Ijisho ry’Abaryankuna ryakiriye ibaruwa ndende y’uwitwa Nkundurwanda, utuye mu Karere ka Gisagara, mu Majyepfo y’u Rwanda, adusaba kuzamugereza ubutumwa bwe kuri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri we asanga yaragombaga kwegura mu 2020 kuko intego yihaye zose zamunaniye.
Ni ubutumwa avuga ko asangiye n’abandi benshi ariko akaba yarabanje kwisegura, avuga ko nta wamutumye, ahubwo yashatse gutanga ubutumwa bwe ku giti cye, ariko kuko adafite aho yabuvugira, cyangwa yanabuvuga abategetsi bo mu nzego z’ibanze bakamuniga cyangwa bakabuniga ntibugere ku wo bwagenewe, yumva ko ubu ari bwo buryo bwiza bwo kugeza ubutumwa ku mukuru w’igihugu no ku Banyarwanda.
Muri iyi baruwa, Nkundurwanda avuga ko yababajwe n’uko agize imyaka 60 atarigera yitorera umukuru w’igihugu, kuko inshuro zose yamutoye muri Leta zabanje yahatirwaga gutora ibara ry’icyatsi kibisi, watora ikijuju ukaba utoye nabi. Aho FPR ifatiye ubutegetsi nabwo yagize ngo agiye gutora ahatirwa gutora ku gipfunsi, abyanze arakubitwa, arafungwa, aho afunguriwe ajya kwihingira imboga mu gishanga cy’Akanyaru, amaze kucyamburwa na Leta abura aho yerekeza, ajya gusaba akazi ko guhingira abandi umuceri i Gikonko.
Akomeza rero avuga ko ashaje nabi abitewe n’ubutegetsi bubi bwagiye bumusimburaniraho, akaba yifuriza Abanyarwanda kuzagira u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri, inzangano n’imiryane, abana bacu bakazaba mu gihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi, ahubwo buri wese agaharanira kubaka u Rwanda. Natwe rero twanze gusubiza inyuma ubusabe bwe maze tubagezaho ubutumwa bwe bugira buti:
Bavandimwe, Baryankuna, mwiyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye,
Mbashuhuje, mbifuriza amahoro y’Imana kandi mbashimira umurongo mwiza mwatangiye wo kuûbura u Rwanda, no kuruvana mu icuraburindi rumazemo imyaka amagana n’amagana, rukaba rwiza bitarabaho.
Ku myaka yanjye 60 nariye ingoma niyongeza izindi, nagerageje kwitwara neza uko unshoboye, ariko ntibyabujije FPR kunshinja icyaha cyo kurebeera amarorerwa yakorwaga, uretse ko batanansobanuriye icyo nari gukora ngo nyahagarike, nabo byarabananiye kandi bafite imbunda n’amasasu nkanswe njye utaragiraga n’inkoni yo kwicumba. Nyamara ntibyambujije kugarukira ku rupfu ubwo nitabaga inama ya mbere ya FPR?
Bavandimwe, Baryankuna,
Uyu munsi mbayeho nshima Imana kuko yandinze akandoyi, ikandinda n’agafuni. Mu Karere ka Gisagara ntuyemo nisanze ndi nyakamwe, urungano rwanjye rwitabye inama rwitaba Imana, ariko njye yandindiye mu buntu bwayo, kugira ngo igihe nk’iki nzabashe kugeza ubu butumwa kuri Perezida Paul Kagame, nkaba rero mbasaba kuzamumbwirira ko abo yashyize mu buzima bubi tukiri aho kandi dutega amatwi ibyo avuga byose.
