#RWANDAISKILING: UMURAPERI YOUSSOUPHA YAHAGARITSE IGITARAMO YARI KUZAKORERA I KIGALI





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ku i tariki ya 1 Nyakanga 2022, i Kigali hari kuzabera igitaramo cy’umuraperi ufite ubwenegihugu bwo mu Bufaransa no muri Congo. Nyuma yuko abakunzi be bamusabye kutazajya i Kigali, Youssoupha yahise abasubiza ko icyo gitaramo yagihagaritse hashize ibyumweru.

Ejo ku i tariki ya 13 Kamena 2022, uwitwa Ben Munkana, anyuze k’urubuga rwe rwa Twitter, yasabye Youssoupha guhagarika icyo igitaramo. Mu magambo ye yagize ati : “Youssoupha, turabasaba ko mwahagarika igitaramo muzakorera i Kigali nk’ikimenyetso cyo gufata mu mugongo abanyekongo bicwa n’amasasu ndetse n’amabombe y’abanyarwanda m’uburasirazuba. #RwandaIsKiling”.

Youssoupha, umuraperi ukunzwe cyane mu Bufaransa, yahise atanga umucyo kuho agagaze ku mashyano u Rwanda rukomeje gukorera muri RD Congo. K’urubuga rwe rwa Twitter yahise asubiza ati : “icyo gitaramo nagihagaritse hashize ibyumweru. Kuzenguraka Afurika nkora ibitaramo ni ingenzi kuri njye, ariko kiriya gitaramo sinkikozwa – Concert déjà annulé depuis plusieurs semaines. La tournée africaine compte plus que tout pour moi. Mais là, ce concert là, c’est hors de question”.

Mu gihe ba mpatsebihugu bakomeje gukataza bashyigikira Kagame na FPR ye, kuko bemeye kuba ibikoresho by’ibihugu bikomeye muri gahunda y’ubukoloni bushya, muri iyi minsi impinduka k’u Rwanda irimo iraturuka ku baturage basanzwe aho impirimbanyi z’abanyekongo zahagurukiye ubwicanyi bwa FPR muri Congo. Zatangije hashtag #RwandaIsKiling ikoreshwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, intego yayo ni kwamagana ubwicanyi u Rwanda rukorera muri RD Congo, gushyira igitutu ku bafatanyabikorwa b’u Rwanda nka PSG cyangwa Arsenal no gukora ubukangurambaga k’ubaturage basanzwe bo mu bihugu bikomeye ngo bave mu binyoma FPR yakwirakwije ahubwo barebe ukuri ku bujura n’ubwicanyi bwa FPR mu gihugu cyabo.

Hashize imyaka irenga 25, FPR yica mu karere k’ibiyaga bigali uko bwije nuko bukeye, abayishyigikiye barebera, ikigaragara nuko ibintu birimo birahinduka kuko impinduka yanyayo irimo iraturuka mu baturage bashyiraho abayobozi b’ibihugu bikomeye.

Umuraperi Youssoupha ateganya gukora ibitaramo i Bukavu ni i kinshasa ku matariki ya 24, 30 Nyakanga nyuma y’ibitaramo yakoreye muri Cote d’Ivoire no muri Senegal m’ukwezi kwa gatanu.

Constance Mutimukeye