UMUBANO W’U RWANDA N’U BURUNDI UKOMEJE GUHINDURWA UKWIKIRIGITA UGASEKA

Spread the love

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Mu gihe abanyarwanda batandukanye batakira mu nzu kubera indege za RD Congo zirimo kurwana inambara Kagame yabashojeho, mu gihe Kagame arimo guhimbahimba ibigega byo kumunga umutungo wa rubanda, nyamara n’ibyashinzwe mbere bitaragagaje icyo byakoze, abategetsi b’u Burundi n’ab’u Rwanda bakomeje guhurira mu makinamico yo kwifotoza, aho bafata imyanzuro igasigara mu cyumba cy’inama bahuriyemo.

Ni nako byagenze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 08/11/2022, ubwo ba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo zo mu Rwanda ndetse n’uw’Intara ya Kirundo mu Burundi, biyemeje gufatanya gukora ubuvugizi kugira ngo hafungurwe ibyambu byahoze byambukiraho abaturage, bikoroshya ubuhahirane.

Ibi babitangaje ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, uzwi ku izina rya Rurayi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, wamenyekanye muri NISS nka Nyirabukara, baganiraga na Guverineri w’Intara ya Kirundo mu Burundi, Hatungimana Albert, ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi uherereye mu Karere ka Bugesera.

Byavuzwe ko hari inama yari igamije gutsura umubano hagati y’impande zombi, kuko abaturage basabiwe kujya bambukira mu byambu basanzwe bambukiramo, nyamara no ku mipaka isanzwe bitarakunda. Ibi rero Abarundi babibonyemo uburyo bwo kwinjiza intasi mu gihugu cyabo, ariko babirenzaho baricecekera, abo ku ruhande rw’u Rwanda barakomeza barikirigita baraseka. Ubwo se bumvaga ibyananiye abaperezida, bikananira abaminisitiri, bikananira abashinzwe iperereza, noneho bigiye gushobokera abaguverineri?

Iyi nama yanitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano ku mpande zombi n’abayobozi b’Uturere twa Gisagara, Nyanza na Bugesera mu Rwanda, n’abayobozi ba Komine Rusobe, Kirundo, Bugabira, Ntega, Vumbi, Kitobe na Bwambarangwe mu Burundi.

Muri iyi nama baganiriye ku ngamba zo kunoza imikoranire mu kurwanya ibyaha, n’ibyakorwa mu gufasha abaturage b’ibihugu byombi kunoza ubuhahirane. Mu myanzuro yafatiwemo, harimo kunoza uko bahanahana amakuru ku nzego zose, gukomeza ibikorwa by’umutekano, ubukangurambaga mu baturage bwo kutavogera imipaka, guhererekanya abanyabyaha n’ibindi.

Muri iyo myanzuro kandi harimo no gufatanya mu kurwanya indwara z’ibyorezo birimo Covid-19, Ebola, ubuganga n’ibindi. Biyemeje kandi gukora ubuvugizi ku mitunganyirize y’igishanga cy’Akanyaru mu rwego rwo gufasha abaturage kongera umusaruro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel Rurayi, yavuze ko ku bihugu byombi hari ubushake bwa politike bugamije gushakira umuti ibibazo bihari. Hasigaye kumenya niba koko ubwo bushake buhari.

Yagize ati: «Uyu munsi habayeho kwiyemeza kugira ngo ibyifuzo twagaragaje, nibabitwemerera tube twabishyira mu bikorwa. Twahoze tuvuga tuti ’nibishoboka tuzakine n’umupira mu Karere ka Bugesera cyangwa se mu Kirundo, abantu batangire gusabana, bahahirane, twubake icyizere no gusangira amakuru n’ubumenyi biganisha ku iterambere ry’umuturage wacu».

Gusa ni icyo yirengagije ni uko ibi nta wubihatira abaturage, bafunguye imipaka, bakoroshya amananiza ashyirwaho, umuturage wo mu Bugesera ntiyamenya ko mu Kirundo ibishyimbo bigura make ngo areke kujya kubigurayo, Uwo mu Burundi nawe ntiyamenya ko kurema ireme isoko ryo mu Iviro muri Nyaruguru, Nyaruteja muri Gisagara cyangwa ku Ruhuha mu Bugesera, ngo bareke kuzana ibicuruzwa nk’uko byagendaga. Umuturage w’i Fugi yajya kugura essence i Huye ku 1,609 FRW kuri litiro kandi azi ko hakurya mu Kayanza igura 2,200 FBu ahwanye na 1,100FRW? Ese ubundi ihenduka ite mu Burundi kandi icuruzwayo inyuza mu Rwanda? Aho si kwa kwifuza mu misoro kuvugwa kuri Leta ya Kagame na Rurayi?

Umubano ni ukwikirigita bagaseka!

Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, we yavuze ko biyemeje kurwanyiriza hamwe indwara zitandukanye ndetse n’ibyorezo, baniyemeza gushyira imbaraga mu kurwanya abajura ku mpande z’ibihugu byombi. Yavuze ko kandi biyemeje kwigisha abaturage bo mu bihugu byombi kugira ngo bibafashe kutarenga imbibi z’ibihugu byabo, kuko byagiye bigaragara kenshi. Bisa nk’aho ubusabe bw’u Rwanda bwo kwinjira mu Burundi badaciye ku mipaka izwi ahubwo bakanyura mu twato duto tunyura mu nzira za panya yabiteye ishoti, kuko azi neza ko n’iyo yabyemera abategetsi bamukuriye batahirahira bemera uburyarya bumeze butyo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice Nyirabukara, we yavuze ko kuri ubu bishimira uburyo ibihugu byombi byashyize imbaraga mu guhashya umwanzi waturukaga mu ishyamba rya Nyungwe cyangwa mu Kibira ku ruhande rw’u Burundi. Yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana mu guhanahana amakuru yatuma umutekano urushaho kugenda neza. Ariko nawe ageze ku kibazo cy’imipaka araruca ararumira, kuko nawe abizi neza ko, uretse kwikirigita bagaseka, iki kibazo ntacyo bagikoraho.

Mu busesenguzi twakoze twasanze ibi byose ari ibinyoma bigamije guhuma amaso Abanyarwanda babereka ko nta kibazo kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi kandi gihari kuko icyatumye imipaka ifungwa kitarakemuka.

U Burundi bushinja u Rwanda kuba rwarateguye Coup d’Etat yapfubye, mu 2015, ndetse abayigizemo uruhare barangajwe imbere na Gen Godefroid Niyombare, bagahungira mu Rwanda bakakirwa nk’abami, bagahabwa byose ndetse bagafashwa gushing RED Tabara, ihungabanya umutekano w’u Burundi iturutse muri Kivu y’Amajyepfo. Iki se cyakemutse kugira ngo twizere ko umubano wabaye nta makemwa?

U Rwanda narwo rushinja u Burundi guha inzira abarwanyi ba FLN batera u Rwanda baturutse mu ishyamba rya Kibira. Ubu se u Rwanda rwamaze kwizera umutekano warwo ku buryo rwakumva ko noneho ntacyo rushinja u Burundi? Ubu Guverineri Nyirabukara yahagarara ku maguru ye akarahira ko nta bindi bitero bizaza? Guverineri Rurayi se yavuga ko impunzi z’Abarundi ziri i Mahama zihamara iki niba mu gihugu cyabo ari amahoro, ndetse bahora bahamagarirwa gutaha, ariko u Rwanda rukabimana kubera inyungu zarwo?

Twe rero tubona ibi byo kuvuga ngo bazajya bahura buri mezi atatu, uretse kwirira aya mission nta kindi ubu buhendabana bushobora gutanga, cyane cyane ko impamvu zose zatumye u Rwanda rucana umubano n’u Burundi zose zakomotse kuri Paul Kagame kandi akaba ntaho yagiye. Mu bibazo byose u Rwanda rufitanye n’ibihugu bituranyi harushaho kugaragaramo imungu. Iyo atari Kagame umunga umubano n’abaturanyi, baba ari abambari be, atuma cyangwa nabo bakituma, ababihombeyemo bwa mbere bakaba abanyagihugu.

Izi nama zose zikomeza kuba hirya no hino, bavuga ko bagamije gutsura umubano n’amahanga nta kindi ziba zigamije uretse kujijisha abaturage no kubahuma amaso, kugira ngo imisoro yabo ikomeze iribwe ariko nta nyungu na nke babigizemo.

Ese ko u Rwanda rwanaguye umubano na Uganda, imipaka yabaye nyabagendwa ku buryo bungana iki? Ko u Burundi se bwavuze ko bufunguye imipaka, urujya n’uruza rwasubiye uko rwahoze mbere? Ibi bibazo byose byasubizwa n’abasura imipaka ihuza u Rwanda n’ibi bihugu, ikiriho cyonyine ni uko ibihugu bisangiye umupaka n’u Rwanda byamaze kumenya ikinyoma n’ubuhendabana bya Kagame, ku buryo mu kanya nk’ako guhumbya nk’aka bitaba byizeye umutekano wabyo, mu gihe byafungura umupaka wabyo bigasubira nka mbere.

Burya iyagukanze ntiba inturo. Kagame amaze imyaka 28 ayogoza akabera, agaca inyuma akabeshya amahanga ko aharanira kugarura umutekano mu bice binyuranye by’Afurika, bamwe bakabifata nk’ukuri, ariko abenshi bamaze kumenya aho ukuri guherereye, ku buryo ikinyoma cya FPR cyamaze gukubitirwa ahakubuye.

Ahirwe Karoli