Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Tariki ya 31/05/2021-tariki ya 15/07/2022, amezi yari abaye hafi 14, impirimbanyi ya Demokarasi, Aimable Karasira Uzaramba, amaze mu gihome, aho akorerwa iyicarubozo, agakubitwa buri munsi, akimwa amazi n’ibiribwa, akabuzwa kwivuza, akaba agiye kuhagwa, nyamara byitwa ko yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Aha ni ho uhera wibaza ku butabera bwo mu Rwanda, bukatira inzirakarengane gufungwa by’agateganyo ukwezi kumwe, nyamara amezi akaba 14, imyaka ikihirika indi igataha, izo nzirakarengane zibayeho mu buzima bubi kandi buteye agahinda cyane. Ubibonera ku maso iyo ubonye ku mashusho uwo wari uzi ugira ngo bagutuburiye kuko abenshi baba barahorose ku buryo buteye ubwoba.
Ku i tariki ya 07 Nyakanga 2022, byari biteganyijwe ko atangira kuburana mu mizi, siko byagenze kuko uruhande rwe rwazamuye inzitizi zitatuma atangira kuburana mu mizi, ahubwo asaba ko zisuzumanwa ubushishozi, n’ubwo yari azi neza ko izi nkiko zidakoresha ubushishozi, ahubwo zigendera ku mabwiriza atanditse. Ibi yabisabye abizi neza ko izi nzitizi ntizidakemuka azivana mu rubanza, bakaruca uko babonye, zigakamwa ayo zitahanye.
Urubanza rwo kuri iyi tariki rwakurikiwe n’abantu benshi, bari bakikije umucamanza, abanyamategeko, abunganira Karasira, nawe ubwe, biteguye kumva ikibasohokamo. Gusa abari aho bose batunguwe n’uko abari aho bose babujijwe uburenganzira bwo gufata amafoto n’amashusho, nyamara mu rubanza ruheruka bari babyemerewe. Ngo byari byakozwe ngo berekane ko uru rubanza ruburanishirizwa mu mucyo, ariko urwishe ya nka rwanze kuyivamo, akabaye icwende kanga koga, abacamanza ba Kagame bahitamo ubwiru.
Abashinzwe umutekano bari bakubwe kenshi cyane, wagira ngo barinze icyihebe cyamaze imbaga y’abantu. Kubona aho ukandagira mu rukiko no hanze yarwo byari intambara, mu gihe abapolisi, abacungagereza n’abandi utamenya icyo bakora bambaye gisivili, bari bakubise baruzura, ukagira ngo bateye Al Qaeda.
Impaka zabanje kuba ubwo Aimable Karasira yabuzwaga kwinjirana agafuka ke atwaramo impapuro zo kuburaniraho, atari azi aho kajugunywe, maze nyuma y’impaka ndende, umucamanza asaba ko abacungagereza bakazana, ariko urubanza rukaba rutangiye, kuko ntacyo kari kabangamyeho.
Usanzwe azi Aimable Karasira we wamubonye ubwo yasohokaga mu modoka y’abagororwa ajya mu cyumba cy’iburanisha, yiboneye ko yahorose kuko yavuye ku biro birenga 100 agera ku bitarenga 50, bivuze ko mu mezi 14 gusa amaze gutakaza ibiro birenga ½ cy’ibyo yafunganywe. Abamubonaga mu rukiko babonaga ko buri kanya aba akebaguzwa asa n’ufite igihunga, kandi ni mu gihe iyagukanze ntiba inturo.
Mu nzitizi zose yatanze, Karasira yakomeje kuvuga ko afunzwe bunyamaswa, akaba afunzwe mu buryo budakwiriye ikiremwa muntu, akaba abuzwa kwivuza, akaba yarambuwe ubumuntu bwe ku buryo bitatuma aburana mu mizi, n’ubwo yavugaga ko ari we bifitiye inyungu, ariko izo nyungu ze ntibari bazitayeho.
Yasabaga guhabwa ibyo agenerwa n’amategeko, agafunganwa n’abandi, akemerera kubonana n’umunyamategeko we ndetse akarindwa inkoni zamaze kumugira igisenzegeri. Uko yafataga ijambo yagarukaga ku gusaba kuburana ari hanze kugira ngo abone uko yivuza, ariko abamushinja ntibabikozwaga.
