IBYO FPR YITA KWIGIRA KW’ABANYARWANDA NI UKUBABOHA NGO BAHORE BAYIPFUKAMIYE

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18/06/2022, FPR ibinyujije mu muzindaro wa Leta, Igihe.com, yongeye kurangaza Abanyarwanda, mu nyandiko yise «Ibintu 10 biranga ‘Kwigira kw’Abanyarwanda’ n’umwihariko wabyo».

Muri iyi nyandiko, FPR yirengagiza ikinyoma cyayo maze igafata Abanyarwanda nk’abana b’impinja, aho ibabeshya ibintu biyiziye neza ukuri kwabyo. Ubu se wakabaye utagera ngo ugereranye, wabwira umuturage wa Bannyahe n’ahandi wasenyeye bakangara, nta ngurane ubahaye, ko wabazaniye iterambere nyabaki? Wabwira se imiryango y’inzirikarengane wiciye, wafungiye cyangwa wangaje mu mahanga ko ufite ubudasa buguha umwihariko ku isi? Amarorerwa FPR ikorera Abanyarwanda kuva yafata ubutegetsi se ni ko “Kwigira kw’Abanyarwanda?”

Nibyo koko amateka y’u Rwanda agaragaza ko kuva kera abanyarwanda bagiye bishyiriraho gahunda zibafasha kwigira no kwikemurira ibibazo mu buryo burambye. Ariko se ubudasa FPR yirirwa iririmba yazaniye u Rwanda ni ubuhe ko na za ngingo 8 yari yihaye ishingwa twasesenguye ko nta n’imwe yagezweho?

Ibi bibazo ndetse n’ibindi nibyo byatumye Abaryankuna bumva hari icyo babikoraho ngo Abanyarwanda bave mu rujijo, ikinyoma cya FPR gikubitirwe ahakubuye n’ahakoropye.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 10 FPR yerekana ko bigaragaza “Kwigira kw’Abanyarwanda”, turebe uburyo yabyitwaje igapyinagaza Abanyarwanda ndetse n’ugerageje kuvugwa ibitagenda agahimbirwa ibyaha, agafungwa cyangwa akicwa:

