Yanditswe na Uwamwezi Cecile
Dusabimana Eugène w’imyaka 32 y’amavuko na Nkorerimana Fabrice w’imyaka 28 ni abarimu babiri bigishaga kuri GS Muramba, mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke. Baburiwe irengero ku wa 01 Werurwe 2022, bajyanywe n’inzego z’umutekano, none amezi ararenga ane (4) nta kanunu kabo. Ntako imiryango yabo itagize ishakisha hirya no hino mu gihugu, ariko igiye kugwa ruhabo kuko amafaranga amaze kubashiraho. Imvano yo kubata muri yombi ni uko bashinjwaga gufotora no gukwirakwiza amashusho y’umudepite witwa Murebwayire Christine wumvikanye asabira Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan kuzagwa muri gereza ya Mageragere aho afungiye, nawe akaba abayeho atotezwa cyane.
Iyi vidéo yafatiwe mu kigo cy’ishuri cya GS Muramba, ku wa 28/02/2022, saa 01h36 z’amanywa none iranze ikomeje guheza inzirakarengane mu mabagiro atazwi, mu gihe uwemeye ko yayifashe, Cyizere Sangano Olivier na Ndayisaba Ildephonse wemeye ko yayohererejwe barekuwe barataha, abandi babiri badafite aho bahuriye nayo bakaba baraburiwe irengero amezi amaze kurenga ane (4) imiryango ishavuye.
Ababyeyi babiri barimo Kantarama Dancille, umubyeyi wa Nkorerimana Fabrice na Kamikamuntu Henriette, washakanye na Dusabimana Eugène, bakomeje kugaragara mu bitangazamakuru, aho babaga barimo gutakambira inzego zitandukanye za Leta ngo zibabwire aho abantu babo bafungiwe. Gusa byaranze biba iby’ubusa, ntaho basize ariko inzego zose batakambiye zikomeje kwirengagiza ubusabe bwabo, ahubwo ugasanga zibasiragiza, aho boherejwe naho bagakubita igihwereye.
Ku itariki ya 25/04/2022, ubwo bageraga ku biro by’Akarere ka Gakenke bagiye kubaza irengero ry’abantu babo barashushubikanywa bikomeye, hafi no gukubitwa. Mayor w’Akarere ka Gakenke, JMV Nizeyimana, yumvikanye avuga ko aba barimu bataburiwe irengero, kuko bajyanywe n’inzego z’umutekano habona, ariko icyamunaniye ni ugutobora ngo abe yakwemeza aho bafungiye, ngo nibishoka imiryango yabo ibagereho.
Kamikamuntu Henriette na Dusabimana Eugène basanzwe batuye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Busengo, Akagari ka Muramba, Umudugudu wa Kirwa. Mu nyandiko Kamikamuntu agendana harimo izo bandikiye inzego zitandukanye. Harimo urwo bandikiye RIB ku rwego rw’igihugu, ku itariki ya 04/05/2022, aho imiryango yombi yasabaga ubufasha bwo gutahura abantu babo baburiwe irengero. Icyo gihe bandika amezi yari amaze kuba abiri ariko nta gisubizo gifatika barahabwa.
Bamenyesheje Polisi y’Igihugu, Akarere ka Gakenke, Transparency International-Rwanda, Umurenge wa Cyabingo n’uwa Busengo, ndetse n’Ikigo cya GS Muramba, ariko izi nzego zose zararuciye zirarumira, aba barimu bakomeza kuburirwa irengero, kuko mbere bari bitabaje RIB ku rwego rw’Umurenge n’urw’Akarere ariko babura igisubizo gifatika cyo kumenya aho abantu babo bari, ndetse bitabaje Akarere baterwa ubwoba, barashushubikanywa, bataha amara masa, bagenda bahahamutse, batinya gufungwa.
Urundi rwandiko ni urwanditswe na Kantarama Dancille, rwandikirwa mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Janja, Akagari ka Gakindo, Umudugudu wa Rukerera. Ni ibaruwa yandikiwe RIB ku rwego rw’igihugu, kuko bari babasabye gutandukanya ibirego by’abantu babo babuze, buri wese agakurikirana uwe ku giti cye. Iyi baruwa isaba kugaragaza irengero rya Nkorerimana Fabrice yakiriwe na RIB i Kigali, ku wa 05/05/2022.
Ikigaragara ni uko izi nzego zose zitagira impuhwe kuko abagize iyi miryango birirwa bashakisha ababo babuze bategesha amafaranga menshi kuva aho batuye kugera i Kigali. Itike yonyine bishyura mu modoka no kuri moto ni 10,000 Frw kuri buri muntu iyo baje inshuro imwe gusa. Kuba baraje kuri RIB ku wa 04/05/2022, bagasabwa kugaruka bukeye, ni igihombo gikomeye, mu gihe uru rwego rwashoboraga kubabwira aho ababo bafungiye, bakibonanira ntibahore basiragizwa mu nzira nk’aho aba bafunze ari abicanyi ruharwa.
Ku itariki ya 11/05/2022, Kamikamuntu yagarutse kuri RIB nabwo asabwa kwandika agakomeza gutegereza. Bongeye kubatumaho bababwira ko amakuru yatanzwe atuzuye, basabwa kongera kwandikira RIB ku rwego rw’igihugu, ku wa 13/06/2022. Icyo gihe abantu babo bari bamaze kumara iminsi 105 baburiwe irengero, bo bagasanga ari ukubasiragiza kugira ngo amatike azabashireho, bareke gukomeza gukurikirana ababo. Ibi rero biramenyerewe cyane kuko abasiragizwa bose bagera aho bakazibukira bakabivamo.
