Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23/06/2022, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yakoreye uruzinduko mu Rwanda, aje kwitabira CHOGM-2022. Uburyo yinjiriye Gatuna n’uburyo yakiriwe n’Abanyarwanda bose byatanze ubutumwa bukomeye kuri Perezida Kagame ku giti cye, ku gatsiko kibumbiye muri FPR no ku Banyarwanda muri rusange. Uko Museveni yakiriwe aho yaciye hose kuva i Gatuna, akarenga mu Rukomo, Gaseke, Cyamutara, Nyacyonga, Rusine, Karuruma, Gatsata, akagera Nyabugogo, agaterera ku Muhima, akazenguruka umujyi wose akomerwa amashyi kugeza yinjiye muri Kigali Convention Center, bifite icyo byeretse amahanga n’Abanyarwanda bamuherukaga mu myaka itanu ishize. Yiboneye ko agikunzwe.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’imyaka itatu y’urwango rweruye hagati y’ibihugu byombi, aho abantu benshi babaga biteguye ko intambara yarota isaha ku isaha, nyamara Perezida Museveni, yabirenzeho yinjira mu gihugu akoresheje inzira y’ubutaka, ageze mu Rwanda yakirwa n’ibyishimo by’abaturage. Ese ni iki cyatumye uwavuzweho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda no gushyigikira ababurwanya, ubu noneho abaturage bamubonamo umucunguzi ku buryo bamwakira nk’Umwami? Ese yari yizeye iki cyatumye anyura inzira y’ubutaka? Ibi bibazo hamwe n’ibindi nibyo byatumye Abaryankuna begura mudasobwa, maze basesengurira abakurikira uru rubuga, umunsi ku munsi, ikihishe inyuma y’aya mayobera yose, ndetse n’ubutumwa uru ruzindo rwatanze kuri FPR no kuri Kagame, kuri ubu bugarijwe n’umwuka mubi bateje RDC.
Urugwiro, ubwuzu n’ibyishimo byakirijwe Perezida Museveni
Nyuma gato ya saa sita zo ku wa 23/06/2022, Umuseke.rw wabimburiye ibinyamakuru byinshi byanditse ku buryo Perezida Museveni yakiranywe urugwiro rutaraba ahandi mu Rwanda. Inkuru ya Umuseke.rw z’uwo munsi yavugaga ko Museveni yinjiye i Gatuna avuga Ikinyarwanda ndetse asuhuza Abanyarwanda agira ati: «Murakomeye cyane? Jyewe nkomeye nk’ibuye!». Iyi ndamukanyo yatunguye abaturage b’i Gatuna maze bamwakiriza amashyi y’urufaya n’impundu z’urwunge.
Urugendo rwe yarukomeje yerekeza i Kigali maze aho anyuze hose agasanga abaturage bakubise buzuye, bakamuramutsa bamwifuriza ikaze, maze ageze Nyabugogo, mu marembo ya Kigali, biba ibindi, abaturage bari bafungiranywe mu mazu ngo batagaragaza isura nyayo ya Kigali ku bitabiriye CHOGM, bahangana n’abapolisi n’abasirikare, babarusha ingufu, bisuka mu mihanda, abandi burira amazu n’imigunguzi yo ku muhanda kugira ngo babashe kwereka Perezida Museveni ko bamwishimiye kurusha bagenzi be.
Perezida Museveni wavuye i Kampala aje mu Rwanda akoresheje indege ya kajugujugu, yamugejeje ku mupaka wa Gatuna, uhuza Uganda n’u Rwanda, afata imodoka. Amashusho yagaragaje Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n’umugore we Janet Museveni bambuka umupaka wa Gatuna, basuhuza abaturage bagiye kumwakira. Ntibari bananiwe gukomeza kuza na kajugujugu kugera i Kigali, ariko iyi nararibonye muri politiki, yashatse gutanga ubutumwa akoresha inzira y’ubutaka kugira ngo yereke mugenzi we ko yizeye umutekano, ndetse ko urwikekwe ruhora i Kigali rutari i Kampala. Ubu ni ubutumwa bukomeye bukaba n’igitego cy’umutwe, Perezida Museveni yatsinze mu izamu rya Kagame, kukishyura bizamugora cyane.