Muzamumbwirire muti: « Umusaza Nkundurwanda yatangiye kugukirikirana ubwo warahiraga, ku wa 19/07/1994, ugiye kuba Visi-Perezida, umwanya mushya wari uzanye utarigeze uba mu Rwanda, tukibwiraga ko nawe uzanye ibishyashya, ariko bidatinze uhita uzana udushya two kuzirika abantu akandoyi no kubakubita amafuni mu mitwe, ababirokotse tuzabyibagirwa tugiye mu gitaka ». Muzongereyeho ko namukurikiye ku wa 27/08/1994, ubwo yakiraga imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, akayibeshya ko icumu ryunamuwe, ariko twarategereje turaheba, ahubwo dukomeza kubona abicwa, ababurirwa irengero n’abafungwa bitewe n’ubutegetsi bwa FPR ayoboye.
Muzamubwire ko Abanyagisagara batazibagirwa ubwicanyi ingabo za FPR zakoreye abaturage i Ndora, i Bayi, i Save, i Kansi, i Kigembe, i Nyaruhengeri, mu Mukindo wa Makwaza, i Mugombwa n’ahandi henshi mu Karere ka Gisagara ntuyemo uyu munsi. Muzamubwire kandi ko abana n’abagore bakubitiye amafuni i Gikore, abagabo bahungiye i Burundi tubibuka. Abagabo mwatwikiye i Mukomanshara na Saga nabo turabibuka.
Muzamubwire ko Abanyagisagara twari twaketse ko ari igihunga cyo kuva mu ishyamba, ariko imyaka ibaye 28 akibikora, bivuze ko ari wo muco wamwokamye, akagerekaho no kutubeshya ko azadutuza muri paradizo mu mpera za 2020, nyamara natangajwe n’uko mu 2015 baduhatiye guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo azongere yiyamamaze muri 2017 akunde atugeze muri Vision 2020. Ese kuki yabonye bimunaniye ntiyegure muri uwo mwaka ? Nyamara mu kwezi kwa 3 n’ukwa 5, muri 2020, nandikiye umufasha we, Jeannette Kagame, musaba kwibutsa umugabo we amasezerano ye ariko nta gisubizo yampaye, na n’ubu.
Wa mubyeyi we waryohewe ubudasigaza, ariko warampemukiye kuko utantumikiye, none umugabo wawe aracyakomeje guhekura u Rwanda. Iyo se umbwira ko utazantumikira ngashaka undi ntuma ko ari yo yayo ?
Muzambwirire Kagame ko namukurikiye ku wa 15/01/2017, ubwo yari mu gitondo cy’amasengesho yo gusengera igihugu, nyamara bwari uburyo bwo kutajya gutabariza umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wari watangiye ishyanga, anabuza n’abandi kujya kumuherekeza i Nyanza, abajyana kwa Pasteur Rutayisire. Ese ko yari yaramwangiye gutahuka mu Rwanda, kumuherekeza mu cyubahiro yari kuba iki ? Byanyeretse ko akiri umugome nka kera, yagombaga guhita yegura adategereje vision 2020 rwose !
Aya masengesho mbona ntacyo amaze kuko Perezida Kagame yayagize urubuga rwo kwinigura no kwigamba ubugombe nk’uko mu 2014 yishimiye urupfu rwa Col. Patrick Karegeya, mu ya 2022 anenga Abanyafurika bagenzi be, yikuyemo. Ariko se atikuramo ubundi we ni umunyafurika ko ayobora Singapour ?
Nyamara yaranatubeshye kuko yavuze ko ananiwe, ashaka kuva mu Rugwiro, bidateye kabiri avuga ko ashaka kuziyamamaza no mu myaka 20 iri mbere. Ubwo se arashaka ko abana n’abuzukuru bacu bazakomeza kubaho mu gahinda nk’ako twabayemo iyi myaka yose ? Nyamara yagombaga kwegura mu 2020 !