Karasira yagaragarije urukiko ko isuzuma aheruka gukorerwa na CHUK ryabaye ku wa 06/07/2021, akaba yumva umwaka urengaho umunsi umwe hari byinshi byahindutse, ndetse akemeza ko hari byinshi yumva bidasanzwe mu mubiri we, ku buryo atekereza ko yaba yarahawe kuri « twa tuzi ». Twe ntaho twahera tubihakana ko ataduhawe kuko tuzi neza ko abaduhabwa bose bapfa buhoro buhoro kugeza banangutse. Gusa kuri Karasira we yicaye abyiteguye kuko yategujwe kenshi cyane ko natareka kuvugira rubanda azaduhabwa, akatunywa, ibye bikarangira aho ngaho. Imana yamurinze ikomeze imurinde abari kutumuha bazatunywe !
Aimable Karasira kandi yagaragarije urukiko ko umuganga wamuvuraga witwa Félix yaje kugira ibibazo ashatse kumwitaho ngo amuhuze n’abaganga b’inzobere ngo bamukurikirane. Yakomeje kwerekana kandi ko abacungagereza bamurinze bikabije, mu buryo avuga ko bumuhungabanya kuko baba bitwaje intwaro mu gihe arimo kuvurwa, akeneye kuvugana na muganga bari bonyine. Yaboneyeho kandi kugaragaza impungenge zikomeye yo kutabona dossier ye ngo ayisome, ategure urubanza rwe neza, kuko ibyo umunyamategeko agerageje kumuha bijyanye na dossier ye, abacungagereza bahita babimwambura, bakabimucira mu maso.
Avuga ko mu gihe ahuye n’abamwunganira mu mategeko babaha igihe gito cyane, kitarenze iminota 10 ndetse n’ubwisanzure bukabura. Aha rero niho umwe mu bamwunganira, Me Gatera Gashabana, yahise yuririra, nawe avuga ko iyo ageze kuri gereza agiye kunganira Karasira bimubera ikibazo gikomeye, ndetse ko biba bitandukanye cyane n’uko asanzwe yakirwa iyo agiye kureba izindi mfungwa ngo baganire ku ma dossiers yazo. Yagize ati : « Iyo ngiye kureba abandi nunganira nakirwa nk’umunyamategeko usanzwe, ariko naba ngiye kureba Karasira, ibibazo bikavuka ku buryo bukomeye ».
Aimable Karasira yabwiye umucamanza ko uburyo afunzwemo bumwongerera uburwayi ku buryo bukomeye, kuko hejuru y’indwara y’agahinda gakabije amaranye imyaka hafi 20, hiyongeraho na diabète, kandi akaba atamenya imiti ahawe kuko atajya ahabwa ordonnance médicale nk’abandi barwayi, akibaza impamvu y’iri vangura. Gusa ku bw’amahirwe, umucamanza yasabye ko muri dossier ye hazashyirwamo icyemezo cya muganga cyerekana uko ahagaze n’iyi diabète. Niba rero hatazazamo gutekinika byaba ari ikimenyetso cyiza.
Karasira yongeye kwibutsa ubushinjacyaha ko kuba aregwa ibyaha bijyanye na génocide yamumazeho abe ari ukumushinyagurira. Yongeye kwibutsa ikibazo cy’abacungagereza bamukubita uko avuye kuburana bamushinja ko yavuze ibyo atagombaga kuvuga, bikarenga n’abo bafunganywe mu kato nabo bagakubitwa. Aha yasabye umucamanza ko yamuha icyizere ko atari bwongere gukubitwa, dore ko yari yanashatse kutagaruka mu iburanisha, agategereza ko gereza izamuha ibyo ishaka ko avuga, ariko bagenzi be bakubitwa uko avuye kuburana baramwinginga ngo yitabire iburana, barebe ko bwacya kabiri.
Yibaza impamvu aba yaba yaburanye wenyine ariko abo bafunganywe mu kato bagakubitwa, akibaza icyo bazira, n’ubwo mu by’ukuri nawe nta cyo azira. Yatanze urugero kuri Cyuma Hassan wakubiswe kugeza aho amenwe ingoma y’ugutwi (tympan) kugeza ubwo uyu munsi yirirwa aninda amashyira muri uko gutwi.