Intera ya 506Km ziri hagati ya Kampala na Kigali ntizari kumunanirana kuzikora na kajugujugu yahagurutse i Kampala, Perezida Museveni yanashoboraga kuza n’indege nini akazana n’abamuherekeje, ariko byose ntiyabishimye, yinjiye umupaka n’amaguru, yiyizira n’imodoka. Iki ni ikindi gitego kuko yahise abona uko abaturage basigaye bamufata nyuma y’imyaka itanu y’amakimbirane na Kagame. Iyo abaturage baba batamwishimiye bari kubigaragaza ku bwabo cyangwa bakabisabwa n’ubutegetsi bwa Kigali, ariko kuri iyi nshuro abaturage barakubise buzura inzira yose, bishimye kandi nta wabahatiye kuhajya nk’uko bisanzwe.
Uru rugendo rwe rwari rwavuzweho cyane n’ibinyamakuru byo muri Uganda, bivuga ko arutegura mu gihe yaherukaga mu Rwanda mu 2017, Perezida Kagame arahira. Hari hashize igihe gito na none abakuru b’ibihugu bombi bahuriye mu nama yiga ku kibazo cya M23, ariko nta foto n’imwe yigeze yerekana ko bagiranye ikiganiro cyihariye, nta n’ubwo abantu babyibajijeho cyane kuko iki kibazo cyarebaga RDC cyane.
Ku rundi ruhande, icyizere cyo kuza cyari cyose kuko inzira ze zaharuwe n’umuhungu we Lt Gen Kainerugaba Muhoozi, kuko kuva mu kwa Kabiri uyu mwaka, yihatiye kuzahura umubano w’ibi bihugu.
Kuza rero muri buriya buryo ni ubutumwa bukomeye kuri FPR na Kagame bwo kumwibutsa ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu bitari bikwiye guhangana, ahubwo bikwiye kubana amahoro kuko bisangiye amateka, bigahuza umupaka, kandi abaturage b’igihugu kimwe bakaba bagiye bafite abavandimwe mu kindi gihugu.
Igihe.com cyavuze ko nyuma y’amasaha make agaragaye ku mupaka wa Gatuna, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, Perezida Museveni yasesekaye mu murwa mukuru w’u Rwanda, maze akigera mu marembo yawo, i Nyabugogo, yakirwa n’isinzi ry’abantu rimwereka ko rimwishimiye. Byabaye nk’ibitangaza, inzego z’umutekano zari zafungiranye abantu ntizamenye uko bigenze.
Mu nyubako zitandukanye za Nyabugogo abaturage bari babujijwe kwegera imihanda bahise bayisukamo, abandi bajya mu madirishya, bapepera uyu muyobozi, bamwakirana ubwuzu n’ibyishimo byinshi, nyamara nta wabahatiye kubikora. N’ubwo muri ibi bice kuzamuka kugera ku Muhima ugakomereza mu Mujyi wa Kigali rwagati na Kimihurura umutekano wari wakajijwe, abaturage babirenzeho baza kwiyakirira uwo mushyitsi.
Amashyi n’Impundu byakirijwe Perezida Museveni byaramurenze
Akimara kwibonera amashyi y’urufaya, impundu z’urwanaga n’akaruru k’ibyishimo yakirijwe i Kigali, Perezida Museveni yahise yandika ku rubuga rwe rwa Twitter ati: «Nageze i Kigali mu Rwanda, aho nitabiriye Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM). Ndashimira Abanyarwanda ku ikaze mwampaye. Murakoze cyane!»
Ubu ni ubundi butumwa Perezida Museveni yari ahaye Kagame na FPR batatekerezaga ko abaturage bamwakira uri ubu buryo, nta wabibategetse, kuko iyo hari umutegetsi wa FPR uri busure agace aka n’aka, abambari bayo mu nzego z’ibanze baraza abaturage ku nkeke bakababyutsa mu gicuku, bakabahatira kujya ku muhanda no gukoma amashyi atabavuye ku mutima, bakagera ahari busurwe saa cyenda z’ijoro, usura akahagera saa cyenda z’amanywa, abaturage bishwe n’izuba, inzara n’inyota. Ubu rero byahise byisobanura!