Baryankuna, Bavandimwe,
Muzambwirire Perezida Kagame ko ntacyo bimariye Abanyarwanda kujya aho akiremerezaaa, akerekana ko ari igitangaza. Njye nka Nkundurwanda mbifata nko kwikura mu isoni kubera imikorere ye mibi irangwa n’ubwoba bumutesha umutwe agakora ibidakorwa. Nawe azi neza ko atigirira icyizere. Iyo aza kuba yigirira icyizere yari kureka, mu 2001, Pasteur Bizimungu agashinga ishyaka, ariko mu 2002 yahise amufunga.
Kutigirira icyizere nibyo byatumye yica André Kagwa Rwisereka, afunga Madame Victoire Ingabire. Kutigirira icyizere nibyo byatumye yiba amajwi mu matora, Rukokoma yamaze kumwereka igihandure. Nibyo kandi byatumye muri 2017 arwana n’abana, Diane Rwigara na Gilbert Mwenedata, abona ko bagiye kumwirukana mu Rugwiro, kandi we ahafata nk’ubuhungiro bw’ibyaha bitagira ingano yakoze.
Kutigirira icyizere kandi niyo mpamvu yatumye afunga inzirakarengane zitagira ingano, afunga umuryango wa Assinapol Rwigara, afunga Dr Christopher Kayumba kubera ko yashyizeho ishyaka, n’abandi n’abandi, bigaragaza ko ari umunyabwoba byahamye. Ni gute Perezida muzima ufite ingabo zitabarika atinya Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka, Me Bernard Ntaganda n’abandi badafite n’inkoni yo kwicumba ?
Yarangiza ngo ishyaka rye rirakomeye, ni moteur ya guverinoma ? Moteur itinya isazi se ibaho ? Muzamumbwirire ko amagambo yose yavuze muri aya masengesho agaragaza ubwoba afite, asa nk’uwihebye!
Narahombye iyo nza kuba ndi muri iriya salle yavugiragamo ko ananiwe ashaka kujya gukora ibindi, nari kumubwira akegura kuko Itegeko Nshinga riteganya abamusimbura igihe adahari. Mbona turi mu kigero kimwe kandi nanjye sinkijya guhinga mu gishanga cy’umuceri, nawe rero agiye muri pension nta wamuseka !
Kuva navuka kugeza uyu munsi sinigeze mbona amazu ashya ku manywa y’ihangu uretse kuri Leta ya FPR. Nyamara ejo bundi nabonye inzu ya Thadée Musoni, umuhungu wa Eliab Ndamage, yakoreragamo IGIHE, yahiye nyuma yo kumusenyera hôtel. Ubu se tuvuge ko uyu munsi aribwo hari ikoranabuhanga riri inyuma cyane ku buryo amazu ashya, udukiriro tugashya, nta mbuzi yatanzwe, ibitarabaye mbere ya 1994 ? Ese za gereza zirenga enye zibutse gushya ku butegetsi bwa FPR ? Ibi byose nta kindi kibimukoresha uretse kutigirira icyizere no kubona buri wese utavuga rumwe nawe nk’umwanzi, akumva yamuritura ku kibi na cyiza.
Muzamunyibukirize ko kuba atifitiye icyizere ari cyo cyatumye arigisa Intumwa y’Imana Gérard Niyomugabo Nyamihirwa, aniga Mutagatifu Kizito Mihigo abeshya ngo yariyahuye, arigisa Umusizi Innocent Bahati abeshya ngo yagiye i Bugande, n’abandi n’abandi. Uku kwiburira icyizere nibyo byoretse Abanyarwanda!
Bavandimwe, Baryankuna,
Muzambwirire Perezida Kagame ko ananiwe kuko ari we warahiriye kubaha amategeko none ni we uyahonyora. Niwe warahiriye Abanyarwanda kubaha umutekano w’abantu n’ibyabo none byaramunaniye. Hirya no hino barasenyerwa, abana barenga 50% baragwingiye, yasanze Abanyarwanda tudashonje none inzara itugeze ku buce, abandi barwaye amavunja, ubushomeri buraca ibintu kurenza ikindi gihe cyose u Rwanda rwabayeho, ireme ry’uburezi ryarangiritse bikomeye, n’ibindi n’ibindi.