  • Itorero: Iri ryahoze ari ishuri ry’urubyiruko mbere y’umwaduko w’abazungu, bakigiramo kuvuga neza, gukunda igihugu, bakitoza imikino, imbyino, indirimbo no kurinda ubusugire bw’igihugu, rikaza gucibwa n’abakoloni, kuri za Repubulika rigahinduka iry’ababyinnyi, FPR yateruye ijambo gusa ibikorwa irabisiga. Nta kindi kibera mu itorero rya FPR uretse iyozabwonko no kubiba inzangano, zishobora kugeza ku bundi bwicanyi. Ikigaragaza ko itorero rya FPR ntacyo rimariye Abanyarwanda ni uko abariciyemo bahindutse ibikange, bitwa intore ku izina ariko ku mutima bitariho, kuko nta wuyobewe amarorerwa FPR ikorera Abanyarwanda. Abariyobora barangwa no kuvuga ibyo batemera. Urugero ni Edouard Bamporiki, wahoraga avuga ubusa ngo aratoza intore none ubu akaba arimo kurukirizwa indonke iwe mu rugo, mu Busanza. Ni Rucagu wariyoboye ariko akaba azwiho gucinya inkoro no gushyira imbere igifu cye gusa. Urundi rugero ni Dr. Bizimana uyoboye minisiteri irifite mu nshingano ubu ariko akaba azwiho kubiba amacukubiri n’inzangano mu banyarwanda.
  • Imihigo: Guhiga ni icyuka FPR yatangije muri 2006 igamije kurangaza abaturage, kuko abahiga bahigura ibitekinikano, ubundi hagahigwa ibintu bivuguruzanya. Urugero ni uguhiga kuringaniza urubyaro, ukongera ugahiga gupimisha abagore batwite. Ese gupimisha abagore batwite no kuringaniza urubyaro bihura bite? Guhiga na none byongeye kumvikana nk’inkoni abategetsi bato bakubitwa nabo bakayikubitisha abaturage bagahozwa ku nkeke, nyamara ikizavamo ugasanga nta gifatika gihindura ku mibereho myiza yabo.
  • Umwiherero: Guhera mu 2004, Kagame yadukanye igipindi cyo guhuza abategetsi bose bakajya guta igihe i Gabiro, abagaraguza agati, abandi basubiza batitira, benda kwinyarira, abandi bakandagazwa rikavuga. Abantu bakubwira neza umwiherero icyo ari icyo ni Dr Diane Gashumba na Gen Patrick Nyamvumba bawugezemo batukwa nk’abacakara, bashinjwa kurya ruswa no kunyaga Posts de santé z’abaturage bakawuvamo birukanywa. Undi wawusobanura neza ni James Musoni washinjwe kwikuza akarenga shebuja Kagame. Dr Isaac Munyakazi na Me Evode Uwizeyimana barandagajwe bawuvamo begura, batangira gukurikiranwa ku byaha byabo, umudepite utarawitabiriye kuko hari ku isabato nta wongeye kumenya irengero rye n’abandi.
  • Umushyikirano: Iki kiswe “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano” bavuga ko ngo  ari urubuga rushyirwaho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage. Nyamara kuva muri 2003, hatumirwa indobanure zikajya kuganira n’abategetsi, ariko icyagaragaye ni uko mu myaka umaze yose hagiye hahabwa ijambo abashyizwe ku rutonde. Hari n’abava hanze bishyuriwe byose bakawuzamo, ariko uwibeshye akavuga ibyo FPR idashaka, nta wongera kumenya irengero rye. Nta wuzibagirwa ubwo Me Evode Uwizeyimana yuriraga Musenyeri Servilien Nzakamwita, araterura akubita hasi ibitekerezo bye, amubwira ko atavuga iby’ingo kuko ntarwo afite, ukagira ngo we yari arufite. Ibi se ni byo “Kwigira kw’Abanyarwanda”?
  • Ubudehe: Twakomeje gusobanurira abadukurikira ko “ubudehe” atari izina ryiza mu Rwanda. Riva ku nshinga “kudeha” ivuga gukorana ikintu ubunebwe, kandi Ijambo ry‟Imana rizira ubunebwe. Barikoreshaga igihe umuntu yabaga ashaka gukora imirimo ye y‟ubuhinzi cyangwa gusarura, maze akenga inzoga agatumira abaturanyi bakaza kuyimufasha basangira izo nzoga. Kubyita “ubudehe” byaturukaga ko buri wese waje aho nta muhate yashyiragamo, agakoresha ingufu nke, kuko ababaga bari aho bose barebanaga ku jisho. Gusa mu 2001, FPR yarabifashe maze ibyita byiza, izana ibyiciro by’ubudehe birindwi, kuva kubo yitaga abatindi nyakujya n’abahanya kugeza ku baherwe. Icyari kigamijwe kwari ukugira ngo FPR ibone uko ibanyunyuza nta kindi. Ubuse wambwira ko umwana wangiwe kwiga Kaminuza kubera icyiciro cy’ubudehe cyangwa uwimwe pasiporo azize icyiciro cy’ubudehe yakwemeza ko aribyo “Kwigira kw’Abanyarwanda”?
