FPR UYEREKA IZUBA UKORESHEJE URUTOKI IGAHITAMO KURUCA : IKIBAZO SI VICE-MAYOR KAMANZI WAHUNZE ITANGAZAMUKURU, GIKWIYE GUSHAKIRWA AHANDI.

Yanditswe na Uwamwezi Cecile

Abanyarwanda baciye umugani ngo « Ucira injiji amarenga amara ibinonko », barongera bati : « Umusazi umutungira urutoki umwereka izuba, akirebera urutoki ». Ku butegetsi bwa FPR bwo, iyo babutungiye urutoki ku zuba, ngo ibone urumuri ruyereke ibyo yoretse ibikosore cyangwa igire ibisobanuro itanga, ntishaka kureba aho urumuri ruva, ahubwo itangira guhimba amayeri n’ubugome byo guca rwa rutoki.

Muri iyi minsi ishize ibinyamakuru byinshi n’imbuga nkoranyambaga byerekanye umugore ukiri muto cyane muri politike kuko yayinjiyemo neza, mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, ubwo yatangwaga n’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana/ Parti Libéral (PL), ngo abe Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage. Uyu mugore yongeye kugaragara mu cyumweru gishize ubwo umunyamakuru yamubazaga ku mazu yubakiwe abahoze kera bitwa Abatwa, nyuma bakaza kwitwa Abasangwabutaka, ubundi bakitwa Ababumbyi none ubu bakaba bitwa Abasigajwe inyuma n’Amateka.

Uyu mugore Kamanzi Axelle, nk’uko yitwa, yateze amatwi ikibazo cy’umunyakuru yitonze, maze aho kugira ngo amusubize, akubita ikibuno, arahindukira, agenda ntacyo avuze, umunyamakuru asigara yumiwe. Buri wese mu bamubonye afite uko yamufashe. Bamwe bati : « Ni agasuzuguro », abandi bati : « Ni gute umuntu wabaye umunyamakuru ananirwa kwisobanura imbere y’itangazamakuru ? » Gusa abasesenguzi bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda ntibabifashe nk’agasuzuguro cyangwa kutamenya gukorana n’itangazamakuru (media literacy), kuko yarabyize bihagije mu ishuri, ahubwo basanze ikibazo gikwiye gushakirwa ahandi, kuko ahanini bano bategetsi bo mu Rwanda bakorera uwabashyizeho kurenza umuturage. Aho bava, uko babona imyanya n’ibyo bagenerwa iyo bayigezemo nibyo bitwara uko bitwara.

Mu gushaka kumenya icyo abambari ba FPR bavuga ku myitwarire y’uyu mugore watanzwe na PL ikorera mu kwaha kwa FPR, birumvikana kwari uguhera kuri Mayor wa Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko iriya myitwarire idahwitse yagombaga gusubiza umunyamakuru. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, JMV Gatabazi, akaba n’umwe mu ntyoza za FPR, yavuze ko uriya mugore yakoze amakosa yo gusuzugura abanyamakuru.

Aba bombi uwavuga ko beretswe izuba bakirebera urutoki ntiyaba abeshye kuko nta n’umwe wavuze ku kibazo cy’abo bubakiwe amazu akaba arimo gusenyuka ataramara umwaka, ahubwo bose birebeye Vice-Mayor, Axelle Kamanzi, bamutera imijugujugu kandi n’ayo mazu yarubatswe ataragororerwa uyu umwanya arimo. Aha umuntu yahita yibaza niba mu ikayi y’inshingano (cahier des charges) yahawe uyu mugore hari harimo ibyo inzu zubakirwa abatishoboye ziba zuzujuje, kuko na Leta ubwayo byayinaniye gufata kimwe abatishoboye hirya no hino.

Ariko se mu by’ukuri ikibazo gituruka hehe?

Iyo ubirebye neza usanga uyu mugore atarabuze icyo asubiza umunyamakuru ahubwo ikibazo wagishakira ahandi. Yashoboraga kuvuga ko iki kibazo atari akizi, agiye kugikurikirana kandi byari kuba byumvikana kuko aya mazu yubakishijwe amatafari akiri ibyondo ntashyirwemo sima yubatswe mu Murenge wa Shingiro, mu ntangiriro za 2021, ashobora no kuba atarahagera kuva yakwimikwa. Yashoboraga no kuvuga ko icyo kibazo kizwi hakaba hagishakishwa icyakorwa, abanyamakuru bakamuva imbere, ariko we yahisemo kwicecekera.

