FPR IKOMEJE KUVANA AGAHU KU NNYO : ABABYEYI BASABWA KWIYUBAKIRA AMASHURI Y’ABANA BABO

Spread the love

Yanditswe na Manzi uwayo Fabrice

“INGENGO Y’IMARI IRAZAMUKA, ABATURAGE BAGASABWA KWIKORERA IBIKORWAREMEZO”

Mu ngengo y’imari yatowe n’Inteko ishinga Amategeko kugira ngo izakurikizwe kuva ku wa 01 Nyakanga 2022 kugeza ku wa 30 Kamena 2023, hateganyijwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 4,658.4 Frw, maze angana na miliyari 574 Frw agenerwa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, asaga hafi na 11%.

Igikomeje gutangaza abasesenguzi batandukanye ni ukuntu Leta yashyize imbaraga mu guhatira abaturage kwiyubakira ibikorwaremezo. Ese imvano iva kuki kuba Minisiteri zihabwa amafaranga y’umurengera nyamara abaturage bagahatirwa kwiyubakira ibikorwaremezo? Mu kiganiro cy’uyu munsi twabahitiyemo ingero nkeya z’aho abaturage basabwa kwiyubakira ibikorwaremezo nyamara haba hari amafaranga menshi yashyizwe muri za Minisiteri. Ni mu rwego kandi rwo gukubitira icyoma ahakubuye kuko Leta ya Kagame iba yashoye amafaranga menshi mu ntambara zitari ngombwa, andi akajya mu kubaka ingoro za FPR, asigaye akajya kuzuza ama comptes ya FPR maze abaturage bagashyirwa ku nkeke ngo biyubakire ibikorwaremezo birimo imihanda, amateme, amashuri n’ibindi utabarura ngo ubirangize.

Abaturage barasabwa kwikorera imihanda

Inkuru dukesha The Source Post yo ku wa 13/07/2022, yahawe umutwe ugira uti: « Kamonyi: Abaturage basabwe uruhare rwabo umuhanda Gihara-Nkoto ukuzura mu mezi 10», yavugaga ko igice cy’umuhanda Nkoto-Gihara kizwi na benshi bacyitabaje, ubwo umuhanda mpuzamahanga uva i Kigali unyura i Muhanga wapfiraga ahitwa Bishenyi bikabangamira urujya n’uruza rw’abahacaga, biyambaje icyo gihe, hamwe kaburimbo yararangiye ahandi itarimo.

Iki gice cy’umuhanda kitarimo kaburimbo ngo kizaba cyarangiye muri Kamena 2023, mu gihe abaturage batanze umusanzu wabo, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko utagoye. Aha rero niho hahagurukije abasesenguzi bibaza uburyo Akarere na RTDA bagenerwa ingengo y’imari yo kubaka imihanda, Leta igasubira inyuma igasaba uruhare rw’abaturage, nyamara ntako batagize ngo batange imisoro izubaka ibi bikorwa.

Ubwo yitabiraga inteko rusange y’abaturage mu Kagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyongira Uzziel, yasabye abaturage uwo musanzu wabo agira ati: «Ikibura kindi ni umuhanda mwiza, dufite gahunda yo gufata uyu muhanda tukawushyiramo kaburimbo kugeza mu Nkoto. Akarere ntigafite ingengo y’imari ihagije, abaturage barasabwa uruhare rwabo. Ni bwo bufatanye mu iterambere

Vice-Mayor Niyongira yongeyeho ko aho umuhanda uzanyura hatari inzu nyinshi, kandi ko abaturage bagomba kubyumva bakagira metero bigomwa ku masambu yabo ndetse bakigizayo ibipangu byabo kugira ngo umuhanda ubone aho wubakwa. Yaboneyeho kandi gusaba yeruye uruhare rw’abaturage.

Avuga kandi ko ari inyungu z’abaturage baba bungutse igikorwa remezo cy’ingenzi, ikindi ko ubutaka bwabo buzagira agaciro kazamutse cyane ugereranyije n’ako bwari bufite, ikindi ni uko bizabafasha gutura neza bibarinda umukungugu n’icyondo bahuraga nabyo mu gihe cy’izuba n’imvura.