  • Girinka: Kuva mu 2006, Girinka yaje ije kurushaho gukenesha Abanyarwanda no kubagira abagaragu, ku buryo kubona uwo iyi gahunda yagiriye akamaro byagorana. Ahubwo tubona abafunzwe bazira kurya amafaranga agenewe izi nka, ubundi tukabona inka zijya gutangwa mu birori by’akataraboneka, amafoto n’amavidewo bigafatwa ariko bwacya zigapakirwa amamodoka zigasubizwa aho zavuye, abaturage bakazahabwa iminanu yenda gupfa cyangwa bagakomeza gutegereza bikarangira bityo. Iyo gahunda ya Girinka igera ku ntego nta bana baba bakigwingira, nta n’amafumbire aba agitumizwa mu mahanga.
  • Umuganda: Mu Kinyarwanda iyo bubakaga inzu bakoreshaga ibikoresho bitandukanye. Ibiti bihagaze byitwaga imiganda, ibitambitse bikitwa imbariro, ibito byajyagamo hagati bikitwa imisanzu naho ubwatsi bwo gusakara bukitwa isakaro. Iyo hagiraga ushaka kubaka adafite amikoro menshi yararikaga abaturanyi be, buri wese akamuha umuganda. Ni ukuvuga cya giti kinini cyo gushinga. Waje gukomeza kuba umuco mwiza wo gushyira hamwe kw’abantu bagamije kugera ku gikorwa rusange. Watangwaga ku bushake. Mu 1975, Perezida Habyarimana yabonye ko uwo muco w’ubufatanye ari mwiza arawugarura, ukajya ukorwa. Mu 1990, FPR yateye ivuga ko umuganda ari uburetwa bwa Habyarimana, ndetse ko nifata igihugu izawukuraho. Siko byagenze kuko mu 2007 yawugize itegeko ndetse buri munyarwanda ufie imyaka 18 kugeza kuri 65 awukora ku gahato buri wa 6 wa nyuma w’ukwezi cyangwa ikindi gihe cyose abategetsi babishaka. Abadepite batoye itegeko ko utawukoze azajya acibwa amande ya 5000Frw maze bigeze mu 2018 hasohoka amabwiriza ya MINALOC ashyiraho amande ya 10,000 Frw ku muntu we utitabiriye umuganda. Ubwo amabwiriza aba asimbuye itegeko kandi bitabaho mu mategeko. Uwaciwe aya mafaranga n’uwayafungiwe niwe uzi uburyo umuganda ari “Ukwigira kw’Abanyarwanda”, abandi ntabyo bazi !!!
  • Agaciro: Ku wa 23 Kanama 2012 nibwo Kagame yayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikigega „Agaciro Development Fund‟ nk‟uburyo Abanyarwanda bifashisha batanga umusanzu wo kubaka igihugu ku bushake. Ubu bushake bwahise burangirira aho bihera mu bakozi ba Leta bakatwa imishahara kuva icyo gihe kugeza uyu munsi bagikatwa, bijya mu bikorera bategekwa ayo bagomba gutanga, abatanze make agakurwa ku makonti yabo ku ngufu, ababyanze bagahimbirwa ibyaha, businesses zabo zigahombywa ku bushake, abandi bagafungirwa ubusa. Mu kwezi kwa 12/2018 FPR yavugaga ko hamaze kugeramo arenga miliyari 148 Frw naho muri Mata 2020 yari amaze kurenga Miliyari 200Frw. Aya yose yashowe mu mishinga bwite ya FPR, kugeza ubwo abaturage bari bazahajwe na Covid-19 na za Guma mu rugo bategereje ko iki kigega kibagoboka baraheba, babona ko ari umwe mu migambi ya FPR yo gukenesha abaturage no kubatindahaza, ariko yo ikinkungahaza. Ubu se “Kwigira kw’Abanyarwanda” kuri hehe?
  • Gacaca: Nyuma ya Jenoside, FPR yishe abo itashakaga yasanze mu gihugu maze abasagutse ibarunda mu magereza. Mu 2002, imiryango mpuzamahanga yateye hejuru kuko hari umubare munini w’abantu bafunze nta dosiye bafite, maze haduka umutwe wo guhatira abantu kwirega no kwemera ibyaha batakoze kugira ngo barekurwe. Hari abantu bari bamaze imyaka 8 bafungiye ubusa, barebye ubuzima bubi barimo bihimbira ibyaha barabarekura. Itangazo ribarekura ryasohotse ku itariki ya 01/02/2002. Nyuma gato hatangiye Inkiko Gacaca, maze FPR izifashisha mu gutsindagira amacakubiri ifata abacamanza batarangije n’amashuri abanza bacira imanza abakekwagaho kwijandika muri Jenoside, biganjemo Abahutu. Mu myaka 10 izi ngirwa nkiko zamaze bivugwa ko ngo zaciye imanza 1 958 634. Nyamara ntawuyobewe ko zasize agahinda gakomeye mu mitima y‟Abanyarwanda benshi. Ariko se abakubise amafuni n’abaziritse abandi akandoyi, Gacaca yabo izaba ryari? Icyo Gacaca yasize kizagira ingaruka no mu gihe kizaza. Ubu se gukomeza guhembera imyiryane ishingiye ku moko niko “Kwigira kw’Abanyarwanda”.
  • Abunzi: Nyuma ya Gacaca, FPR yari imaze kubona ko gukoresha abacamanza batabyize bikora, yashyizeho ikindi yise nkiko zitagira abunganizi mu by’amategeko, bozwa ubwonko maze bashyirwa ku nzego z’Akagari n’Umurenge. Aba bacamanza batabyize bashyira mu bikorwa amabwiriza atanzwe na FPR ku buryo uwo badashaka wese bamushumuriza izo Komite z’Abunzi, bikarangira anyazwe imitungo cyangwa asaziye muri gereza. Ubu FPR ivuga ko mu Rwanda habarurwa abunzi bagera ku 17 900, biganjemo abatararangije n’amashuri abanza.

