IKINAMICO IRAKOMEJE MU RUBANZA RW’UMUNYAKOREYA JIN JOSEPH





Yanditswe na Nema Ange

Umunyamahanga ukomoka muri Korea, Jin Joseph wakatiwe gufungwa imyaka itanu no gutanga impozamarira ya miliyoni 30 Frw, n’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko kingana n’ibihumbi 500 Frw, ahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, akajuririra iki cyemezo, yavuze ko adakwiye gufungwa kuko afitiye u Rwanda akamaro.

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwagumishijeho igihano cyo gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw, ariko rwanzura ko indishyi zingana na miliyoni 30 Frw n’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko, kingana n’ibihumbi 500 Frw, Jin Joseph yategetswe guha Kanyandekwe Pascal, bivanyweho, kuko umucamanza wo ku rwego rwisumbuye atagaragaje uburyo yabazwemo. Nabyo byateje urujijo kuko umucamanza atigeze avuga ko Jin Joseph ahita afatwa agafungwa. Ni icyemezo yahise ajurira mu Rukiko rw’Ubujurire, aho yaburanye ubujurire bwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nyakanga 2022.

Ubwo yageraga imbere y’Urukiko, yabanje kugaragaza inzitizi zibanziriza urubanza, aho yasabye Urukiko kutemerera itangazamakuru gukurikirana urubanza rwe ngo kuko inkuru zamwanditsweho ubwo yakatirwaga, zamugizeho ingaruka zikomeye, zirimo gutakarizwa icyizere n’abanya-Koreya bene wabo.

Uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko, yavuze ko nyuma y’uko ziriya nkuru zisohotse zivuga kuri kiriya gihano yakatiwe, byagize ingaruka ku ishoramari afite mu bihugu bitandukanye birimo Mozambique, Zambia na Korea. Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe umunyamakuru yasabye gukurikirana urubanza akanyura mu nzira zemewe n’amategeko, nta mpamvu yatuma adahabwa ubwo burenganzira. Urukiko rwafashe icyemezo, rwemeza ko itangazamakuru rikurikirana uru rubanza ridafata amajwi cyangwa amashusho kuko gutara inkuru ari uburenganzira bwabo. Ku ikubitiro uwari wabisabye ni Jean Paul Nkundineza wa JALAS OFFICIAL TV.

Umucamanza yahise aha umwanya uyu munya-Koreya Jin Joseph ngo atange impamvu zikomeye zatumye ajuririra icyemezo yafatiwe cyo gufungwa imyaka itanu. Uyu mugabo wabaye nk’ugaruka ku mateka ye, yavuze ko ari ubwa mbere yisanze imbere y’ubutabera kuko muri iyi myaka 62 amaze ku Isi atigeze yitwara nabi. Yavuze ko yageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere muri 2015, aje kuhashora imari mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibinyabigiza, ariko nyuma aza gusanga yashoye imari mu bikomoka ku bubaji.

Yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kuzana mu Rwanda imodoka z’uruganda rwa Hyundai na Moto zikoreshwa na Polisi y’u Rwanda zo mu bwoko bwa BMW. Yavuze ko kubera urwo ruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda, atari akwiriye gufungwa imyaka itanu. Jin Joseph n’umunyamategeko we Me Muragijimana Emmanuel basabye Urukiko rw’Ubujurire kuzatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko Rukuru, rukemeza ko arekurwa kuko afitiye akamaro u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Urukiko Rukuru rwafashe kiriya cyemezo, rushingiye ku mpamvu n’ibimenyetso bifatika ariko ko mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rwabibona ukundi, rwazamuhanisha igihano cy’igifungo gisubitse cyangwa ihazabu iri hagati ya Miliyoni 1 Frw na Miliyoni 5 Frw kuko ngo afitiye igihugu akamaro.

Me Uwizeyimana Jean Baptiste uregera indishyi muri uru rubanza, yavuze ibyatangajwe na Jin Joseph ari na byo yavugiye mu zindi nkiko ariko ko yatunguwe n’imyitwarire y’Ubushinjacyaha yumvikanamo guhindura imvugo ku bijyanye n’ibihano. Uyu munyamategeko yavuze ko Ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ibimenyetso bishinja uyu munya-Korea gukoresha inyandiko na kashi mpimbano kugira ngo yegukane Sosiyete y’ubucuruzi yitwa Mutara E&C LTD.