Burya rero ngo guceceka bisobanura byunshi nkuko babivuga mu cyongereza bati: “Silence means a lot”. Uku guceceka niko kwatumye abasesenguzi bibaza impamvu ikibazo cyabaye Axelle Kamanzi, ariko mu busesenguzi bwacu twasanze ari ikibazo kigaragara mu turere twose tw’igihugu, muri za minisiteri n’ibigo bya Leta, aho inshingano zo gutanga amakuru zikiri hasi cyane, nyamara haratowe Itegeko ryo gutanga amakuru.

Ikibazo nyamukuru rero ntigiterwa na Mayor runaka cyangwa Vice-Mayor, ahubwo giterwa n’uko bajyaho. Yaba Mayor cyangwa Vice-Mayor baba baraturutse mu Bajyanama bashyirwa ku rutonde na FPR, ari abambari bayo, cyangwa abaturuka mu mashyaka akorera mu kwaha kwayo. Iyo bageze muri Njyanama y’Akarere baricara bakitoramo Komite Nyobozi igizwe na Mayor na ba Vice-Mayors babiri, bagahita batumbagira kuko bahabwa imishahara itagira ingano, ngizo za Lampsum, amafaranga y’itumanaho n’ay’umutekano, ndetse ikirenze kuri ibyo Mayor yemererwa imodoka ya miliyoni 45, ba Vice-Mayors bo bakagenerwa iza miliyoni

25.

Ku rundi ruhande, Abajyanama basigaye bitoramo Biro ya Njyanama igizwe nayo n’abantu batatu, bo kimwe n’abandi Bajyanama ntibagire ikindi bagenerwa uretse amafaranga y’urugendo igihe bakoze inama.

Birumvikana ko ba Bajyanama bose bari bafite amahirwe angana yo kujya muri Nyobozi baba badafashwe kimwe bigatuma aho gukora akazi kabo birirwa bategana imitego. Ubundi uburyo bwiza ni uko bajya bareka abaturage bakitorera Mayor na ba Vice-Mayors bamaze kubagezaho imigabo n’imigambi yabo. Gusa ibi ntibikorwa kuko igitugu cya FPR yise “démocratie consensuelle ” gituma ishaka gushyiraho abambari bayo.

Ni gute umuntu aza avanwe muri SACCO yahombye akagirwa Mayor atatowe n’abaturage batazi n’icyo azabamarira? Niyo mpamvu uyu wabaye Mayor ashyizweho na FPR atazigera na rimwe akorera abaturage kuko ntacyo yabasezeranyije, ahubwo iyo ageze mu mirimo atangira kugongana n’abo ahasanze bakuriwe na Gitifu w’Akarere, ari nawe Chief Budget Manager ndetse n’ijisho ry’umuturanyi, Division Manager, baba bashinzwe abakozi, imirimo ya tekiniki, amasoko, n’ibifite aho bihuriye byose n’amafaranga anyura mu Karere. Ubu se bahera he bagaya Vice-Mayor Kamanzi wa Musanze ngo yanze gusubiza abanyamakuru ubundi ko adatanga amasoko y’inyubako, akaba atari we wishyura ba Rwiyemezamirimo, akaba ataranatowe n’abo baturage bafite ibibazo, ubundi koko bumvaga yabasubiza iki?

Ikibazo rero si Vice-Mayor Axelle Kamanzi ahubwo ni système yamunzwe na ruswa no kwigwizaho indonke, igitugu, ivangura, munyangire n’ibindi. Buriya ariya mazu iyo aba yarubakiwe abacitse ku icumu, ikibazo kiba cyarinjiwemo na Présidence ariko kuko ari Abatwa badafite kivugira, bagomba kuguma hamwe amazu akabagwaho, kuko ibikoresho bikomeye byagombaga kuyubaka biba byarigabagabanyijwe n’ibikomerezwa.

Ikinyoma ni umusingi ukomeye muri politike ya FPR.

Twakomeje kwerekana ko FPR yubakiye kubyo yita « siasa n’igipindi », Ubu uyu Vice-Mayor wananiwe kubeshya agiye kuvunirwa mu ivi, ananirwe kwishyura imodoka bamuhaye, itezwe cyamunara, akeneshwe, ntazapfe yongeye kubona akazi mu Rwanda, bitewe n’uko gusa yabaye imfura akanga kubeshya ibyo atazi.

