Yanditswe na Uwamwezi Cecile
Uwiyita Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yagejeje ibaruwa ye ku biro by’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda abasaba « kwiga mu mushinga w‟Itegeko ryo kunyaga uwariye ruswa n‟uwanyereje umutungo w‟igihugu nk‟uko byahoze mu muco nyarwanda ku mutware wabaga yagomeye ingoma ».
Inkuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye birimo 3D TV, Inyarwanda.com na Scoopernews.com zitubwira ko Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, Umushumba w’Itorero Kingdom Citizens, ibaruwa yanditse yayigeneye Dr Augustin Iyamuremye, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe wa Sénat na Hon. Donathille Mukabalisa, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Ni ibaruwa yanditse ku wa Mbere, tariki ya 23 Gicurasi 2022, ndetse ni nayo tariki yayigerejeho kuri aba bategetsi nk’uko iyi baruwa dufitiye copie ibigaragaza ko basinye ko bayibonye. Mu gutangira iyi baruwa Apôtre Mutabazi yatangiye yibwira abo yandikiye. Yagize ati : « Nyakubahwa Muyobozi, njye ubandikiye ndi umunyarwanda ukunda igihugu cye kandi ushima ibyagezweho n‟ubuyobozi (…) ». Arakomeza ati : « Ibyo bituma nta mususu ngira wo kubagezaho ubusabe bwanjye nk‟umunyarwanda na none nk‟umushakashatsi ukunda igihugu kandi uvuga ibyo azi nta kurya indimi bityo akavuguta umuti n‟aho waba usharira (Itegeko ryo kunyaga) ngo nimumara gusuzuma ubuziranenge bwawo, muwemeze, abavuzi-abagenzacyaha, abashinjacyaha n‟abacamanza n‟abatasi bose- bajye bawandikira abarwayi mpaka iyi kanseri yo kwigwizaho imitungo ku bayobozi batindahaza umuturage wo hasi ishiririye ».
Apôtre Mutabazi yasobanuye ko impamvu aba bayobozi ari bo yandikiye ari uko ari intumwa za rubanda, agira ati : « Ruswa ntiyacika abayirya amategeko ayihana barayakenetse ». Mu kwisobanura yagize ati : « Nyakubahwa Muyobozi, mu mwaka wa 2019 nakoze ubushakashatsi ku cyarandura umuco mubi kwigwizaho imitungo no kurya ruswa byose biganisha ku kwiba igihugu no kunyunyuza umuturage wo hasi wabahaye inshingano zo kumuvugira, kumuvuganira no kureberera inyungu ze, nza no kugira umugisha nkisobanura kuri RTV. Nsobanura uburyo ruswa imunga ubukungu bw‟igihugu, ikamugaza ubwonko bw‟abajyambere ; ngaragaza icyakorwa harimo no kwigisha no gushyiraho ibihembo bishimishije ku watanze amakuru, n‟icyakorwa mu rwego rw‟amategeko ».
Yakomeje agira ati : « Muri iyi minsi nongeye gusubukura urwo rugamba cyane y‟uko mu mboni yanjye mbona ntari njyenyine mu kwarwana uru rugamba ». Yongeyeho ati : « Mu 2017, Umugenzuzi Mukuru w‟Imari ya Leta (Auditor General) yagaragarije Inteko raporo ivuga ko Miliyari cumi n‟ebyiri na miliyoni magana abiri z‟amafaranga y‟u Rwanda (12,200,000,000 Frw) kandi y‟Abanyarwanda, Obadiah Biraro abwira Inteko inkuru y‟incamugongo ku muturage wayitumye ngo imubere aho atari, arayibwira ngo Miliyari 906 Frw yacunzwe nabi naho miliyari
12.2 ntiyagaragarizwa impapuro z‟aho yarigitiye ».
Apôtre Mutabazi yakomeje ibaruwa ye agira ati : « Nyakubahwa kandi uwo ni umwaka umwe hatabaze ayarigishijwe na ba KORAMONTABURE bandika rimwe bakabika zeru kandi mu mpapuro ntuzarabukwe ». Muri iyi baruwa kandi agaragaza ko ubushakashatsi buvuga y’uko Afurika kuva mu 1980 kugeza mu 2020 yakiriye inkunga ya tiriyoni 2.2 z’amadolari y’Amerika nyamara ngo yatangajwe n’uko arenga 50% ariyo tiriyoni 1.3 z’amadolari y’Amerika yacunzwe nabi nko kuvuga ko amenshi yabikijwe mu Busuwisi boshye yabuze icyo akoreshwa. Yagize ati : « Ubwo Auditor General yagaragazaga ayacunzwe nabi n‟ayaburiwe irengero, Inteko yashyizeho amategeko yise „„AKARISHYE‟‟ azarandura kunyereza na ruswa n‟ubwo ntazi niba yari ikomeje koko ».
Avuga ko icyamutunguye ari uko umuturage wo hasi yaje kuhahombera ndetse uko umwaka utashye Miliyari zidafite impapuro zigaragaza uko yakoreshejwe ntizigabanuke, imishinga ikomeza kudindira indi ikarengerwa n’ibyatsi kandi yaratwaye amamiliyari. Ati : « Byanteye muri njye kwibaza niba ibihugu biteye imbere byarakoresheje amategeko nk‟ayo twe twashyizeho mu kurwanya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta ubwo byari mu rugamba rwo kubaka iterambere tubibonana uyu munsi ».