Urukiko rwabajije Jin Joseph ibihumbi 45$, asaga Miliyoni 45 Frw yahaye uwitwa Kim Sun bikajya kuri Sosiyete yitwa KCRC LTD bivuye kuri Konti ya Mutara E&C LTD, gusa ntiyabashije gutanga ibisobanuro byumvikana uretse kuvuga ko yayamuhaye kugira ngo hazavemo umushahara we kuko yari maze igihe adahembwa agira ngo abone ibimutunga.

Mu Rukiko rw’Ubujurire, hibukijwe ko urubanza rwari ruteganyijwe kuburanishwa ku wa 11 Nyakanga 2022 rwahuriranye n’umunsi w’ikiruhuko maze rwimurirwa ku wa 13 Nyakanga 2022. Urubanza rwatangiye saa mbiri n’igice za mugitondo, maze inteko igizwe n’abacamanza batatu isesekara mu cyumba cy’iburanisha.

Ikinamico ikomeye yabaye ko noneho kuri iyi nshuro Ubushinjacyaha bwumvikanye bushinjura uyu munya- Koreya. Jin Joseph yamaze igice kinini ataka u Rwanda, avuga ko ari igihugu cyiza atarabona ku isi, byahise bigaragariza abasesenguzi ko hari ikindi kibyihishe inyuma. Mbese kwa kundi abacamanza n’abashinjacyaha binjira mu manza bamaze guhabwa amabwiriza cyangwa bakayahererwa mu rukiko.

Jin Joseph yivugiye ko yagize uruhare mu kuzana moto za BMW zikoreshwa n’abapolisi, ariko ibi ntaho byari kumugira umwere kuko kuba Polisi yaratanze isoko rigatsindirwa n’abanya-Koreya bitagaragaza uruhare rwe mu kuzanwa kw’izi moto. Mu nzitizi ze yakomeje kugaragaza ko adashaka itangazamakuru.

Icyatangaje kurushaho ni uko Ubushinjacyaha kuri iyi nshuro bwagaragaye bushinjura Jin Joseph, bukavuga ko yahanwe hakurikijwe ingingo yo mu 2012 kandi hari indi nshya yo mu 2018. Bwari ubwa mbere Ubushinjacyaha bwumvikanye bushinjura uregwa, bitungura abakurikiranye uru rubanza kuva rutangiye.

Urubanza rwamaze amasaha atandatu, ahanini rurangwa no guterana amagambo hagati y’Ubushinjacyaha n’abanyamakuru. Abanyamakuru berekanaga ko batangaza ibyabereye mu nkiko ku nyungu z’Abanyarwanda bose, Ubushinjacyaha bukabitera utwatsi.

Indi kinamico yongeye kuzamura impaka ubwo hazamurwaga ikibazo cya Miss Mutesi Jolly wiyeretse Jin Joseph nk’umushoramari w’umunyakenyakazi, ugira ngo bafatanye business. Aha rero niho abari mu Rukiko bahise basekera icya rimwe bibaza igihe Miss Mutesi Jolly yaboneye ubwenegihugu bwa Kenya. Jin Joseph ngo yatunguwe no kumenya ko Miss Mutesi Jolly ari umunyarwandakazi ndetse yabaye Miss Rwanda mu 2016. Abasesenguzi bahise bibaza impamvu uyu mukobwa yabeshye ubwenegihugu bwe ku munyamahanga.

Jin Joseph yongeye kwiyemera mu Rukiko avuga ko ari umuherwe adakwiye gufungirwa ubufaranga bukeya nka buriya, ariko icyo yibagirwa ni uko ibyo akora byose abikora mu nyungu ze bwite. Ibi byatumye uruhande ruregera indishyi rusaba ko ibihano yahawe n’Urukiko Rukuru byagumaho, akaryozwa ibyaha bye.

Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 29 Nyakanga 2022.

FPR, AMAKINAMICO MU MANZA YATAYE AGACIRO, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!!!

Nema Ange