Aha rero niho hahise hagaragara abaturage binubiye gusabwa uruhare rw’amafaranga no gutanga amasambu yabo mu gihe basanzwe bahozwa ku nkeke basabwa amafaranga ya hato na hato, amwe akitwa imisanzu batazi icyo igaruka ikabamarira mu gihe basabwa kwiyubakira umuhanda, ubundi wakabaye wubakwa na Leta.

Ababyeyi basabwa kwiyubakira amashuri y’abana babo

Indi nkuru yasohowe, ku wa 17/07/2022, n’umuzindaro wa Leta, Igihe.com yahawe umutwe ugira uti:

«Depite Uwamariya yasabye ababyeyi kunganira Leta mu kubaka amashuri» yavugaga ko uyu mudepite Veneranda Uwamariya yashimye ababyeyi bishyira hamwe bakubaka amashuri, abasaba kubikomeza kuko byunganira Leta muri gahunda yo guteza imbere uburezi. Ibi rero yabivuze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16/07/2022 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 ishuri ryitwa Ikibondo ryari rimaze rishinzwe. Aha na none byongeye kugaragaza ko Leta yiyambuye inshingano zo kubakira abaturage ibikorwaremezo, ahubwo igahitamo kubibasunikiraho mu gihe bo ntacyo baba batakoze ngo bayihe imisoro, amahooro n’imisanzu bya hato na hato, mu gihe aba baturage biganjemo abatagira aho gukinga umusaya, ndetse no kwihaza mu biribwa bikaba bikiri intambara, kuko hari ababona amafunguro rimwe mu minsi ibiri cyangwa itatu, ubundi ugasanga bakubitira abana kuryama, none Leta ibashyizeho undi mugogoro wo kubaka amashuri, nyamara idahwema kwakira inguzanyo hirya no hino zikitirirwa kubaka amashuri n’ubwiherero.

Iri shuri ryitwa Ikibondo ryubatswe n’ababyeyi 20 bishyize hamwe, mu mwaka wa 1996, ritangirana abanyeshuri 30 n’abarimu batatu, ariko ubu rimaze kugira abanyeshuri 895 n’abarimu 50, kandi abarirangijemo bamaze gusaga 755. Leta yakabaye ireba umuhate aba babyeyi bakoresheje ngo bayunganire maze nayo igashyiraho akayo kuko ababyeyi basabwa byinshi cyane batavanga no kubaka andi mashuri.

Abarenga 900 bagiye kuva mu ishuri

Zimwe mu ngaruka ziterwa no kutegerezwa amashuri ku baturage harimo ko abana batangira amashuri bakuze cyane, ndetse bamwe bakagira imyaka 15 bakiri mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Birumvikana ko abarangiza amashuri abanza barengeje imyaka 20 biba bibateye ipfunwe, bagahitamo kureka kwiga bakajya gushaka ibindi bakora harimo akazi ko mu rugo no guterwa inda imburagihe.

Abanyeshuri b’i Nyamagabe bafite impamvu nyinshi zituma bava mu ishuri

Nk’uko na none tubikesha ikiganiro Sobanuza cya Radio Salus, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko umwaka w’amashuri wa 2021/22 usojwe hari abana barenga 900 bari mu nzira iva mu ishuri kuko basiba kenshi ndetse ntibakore n’ibizamini bisoza ibihembwe n’umwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko batahita bavuga ko bavuye mu ishuri burundu kuko babyita batyo iyo umwaka ushize undi ugataha. Muri iki kiganiro Vice-Mayor Uwamariya yavuze ko abo bana biga nabi ku buryo bigaragara ko bataye ishuri. Yavuze ko intandaro yo kwiga nabi hari igihe iterwa n’ubukene cyangwa amakimbirane yo mu ngo.

Yongeyeho ko ubukene bwo mu miryango butuma abana bava iwabo bakajya gushakira imibereho mu mijyi, abandi baba barabyariye iwabo imiryango yabo ikabirukana bakajya gushakira ubuzima ahandi. Hari kandi abana bavuka muri ubwo buryo bagahitamo kujya kwibera ku muhanda, bakabaho mu bumayibobo.