Apôtre Mutabazi akomeza ibaruwa ye agira ati : « Nyakubahwa, ntabwo mbona neza umusaruro w‟amategeko akarishye mwatoye watanze, munyemerere mvuge ko atari akarishye bihagije byagamburuza izi nyangarwanda ».
Mu ibaruwa y’amapaji atatu, Apôtre Mutabazi yasabye Inteko gushyiraho itegeko ryo kunyaga umuntu urya ruswa n’unyereza umutungo w’igihugu, ariko ikibazo uwo arega ni we aregera, icyizere afite ni gike cyane.
Apôtre Mutabazi usaba itegeko ryo kunyaga uwariye ruswa ni muntu ki ?
Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice ni Umushumba w’Itorero Kingdom Citizens rikorera ku Kinamba, mu Murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Ni umwanditsi w’ibitabo bisaga 40 akaba n’umushakashatsi ku buyobozi n’imiyoborere. We avuga ko ari umuvugizi wa rubanda rutagira kivugira.Ni umujyanama mu miyoborere akaba n’umusesenguzi umaze kubaka izina rikomeye. Hejuru y’ibyo, yaminuje mu bwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari KIST. Yize kandi Tewolojiya n’Ivugabutumwa (Theology and Evangelism) muri Moore Theological College. Uyu munsi ku myaka ye 36 ni umugabo ufite umugore n’abana bane, akaba amaze kwandika ibitabo bitandukanye, aho icyatumye amenyekana cyane ari icyo aherutse gusohora yise “African Poverty is a Choice” bivuze ngo “Ubukene bw‟Abanyafurika ni Amahitamo”.
Ibindi bitabo yanditse birimo “Mbese gukiranuka birashoboka wambaye umubiri”; “Mbese gukiranuka birashoboka ucuruza”; “Nshaka gukiranuka kandi nshaka gukira”; “Iby‟icya cumi Imana ibivugaho iki?”, ndetse n’ikitwa “Singira umugisha wawe”.
Uyu mugabo akunze gutangaza uko abona ibintu, rimwe na rimwe benshi bakamushimira, ubundi akibasirwa na benshi. Mu minsi ishize yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ibyo abona byazana impinduka nziza mu irushanwa rya Miss Rwanda kugira ngo ritandukane burundu n’amanyanga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikurikiranyweho Prince Kid wahoze aritegura, ubu akaba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere wenyine kandi ibifi binini byamushoye mu byaha byigaramiye, kuko bidakurikiranwa.
Mu kiganiro Apôtre Mutabazi yagiranye na 3D TV yagize ati : « Iyo société ibonye umuntu wigambye ko yibye miliyari ikicecekera burya iba irwaye». Yongeyeho ati: «None se icyo Leta yita “Zero tolerance” cyaba kivuze iki mu gihe uburangare bwacu tubukoresha mu guhana inzirakarengane z‟abana bahohotewe Leta irebera?» Yavuze kandi ko yitabaje impuguke mu mateka zirimo uwitwa Jean de Dieu Nsanzabera, amubwira ko kunyaga umutware wagomeye ingoma byatangiye mu 1345, bitangijwe na Cyilima Rugwe. Icyo gihe mu butabera bw’Umwami harimo ingingo esheshatu: (1) Gutanga imbabazi;
(2) Gucibwa icyiru; (3) Gucibwa mu gihugu; (4) Gukomwa cyangwa kubuzwa uburenganzira bumwe na bumwe; (5) Kunyaga; no (6) Kwicwa, igihano cyahabwaga uwagomeye igihugu. Agaruka na none ku Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rijyanye no kurwanya ruswa aho bashyizemo ko uwariye ruswa anyagwa ibingana n’indonke yafatanywe igihanga gukuba 3 kugeza kuri 5.
Ariko we abona bidahagije, kuko uwanyagwaga mu Rwanda rwa kera yanyagwaga ibyo atunze byose.
Apôtre Mutabazi asanga hakwiye kubaho guhemba uwatanze amakuru kuri ruswa ndetse bigakorwa mu ibanga ku buryo bitagira ingaruka nko kwirukanwa ku kazi cyangwa kugendwaho mu buryo bwose. Asanga uburyo butatu bwo kurandura ruswa ari (1) Ugushyiraho amategeko akarishye, harimo no kunyagwa ibyo atunze byose; (2) Ubutasi rukurikirafaranga budasobwa; (3) Kumenya ububi bwa ruswa no gushyiraho igihembo ku watanze amakuru kuri ruswa. Kandi ibi byose abisaba mu ijwi ry’umuturage utakwivugira. Asoza ibaruwa ye asaba igisubizo cyayo mu gihe kitarenze iminsi 30, kuko abona nta gikozwe icyaba gisigaye ari ukugurisha u Rwanda n’Abanyarwanda mu cyamunara, bikozwe n’izi nyangabirama zamunzwe na ruswa.
Byegeranyijwe na:
Uwamwezi Cecile