Iki kinyoma cyamaze kwinjira mu nzego zose kugeza n’aho amahanga yabeshywe ko Ingagi zo mu Misozi Miremire (Gorilles de Montagnes) zisigaye mu Rwanda gusa, muri Pariki y’Ibirunga (Parc National des Volcans), nyamara iyi pariki ifatanye na Gahinga National Park yo muri Uganda ndetse na Parc National des Virunga yo muri RD Congo. Harya ubwo niba atari ikinyoma, ko ingagi ntaho irara amajoro abiri yikurikiranyije, iyo zigeze ku mupaka w’u Rwanda zirabimenya zikagaruka ? Iki kinyoma cyatangatanze FPR ahantu hose kugeza n’aho usanga mu mashuri abanza, intebe umwana wo mu wa mbere yicaraho ingana n’iy’uwo mu wa 6, ugasanga utwana dutanu cyangwa dutandatu two mu wa mbere twinaganitse ku ntebe, ariko ababyeyi bakabe

bakabeshywa ko intebe yagenewe abana babiri kandi bakabyemera.

Ntiteranya yoretse abaturage

Inzego ebyiri twavuze haruguru ari zo Komite Nyobozi (bloc politique) n’abashinzwe imirimo ya tekiniki (bloc technique) bahora barebana ay’ingwe ku buryo buri ruhande rwubatse bloc yarwo rurayikomeza, amakuru avuye muri bloc imwe agiye mu yindi yitwa amatiku, naho uwo muri Nyobozi ushatse gukurikirana ibikorerwa mu masoko Akarere kaba karatanze byitwa kwivanga mu nshingano z’abandi. Ibi rero bituma ugeze mu mwanya ahora yigengesereye ameze nk’ugendera hejuru y’amagi yanga kuyamena, ngo atagira uwo bapfubirana akamutangira raporo akaziburira umwanya kandi icyo awukuramo aba azi ko atapfa kongera kukibona ahandi. Nta wundi rero uhababarira uretse umuturage kuko ibyo bagakorewe byangirika.

Ivangura rishobora kugeza ku bundi bwicanyi nta gikozwe

Leta ya FPR yimakaje ivangura mu ngeri zose kugeza aho usanga mu batishoboye bakunze kubakirwa harimo abacitse ku icumu bubakirwa amazu akomeye, yubatswe n’amatafari ahiye, asakajwe amabati akomeye, akingishijwe inzugi n’amadirishya bya métallique, afite igikoni cya kijyambere na rondereza yo gutekeraho ibyo kurya, afite ubwihererero, inka n’ikiraro, ikigega cy’amazi, kandi bagahabwa ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, igitanda na matelas, ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi.

Nyamara ku rundi ruhande Abasigajwe inyuma n’Amateka bubakirwa amazu yubatswe mu matafari ya rukarakara, yaba atumye amazu akagwa ataratahwa, agasakazwa amabati ashaje basiga irangi agatangira kuva ku munsi wa mbere, abayatujwemo ntibagire ikindi bubakirwa cyangwa igikoresho bahabwa, bagateka mu nzu, bakabana n’amatungo magufi, buri mvura iguye bakarara banyagirirwa hanze batinya kugwirwa n’amazu. Harya ubwo abo baturage bombi Leta izabigisha ubumwe n’ubwiyunge biciye mu zihe nzira ? Abaturage bumva hari igice kiri ku ibere n’ikindi cyatereranywe.

Iyo ugerageje kubaza inzego z’ibanze impamvu y’ubu busumbane mu batishoboye, bagusobanurira ko abaterankunga batandukanye, kuko abubakirwa na FARG iba ifite budget yayo ikanabyikorera, naho abandi batishoboye Leta ibwira Akarere ngo nikirwarize nibiba ngombwa hakoreshwe umuganda. Ku by’ibyo rero ubu busumbane buva muri MINALOC kuko ifite Umunyamabanga wa Leta, Ignacienne Nyirarukundo, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ariko akaba yarananiwe gufata abatishoboye bose kimwe. Nawe siwe ashyira mu bikorwa amabwiriza FPR yamuhaye kuko niyo yamushyize mu mwanya utamenya aho imuvanye.