Uwo munsi Kantarama na Kamikamuntu bongeye kwandikira Akarere ka Gakenke basaba Mayor JMV Nizeyimana kubabwira aho ikibazo kigeze cyane ko iminsi ibiri mbere, ku wa 11/06/2022, mu nama yakoresheje mu Murenge wa Cyabingo yari yabijeje ko agiye gukurikirana akamenya aho abantu bafungiye.
Kantarama na Kamikamuntu bongeye kuza gusaba igisubizo kuri RIB ya Kigali, ku wa 27/06/2022, ariko nabwo barabahinda, bababwira ko bakirimo gushakisha. Ukibaza rero icyo bagishakisha ukakibura.
Uyu munsi twandika iyi nkuru iminsi imaze kuba 124 abantu babo baburiwe irengero, mu gihe Akarere kakivuga ko bajyanywe n’inzego z’umutekano, bataburiwe irengero. Imiryango yabo se yabura guhangayika ite batababwira aho ababo bafungiye, ngo byibuze babagereho, bamenye ko bagitera akuka k’abazima ?
Uyu munsi aba babyeyi bahawe numéro za téléphone bazajya bahamagaraho none amezi yarenze ane (4) nta kintu gifatika ku irengero ry’abantu babo. Ubu noneho bageze aho bahamagara bakabasubiza babatuka, banajyayo kwibutsa bakabashushubikanya. Kuba RIB yarabahaye numéro zo guhamagaraho, 078122049, ikaba itazitaba bimaze iki ? Nyamara David Murerwa wayitanze arumva nta kibazo afite ?
Aba babyeyi agahinda karabishe babuze iyo berekeza kandi byitwa ngo umuturage ari ku isonga. Ubu se ibyo Mayor JMV Nizeyimana yavugiye mu nama yo ku wa 11/06/2022 yarabyibagiwe ? Ese Akarere kikanga iki kuba kadasinya ku nyandiko zitabaza zabandikiwe ? Ese ni ukuvuga ko FPR iba yabahaye iyi myanya itabizi ?
Kuri aba babyeyi bombi agahinda ni kenshi ; kwakira ko ababo baburiwe irengero ku manywa y’ihangu byaranze. Dusabimana Eugène yasigiye abana babiri Kamikamuntu Henriette, bararira amanywa n’ijoro babaza aho se yagannye, akababurira igisubizo kuko nawe ntacyo afite. Nkorerimana nawe wari utunze umuryango avukamo yawusigiye ibikomere byinshi cyane ku buryo n’abana yishyuriraga amashuri ibyo kwiga kwabo birangiriye aho, nta kindi bazira uretse kubashinja ngo bafashe vidéo y’umugome wambaye umugoma.
Ku itariki ya 11/06/2022, Mayor wa Gakenke, JMV Nizeyimana, yakoresheje inama mu Murenge wa Cyabingo, ari ku wa Gatandatu. Imiryango yombi yamubajije ikibazo cy’abantu babo bakuwe mu kazi, bajya gufungirwa ahantu hatazwi, bakaba barifuzaga kumenya aho bafungiye n’icyo bazira ngo babashe kubageraho. Mayor yabanje kwigira nk’aho icyo kibazo atakizi biza kurangira yemeye ko akizi, ndetse agiye kugikurikirana, ariko birangirira aho ngaho kuko icyo yakoze nicyo FPR yita « gutera igipindi abaturage ».
Cyizere Sangano Olivier na Ndayisaba Ildephonse bari bafatanywe na Dusabimana na Nkorerimana, ariko bo baza kurekurwa, ariko inzego zose zirabahungeta ku buryo badashaka kugira uwo batangariza aho bari bafungiye. Ese niba ntacyo izi nzego zose zikanga kuki banga ko aba bafunguwe bavugana n’imiryango y’abagifunze ngo bagire amakuru babaha, wenda babareme agatima ? Ubu bwiru buhishe iki mu by’ukuri, ku buryo bakangishwa gufunga niba hari amakuru batanze ?
Mu kwanzura uku gutabariza ababuriwe irengero, twasaba imiryango yose yita ku burenganzira bwa muntu guhaguruka ikavugira aba barimu baburiwe irengero. Ikigaragara ni uko inzego zose zikirengagiza kandi ikigaragara ni uko imiryango yabo ihangayitse. Ntibyumvikana ukuntu umudepite avugira ijambo mu ruhame, bakifuza ko isi yose itarimenya, mu gihe nta keza kari karirimo. N’ubwo nta kigaragaza ko ari Dusabimana na Nkorerimana bafotoye, ariko n’iyo baba barafotoye nta cyaha cyababarwaho, kuko iri jambo rutwitsi ryavugiwe mu ruhame rwa benshi. Ntabwo ari inama yabereye mu muhezo, buri wese yashoboraga gufotora.
Biragayitse cyane kuba FPR ikomeza kwimakaza aka karengane, nyamara abandi bakabifata nk’ibisanzwe. Uyu munsi barajyana jyewe, ejo bajyane wowe, ejo bundi bazajyane undi. Icyo buri wese asabwa ni ugahugurukana n’abandi agatabariza abarengana, kuko utatinyutse gutabariza abandi, bakicwa nk’ibimonyo, ntaba yizeye ko nawe azabona abamutabariza. Nitubigira ibyacu twese nta kabuza abagome bazaganzwa.
FPR, WAHISEMO GUKOMEZA KWICA INZIRAKARENGANE, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !!!