Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Kuwa Kane, tariki ya 25/08/2022, nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine yagombaga kugirira mu Ntara y’Amajyepfo, mu Turere twa Ruhango na Nyamagabe, akarukomereza mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Turere twa Nyamasheke na Karongi. Ni urugendo mu by’ukuri rwari rutegerejwe n’abaturage benshi dore ko aho asuye hose baba biteze kumutura ibibazo, nawe akabona uko atongera inzego z’ibanze, ukibaza icyo baba barategereje ngo ibibazo by’akarengane gakorerwa abaturage bibonerwe umuti.
Nk’uko tubikesha Kigali Today, Perezida Kagame yatangiye urugendo yiteguye kwakirizwa ibibazo uruhuri birimo ireme ry’uburezi ryangijwe ku bushake, kugeza ubwo abana barangiza umwaka wa gatandatu 52.8% ari bo bonyine baba babasha gusoma ibyanditse mu gitabo cy’Ikinyarwanda cyo gusoma, abandi 47.2% bagataha uko baje, bakigira gukora mu mirima y’ibyayi, mu kurinda umuceri mu bishanga, mu gukoreshwa imirimo irenze imbaraga zabo, abandi bakajya kongera imibare y’aba-marines mu mijyi itandukanye. Uwahoze ari umuyobozi wa REB akaza guhambirizwa, Dr Irené Ndayambaje, yabwiye Kigali Today ati : «Tugiye mu mibare, mu Ntara y’Amajyaruguru yose, impuzandengo itwereka ko dufite gusa abana 59.7% bashobora gukora imibare ijyanye n’umwaka wa gatandatu ».
Mu bindi bibazo byari bimwiteguye harimo ikibazo cy’amavunja cyugarije Uturere twose, ku buryo cyamaze kuba icyorezo. Ikinyamakuru BBC giherutse kubitangaza ariko ubutegetsi bwa Kigali bubisamira hejuru, bushaka kugicecekesha binyuze mu muzindaro wa Leta, Igihe.com, ariko biranga biba iby’ubusa.
Hari kandi ikibazo cy’abaturage bataka inzara, bashonje ku buryo batakibasha kubihisha, hakaba abana bagwingiye n’abandi benshi batagira aho gukinga umusaya, bakaba batabaza umuhisi n’umugenzi.
Ni urugendo rwari rwitezwe cyane cyane n’itangazamakuru kuko Perezida Kagame atari aherutse kugaragara mu baturage, dore ko haciyemo icyorezo cya Covid-19, ariko na mbere yayo nta muturage usanzwe wapfaga kumuca iryera, bigera n’aho bamwe batangira kwibaza niba atarapfuye bikagirwa ibanga.
Igitangaje muri uru ruzinduko rwa Kagame ni uko abategetsi be bakomeje kuruherekeresha ibinyoma, aho bamugezagaho raporo, bakamwereka ko ibintu byose ari amahoro, nta kibazo abaturage bafite. Aha rero niho abategetsi bo mu nzego z’ibanze bitezweho kuzakumira abaturage bashaka kubaza agahinda kabo, bagategura intoranywa zizamubwira ko ibintu byose ari munange, ba nyakwicwa n’agahinda bakabura aho bamenera.
Kagame rero yatunguwe cyane n’ibinyoma Dr Musafiri Ildephonse yamubeshye, anabeshya Abanyarwanda ko u Rwanda rwihagije ku biribwa ku kigero cya 80%. Iyi rero ni indwara imaze gufata abategetsi bose kuko itekinika ry’imibare ryamaze kubabata, bakabikangisha abo baha amaraporo.
Aha rero niho hakwiye kongerwamo imbaraga kuko imibereho y’abaturage itakwemera gutekinikwa cyane ko usanga Uturere twahoze twihagije mu musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi nka Gicumbi, Musanze na Nyabihu, ariko uyu munsi twishwe n’inzara, bamwe bagatekereza ko ari ya politiki mbi yo kwicisha umukeno abaturage, abandi bakavuga ko biterwa n’umuco mubi FPR yazanye wo kwikanyiza, aho abaturage bahinga imyaka yabo, ariko bakabuzwa kuyisarura ngo bikenure ahubwo ikajyanwa ku makusanyirizo, aho abambari ba FPR bayitwarira ubuntu bakazabishyura intica ntikize nayo ikabageraho ije kuramira uwanze gupfa.
Perezida Kagame agarutse mu giturage asanga gahunda za Girinka Munyarwanda zamaze kuribwa n’imbeba, aho umuturage wo hasi yatuweho umushinga utizwe neza, ugasanga bahawe inka batazishoboye. Ntibibaho ko umuturage udashobora kwitunga yabasha gutunga inka, kandi wendayari ashoboye amatungo magufi nk’ihene cyangwa ingurube. Perezida rero aje kwakirizwa amarira y’abaturage mu gihe abategetsi babyita ikibazo cy’imyumvire. Kiramutse se kibaye ikibazo cy’imyumvire umuturage yakwicwa n’inzara afite ibiryo ngo yananiwe kubitegura ?