Kuba Perezida Museveni yarakiriwe neza nk’umuturanyi wari ukumbuwe nawe bikamurenga, si ibyahuriranye; nta n’ubwo ari igitangaza kuko Abanyarwanda berekanye ikibarimo. Abanyarwanda batanze ubutumwa ku butegetsi bw’agahotoro bw’i Kigali, ndetse berekana ko barambiwe gufungiranwa mu gihugu, ko bakeneye ubwinyagamburiro, bakongera bagahahirana ndetse bakagendererana n’abandimwe babo bo muri Uganda.
Imvo n’imvano y’urugwiro Abanyarwanda beretse Perezida Museveni
Ntabwo byabaye impanuka ko Perezida Museveni yerekwa urugwiro n’ibyishimo, kuva yakwinjira ku mupaka wa Gatuna, aho yanyuze kugera ageze Nyabugogo aho noneho habaye uruvunganzoka, abaturage bagahangana n’inzego z’umutekano, nta kindi bashaka uretse byibura kumureba, kandi babigezeho. Kuba barakubise bakuzura mu mihanda abandi bakitendeka ku mazu no ku migunguzi bifite icyo bivuze, no kuba yaravuye mu modoka akaramutsa abaturage bifite icyo bivuze. Si ukuvuga gusa kandi bifite imvo n’imvano mu mateka ya vuba n’aya kera. Ese nta wakwibaza impamvu kumwakira gutya bitakorewe bagenzi be?
Mu busesenguzi twakoze twasanze, mu bisanzwe Perezida Museveni atajya agorana muri cortège, ariko amateka y’ukwiyoroshya kwe ni aya kera cyane. Uganda nk’igihugu cyakolonijwe n’Ubwongereza bigihesha isura nziza muri aka karere, ugereranyije n’ibyakolonijwe n’Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa n’ibindi. Ibi bituma Abanyarwanda badashobora kwibagirwa Ubukoloni bwa Uganda mu byiza aho gutekereza ubwabo.
Dufashe nk’urugero, amateka atubwira ko mu bihugu byakolonijwe n’Abongereza, akazi kakorwaga n’abenegihugu bagahemberwaga, kandi igihembo kikabarwa mu mafaranga. Ni uko wagiye usanga, mu gihe cy’ubukoloni, umunyarwanda, umurundi cyangwa umunyekongo washakaga gutunga amafaranga cyangwa kugura ibikoresho by’agaciro yarajyaga gukorera Abongereza muri Uganda cyangwa muri Tanzania, hakaba n’abagenda cyane bakagera na Kenya, nta kindi kibajyanye uretse gushaka ifaranga, barigwiza bakagaruka.
Hari n’abageragayo bakwibuka “shiku” (six coups), igihano cyahabwaga umwenegihugu wananiwe akazi k’Ababiligi, ntibazagaruke. Uzumva akenshi mu ndirimbo abagiye gushaka inkwano i Bugande, bagaruka bagasanga abakobwa basabaga bararongowe, cyangwa wumve izindi baririmba ngo baje babeshya ko bamburiwe i Mbarara, nyamara bari bizeye kuzazana amagare, agasafuriya, ivalisi n’itara bazaga bacanye ku manywa ya rukamba kuko batabaga bizeye kubona ikibiriti cyo kongera kuricana mu gihe bageze iwabo.
Nta munyarwanda utibuka indirimbo Ubalijoro yaririmbwe na Karemera Rodriguez ndetse n’impunzi nyinshi zahahungiye mu mvururu zo mu 1959, byatumye abavandimwe bakomeza gutura ibihugu byombi.