Karasira Aimable avuga ko akorerwa iyicarubozo ry’ubwonko na roho, akavuga ko iyicarubozo yise psychologique ari ryo ribi cyane kuko ridatuma ashyira uturaso ku mubiri, kandi ko ridatuma abasha gutegura urubanza rwe uko bikwiye. Nyamara avuga ko kuva yafatwa kugeza uyu munsi yifuza kuburana mu mizi kugira ngo agaragaze umucyo ku binyoma yahimbiwe. Yibukije uko ubwo aheruka kwitaba urukiko, abanyamakuru bafashe amajwi n’amashusho, byateye ikibazo gikomeye, bituma we n’abo bafunganywe mu kato batangira kwimwa ibiryo n’amazi, ahubwo bandikirwa inkoni. Ntiyumvaga impamvu ahabwa ibihano by’inyongera atagenewe n’urukiko. Aha atabiciye ku ruhande yavuze kuri Cyuma Hassan wamenwe amatwi, ntacyo azira.
Karasira yemeza ko uburyo bakubitwa ntaho bitaniye n’ibyo yabonye mu 1994, bikaba biteye isoni n’agahinda. Mu gihe mu rubanza ruheruka yari yagarutse ku mucungagereza witwa Frank Rurangwa ugiye kumara imfungwa azicisha inkoni, uyu munsi yagarutse ku mucungagereza witwa Munyaburanga, washwanyaguje amabaruwa Karasira yari yanditse asaba ubufasha bwo kuburana nk’umucikacumu.
Mu buryo acunzwemo, Karasira avuga ko icyo abona hafi ye ari imbunda nto zo mu bwoko bwa pistolet, ziba zifitwe n’abantu bambaye civil, bamucungira hafi, akavuga ko nabyo bitamuha umutekano na gato. Ubu uyu munsi Karasira yibaza igituma bata igihe mu ikinamico yo kumuzana mu rukiko, nyamara atarigeze ahabwa dossier ngo afatanye n’umwunganira kwiga urubanza.
Mu bintu bishya Karasira yabwiye umucamanza uyu munsi ni uko yavuze ko mu mubiri we agenda yumva impinduka kandi zitari nziza. Niho yavuze ko ashobora kuba yarahawe « twa tuzi ». Yagezeho avuga mu ijwi ryuje ikiniga ati : « Muzanyice bigire inzira, munzirike akandoyi, munkubite agafuni mu mutwe, ndambiwe kugaraguzwa agati, ndambiwe gukomeza kwicwa urubozo bya hato na hato ».
Karasira Aimable na none yahaye gasopo abashinjacyaha, ababwira ko igihe azaba atangiye kuburana mu mizi, bakagera ku ngingo ya génocide, bagomba kuzitonda kuko bashobora gukina ku mubyimba abagifite imibyimba, kuko ngo hari ababyiyitirira bataranayikorewe. Akabibutsa ko bagomba kwitonda cyane mu byo bazaba bamushinja, ariko ntiyahishe n’icyizere gike afitiye ubucamanza kuko azi neza ko butigenga.
Ku bijyanye no kwikura mu rubanza, Karasira Aimable avuga ko, mu gihe cyose ubuzima bwe buzaba butarahabwa agaciro, mu gihe atarafungwa kimuntu, mu gihe atarahabwa agahenge, urubanza azarwikuramo. Na none yifashishe ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 43 :1 hagira hati: «Mana, ncira urubanza, kandi umburanire mu rubanza mburana n’ishyanga ry’abahemu. Unkize umuntu w’umuriganya kandi ukiranirwa. » Aheraho abaza umucamanza ati : « Muzageza hehe muca imanza zita ku cyubahiro cy’abanyabyaha kuko bakomeye, mugaca imanza zita ku mfubyi ». Umucamanza yabuze icyo arenzaho aramushimira. Karasira abonye ko umucamanza aguye mu kantu amwisabira ko we na bagenzi be bataza kongera gukubitwa nyuma y’uru rubanza, kandi akabikora nk’umuntu ntabikore nk’umucamanza.
Nyuma y’uru rusobe rw’inzitizi Karasira yashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa 07/07/2022, biteganyijwe imyanzuro izasomwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11/07/2022, i saa munani z’amanywa, nk’uko byatangajwe n’umucamanza, ariko rushobora no kudasomwa kuko hazaba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose. Ubu ikinamico izakinwa bavuge ko rwasomwe mu ibanga kandi bitabaho.
Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko tumaze kumenyera imikirize y’izi manza, nta tegeko na rimwe rikurikizwa, ahubwo hakurikizwa amabwiriza. Twatangajwe no kubona abashinjacyaha batemera amasezerano mpuzamahanga (protocoles et conventions internationales) agenga uko imfungwa zifatwa muri gereza, nyama u Rwanda rwarayashyizeho umukono (signature), rukanayemeza (ratification) biciye mu Nteko ishinga Amategeko. Ubu se tuvuge ko aba bashinjacyaha bize amategeko batazi urukurikirane rw’amategeko (hiérarchie des lois) ngo rumenye ko amasezerano mpuzamahanga abari hejuru y’amategeko asanzwe (lois ordinaires) ndetse n’amabwiriza (instructions) ? Cyangwa tuvuge ko ari ukwigiza nkana. Uko byamera kose ukuri ntikujya gutsindwa, byose bizashyira bijye ku mugaragaro, ikinyoma gikubitirwe ahakubuye n’ahakoropye. Impungenge zaMe Gatera Gashabana, ntizabakojeje isoni ? Ariko se isoni baracyazigira ?
Aimable Karasira yamenyekanye cyane mu guharanira uburenganzira bwa muntu. Kuba uko aburanye abo bafunganywe mu kato baba bagomba guhabwa ibihano birimo kwimwa ibiryo, amzi cyangwa gukubitwa bya hato na hato, twavuga ko ari amabwiriza yatanzwe na nde ? Icyo tuzi cyo ni uko uwayatanga uwo ari we wese nawe igihe cye kizageraho kikagera, akishyura ibyo yakoze, akicishwa inkota yicishije abandi.
Aimable Karasira, kugeza uyu munsi yiyemerera ko ntacyo umutimana we umushinja. Ubu se byarananiranye kumuvaniraho inzitizi, Abanyarwanda bakimenyera aho ukuri guherereye ? Ikiriho ni uko uru rubanza rwahahamuye FPR kuko agiye kuyishyira ku mugaragaro akadusobanuri ya « Mahembe y’i Karagwe » yaririmbye, akatubwira n’icyo yabaga ashaka kuvuga iyo yavugaga « Shitani » cyangwa
« Cishwa aha » ! Aho imizinga ntigiye kuvamo imyibano none FPR ikaba itinya ko tumenya ukuri ku mfu z’abari bagize umuryango wa Claver Karasira ? Ubu amarira ya ba Gorethi babiri (Maman na mushiki ba Karasira) yamaze kugera ku Mana ngo Aimable Karasira atabarwe, Abanyarwanda tubone urumuri !!!
Uyu munsi Karasira yemeza ko aramutse apfuye bitaba bitunguranye ahubwo byaba byagambiriwe, kuko yemeza ko afungiye aho umwana arira nyina ntiyumve. Nyamara abandi Banyarwanda batararasirwa n’urumuri Kizito Mihigo na Gerard Niyomugabo Nyamihirwa badusigiye, ntibashobora guhumuka amaso ngo barebe. Aba Baryankuna b’umushumi bakoze uko bashoboye ngo badusigire urumuri, none twibaza impamvu Abanyarwanda badashaka kurureba, bakirirwa baririmba ngo Kagame yabayahe ikiyaga cya Kivu, ngo niwe wazanye ingagi, ashyira impundu muri Nyungwe, n’utundi tunyoma nk’utwo duciriritse.
Igihe kirageze, Banyarwanda, Banyarwandakazi, ngo duhagurukire rimwe dufate umugambi wo gukubitira ikinyoma ahakubuye. Kuba twakwishimira ko Nyabugogo harimo kubakwa ikiraro cyananiranye, hakaba hashize imyaka 5, ntacyo bimariye Abanyarwanda. Igifite icyo kitumariye ni uguharanira uburenganzira bwacu. Turambiwe ubutabera butisunga amategeko, dukeneye ubutabera burenganura inzirakarengane zose.
FPR, UGEZE AHO INZIRAKARENGANE ZIGUSABA KWICWA, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !
Manzi Uwayo Fabrice