Iki nacyo ni ikibazo kuko abashyirwa mu myanya bose byitwa ko baturutse mu mashyaka akorera mu kwaha kwa FPR, badatoranywa biciye mu mucyo, bakazana abadafite ubushobozi, kugira ngo batazavuguruza abo basanze. Twese twibuka umukandida PDI yatanze ngo abe umu sénateur, nyamara asanzwe ari secrétaire muri Land Center y’Akarere ka Rusizi, byagera mu Rukiko rw’Ikirenga bagasanga CV ye nta musaruro yatanga ku gihugu. Biba bibabaje rero iyo bamwe bihaye kugaya impundu z’urushishi, hatarebwe imisaya yarwo.

Si nawe wenyine kuko hari abagiye bashyirwa mu myanya ya FPR ikomeye nka ba Julienne Uwacu, Edouard Bamporiki, Daphrose Gahakwa, Dr Nibishaka Emmanuel, n’abandi byagiye birangira nabi. Aya mashyaka akwiye kwisubiraho kuko nka PL gutanga Aimable Udahemuka ngo abe Mayor wa Kamonyi, akeguzwa mu mwaka umwe n’amezi atandatu, ni igisebo gikomeye kuri bo. Icyo bizabyara kizakirizwa abiri !!!

Ni agahinda gakomeye kuba mu myaka ikabakaba 28 FPR igikataje mu gucunda ay’ikoba Abanyarwanda yagize ingwate, ikabakorera amabi yose, ikavangura imbabare, ikaryanisha abari bibaniye neza, ariko ibyo ntibiyihaze ikongeraho amaraso y’inzirakarengane ihora imena no kwigwizaho ibya rubanda nta gitangira. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko umuturage ugerageje kuzamura ijwi ngo avuge ibitagenda ahimbirwa ibyaha akitwa umwanzi w’igihugu, akaburirwa irengero, akicwa cyangwa akajugunywa kuborera mu mabohero ya FPR. Ikindi kibabaje ni uko abaturage bahumwe amaso n’agatsiko gategekesha inkoni y’icyuma, maze uwo akarengane katarageraho akumva nta kibazo, kazamugeraho akabura umutabariza kuko igihe abandi bashiraga nawe yari acecetse yumva bitamureba. Aha rero niho abaturage bakwiye gukangukira kumva akababaro ka mugenzi wawe nawe kaba ari akawe kuko kaba gashobora kukugeraho isaha iyo ari yo yose mu gihe FPR ikiganje.

Ibi rero kugira ngo FPR ibigereho yabanje gutandukanya Abanyarwanda ibabikamo ubwoba n’urwikekwe, maze yimika agatsiko k’indobanure ihora ikoresha mu guhonyora umuturage, yagira ngo aravuze bati :

«Nabambwe! Nabambwe!» Nyamara mu by’ukuri igisubizo si ukubamba ahubwo ni ukureba imvo n’imvano y’ikibazo, kikavugutirwa umuti inzira zikigendwa, ariko ibyo si byo FPR yitayeho muri iyi minsi, ishishikajwe n’umutungo kamere wa RD Congo, maze kugira ngo izawugereho ikirirwa icura ibinyoma byo kurangaza abaturage, ngo bakomeze bayiyoboke buhumyi, nyamara amaturufu yose yakinishaga yarabaye ibigarasha ku manywa y’ihangu, kugeza n’ubwo kubeshya byayihiraga ubu ikibirisha, akayo karashobotse.

Mu kwanzura ubu busesenguzi rero twavuga Vice-Mayor Axelle Kamanzi wahunze itangazamakuru atari we kibazo, ahubwo ibyo yabazwaga byagombaga kubazwa ba Minisitiri bakurikiranye muri MINALOC, kuva kuri Musoni Protais, Musoni James, Francis Kaboneka, Shyaka Anastase na Gatabazi JMV uriho uyu munsi, kuko nibo bashinzwe gushyiraho politike y’imibereho myiza y’abaturage (social protection), naho kubibaza Vice-Mayor ni nko kubwira umukristo ngo najye kukwereka cya gihuru Mose/Musa yabonaga gishya igihe yahabwaga ubutumwa.

Uku kuvangura abatishoboye ni amakosa y’abayobozi kuko banze gushyira abaturage bose ku rwego rumwe. Bitari ibyo bizakomeza bikurure imyiryane kugeza ku bwicanyi bukaze.

FPR, REKA GUSHAKIRA IBIBAZO UTERA AHANDI, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !!!

UWAMWEZI Cecile