Nta kindi rero kihishe inyuma yo guta ishuri kw’aba bana uretse gusanga ibikorwaremezo birimo amashuri bidahagije, abana bagasabwa gukora ingendo ndende bava cyangwa bajya ku ishuri. Akarere gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 400 kakaba gafite amashuri 86 gusa bisobanuye ko hari abana baba bagomba gukora ibilometero biri hagati ya 7 na 12 bajya cyangwa bava ku ishuri, bigatuma abana badatangirira igihe bakaziga bakuze bikabatera ipfunwe bagahitamo kureka kwiga bya burundu.

Uturere tumwe dutereranwa mu kubakirwa ibikorwaremezo

Mu Rwanda hari Uturere 6 twatoranyijwe ngo twunganire Umujyi wa Kigali turimo Muhanga, Huye, Nyagatare, Musanze, Rubavu na Rusizi, hakaba n’utundi Turere twegereye Kigali cyane ku buryo abiriwe mu Murwa Mukuru baturaramo. Utwo Turere ni Kamonyi, Bugesera, Rwamagana na Rulindo. Gusa bitangaza buri wese iyo usanze abayoboye utu Turere bari ku kiriyo batazi uwapfuye, batazi igihugu kirwana n’ikindi. Dufashe nk’urugero, ubwo abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’Ubukungu n’Imari, bayobowe na Dr Nyinawamwiza Laetitia, basuye Akarere ka Muhanga maze Mayor Kayitare Jacqueline ababwira ko ibijyanye no kwitwa Umujyi ugaragiye Kigali n’ibijyanye nabyo byose babyumva mu mpapuro.

Abasenateri basuye Akarere ka Muhanga basanga kunganira Umujyi wa Kigali babyumva mu bitabo

Mayor Kayitare yatangarije The Source Post ko ibyo kwitwa Umujyi wunganira Kigali bitarashyirwa mu bikorwa, ko ahubwo nabo babibonye mu nyandiko za Minisiteri y’Ibikorwaremezo ndetse no mu Kigo gishinzwe Ubutaka, ariko nta rwego rwa Leta na rumwe rurabegera ngo rubabwire icyo bita “satellite city” ndetse n’uko ingengo y’imari yateganyirijwe iyi mijyi ingana, uretse kumva ngo izaba ituwe n’abarenga miliyoni.

Zimwe mu ngaruka Mayor Kayitare yatangaje kuri uyu wa 18/07/2022 ni uko hari abakozi bagomba kujya kuri urwo rwego bafite ubushobozi busabwa batarashyirwaho. Icyo kibazo ngo bakunze kukigaragaza Akarere kakitwa Umujyi wunganira Kigali. Aka karere kandi ngo kibaza icyo kari gufasha Kigali bikabayobera kandi ngo bari bakwiye kuyunganira mu bikorwa bitandukanye nkuko biswe umujyi ugaragiye Kigali.

Ku bijyanye n’ingengo y’imari ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’abaterankunga Akarere gashakisha amahirwe yo mu gice cy’Umujyi wunganira Kigali kahozemo. Ikindi ngo kuba ako Karere gafite imirenge 12, ariko igice cy’umujyi kiri mu Mirenge ine nabyo ngo ni ikibazo kuko usanga hari abashaka gufata ako Karere kose nk’ak’umujyi bigatuma hari gahunda za Leta zitagera kuri abo baturage uko bikwiye.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twababwira ikijyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo kitari muri gahunda za FPR kuko yo icyo ireba ni ukwisahurira no kuzuza ama comptes yayo, bityo abaturage bakarushaho gusongwa basabwa imisanzu y’umurengera mu gihe ntaho gukura hafatika bafite.

Ni ibintu bibabaje cyane kubona buri mwaka ingengo y’imari izamuka, ariko abaturage bagasabwa kwikorera ibikorwaremezo. Mu busesenguzi bwacu dusanga ari umurongo mugari muri ya gahunda FPR yihaye yo gukenesha Abanyarwanda, yarangiza ikirirwa ibeshya amahanga ngo iterambere riraca ibiti n’amabuye, byahe byo kajya. Nta kundi iki kibazo cyakemuka uretse guhagurukira rimwe tukamagana ibinyoma bya FPR maze abaturage bakishyiriraho ubuyobozi bubabereye kandi bubarinda intambara umunyarwanda arwana n’undi.

FPR WANGAJE ABANYARWANDA UBAGEREKAHO IMITWARO, GENDA, NTITUZAGUKUMBURA!

Manzi uwayo Fabrice