Yanditswe na Umwamwezi Cecile
Mu Turere twinshi hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana inkuru z’abaturage baba bafite amikoro adahagije, bahora bataka basaba gufashwa na Leta mu gihe bagwiriwe n’ibiza, ariko bikarangira bityo. Ku rundi ruhande humvikana Leta yigamba ko ifasha buri muturage utishoboye usaba ubufasha, ariko bigakorwa hake, n’aho bikozwe ntibirambe kubera kubakisha ibikoresho bitaramba kuko ibyinshi biba byitwariye na ba Rusahuriramunduru bibira FPR, bakagwiza imitungo ku ma konti yayo, nyamara ntihitabwe na rimwe ku muturage, uba ataka ababaye cyane, nyamara abari bashinzwe kumureberera bakamwima amatwi.
Dufashe nk’urugero rumwe gusa, inkuru dukesha ikinyamakuru Rwandanews24, yo ku wa 04/06/2022, yahawe umutwe ugira uti: «Nyabihu: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’Umuturage uba munzu yaguye ubutabaza», itubwira ko Ingabire Claude ,uyobora Umurenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu ndetse na Gitifu w’Akagari ka Gasizi batavuga rumwe n’abaturage bo muri uyu Murenge batabaza ubuyobozi bavuga ko baguweho n’inzu, bakaba baba mu kirangarira kandi batishoboye kuko babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Gusa Umurenge n’Akagari bavuga ko uyu muryango ufite inzu ahandi hantu udakeneye ubufasha.
Mu gushaka gusobanukirwa uko iki kibazo giteye twifashishije bamwe mu baturage batuye muri aka Kagari kugira ngo tujye hagati na hagati, turebe niba ba Gitifu bafite ukuri cyangwa niba abaturage aribo bataka koko bababaye, kuko mu myumvire yacu, ntidushobora kumva impamvu umuntu yakwemera kuba mu nzu yaguye, agashyira ubuzima bwe mu kaga, kandi afite ahandi ajya. Ese bagira inzu bakabasha kubihisha abaturanyi?
Mu gukusanya amakuru twasanze uyu muryango wa Muhawenayo Samuel na Dusengimana Edida babana nk’umugabo n’umugore, ndetse bakagira umwana umwe, aho batuye mu Mudugudu wa Kinyegagi, Akagari ka Gasizi, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, Intara y’Uburengerazuba.
Muri rusange agace batuyemo karera cyane ku buryo usanga umuturage waho afite uko abayeho kubera umusaruro avana mu buhinzi n’ubworozi, kabone naho yaba adafite aho ahinga cyangwa yororera aba ashobora gukorera abandi akabasha kwibeshaho, akanabona ibyo umuryango wose ukeneye.
Gusa ubu bukungu ntibwabashije gusekera uyu muryango kuko abawugize bashakanye bose ari imfubyi ndetse bafite n’uburwayi ku buryo bashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Iki cyiciro rero gifite ibyo gikumiraho ku bakirimo, kuko baba batemerewe kugira konti muri banki, kwaka inguzanyo cyangwa kubona urwandiko rw’abajya mu mahanga.
Abakirimo baba ari abaturage barebererwa na Leta kuri buri kintu cyose kuva kuri mutuelle de santé, inkunga y’ingoboka yo kubafasha mu buzima bwa buri munsi n’ibindi.
Abaturanyi babo bemeza ko inzu bari barubakiwe na Leta yabaguyeho mu mezi abiri ashize kubera Ibiza by’imvura, Umurenge urabatererana, ubwo bawusabaga kubasanira uruhande rw’inzu rwasenyutse. Ku cyo Umurenge witwaje ko bafite indi nzu, abaturage bacyamaganira kure, bakavuga ko iyo nzu babitirira iri mu kandi Kagari, ikaba ari iy’umukire wabaga i Kigali, wari warabahaye ikiraka cyo kuyikorera amasuku no kuyicunga, ariko igihe cyarageze nyir’inzu arataha, asubira mu nzu ye, aba nabo basubira iwabo.
Aha rero niho Akagari n’Umurenge kigiza nkana kuko nta muturage wagira inzu mu Murenge ngo ayobekane, kuko iba imwanditseho kandi anayisorera, ndetse no kuyubaka yarahawe icyangombwa n’Umurenge. Ikindi kandi birengagiza ni uko nta muntu wagira inzu n’isambu nk’ibyo bitirirwa ngo bamushyire mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Atari ibyo se izi ngirwabayobozi zasobanura gute mbere hose zari zarubakiye uyu muryango kubera ko utishoboye, ubu zikaba zanga kubasanira ahangijwe n’ibiza, ubushobozi bwaba bwaraje kuva hehe?
