PAUL RUSESABAGINA AKOMEJE GUHAGAMA UBUTEGETSI BW’IGITUGU BWA KAGAME

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Nk’uko twakomeje kubibagezaho umuryango wa Paul Rusesabagina, washimutiwe mu Rwanda ndetse bakamucira urubanza rw’ikinamico yaramaze kurwikuramo kuko atari yizeye ubutabera, wakomeje gutakambira amahanga n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu, kugeza igihe Leta y’Amerika ihagurukiye iki kibazo cyo gufungirwa mu Rwanda nta butabera yahawe, ahubwo akaba akomeje kwicwa urubozo.

Ubu noneho ikibazo cyahinduye isura kuko kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Nyakanga 2022, abadepite b’Amerika bashyigikiye umwanzuro wifuzwaga n’abadepite babiri, ariwo wo gusaba Leta y’u Rwanda kurekura byihuse Paul Rusesabagina ku mpamvu z’ubumuntu.

Mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, nk’uko tubikesha BBC, abadepite babiri bo mu Nteko y’Amerika aribo Young Kim wa California na Joaquin Castro wa Texas, bashyize uyu mwanzuro H.Res. 892 mu nteko ngo uzatorwe. Ni nyuma y’uko mu mwaka ushize Paul Rusesabagina yari yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba. Urukiko i Kigali rwahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba bifatiye ku bitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019 mu Rwanda, by’umutwe wa MRCD/FLN yari mu bayikuriye.

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, umuryango wa Paul Rusesabagina wagannye inkiko z’Amerika usaba indishyi y’akababaro ya miliyoni $400.

Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yivanye mu rubanza rwe kuva rugiye gutangira, avuga ko ‘nta butabera’ yiteze mu rukiko. Ba depite Young Kim na Joaquin Castro bemeza ko Rusesabagina yakuwe iwe San Antonio muri Texas akagezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Joaquin Castro yabwiye inteko y’Amerika ko Rusesabagina yafunzwe iminsi itatu na Leta y’u Rwanda ntawe uzi aho aherereye, nyuma akerekanwa akaregwa ‘ibyaha bifite aho bihuriye na politiki’.

Muri uyu mwaka, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yatangaje umwanzuro uvuga ko Rusesabagina yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu iburanisha, urukiko rwanzuye ko Rusesabagina – washakishwaga n’ubucamanza nk’uko bwabivuze – ari we ubwe wizanye i Kigali “ashutswe” azi ko agiye i Bujumbura, bityo ko atashimuswe.

Uyu mwanzuro watowe n’inteko ya Amerika usaba Leta y’Amerika ko muri byose uvuganamo n’iy’u Rwanda ‘izana ikibazo cya Paul Rusesabagina igashyiraho igitutu ngo arekurwe. Umwanzuro usanzwe (H.Res.) w’Inteko y’Amerika iyo wemejwe ushyikirizwa umukuru w’ubushyinguranyandiko bw’Inteko ugatangazwa mu nyandiko zayo. Bene uyu mwanzuro ukomeza kwemerwa gusa n’iyo Nteko, ntabwo ushyikirizwa Perezida w’Amerika ngo agire icyo awukoraho, nk’uko amategeko abigena abivuga.

Uyu mwanzuro wiyongereye ku bindi bikorwa by’imiryango mpuzamahanga itandukanye n’abantu ku giti cyabo banenze ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina, basaba ko arekurwa. Leta y’u Rwanda yakomeje gushimangira uruhande rwayo ko uyu mugabo w’imyaka 68 agomba guhanirwa ibyaha yahamijwe n’urukiko.

Inteko Ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatoye umwanzuro usaba Leta y’u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina wahoze akuriye Impuzamashyaka ya MRCD Ubumwe na FNL nk’umutwe wa Gisirikare wari uyishamikiyeho. Ku rundi ruhande ariko Leta y’u Rwanda ifata Paul Rusesabagina nk’uko Leta Zunze ubumwe zafataga Bin Laden ndetse zikaba zaraje kumuhitana kuberako yari abangamiye umutekano w’Amerika. Paul Rusesabagina nawe ashinjwa na Leta y’u Rwanda gushinga no gutera inkunga umutwe wa FLN yari akuriye.

Urukiko i Kigali rwahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba bifatiye ku bitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019 mu Rwanda, by’umutwe wa MRCD/FLN yari mu bari bawukuriye. U Rwanda rwerekanye ibimenyetso bishinja Rusesabagina ku kuba yaragize uruhare mu bitero bitandukanye umutwe wa FLN ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba wagabye mu Karere ka Nyaruguru mu bihe bitandukanye bigahitana bamwe mu baturage ndetse ukanasahura imitungo yabo.

Ese u Rwanda ruzemera kumurekura?

Si ubwa mbere u Rwanda rusabwe n’ibihugu bitandukanye kurekura Paul Rusesabagina ariko narwo rugasubiza ko Paul Rusesabagina afite ibyaha akurikiranweho n’ubutabera bw’u Rwanda kubera gushinga no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba yagabye ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda.

U Rwanda kandi rwavuze ko rufite ubutabera bwigenga nk’ibindi bihugu byose bityo ko ntawe ugomba kurwotsa igitutu kuri iyo ngingo. Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bemeza ko bigoye cyane kugira ngo u Rwanda rurekure Paul Rusesabagina rufata nka Osama Bin Laden warwo.

Ikindi kurekura Paul Rusesabagina bivuze ko na Nsabimana Callixte Nsakara n’abandi barwanyi ba FLN nabo bahita barekurwa kuko Paul Rusesabagina ariwe wari ubayoboye ubwo yari umuyobozi wa MRCD- FLN. Si n’aba bonyine kuko hari abandi barwanyi bagiye bava mu mitwe itandukanye bakarekurwa bagataha.

Mu busesenguzi bwacu rero dusanga nta kindi ubu busabe bugiye gukururira Kagame na Leta ye uretse kugwiza abanzi imihanda yose, by’umwihariko ikibazo cyo kurekura Paul Rusesabagina kizahagama ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame kuko ibyo yakwigira byose ntazavunira ibiti mu matwi ngo birangire bityo.

Barabe bamurekuye cyangwa batamurekuye u Rwanda ruzagwirwa n’amahano atagira ingano azaturuka ku gucana umubano na Leta zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no gukomanyiriza abategetsi bo mu Rwanda, hakiyongeraho gufungirwa ama comptes bagiye bafite hirya no hino mu bihugu byateye imbere.

Dusanga ingaruka zizikubita ku Banyarwanda nta ruhare babigizemo, tukaba dushishikariza abaturage guhaguruka bakitandukanya n’abicanyi kuko nta yandi mahitamo dufite uretse kwamagana amabi FPR ikorera Abanyarwanda, yarangiza ikabeshya amahanga ko umunyarwanda arimo gusatira paradizo.

Ahirwe Karoli