Muzamumbwirire muti : « Amashuri yarakunaniye, ubukungu bwarakunaniye n’imirire y’abantu irakunanira kuko wabambuye amasambu ukababuza amahwemo, none inama yakugira ni ukwegura kuko wari kuba warabikoze mu 2020 ». Uyu munsi ariyemerera ko abaturage barenga miliyoni 2 bataye umutwe, akemera ko 23% byabo ari urubyiruko, none se niba urubyiruko rungana rutya rurwaye inzara zo mu mutwe, arumva aganisha he igihugu ? Gusa nta rirarenga n’ubwo yavugaga ko ashaka mandat ya 3 ngo atugeze muri vision 2020, n’ubu nta rirarenga yakwegura aho kugira ngo Abanyarwanda bazarakare aveho bamaze kumukubita iz’akabwana kaneye mu cyarire, nk’uko Abanyarwanda babivuga !
Muzamumbwirire ko kugira imihanda ikubuye mu Mujyi wa Kigali nayo ibarirwa ku ntoki atari rwo Rwanda. Kwitotomba ngo abantu bavuze ko yatumye abana bagwingira ntacyo byamugezaho. Ndi mukuru, ariko sindabona umuperezida udakunda abaturage be ku kigero cya Kagame. Kugeza n’aho gutinya Hakuzimana Abdul Rashid, ngo ni uko yavuze ko nawe yakwicara mu Rugwiro koko ? Agatinyuka agatinya Madame Idamange Yvonne, Aimable Karasira, Théoneste Nsengimana, Cyuma Hassan n’abandi ?
Baryankuna Bavandimwe,
Nshoje iyi baruwa yanjye nongera kubasaba kuzambwirira Paul Kagame ko akwiriye guhagarika amasengesho ya nyirarureshwa, yo gusengera abategetsi bica, abategetsi barigisa abantu, abategetsi bafunga inzirakarengane, abategetsi bambura, abategetsi biba ibya ibya rubanda, abategetsi basenyera abaturage ntibabahe ingurane, abategetsi bafashe ubutabera babuhindura ubutareba, abategetsi bishe ku bushake ireme ry’uburezi, abategetsi bafashe abacuruzi bose basanze mu Rwanda babanyaga ibyabo barabahombya, abandi barabica. Aba si abategetsi bo gusengerwa, ni abo guhambirizwa bakabisa abazima bakunda u Rwanda.
Kuba Kagame avuga ngo uwamuha amahirwe akajya kuruhuka aba yigiza nkana kuko azi neza igihe azarangiriza mandat yihaye, kandi aneguye nta wamuseka. Ahubwo namenye ko mu Rugwiro ariho yihishe ubwicanyi yakoreye Abanyarwanda n’amahanga, none yibereyeho mu makinamico adashinga ntabyine. Kuba ataka ko ananiwe ni uko ari we winaniza, arinda asaba amahirwe yo kuva mu Rugwiro, yakweguye akareba ko byanga ? Yahinduye Itegeko Nshinga mu 2015 yiha mandat ya 3 none iramunaniye ku manywa y’ihangu !
Ariko ndabyumva, Kagame arasaba amahirwe yo kuva mu Rugwiro kuko uriya mwanya yawugiyeho nk’impunzi. Kagame nawe yahunze bwa bwicanyi yakoze i Bugande, no mu Rwanda, ahunga jenoside yateguye anakoma imbarutso, ahunga ubwicanyi yakoze agifata ubutegetsi, ahunga ubwo yakoze muri Congo n’ahandi, ahunga amabi yose yakoze kuva yabaho, niyo mpamvu asaba uwamuha amahirwe ya nyuma !
Ndabashimiye, murakoze !
Nkundurwanda, umuturage utuye mu Karere ka Gisagara