Ba Gitifu kandi ntibatinyuka guhakana ko inkunga yo gusanira abasenyewe n’ibiza iba yavuye muri Minisiteri ifite ubutabazi bw’ibanze mu nshingano (MINEMA). Ubu wavuga aya mafaranga bayakoresheje iki mu by’ukuri?
Mu kiganiro na Rwandanews24, Dusengimana Edida yavuze ko we n’umuryango we babayeho ubuzima bugoye cyane, ndetse bamaze amezi arenga abiri baba mu nzu irangaye bakibaza impamvu badafashwa nk’abandi, bakayiburira igisubizo. Yagize ati: «Ibiza by’imvura bimaze amezi abiri byarayisenye ariko kubera nta bufasha twari dufite ngo tujye gukodesha ahandi cyangwa ngo tuyisane dukomeza kuyibamo uku.
Ubuyobozi bw’Umudugudu buzi ikibazo cyanjye, tukaba tuyibamo n’Umugabo n’umwana umwe.» Yakomeje agira ati: «Tuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ku buryo nta handi dukura amikoro uretse kuri Leta yatwubakiye, ikadutangira na mutuelle. Turarana ubwoba dukeka igice cy’inzu gisigaye gishobora kutugwira. Tukibaza impamvu abayobozi batadutabara ngo badusanire nk’uko bari batwubakiye mbere. Ubu nta bushobozi dufite no kubona ibyo kurya ni ingorabahizi kuko dutunzwe no guca inshuro».
Ingabire Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, ku murongo wa téléphone ubwo yavuganaga n’Umunyamakuru wa Rwandanews24 yagaragaje ko ikibazo cy’uyu muryango atakizi, ariko ko ari muri aka Kagari n’Umudugudu uyu muryango utuyemo maze téléphone ayihereza uwo yise Gitifu w’Akagari maze nawe avuga ko uyu muryango ufite inzu wubatse igisigaye ari ukuyimukiramo.
Gusa akivuga ibi, ba nyir’ubwite n’abaturanyi babo bahise babyamaganira kure, bakaba batumva impamvu yateye aba ba Gitifu bombi, kugira ngo bahurize ku mugambi wo guhimbira aba baturage ko bujuje inzu kandi ntayo, nta n’icyangombwa cyo kubaka babahaye ngo berekane ko kibanditseho. Bakabifata rero nk’akarengane.
Aba baturage bo mu Mudugudu wa Kinyengagi bavuga ko amazi abasenyera ari aturuka mu misozi y’ibirunga, bakababazwa n’uko badafashwa gusana amazu yabo kandi amafaranga yo kubafasha aba yasohotse. Ikindi twacukumbuye ni uko Imirenge ikora kuri Pariki y’Ibirunga yose igenerwa 12% y’umusaruro RDB ikura muri ba Mukerarugendo, ku buryo nta mpamvu n’imwe yakwitwazwa mu kudasanira aba baturage bugarijwe n’ibiza. Byose rero nta handi biva ni muri bya bisambo biba byagabagabanye ibigenewe n’abaturage bagataha amara masa nyamara FPR iba yarahaye akazi ibi bisambo irakomeza ikabikingira ikibaba kuko biyifasha kunyunyuza abaturage aho bibaka amafaranga ya hato na hato, uwakusanyije menshi akaba ntakorwaho.
Mu kwanzura iyi nkuru rero twasaba uwo bireba wese kugira umutima wo kumva uyu muryango uri mu kangaratete bitewe n’imyumvire mibi y’abakabaye babareberera. Ni gute umuturage yagira inzu mu Murenge ngo Gitifu ayoberwe ko imwanditseho? Amafaranga yo gusanira abasenyewe n’ibiza arahari nakoreshwe icyo yagenewe, abayanyereza bayaryozwe, kuko noneho mu minsi iri imbere haraba nta kindi gikorwa uretse gutekinika mwene ya matora FPR n’abambari bayo bita ubukwe. Noneho nta wuzongera kugira icyo ashyira ku munwa kuko ubu buri muturage agiye gutangira guhigwa bukware asabwa umusanzu w’amatora!!!