URUGANDA RUTUNGANYA AMAZI YA JIBU RWERETSWE KO NTA WUHANGANA N’INGOMA

Yanditswe na Remezo Rodriguez

“Ikibazo si ubuziranenge ahubwo ni ugushaka kwiharira isoko”

Ku wa Gatatu, tariki ya 22/06/2022, inkuru zabyutse zicicikana mu binyamakuru byo mu Rwanda zivuga ko uruganda rutunganya amazi ya Jibu rwafunzwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (FDA). Uru ruganda ruherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, mu Kagari ka Kabeza, ntirwigeze ruteguzwa cyangwa ngo ruhabwe igihe cyo kuzuza ibyo rwasabwaga, ahubwo rwatunguwe ko kumva ruhagaritswe kandi ruhatirwa kuvana ku isoko no kujugunya amazi yari amaze gukorwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abiyita inzobere za Rwanda FDA zagenzuye uru ruganda zisanga amazi rukora atujuje ubuziranenge. Mu ibarurwa Rwanda FDA yandikiye ubuyobozi bwa Sosiyete CCHAF Jibu Franchise Ltd, yagize iti: «Dushingiye ku bisubizo byavuye mu bizamini byafashwe ku ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Kabeza, bigaragaza ko bitujuje ubuziranenge bwagenwe. Kubera iyi mpamvu, musabwe guhita mufunga urwo ruganda kandi ntabwo mwemerewe gukora cyangwa gushyira ku isoko ibicuruzwa byanyu mutarongera kubyemererwa na Rwanda FDA.» Iyi yabaye inkuru mbi ku Banyarwanda b’amikoro make.

Biratangaje cyane kumva Rwanda FDA isaba kumena amazi mu gihe abanyakigali benshi bari bamaze iminsi bakaraba bakanakoresha amazi ya Jibu kuko ahendutse cyane, mu gihe amazi asanzwe atangwa na WASAC Ltd kuyabona ari imbonekarimwe, cyane cyane mu duce nka Kanombe, uru ruganda ruherereyemo.

Nk’uko izina ribisobanura, “Jibu ” mu Kinyarwanda bivuga “Igisubizo ”, ariko ntabwo cyari kuramba kuko guhenduka kwayo kwari gufitiye inyungu Abanyarwanda kurenza ubwo buziranenge Rwanda FDA ivuga, ntinabwire ba nyirayo ibyo bagomba kuzuza, bagahabwa igihe aho kubasaba kumena amazi akenewe na benshi. Ni uruhe rukundo se Leta yerekanye ko irimo gushakira ubuzima bwiza umuturage utifashije?

Umuti w’ikibazo si ugufunga uruganda

U Rwanda ni igihugu gikennye cyane ku buryo inganda rufite wazibara mu buryo bworoshye. Kumva ngo hafunzwe uruganda rutunganya amazi kandi rushimwa n’abaturage, bigaragaza umugambi utari mwiza, Leta- mpotozi ya Kagame ifitiye abaturage. Ese aya mazi n’iyo yaba atujuje ubuziranenge bwo kunyobwa nk’ubw’i Burayi, ntiyatekeshwa, ntiyamesheshwa, ntiyakoropeshwa, ntiyakuhirishwa, n’indi mirimo itandukanye?

Ariko Rwanda FDA iti: “Amazi namenwe, uruganda rufunge”. Ese iki ni igisubizo nyabaki, mu gihe abaturage hirya no hino bakivoma ibirohwa muri Nyabarongo na Nyabugogo? Ni ubuhe bwenge bwo gufunga uruganda nta rundi urusimbuje, mu gihugu gishaka gutera imbere ku kibi na cyiza?

Hari hashize iminsi bamwe mu bakiliya ba Jibu bavuga ko badashira amakenga ubuziranenge bw’amazi y’urwo ruganda, icyakora rwo rukagaragaza ko ikibazo gikomeye ari abarwiyitirira, bagakora ibintu bitujuje ubuziranenge. Ni ibintu ubuyobozi bwa Jibu bwagize icyo buvugaho ariko bwemeza ko biterwa ahanini n’abantu babiyitirira. Ese aba kubahiga ni ikibazo gikomeye kuri RIB yirirwa ivuga ko ishoboye?

Uhagarariye abafite inganda z’amazi ya Jibu mu Rwanda, Uwamahoro Rehema, aherutse kuvuga ko kimwe mu bituma abantu bagira ibibazo by’amazi ari ikibazo cy’abantu babiyitirira. Yagize ati: «Hari abantu bakora amazi nka twe ariko batize neza isoko ryabo ugasanga badafite amacupa yo kuyashyiramo, bagafata ya macupa yacu akaba ariyo bayashyiramo ugasanga afite ibibazo

Umuyobozi muri Jibu ushinzwe ibikorwa byo gutunganya amazi mu Rwanda no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Habiyaremye Idriss, yavuze ko bari gukora uburyo bushya bazajya bakoresha abafunga amazi yabo ku buryo nta muntu ushobora kuyigana. Uru ruganda rwafunzwe rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 10 ku munsi, amazi ahendutse ugereranyije n’andi yose ari mu Rwanda. Ni iki se uru rwego rwa Leta rwayasimbuje mu gihe hari abatangiye kuvuga ko ari urwitwazo rudafite ukuri?