Bimaze kugaragara ko abarenganyijwe mu bunzi bakagana inkiko zisanzwe, zihita zihamya ibyavuye mu manza baciye, abarengana bagakomeza bakarengana. Ubu se ibi nibyo FPR yita “Kwigira kw’Abanyarwanda”?

Mu kwanzura rero twababwira ko ibyo FPR yita “Kwigira kw’Abanyarwanda” atari byo ahubwo ni uburyo ikoresha bwo kuboha abaturage kugira ngo ibashe kubaboha maze bazahore bayipfukamiye. Ibyo yita ubudasa ni ubugome ikorera Abanyarwanda b‟ingeri zose itarobanuye.

Gahunda zose FPR yagiye igaragaza ni uburyo bwo gukenesha Abanyarwanda kugira ngo bazahore bayipfukamiye, ariko yo igashaka kubapfuka amaso, ikabyita kwishakamo ibisubizo (home grown solutions), hagahita hazamo no kwivuguruza kuko hari bimwe yateye ku itariki ya 01/10/1990 irwana, ariko uyu munsi ikaba yarabigize agashya yihimbiye, igatekereza ko Abanyarwanda bose bavutse nyuma ya 1994, kandi sibyo, Abanyarwanda bazi ubwenge kandi babona igitugu cya FPR ibakorera, ntacyo yababeshya rwose.

Kuba se u Rwanda ari igihugu gifite amateka yihariye, kikaba ari igihugu gituwe n’abaturage bahuje umuco n’ururimi bivanaho ko FPR yigishije amacakubiri n’inzangano, ikavangura imfubyi, incike n’abapfakazi, ikagera n’aho ivangura abapfuye? Kereka uwavutse nyuma ya Covid-19 ni we utabizi, abandi bose n’utareba arakabakaba, akibonera ko FPR nta cyiza yigeze igambirira ku Banyarwanda, ahubwo yaje ibafiteho umugambi mubisha wo kubicira ku rwara nk’inda.

FPR irasetsa cyane iyo ivuga ko gahunda yo “Kwigira kw’Abanyarwanda” yafashije mu kubona ibisubizo by’ibibazo bishingiye ku miyoborere, ubukungu, imibereho myiza, ubutabera ndetse n’imibanire y’Abanyarwanda. Imiyoborere myiza se ni igitugu yazanye? Ubukungu se ni amadeni y’amahanga yamaze kurenga 80%? Imibereho myiza se ni ukwingira, kurwara amavunja, kwiga ibidafite akamaro no guhozwa ku nkenke usabwa mutuelle ariko wagera kwa muganga ugasanga ugomba kwigurira imiti hanze?

Ubutabera se FPR ivuga ni ugufungira abantu ubusa no kubashimuta kubera ko bavuze ibyo idashaka kumva ? Imibanire myiza se ni bamwe bemerewe kwibuka ababo no kubashyingura mu cyubahiro, abandi batazi aho ababo bakubitiwe agafuni n’aho bajugunywe cyangwa ni imidugugu y’abagashize n’indi yenda kugwa ku bantu ?

Mu ngingo zose FPR igaragazamo icyo yita “Kwigira kw’Abanyarwanda”, yaba imiyoborere, imibereho myiza, ubukukungu n’ibindi byose ipfundikanya bigaragara ko byayinaniye cyangwa yabyishe ku bushake kuko nta na kimwe kiri mu mugambi wayo, ikirimo ni ukwigwizaho imitungo no kubakenesha kugira ngo bazatindahare, basigare batagira n’urwara rwo kwishima, bayipfukamire ubuziraherezo.

Kereka niba agashya FPR iba ivuga ari bya bitutsi bibera mu myiherero no mu mushyikirano utumirwamo indobanure, rya torero ry’iyozabwenge no kwangisha Abanyarwanda abandi kugira ngo bazahore mu ntambara zidashira, imihigo yuzuye gutekinika, ihuriro ry’imitwe ya politike rigamije gupfuka umunwa uwo ari wese ubyita demokarasi yumvikanyweho, nyamara hakorwa gusa ibyo FPR yategetse ibyita amabwiriza.

Kwigira se byavahe abaturage bahabwa inka bugacya zipakirwa imodoka zisubizwa aho zavuye, abaturage bakubakirwa ibikorwa remezo bigasenyuka bigitahwa cyangwa ni bya byiciro by’ubudehe byatumye abana bamwe babura amahirwe yo kwiga kandi batabuze ubwenge? Ubu se tuvuge ko amashuri yigwa mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 amariye iki Abanyarwanda, mu gihe abayasohokamo badashobora guhangana ku isoko ry’umurimo ? Tuvuge se ko kwigira ari ukuzuza inzirikarengane mu bigo by’inzererezi?

Kwigira se ni ukubeshya isi yose ko FPR yavumbuye umuganda kandi mu kurwana yarawitaga uburetwa bwa Habyarimana? Cyangwa ni ukwambura ubutaka abaturage, ikabusoresha, ikanarandura imyaka bihingiye? Cyangwa ni ukubatereza imitungo cyamunara iyindi ikayifatira ku ngufu ngo ntigira bene yo kandi ntaho bihuriye n’ukuri?

Nta wakomeza kurebera aya marorerwa, igihe kirageze ngo buri munyarwanda yitekerezeho, arebe iyo ava, amarorerwa yose FPR yakoreye Abanyarwanda, akabona gutekereza iyo ajya. Amahitamo ni amwe ntabwo ari abiri, ni uguhagurukira rimwe tugakubitira ikinyoma ahakubuye, ubu bugome bugashyirwaho iherezo, kandi bigakorwa vuba.

FPR, IKINYOMA CYAWE KIRI HAFI KUGERA KU NDUNDURO, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !!!