Ibi byose byaragiye bituma u Rwanda rugirana amateka ashingiye ku buvandimwe na cyane ko na mbere y’Ubukoloni habaga hari abaturage b’igihugu kimwe baheze mu kindi bitewe n’intambara, abandi bakajyanwa bunyago, bakagirayo indi miryango. Nitwanibagirwa ko ikatwa ry’imipaka rya Berlin mu 1884-1885 no mu kuyitsindagirira i Bruxelles, mu 1910, hari imiryango imwe n’imwe yagiye yisanga mu bihugu bibiri bitandukanye, bituma Abanyarwanda benshi bumva ko Abagande ari abavandimwe, nabo biba uko.
Muri iyi myaka rero ya vuba, Abanyarwanda batunguwe cyane n’ukuntu Perezida Museveni yatabye mu nama mugenzi wayoboraga u Rwanda, Perezida Habyarimana, maze akemera ko Inkotanyi zimutera. Zimaze gufata ubutegetsi zimitse ikinyoma na munyangire, zitegekesha agafuni n’akandoyi, bituma Abanyarwanda bazi uko Perezida Museveni akora, batekereza ko atakwemera ko aka kaga kose kagwira abenegihugu be.
Nta muntu n’umwe utazi ko Perezida Museveni yahaye uburenganzira abamurwanya bose bakorera mu gihugu imbere. N’ubwo nta byera ngo de, ariko uko bimeze muri Uganda n’uko bimeze mu Rwanda ni nko kugereranya Umuriro n’Ijuru. Ntuzabona Museveni yishe abasivili batamurwanya cyangwa abarundumurira mu magereza. Ahangana n’abanyapolitiki, kandi bagahanganira mu gihugu, nta mpunzi za politiki agira.
Abanyarwanda rero barakurikira bakareba, bakibaza ukuntu ibintu birangurwa mu Bushinwa byose ariko byagera mu Rwanda bigahenda kubera kwifuza mu misoro, bagahitamo gukora urugendo bakajya kubirangura muri Uganda aho bigura make. Kuvuga rero ko Perezida Museveni yahindutse agashaka gufasha abatera u Rwanda, ni ikinyoma FPR yatsindagiye mu Banyarwanda ariko cyanze kwinjira, nicyo cyatumye bagaragaza ko bakunda Museveni kurusha Kagame, kuko babimweretse, bamwakiriza amashyi n’impundu batabitegetswe.
Abanyarwanda kandi bakundira Perezida Museveni ko atanga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Arareka ba Bobi Wine bakamutuka, ba Teacher Mpamire bamwigana ku mugaragaro, bigasa no kumusebya, ariko akabihanganira, mu gihe Gica cyabiciye cya Kigali kitihanganira ugikomojeho arafungwa cyangwa akicwa. Nta kuntu rero Abanyarwanda bari kumva ko Perezida Museveni yahoberanye n’abaturage ba Gatuna ngo babure guhagarara ku mihanda, cyane cyane ko byanatunguranye, yari yamaze guteguza ko aca mu kirere.
Kuba Abanyarwanda bazi ko abaturage ba Uganda bafite uburenganzira bwo gucuruza ibyo bashaka, bagahinga ibyo bashaka ,ntibasorere ubutaka, ntibasenyerwe ngo bangare, imitungo yabo ntitezwe cyamunara cyangwa ngo inyagwe, nta bafungirwa ubusa cyangwa ngo banyerezwe bamare imyaka bafungiye ahantu hatazwi, nta bicirwa ubusa, n’andi mabi menshi babona mu Rwanda, kongeraho ko Perezida Museveni yubatse système iha agaciro umuturage, bituma urugwiro afitiwe n’Abanyarwanda ntawe barunganya.
Mu kwanzura iyi nkuru rero twababwira ko uko zivuze ariko zitambirwa. Niba Perezida Kagame yaragize ibihahamuke abaturage, ntakwiye gutungurwa n’uko bamuciye amazi, bagahitamo kugaragariza umuturanyi ko bamukunze cyane. Ni ubutumwa bukomeye kuri FPR no ku gatsiko kayo bubereka ko umunsi bafunguye umupaka ku buryo busesuye, bariya bose banaganaga ku ma étages no ku mihanda bazaruhukira muri Uganda. Abanyarwanda bahangayikishijwe no gufungirwa mu kadomo gakennye, barabyerekanye ku manywa.
Umurungi Jeanne Gentille