KAGAME AKOMEJE KUJIJISHA AMAHANGA MU NTAMBARA YO MU BURASIRAZUBA BWA RDC





Yanditswe na Nema Ange

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 08/11/2022, inkuru yari yabaye akamenamutwe mu binyamakuru byinshi ni iy’indege y’intambara ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ikaba ari indege yo mu bwoko bwa Suhoi-25, ndetse ikaba yaguye umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Gisenyi kiri mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba. Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko iyi ndege yahageze tariki ya 07/11/2022, ahagana 11h20, ariko ngo abasirikare bayiretse isubira muri RDC.

Leta y’agatsiko kayobowe na FPR yabyise ubushotarinye ariko yibagirwa ko Lt Gen Mubarak Muganga aherutse kubwira abamotari bo mu Mujyi wa Kigali ko Rwanda imena abasirikare ba RDF muri RDC, bakica abo yita abanzi, bagasigara bafumbira ishyamba, abandi bakigarukira.

Sukhoi Su-25 ni indege z’intambara zakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete guhera muri Gashyantare 1975. Izi ndege ziracyakorwa n’uruganda rw’Abarusiya rwa Sukhoi, zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 950 mu isaha. Leta ya RDC yafunze ikibuga cy’indege cya Goma ku ndege za gisivili, ivuga ko icyeguriye ibikorwa by’indege za gisirikare, mu rwego rwo guhangana na M23 ifashwa n’u Rwanda ku buryo bweruye.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yakomeje kuvuga ko igihe kigeze ngo atangize intambara ku Rwanda, akageza n’aho yerura kuri televiziyo y’igihugu, ku wa Kane, tariki ya 03/11/2022, aho yavuze ko uburyo bwo gukemura ikibazo cya M23 ifashwa n’u Rwanda, rushaka gusahura imitungo, bwari bubiri, ubwa diplomatie n’ubw’ubw’intambara, ariko ubwa mbere bukaba bwaranze, hagiye kwitabazwa ubwa kabiri.

Cyakoze kuri iyi nshuro Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri RDC zatangaje kuba indege ya RDC yaguye mu Rwanda bitabaturutseho kandi ko atari ubushotoranyi, ahubwo habayeho kwibeshya kuko RDC yubaha ikirere cy’abandi nk’uko yubaha ubusugire bw’icyayo.

Abanyekongo batangira ingano bishimiye iki gikorwa ndetse bamwe muri bo bavuga ko barenze wa murongo utukura uhora uvugwa na Leta ya Kagame ifasha M23 bahurenze basubira muri RD Congo bemye. Abandi bagize bati: «Nta kintu na kimwe babonye, nibategereze umunsi Abanyekongo bazinjira n’amaguru bagose u Rwanda».

Ku rubuga rwitwa Goma Fleva rwo mu Burasirazuba bwa Congo rukurikirwa n’ibihumbi by’abantu, uwiyita Elie Mataki Rukeba we yagize ati: «Igitabo cy’amarira kigiye gutangira kwandikwa ku ruhande rw’u Rwanda».

Abanyekongo benshi ku rubuga rwa Twitter naho bashimagije “ubutwari bw’umudereva” winjiye i Rubavu ngo aje kwerekana ko n’i Kigali yahagera agasubira i Goma, aho izi ndege bahawe n’Uburusiya ziparitse. Uwitwa Anaclet Katshingu ati: «U Rwanda rumaze igihe mu gihugu cyacu, nta kibazo kuba indege zacu zivogera ubutaka bwabo. Niba kandi rwifuza kuba mu mahoro ruve iwacu».

Ibi rero biravugwa mu gihe ibikomerezwa bikomeje kohereza abana babyo mu ba ofisiye ba Kagame kuko muri 568 baherutse kwambikwa na Kagame amapeti ya Sous-Lieutenant, ku itariki ya 04/11/2022, uretse Ian Kagame, harimo umuhungu wa Jeanne d’Arc Gakuba, wigeze kuba Visi Perezida wa Sénat ndetse n’abahungu babiri ba ACP Rose Muhisoni, Umuybozi wungirije wa RCS, n’abandi biteguye kuzashyira mu bikorwa ababyeyi babo batarangije.

Uyu Jeanne d’Arc Gakuba yamenyekanye cyane ubwo yafungisha umukobwawe Uwicyeza Rose Mary, amuhora gusa ko yakundanye n’umusore w’umuhutu. Leta ya FPR yamuhembye kuba Visi Perezida wa Sénat, nyuma agororerwa kuba umujyanama wa Jeannette Kagame muri ya baringa yitwa Imbuto Foundation.

Uyu munsi Jeanne d’Arc arishimira ko afite abasore babiri b’abofisiye, Sous-Lieutenant David Nsengiyumva na Lieutenant Michael Nsengiyumva, mu gihe mushiki wabo bavukana yishwe n’agahinda ko kubuzwa uwo yakunze, none byamuviriyemo agahinda gakabije, arindwa n’abasirikare bamubuza kwambara ubusa yasinze, kuko buri gihe uko asindiye ku gasozi, baterura bakajugunya mu modoka bakajyana iwabo ngo bahhh!!! Ubuzima arimo ni ubwo nyina yamuhitiyempo nta kindi wamunenga na gito.