Ninde se uyobewe ko FPR yakora ibishoboka byose kugira ngo ishyire mu bibazo abikorera mu gihe irengera inyungu zayo cyangwa inyungu bwite z’umwambari wayo ukomeye nka Jeannette Kagame n’Inyange ye.

Ikibazo si ubuziranenge ahubwo ni ugushaka kwiharira isoko

Jibu yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2012 aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura ndetse ikaba yarabiherewe icyangombwa cy’ubuziranenge na RSB na FDA. Gusa ikosa rimwe yakoze mu maso ya FPR n’abambari bayo ni uko yashyizeho igiciro gito cyoroheye umuturage, bituma abo bari bahanganiye ku isoko nabo batunganya amazi batabyakira neza. Kuba Jibu ifite ibyo itumvikanaho na FPR ntibikwiye kwitiranwa n’ubuziranenge cyangwa no guhangana n’ingoma.

Uwahoze ari Mayor wa Gicumbi, Nyangezi Bonane, yigeze gukoresha inama mu Karere ke maze yitabirwa n’ibikomerezwa bivuye i Kigali. Muri iyi nama Mayor Nyangezi yakirije abayitabiriye amazi ya Nil, maze bamubajije impamvu atakoresheje amazi y’Inyange, abasubiza ko byose ari amazi. Ntibyateye kabiri bamushinja ko aha agaciro amazi y’Umuhinde, akirengagiza ay’Umunyarwandakazi. Aha bashakaga kuvuga ko atazi gutandukanya uruganda rutunganya amazi ya Nil n’uruganda rutunganya amazi y’Inyange rwa Jeannette Kagame Nyiramongi. Ubu Nyangezi yaratindahajwe ku bushake azize kutamenya igikenewe.

Iki rero ni nacyo kibazo cyabaye kuri Jibu kuko hatahagaritswe izindi nganda ziri kure ahubwo hahagaritswe ururi mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe kuko mu bilometero bikeya i Masaka muri aka Karere hari uruganda rw’Inyange, ku buryo FPR itakwifuza ko Umwamikazi azamura umujinya we, n’ubwo nta nyungu z’Abanyarwanda zaba zirimo. Byarigarazaga ko Jibu ifitiye akamaro abaturage ariko yari ibangamiye Inyange.

Dufashe nk’urugero 20L z’amazi ya Jibu zigura 1 500Frw mu gihe 1L y’Inyange igura amafaranga 1000Frw. Ibi bivuze ko 20L z’amazi y’Inyange zigura 20 000Frw. Ni ukuvuga igiciro gikubye inshuro zirenga 13 uko amazi ya Jibu agura. Bitewe n’ubushobozi buke bw’abaturage, aya mazi ntashobora guhangana ku isoko kuko umuturage azigurira amazi ahendutse, ayo ahenze ayarakere abakire, bashoboye mwene ibi biciro.

Ibi rero nibyo byahangayikishije abacururiza Jeannette Kagame, bituma bahagurukira gukomanyiriza Jibu kugira ngo ibarekere isoko, nyamara birengagiza ko Jibu yacuruzaga amazi asanzwe (eau naturelle) akenewe n’Abanyarwanda benshi kurenza amazi y’imyunyu ngugu (eau minérale) akenerwa n’abaherwe.

Jibu yashyize ahagaragara ubwambure bwa Leta

Ku rundi ruhande, abaturage bagiye bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko Leta yananiwe kubaha amazi meza, none basigaye bahitamo gukaraba amazi ya Jibu kuko yo ahendutse. Ibi rero byafashwe nko kwambika ubusa WASAC Ltd kuko byari bigaragaye ko yananiwe inshingano zayo zo kugeza amazi meza ku baturage.

Birumvikana ko WASAC Ltd, nk’ikigo cya Leta, itari kwishimira kuba abaturage bavuga neza amazi ya Jibu. Mu rwego rwo kuyigiza ku ruhande, Rwanda FDA irifashishwa ngo ikibazo cyo kutuzuza ubuziranenge. Ese ko mu Rwanda hari izindi nganda zitunganya amazi kandi zahawe impushya na Leta zirimo Entreprise Sina Gérard itunganya Akandi, abatunganya amazi ya Nil, Huye n’abandi, kuki ubuziranenge bwasuzumwe gusa kuri Jibu?

Uretse kwiyambika ubusa ubwayo, Leta iyobewe ko amazi ya Jibu yari afatiye runini baturage? Ese nta kindi Leta yari gukora ariko ntifunge uruganda rutunganya amazi ya Jibu? Umuturage wafashwaga na Jibu se, uhereye ku bakozi bayo batakaje akazi, ukagera ku mukiliya wa nyuma wakoreshaga amazi mu bikorwa bitandukanye baramera bate? Niba uruganda rukora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kubihindura bisaba iki?

Ikibazo Jibu yagize ntabwo ari icy’ubuziranenge kuko iyo biba ibyo yari gusabwa kongera kuyungurura amazi ntiyari gufungirwa uruganda, ngo amazi amenwe. Ikibazo nyamukuru Jibu yazize ni ugutambamira inyungu z’Inyange, uruganda rwa Jeannette Kagame no kwambika ubusa Leta kuko yakoze ibyananiye WASAC Ltd, igeza amazi meza kandi ahendutse ku baturage b’amikoro make.

FPR, ABO UMAZE KUZENGEREZA BARAHAGIJE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Remezo Rodriguez

Kigali