ICYO FPR IKORERA AGAFI GATOYA KANANIWE INSHINGANO ZO GUHONYORA ABATURAGE





Yanditswe na Nema Ange

Mu Rwanda iyo havuzwe “agafi gatoya” cyangwa “igifi kinini” ntabwo abantu bahita batekereza amafi yo mu mazi, ahubwo hatekerezwa ku bantu batandukanye FPR iba yarizeye ikabaha imyanya runaka. Aba rero iyo bageze mu baturage barabakanda bakabahonyora bikomeye, ibyo bo baba barabwiwe ko ari ugushishikariza “gahunda za Leta”. Aha niho uzasanga hirya no hino abaturage bataka gukubitwa cyangwa kwamburwa imitungo, gutangirwa amakuru atari yo ashobora gutuma inzirakarengane zifungwa cyangwa zikicwa.

Utu dufi duto rero tuba twarabaye utumana mu Isibo no ku Mudugudu, cyane cyane ko tudashyirwaho n’abaturage, ahubwo dushyirwaho na FPR, tugakorera FPR. Maze inshingano yo guhonyora abaturage ikitwa gukunda igihugu no kugira indangagaciro kuko baba bashyira mu bikorwa umugambi wa FPR yabatumye.

Izi ngirwa-bayobozi kandi mbere yo gutangira imirimo ziba zigomba kurahira indahiro ebyiri. Imwe ibera ku mugaragaro bavuga ko batazakoresha ububasha mu nyungu zabo bwite, nindi ya FPR isoza ivuga ngo “nibatatira indahiro, bazabambwe nk’abandi bagome bose”. Uku gutinya kubambwa rero niko gutuma abambari ba FPR bakora uko bashoboye kose ngo bayishimishe, abaturage basanzwe bakahagokerwa.

Iyo ugiye mu ishakiro ry’amakuru ukandikamo ngo Mudugudu yatawe muri yombi cyangwa ngo Gitifu yatawe muri yombi, wakirwa n’uruhuri rw’amakuru agaragaza udufi dutoya twatatiye inshingano hirya no hino mu gihugu, bityo tukaba twiteguye kubambwa nk’abandi bagome bose. Uburyo bumwe bwo kubabamba ni ukubashakira ibyaha, bakajugunywa mu magereza, bakajya bakubitwa buri munsi, bakazageraho bagapfa cyangwa bakamugara burundu. Imiryango yabo iba yarahangayitse iyo iva ikagera kubera umuntu umwe.

Iyi rero niyo mpamvu, Abaryankuna bongeye kuraranganya amaso mu binyamakuru kugira ngo babereke uko bigendekera udufi dutoya twananiwe inshingano zo guhonyora umuturage w’inzirakarengane.

Dufashe nk’urugero, mu Karere kamwe ka Rubavu, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27/06/2022, Rwanda Tribune yatangaje ko Umuyobozi w’Umudugudu afungiye mu nzererezi none umuryango we ukaba utabaza.

Ariko se uratabaza nde ko uwakawutabaye ari wo uwutaba? Baratakira se FPR kandi agafi gatoya kananiwe kuzuza inshingano zo gukanda abaturage? Baratabaza se ngo umugabo wari utunze urugo rwe areke kwitwa inzererezi? Baratabaza se ngo areke gukubitwa kenshi ku munsi n’abashinzwe ikigo cy’inzererezi, akarenzaho inkoni agenerwa n’abo baba bafunganywe aba yarafungishije? Ibi rwose ni nko kwirebera mu mazi.

Uyu ufungiye Muyobozi w’Umudugudu ufungiye mu nzererezi ni uw’Umudugudu wa Nyakibande, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu. Yitwa Mutezimana Jean Baptiste, akaba afungiye mu kigo cy’inzererezi, ashinjwa ko inzuki zavuye iwe zikarya abantu, aho bikekwa ko ngo bazitejwe n’umuvuzi gakondo wari waje kuvura umugore n’umuhungu b’uyu mugabo. Umugore we asaba ko afungurwa kuko nta cyaha yakoze cyatuma afungwa, ariko siko abambari ba FPR babibona.

Uyu Mutezimana yari aherutse kugarukwaho n’itangazamakuru aho yakurikiranyweho kuvugana n’abanyamahanga basuye Umudugudu ayobora, akababwira akababaro abaturage be babayemo. Byafashwe nko gusebya Leta, ndetse Akarere gategeka Gitifu w’Umurenge wa Nyakiriba kumuganiriza, bisa n’ibicwedetse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yemeje ko uyu Muyobozi w’Umudugudu ari mu kigo kinyuzwamo abananiranye ariko ko adafunze. Yagize ati: «Ntabwo afunze, arimo gukosorwa, Mudugudu ni umuyobozi, aragiye arishije abantu inzuki abaturage baratakamba, tujya kumubaza abantu babikoze ntiyabatangaza kandi bibereye iwe. Nka Mudugudu afite inshingano zo gutangaza amakuru kugira ngo inzego zibikurikirane.» Ibi rero ni uburyo kumubambisha nk’undi mugome wese, kuko yabirahiriye, yaba yarabishakaga cyangwa atarabishakaga.

Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko uyu muyobozi w’Umudugudu yateje umutekano muke mu baturage. Yagize ati: «Agomba kubanza kugira ibyo abazwa kandi akabisubiza, niba yanga kubisubiza rero agomba kubanza agasubiza kugira ngo n’ubutaha ikibazo kitazongera kuba,akabona kurekurwa. »

Muri make, kuri Mayor wa Rubavu arumva inzuki ari amatungo azi ubwenge bashumuriza abantu nk’uko babashumuriza imbwa, zikabarya. Arumva kandi gufungira Mudugudu muzima mu nzererezi aho akubitwa n’abo yafungishije, nta kibazo kibirimo. Gusa impamvu abona nta kibazo kibirimo ni uko nyine ari amabwiriza bafite yatanzwe na FPR yo gukanda buri gafi gatoya kananiwe gukanda no guhonyora abaturage, ahubwo kakirirwa kavuga ubusa ngo karabatabariza. Kuvuga ko abaturage babayeho nabi ni icyaha cyamubambisha.

Uyu Mudugudu wo muri Rubavu afunzwe kandi nyuma y’uko mu mwaka ushize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiho, mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke, Bangankira Jean Bosco, nawe yafungiwe mu nzererezi ashinjwa kwirirwa asangira inzoga n’abacukura amabuye y’agaciro ya Coltan na Gasegereti, none Akagari ke kakaba karabaye aka nyuma mu gutangira mutuelle de Santé ku gihe. Uyu yaje kurekurwa bimaze kugaragara ko Akagari ke ka Gasiho katari karashyizwe muri système y’ibitaro bya Ruli, ibya Ruli nabyo bikagafata nk’aho kabarirwa ku bitaro bya Gatonde, birangira abaturage babuze aho bishyura. Gusa mu kurekurwa Bangankira yahawe gasopo yo kutazavuga ibyo yakorewe.

Ibya Bangankira Jean Bosco byongeye kuvugwa muri Guma mu rugo iheruka ubwo beguzaga aba Gitifu b’Utugari bananiwe gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nabyo arabisimbuka kuko Guma yari mu kiruhuko cy’uburwayi, none mu kwa Gatanu yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16, nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza yAbaturage muri Gakenke, Uwamahoro Marie Thérèse, yatangarije Kigali Today ko uyu Gitifu w’Akagari afungiye kuri Station ya Police ya Ruli, kuva ku wa 05/05/2022, azira gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 kuri GS Congole. Vice-Mayor Uwamahoro yanze kuvuga byinshi ku buzima busanzwe bwa Gitifu Banganyira, avuga ko andi makuru azava mu nzego z’ubutabera.

Vice-Mayor Uwamahoro yatangarije Kigali Today ko umwana yoherejwe muri CHUK, ngo yitabweho n’abaganga ariko ahita abusanya na Mayor Nizeyimana Jean Marie Vianney, wabwiye UMUSEKE ko Gitifu Bangankira Jean Bosco yatawe muri yombi ku wa 07/05/2022, kandi ko umwana ameze neza ari ku ishuri, ibyo gusambanywa bikaba byaraketswe n’ababyeyi be, bigatuma RIB itangira iperereza.

Uku kuvuguruzanya hagati ya Mayor na Vice-Mayor, aho umwe yemeza ko Gitifu yafashwe ku wa 05/05/2022, undi akavuga ko yafashwe ku wa 07/05/2022, ubundi Vice-Mayor ati “umwana arakurikiranwa n’abaganga muri CHUK”, Mayor ati “umwana ameze neza arimo gukurikirana amasomo”, byatumye abasesenguzi babona ko hari ibidasobanutse muri iyi dossier, cyane cyane ko uyu Gitifu yatangiye kuvugwa mu mwaka ushize asa n’aho adashakwa none bamugejeje ku ndunduro.

Aya niyo maherezo y’udufi dutoya tuba twashyizwe mu nzego z’ibanze ngo duhonyore abaturage, iyo tutabigezeho tuba tugomba kubambwa nk’abandi bagome bose. Kubigeraho nta kundi ni uguhimbirwa ibyaha bidasobanutse bigakorwa n’Akarere, Umurenge ukabishyira mu bikorwa. Nicyo gihembo FPR ihemba abo yamazemo uburyohe, iba igeze igihe cyo gucira nk’igisheke cyangwa shikarete. Ubu se abakiri muri izi nzego bakomeje guhonyora abaturage bo bizeye kuzarambana na FPR?

FPR, IBYO UKORERA UDUFI DUTOYA NI AMAHANO, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!!!

Nema Ange