Ntiyabuze kandi kwakirwa n’ikibazo cy’imishinga iba itarizwe neza, aho usanga umuturage bamutereka mu mudugudu ariko bamwe bakazipfiramo bishwe n’inzara, barangiza ngo bahinge ku karima k’igikoni kandi barabanyaze amasambu yabo. Ibi bintu byo kwicisha abaturage inzara ni ibyo kwamaganirwa kure.
Yari yiteguye kandi kwakirizwa ikibazo cy’ubutaka bwagundutse kubera kubuhozamo ifumbire mvaruganda, none bukaba butakera, hakiyongeraho imbuto z’indobanure ziba zitarakorewe amagerageza ya ngombwa zigatera abaturage ibihombo bya hato na hato.
Mu Karere ka Ruhango yakirijwe uruhuri rw’ibibazo rurimo abakire baragira mu myaka y’abaturage inzego zose zikabirebera ku buryo abategetsi bo mu nzego z’ibanze babuze ayo bacira n’ayo bamira. Uwitwa Liberakurora Adolphe wo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango yabwiye Perezida Kagame afite ikibazo cy’uwitwa Mutangana Eugène ukora muri RDB, yamutwariye isambu yasigiwe n’ababyeyi, aho ajyanye ikibazo cye hose bakamubwira ko ntacyo bamufasha kuko iyo sambu yatwawe n’umuvandimwe wa Perezida Kagame.
Ikibazo cya Liberakurora cyashyizwe mu maboko y’umusirikare mukuru Lt Col. (Rtd) Kananga kugira ngo azamukemurire ikibazo, akazagifanya n’icy’indi mitungo iri i Kigali muri quartier commercial nawo bambuwe ku maherere, none imyaka ikaba ishize ari 28.
Undi muturage witwa Bampire Alphonsine w’i Bunyogombe muri Ruhango yavuze ko yarenganyijwe ari imfubyi, arenganywa na nyirasenge, abambura ubutaka bwasizwe n’ababyeyi be none babuze uwabarenganura. Uyu we yagiriwe inama zo kwegera abo muri Minisiteri y’Ubutabera bakamurenganura.
Mu Karere ka Nyamagabe ntiyari kubura ibibazo by’abagore baterwa inda n’abasirikare bakabatana abana badashoboye kurera no kubonera ibindi byangombwa umwana akenera. Iki ni ikibazo Souzanne Mukamusonera wo mu Murenge wa Kaduha, wabyaranye n’umusirikare witwa Ndamage Martin nyuma akamutana urubyaro asangiye n’abandi benshi cyane. Mukamana Angélique wo mu Murenge wa Cyanika, nawe yabyaranye n’umusirikare witwa Ntabahorana Emmanuel nawe amutana abana kandi bari barasezeranye imbere y’amategeko, ubu abana bataye amashuri babaye mayibobo kandi inzego zose zitabajwe ntacyo zakemuye.
Muri aka Karere kandi yahise ahahurira n’ikibazo cy’amasambu yatwawe na Leta abaturage bakimwa ingurane. Si no muri Nyamagabe gusa ni mu Turere twose kuko na Nyanza barataka, Ruhango na Huye naho ni uko. Ikibabaje ni uko usanga abategetsi bo mu nzego z’ibanze bazi ibi bibazo ariko umubi ni uwashaka kubikemura.
Muri Nyamagabe na none yakirijwe ikibazo cya Rwiyemezamirimo witwa Alphonse Twagiramungu wakoresheje abaturage mu kubaka umupaka wa Bweyeye, ariko akaba yarabambuye kandi inkiko zari zategetse ko abaturage bishyurwa miliyoni 75 ariko habuze urwego na rumwe rwabarangiriza urubanza.
Mu Karere ka Nyamasheke ho yakirijwe ikibazo cy’abaturage bambuwe na BNR ibyangombwa by’ubutaka kandi nta ngwate babitanzeho. Inzego zose zarisunzwe kugeza ku rwego rw’Umuvunyi Mukuru ariko byaranze. Yanakirijwe ikibazo cy’Abashinwa bakoze umuhanda Huye-Rusizi, bayobora amazi ku mazu y’abaturage, mu 2012, bigeze muri 2020 amazu arasenyuka. Abaturanyi ba Mukamfizi Jeannette nawe ubwe birukanse mu nzego zose ariko babuze uwabakemurira ikibazo none byaviriyemo imiryango yabo gusenyuka, abana bahinduka mayibobo. Abamotari nabo bari bakubise baruzura baje kubaza akarengane kabo ariko babwirwa ko gasanzwe kazwi, ko ikibazo cyabo kizaganirwaho n’inzego bireba zose aho barenganywa bakarenganurwa.
Muri aka Karere ka Nyamasheke kandi abategetsi bo mu nzego z’ibanze batunzwe agatoki kubera kurenganya abaturage. Hagaragajwe kandi ikibazo cya Rwanda FDA yafunze uruganda ruto rw’umuturage muri Kamembe, bakamusaba ibyangombwa adashobora kubona. Uyu we yoherejwe ku Karere ngo kazamukemurire ikibazo.
