cyangwa bakabafata ku ngufu ariko nyuma yo kubakorera ayo marorerwa bagahita batoroka, bamwe bakaburirwa irengero. Ku rundi ruhande ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko rushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi n’abana basambanyijwe kudahishira abakoze ayo mahano. Byanatumye kuva mu myaka itatu ishize abagabo bagera ku 13,201 bamaze gufatwa bagakurikiranwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa, ariko uyu mubare uracyari muto kuko utageze no kuri 1/10 cy’ababa basambanyijwe.

Gusa ikibazo si RIB kuko Itegeko rihana gusambanya abana bataragira imyaka y’ubukure rikoze nabi, aho usanga uwasambanyije umwana ashobora gukatirwa gufungwa imyaka itari munsi ya 20 ariko itarenze 25, ndetse yaba yamuteye indwara akaba yanakatirwa gufungwa burundu. Nyamara se umwana wahohotewe ahabwa iki ? Nta kintu na kimwe Itegeko riteganyiriza aba bana baba babaye ababyeyi imburagihe ndetse n’abandi baba babyawe. Ibi rero bituma abangavu bahitamo kwicecekera ntibarege ababateye inda kuko hari igihe baba babyuzamo bagafasha abavutse. Abana rero bareba guhitamo gufungisha umugabo wajyaga abaha n’icyo 1000Frw, bagasanga nta nyungu bazabigiramo, kandi wenda rimwe na rimwe ari n’abantu ba hafi mu muryango. Leta nta kindi yakora uretse guhindura iri Tegeko, hakabaho kugenera aba bana bombi ibibatunga n’ibibafasha mu buzima busanzwe, atari ibyo bazajya bicecekera abagizi ba nabi bakomeze bangize n’abandi.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko Inteko ishinga Amategeko na Guverinoma muri rusange bakwiye guharanira ko iri Tegeko rivugururwa, umwana watewe inda akagira icyo agenerwa cyo kumubeshaho n’uwo yabyaye, kuko kurunda abasambanyije abana ku ngufu mu magereza nta nyungu bifite uretse kujya kuzamura ubucucike bwamaze kurenga 300% mu magereza amwe n’amwe, gutanya imiryango no gushyira icyasha ku bana b’abakobwa, babana n’ibikomere bakarinda babisazana, nyamara ntacyo Leta ya FPR ibafasha.

Nema Ange