URUBYIRUKO RUKOMEJE GUSEZERA KU MUGARAGARO MURI FPR INKOTANYI : HARAKURIKIRAHO IKI ?

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Habineza Jean Paul avuka mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rusizi. Ni umusore w’imyaka 30 iburaho amezi atanu. Ni umugatorika, akaba yarize amashuri yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’imyigishirize y’iyobokamana, ariko aza no kongeraho Post Graduate Diploma in Education. Yakoze amahugurwa mpuzamahanga mu Bubatsi b’Amahoro, akaba ari n’Umunyamuryango w’Ihuriro Nyafurika ry’Abubatsi b’Amahoro. Ni na Président-Fondateur w’Umuryango Nyarwanda ugamije kwita ku Ndangagaciro z’Uburere mu Burezi, zirimo kubaho no kubana, gukora no gukorana, kugira no gusangira.

Aganira n’IMBARUTSO YA DEMOKARASI, yayibwiye ko uru ari urubuga rwiza rwo kunyuzaho ibitekerezo, byaba ibyo ahuje cyangwa adahuje n’abandi, cyane ko yiyumva nk’umunyapolitike wigenga.

Muri 2018, yiyamamaje nk’umukandida wigenga mu matora y’abadepite ariko biza kurangira akuyemo candidature. Mu bintu byamuteye inkunga yo kwiyamamariza kuba umudepite harimo kuzavuganira abaturage ku bijyanye n’amende bacibwa n’ubutegetsi cyangwa ibigo bya Leta. Kuri we yasangaga buri gihe umuturage abirenganiramo kuko yagenzuye abona ko ibigo bya Leta bishyiraho ingamba zo guhana umuturage, mu gihe hari ibitaragenze neza, ariko yo ntiyirebeho kuko hari igihe haboneka ibitagenda neza nta ruhare umuturage abifitemo. Kubera iyo mpamvu yari guharanira ko hajyaho itegeko rijyanye n’amende yakwa abaturage.

Habineza atanga urugero kuri WASAC ahora ibona ica amende abaturage kubera ko batinze kwishyura amazi, ikagerekaho kubafungira kandi rimwe na rimwe utarishyuye amazi aba ari umukozi w’ikigo cya Leta kitaramuhemba. Agasanga rero kuba Leta yamuhanisha amende kandi yarakererewe kubera ikigo cya Leta ari akarengane kageretse ku kandi, bishobora no gutuma ahitamo kureka amazi ya WASAC akayoboka ibishanga.

Kuri Habineza Jean Paul, « Politiki » isobanuye « kubanya no kubanira rubanda ». Abona kandi ko umuturage abayeho nabi kuko ibimukorerwa atabigiramo uruhare ku rugero rushimishije. N’ubwo atakoze ibarura asanga abaturage batisanzura ku kigero cya 70% ariko ya 30% abategetsi baragenda bakayiremereza, bakumva ko bagezeyo, ndetse n’ushatse kuvuga ibitagenda, agafatwa nk’umwanzi w’igihugu, agatangira guhigwa bukware, agafungirwa ubusa cyangwa akicwa azira kwangisha ubutegetsi abaturage.

Na none kuri « Demokarasi », Habineza ntatandukanya n’abandi kuko abona ko ari « ubutegetsi bw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage kandi bukorera abaturage ». Nyamara ngo hari abitwaza iyi nshoza bakagaragaza ko bari muri Demokarasi nyamara baharanira inyungu zabo, aho kuba inyungu za bose.

Habineza Jean Paul yashatse kuba umudepite, kuko mu mibereho ye yose yagiye yitwara nk’umuntu ushoboye kuvugira rubanda. Yibuka ko ku myaka ye mitoya yo mu mashuri abanza yajyaga kwa Inspecteur w’Uburezi mu Mujyi wa Cyangugu, akamukomangira, akamubwira ko batsinda neza ariko amashuri bigiramo agiye kubagwaho kubera ko yubatswe kera cyane. Byaje no kumuhira ya mashuri aza kubakwa, yishimira ko yabigizemo uruhare, ndetse na wa muhati wo kuvugira rubanda ukomeza kumuzamukamo.

Mu 2018, yaje kwiyumvamo ko igihe kigeze ngo yinjire mu bavugizi bwa rubanda, kuko yabonaga intumwa zabo zitabavugira uko bikwiye. Zabaga zarinjiye mu Nteko zitwaje urutonde rw’amashyaka rwemejwe na FPR, bigatuma bose batavugira abaturage kuko babaga batarabatoye ahubwo bakavugira ababahaye imyanya. Icyo rero ni cyo cyatumye yiyamaza nk’umukandida wigenga kugira ngo natorwa azavugire abaturage bamutoye.

Komisiyo y’amatora yaje kumugora kuko isaba imikono y’abantu 600 bamushyigikiye mu gihugu hose, ariko amaze kuzenguruka mu Turere 11, acibwa intege n’uko bamubazaga ishyaka ryamwohereje akaribura.