Mu bandi bishimira kugira abana mu bofisiye harimo ACP Rose Muhisoni, wishimiye ko abahungu be bakataje mu gisirikare. Ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati:« Ni ibyishimo by’agatangaza kubona bahungu banjye mukomeza gutera intambwe ijya imbere!! Mwishyuke Sous-Lieutenant Kabalisa Chris na Sous-Lieutenant Kabalisa Chyrs. Mwarakoze guhitamo gukorera Igihugu cyanyu ».

Si aba bonyine bakomeje kurunda abana babo mu bofisiye, amahirwe atemerewe benshi, ahubwo ni uko aba bagore ari bo bamenyekanye cyane mu bugome, bakaba ari nabo babashije gutangaza ko abana babo babaye abofisiye, abandi barabihishahisha, ariko bikagera aho bikamenyekana, kuko nta cyahishwa ubuziraherezo.

Mu kujijisha kwinshi, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yandikiye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isaba irekurwa ry’Abanyarwanda babiri, Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafungiwe muri icyo gihugu kuva muri Kanama 2022, ariko na n’ubu ntirasobanurira Abanyarwanda uko bakiriye ukwirukanwa kw’Ambassadeur Vincent Karega, i Kinshasa.

Aba bagabo babiri baje bakurikira abasirikare babiri, Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad, bafunzwe na RD Congo, ibashinja kuba intasi, nyuma iza kubarekura binyuze mu mishyikirano. Mu bindi birego Leta ya Kagame ishinja RD Congo harimo ibisasu bitatu byatewe ku butaka bw’u Rwanda ariko abasesenguzi benshi bemeza ko byatewe n’u Rwanda kuko byagwaga ahasaduye, kandi ntabwo igisasu cyava muri RD Congo ngo kibure kwica abantu ahubwo kikagwa mu gihuru. Ibi rero ni ugushakira impamvu RDF iri muri RDC.

Ibi rero byo gukomeza ubushotoranyi n’ubusahuzi bubera mu Burasirazuba bwa RD Congo ni bimwe mu mugambi wateguwe igihe kirekire, Uganda n’u Rwanda bikaba bibishyira mu bikorwa mu ibanga, ariko bigera aho Gen Muhoozi Kainerugaba akabavamo, akabishyira ku mugaragaro, tukabimenya.

Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, aherutse kuvuga ko nta we ukwiye kurwanya M23, akabita abantu baharanira uburenganzira bwabo. Kuri Twitter ye yagize ati : «Ku byerekeye M23, ntekereza ko ari bibi, bibi cyane ku muntu warwanya abo bavandimwe bacu ». Yakomeje agira ati : «Ntabwo ari ibyihebe! Bararwanira uburenganzira bw’Abatutsi muri Congo ». Mu bundi butumwa bwinshi Gen Muhoozi yashyize kuri Twitter harimo n’ubuvuga ko “Uncle” Kagame yavuze ko ba General bakomeye ari abaharanira amahoro.

Amagambo ya Gen Muhoozi, abategetsi bo muri Congo ntacyo barayavugaho, gusa ashobora gukomeretsa umubano w’ibihugu byombi, dore ko mu myigaragambyo iheruka kubera i Goma, hari amagambo yo kwikoma Uganda yari ku byapa bya bamwe mu bigaragambyaga. Iki rero ni ikindi gihamya cy’abateza intambara.

Mu buryarya bwinshi Kagame yitabiriye inama yahuje, mu Misiri, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Sama Lukonde, hakaba hafatiwemo imyanzuro 17, ariko tubona ko ntacyo iteze kugeraho.

Mu kwanzura rero twavuga ko amakimbirane abera mu Burasirazuba bwa RDC ari umugambi muremure wateguye na ba Mpatsibihugu, kugira ngo ibihugu by’ibihangange bigere ku mutungo kamere uhaboneka. Kuba Kagame yaramaze gucutswa byatumye ahinduka nk’imbwa yasaze none araruma uwo bahuye wese.

Ibi rero bizakururira ibyago bikomeye aka karere kose kandi inzirakarengane n’abaturage bahatuye dore ko abapfa, abakomereka n’abahunga ibitero by’indege za FARDC bakomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye. Tubabajwe bikomeye n’abana b’Abanyarwanda bakomeje kugwa no gukomerekera mu ntamba batazi impamvu zazo. Nta kindi cyahagarika aya maraso akomeje kumeneka uretse guhagurukira rimwe, tukabwiza FPR ukuri, ko twamenye ibinyoma byayo, nta kindi ishigaje kubeshyeshya isi n’Abanyarwanda.

FPR WAHARANIYE KERA KUZAMARA ABANYARWANDA, IGENDERE NTITUZAGUKUMBURA

Nema Ange