Yanditswe na Mutimukeye Constance
Kuri uyu munsi tariki ya 06 Nyakanga 2022, mu kiganiro Tshisekedi yagiranye nikinyamakuru Financial Times yavuze ko nibiba ngombwa azatera u Rwanda. Abajijwe niba bazakomeza kurebera mu gihe ibitero by’inyeshyamba zihabwa intwaro na Kigali bikomeje kwiyongera, yasubije ko gutera u Rwanda biri muri bimwe bishobora gukorwa mu gihe u Rwanda rwakomeza kwiyenza “ntituzakomeza kurebera, ntabwo turi abanyambaraga nke”.
Félix Tshisekedi yanashimangiye kandi ko : “ U Rwanda rutera muri RD Congo biyita M23, yatsinzwe mu mwaka wa 2013. Kuba yongeye kubyutsa umutwe ni ukubera ingabo z’u Rwanda ziyiri inyuma”. Icyo kiganiro kikaba kije nyuma hayo abatavuga rumwe na Tshisekedi bamushinja kujejenjeka mu kibazo cya M23.
Ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kugenda bigaruka ku ntambara hagati ya FARDC na M23. Bimwe biba bivuga ibyabereye ku rugamba, bakavuga abasirikare bapfuye, abakomeretse n’imijyi yafashwe, bitewe n’uruhande buri wese utangaza inkuru aba ahengamiyeho. Usanga abahengamiye ku Rwanda bavuga ko M23 yakoze ibitangaza, naho abahengamiye kuri FARDC bakavuga ko aka M23 n’u Rwanda kashobotse.
Inkuru dukesha Kglnews.com yo kuri iki Cyumweru, tariki ya 03 Nyakanga 2022, kuri ubu amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi muri RD Congo, arangajwe imbere na PPRD, ishyaka ry’uwahoze ari Président w’iki gihugu, Joseph Kabila, arashinja Leta iyobowe na Félix Antoine Tshisekedi kuba ijenjeka mu gufata bimwe mu byemezo ifata hagamijwe guhangana n’abarwanyi ba M23.
Iyi nkuru ikomeza ivuga benshi mu batavuga rumwe na Leta, biganjemo abafite ijambo rikomeye muri iki gihugu kubera ubutunzi bafite, babona ko intambara iri hagati ya M23 na FARDC yakuruwe na Président Tshisekedi ndetse bakanavuga ko ingaruka zizakurikiraho zigomba kuryozwa uyu mugabo.
Mu nama ya PPRD yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 02 Nyakanga 2022, havugiwemo byinshi ariko hakumvikana cyane Joseph Kabila akomeza kugaruka ku ijambo rimwe avuga ko gukemura ikibazo cya M23 ari akantu koroshye kandi kakemuka mu buryo bworoshye, hatabanje kumeneka amaraso y’Abanyekongo.
Usibye kandi Joseph Kabila wagaragaje icyo atekereza ndetse n’aho ishyaka rye rihagaze muri iki kibazo, undi nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi, witwa Moïse Katumbi, asanga bidakwiye ko abantu bakomeza gupfa mu gihe ikibazo kiriho ari gito.
Yagize ati : « Byose bikubiye mu masezerano Leta yagiranye na M23. Uwabaha icyo bashaka cyane ko nta n’icyo gitwaye, amahoro yaboneka, igihugu kikareka gutakaza amafaranga n’abantu ».
Aganira na BBC, Moïse Katumbi yavuze ko biteye agahinda kubona Président muzima ashyigikira ko abarwanyi ba M23 baba baterwa inkunga n’ibindi bihugu mu gihe ikibazo gihari ari uko arimo gutinda gufata icyemezo. Akabona rero ko Président Tshisekedi yakemura iki kibazo vuba aho kucyegeka ku bandi.
Aba batavuga rumwe na Leta kandi bongeye gutunga urutoki Président Tshisekedi, bamushinja kudafata icyemezo gikwiriye ndetse no kujenjekera ibibazo by’intambara z’urudaca zisimburanwa muri Kivu zombi. Bamusabye ko yakemura iki kibazo cya M23 mu maguru mashya, bitaba ibyo bagakora ibyo bagereranyije no kumuhirika ku butegetsi. Banongeraho ko azabazwa amaraso yose arimo kumenekera muri iyi ntambara.
Twe rero dusanga aha ari ho ikibazo kigiye gukomerera kuko abafite ijambo muri RD Congo, biganjemo abaherwe, batangiye kwitana ba mwana na Président Tshisekedi, bamushinja kudahugurikira ikibazo cya M23, bikomeje kuvugwa ifashwa n’u Rwanda, ngo agikemure, hatagombye kumeneka andi maraso.
Constance Mutimukeye