Mu by’ukuri yashakaga kwiyamamaza nk’umukandida wigenga kandi akibarizwa muri FPR-Inkotanyi. Bitewe n’igitutu yashyirwagaho n’abandi banyamuryango ba FPR, byatumye yandikira Komisiyo y’amatora ayimenyesha ko akuyemo candidature ye kugira ngo azagaruke yaramaze gusezera muri FPR.

Nyuma yo kugisha inama abantu batandukanye, yafashe umwanzuro wo gusezera muri FPR-Inkotanyi, yandikira Komisiyo ya Politike, ntiyatekereza igisubizo kuko atari ugusaba kuvamo ahubwo byari ukumenyesha.

Impamvu nyamukuru yabonaga ko ari ngombwa gusezera ni uko yabonaga atisanzuye uri politiki. Mu bintu bikomeye yapfuye na FPR harimo gushyira imbibi muri gahunda zayo zose. Atanga urugero rwa gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » yamuteye kwibaza byinshi mu gihe yaje u Rwanda rumaze kwihuza n’ibindi bihugu, mu miryango mpuzamahanga, akibaza uko bizagenda igihe tuzaba tumaze kwihuza nabyo, kandi tugamije kubaheza, dutsimbaraye ku bunyarwanda bwacu, agasanga bidahwitse ahubwo ari ikinyoma cyeruye.

Kuri Habineza asanga iyi gahunda ya « Ndi Umuyarwanda » ituzuye kuko ikumira abanyamahanga duhuriye mu miryango itandukanye. Kuri we akumva aho kuvuga « Ndi Umunyarwanda » ntiturenge aho byaba bituzuye kuko Umurundi, Umugande, Umutanzaniya n’abandi tudahuriye ku bunyarwanda, ariko twese turi abantu, kandi nicyo gikomeye kurenza kwizingira mu gahugu gato gakennye, katanakora ku nyanja.

Kuri ubu Habineza yemeza ko yamaze gusezera bidasubirwaho muri FPR-Inkotanyi, akaba nta n’igisubizo abategerejeho kuko yasezeye yamaze kubitekerezaho neza. Atekereza ko n’iyo FPR yamuha izindi mpamvu zo kugarukamo yaba imubangamiye kuko yasezeye nta wubimuhatiye, yabitekerejeho neza abifatira umwanzuro.

Kuri ubu Habineza Jean Paul agiye kumara amezi 5 asezeye muri FPR-Inkotanyi, kuko yasezeye ku wa 15/02/2022, ariko ntarasubizwa, kandi n’iyo atasubizwa yumva bimuhagije kuko yamaze kumenyekanisha igitekerezo cye, babyanga babyemera, bagomba kumenya ko ari uburenganzira bwe adasaba undi wese.

Urubyiruko rukomeje gusezera ku gitugu cya FRP-Inkotanyi ari rwinshi, ariko abenshi ni abayivamo bucece, abandi bakandika ntibimenyekane kuko baba badasanzwe bazwi cyane. Kuba Habineza Jean Paul yarahisemo kwipakurura FPR-Inkotanyi, akanavugwa ni uko yari yaramenyekanye mu kwiyamamariza ubudepite, agahura n’imbogamizi bigatuma avugwa cyane mu bitangazamakuru, kandi si we wenyine aje akurikira ba Jean Luc Musana babimenyekanishije n’abandi babikoze mu ibanga.

Ntibikuyeho rero ko hari n’abandi benshi bari muri uwo mujyo, kandi uko bakomeza kumenyekana ntibicwe nibyo bishishikariza n’abandi bagize urubyiruko rugera kuri 65% by’abaturage bose b’igihugu. Twe dutekereza ko uwaza ari urubyiruko afite icyerekezo cyiza, ntabwo urubyiruko rwabura kumujya inyuma, maze ya marorerwa FPR yahoraga ikorera abaturage akagenda nk’ifuni iheze. Urubyiruko rwasobanukiwe ko kurahizwa ku ngufu no gutongerwa ko uzatatira indahiro ya FPR azabambwa nk’undi mugome wese bishaje.

Kuba FPR-Inkotanyi yarashyize imbaraga nyinshi mu kwiharira urubuga rwa politiki ntibizabuza urubyiruko kugenda ruyipakurura buhoro buhoro kugeza ubwo izasigara imeze nk’igiti cyashizeho amashami. Abambari ba FPR bakomeje kwimakaza inzangano, imyiryane n’igitugu, baraje bamenye ko igihe cyabo cyarangiye. Hagezweho urubyiruko ruharanira icyagirira akamaro Abanyarwanda kurenza kwirirwa mu macakubiri adafite icyo yunguye, agamije kurangaza abaturage ngo FPR ikomeze ibone uko ibashyira ku ngoyi yisahurire.

FPR, URUBYIRUKO RWAMAZE KUKUVUMBURA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !

Ahirwe Karoli