Hagaragaye kandi ikibazo cy’umuturage wo mu Murenge wa Rangiro, mu Karere ka Nyamasheke aho abanyeshuri basohowe mu kigo cy’ishuri cya TTC Mwezi n’umuyobozi waho wabakubise abagira ibimuga ariko bamujyanye mu nkiko araburana agirwa umwere, hakekwamo ruswa birangira bityo. None kugeza uyu munsi
Espérance Nyiransengimana na bagenzi babuze ubutabera babura n’uko bivuza ubumuga batewe n’uyu murezi gito. Uwitwa Thaciane Mukamunana we yimwe icyangombwa cy’ubutaka bwe ntiyanasobanurirwa impamvu, none byamuteye ubukene bukabije, amaguru agiye guhira mu nzira yabuze uwamutega amatwi ngo amukemurire ikibazo, dore ko abasezerewe mu gisirikare babatuza mu isambu ye ariko bahita bagurisha bigira ahandi, none n’agace gato bamusigiye yakimweho uburenganzira.
Undi witwa Nturanyenabo Fidèle wo mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Kibogora muri Nyamasheke yabwiye Perezida Kagame ko hari umuntu wahohoteye umwana aramusambanya, arangije aramwica kugira ngo asibanganye ibimenyetso. Baburanye mu Rukiko rwisumbuye rwa Rusizi Nturanyenabo aratsinda, no mu Rukiko rw’Ikirenga aratsinda, Urukiko ruvuga ko bazamuha indishyi z’akababaro za miliyoni 5.5 FRW. Ubu abayeho asembera kuko ibye byatejwe cyamunara asohorwa mu nzu we n’abana be nta butabera ahawe ahubwo acibwa ibihumbi 600 FRW, kandi ari we wakorewe icyaha. Akumva rero gusambanyirizwa umwana bakanamwica ariko ababikoze bakagambana n’inkiko bakamutereza ibye cyamunara ari agahinda kageretse ku kandi.
Uwitwa Nshimyumukiza Philémon we avuga ko we na Coopérative yitwa Gisuma Coffee abereye umuyobozi bakorewe akarengane na Niyomugabo Guillaume watwaye ikawa z’abanyamuryango zifite agaciro ka 46,158,000 FRW, mu 2016, bajya mu nkiko z’ubucuruzi i Huye n’i Kigali baramutsinda ariko bategereza kurangirizwa urubanza baraheba, ahubwo basanga imitungo ye yarayandikishije ku bandi.
Undi witwa Misago Aphrodis wo mu Murenge wa Bushekeri muri Nyamasheke avuga ko inyamaswa zo muri Parc y’Igihugu ya Nyungwe zamwoneye imyaka y’ibigori zirabimara none yabuze ubwishyu. Perezida Kagame yamusubije ko igishoboka ari ukwimuka bagahunga inyamaswa kuko Leta itahora ibona ayo kwishyura ibyonwe. Yongera kunenga abategetsi bo mu nzego z’ibanze badakemura ibibazo hakiri kare bakamutegereza.
Mu Karere ka Karongi, Perezida Kagame yasuye umudugudu wa Rugabano, asanga abaturage babayeho nabi cyane, aho batujwe muri uyu mudugudu ariko bamburwa amasambu yabo ku buryo no kubona icyo kurya ari intambara. Yavuze ko yasanze nta suku iharangwa. Yashimye abashoramari b’abahinde bashoye imari mu ruganda rw’icyayi rwa Rugabano. Yaboneyeho no gushimira Akarere ka Karongi n’Intara y’Iburengerazuba badasiba gushishikariza abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda, bagatanga akazi ku baturage benshi.
Ibi bibazo ni agatonyanga mu nyanja kuko Perezida Kagame yasuye Uturere tune muri 30. Uruhuri rw’ibibazo yakirijwe ruraca amarenga ko Abanyarwanda benshi babayeho mu nzitane z’ibibazo bimwe bashowemo na FPR ubwayo cyangwa abambari bayo.
Ikindi uru ruzinduko rwagaragaje ni uko abategetsi begereye abaturage ntacyo bashoboye mu gukemura ibibazo by’abo bashinzwe, ahubwo usanga ibibazo byo mu 2010 na mbere yaho bitegereza ko Perezida Kagame azaza kubikemura nk’aho abo yashyizeho ntacyo bamaze ari ab’umurimbo gusa.
Aya rero ni amwe mu mayeri ya FPR kuko iteza ibibazo mu baturage ibizi kandi ibishaka, hanyuma Kagame akazaza nk’umucunguzi uje gukemura ibibazo byananiye abandi bose. Nta wushobora kwiyumvisha ukuntu ikibazo kigenda kikigira akari aha kajyahe kandi igihugu cyuzuyemo abahembwa imisoro y’abaturage, hari inzego ziruta abaturage zaba iza gisivili n’iza gisirikare. Nta kundi rero ibi bibazo byose byakemuka uretse guhambiriza FPR ikajya gusobanura mu nkiko amabi yose yakoreye Abanyarwanda n’abanyamahanga.
FPR, WATINDAHAJE ABANYARWANDA BIKOMEYE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Manzi Uwayo Fabrice