GUVERINOMA YINJIRANYE NA MINISITIRI W’INTEBE DR EDOUARD NGIRENTE YARENGEYE HE?

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Amateka ya Guverinoma z’u Rwanda na ba Minisitiri b’Intebe bagiye baziyobora si aya vuba kuko abarwa guhera mbere gato y’ubwigenge u Rwanda rwabonye ku itariki ya 01 Nyakanga 1962. Ni amateka yaranzwe n’impinduka nyinshi kugeza ubwo u Rwanda rwamaze imyaka 29 (1962-1991) rutagira Minisitiri w’Intebe.

Uyu munsi u Rwanda rufite Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, washyizweho ku wa 30 Kanama 2017, arahira bukeye, aba abaye uwa 11 nyuma ya Grégoire Kayibanda (MDR), Sylvestre Nsanzimana (MRND), Dismas Nsengiyaremye (MDR), Agathe Uwiringiyimana (MDR), Jean Kambanda (MDR), Faustin Twagiramungu (MDR), Dr Pierre Celestin Rwigema (MDR), Bernard Makuza (wabanje kuba muri MDR, isheshwe asigarira aho) na Dr Pierre Damien Habumuremyi (FPR) na Anastase Murekezi (PSD).

Guverinoma yabanjirije iya Dr. Edouard Ngirente yari iyobowe na Anastase Murekezi, yagiyeho kuri 24 Nyakanga 2014, itangira igizwe n’abaminisitiri 20, umuyobozi wa RDB n’abanyamabanga ba Leta 10. Iyi Guverinoma yagiye ivugururwa bya hato na hato kugeza ubwo byageze mu ivugururwa ryo ku wa 04 Ukwakira 2016, abaminisitiri baragabanutse baba 18, Sheikh Musa Fazil Harerimana ajyana na MININTER yayoboraga, MINEAC nayo ihuzwa na MINICOM, bihinduka MINEACOM, ihabwa François Kanimba, weretswe umuryango Dr. Edouard Ngirente akigirwa Minisitiri w’Intebe kuko bari bafitanye amatiku yakera, kimwe na Francis Gatare yashinjaga kuba yaragiye amwitambika inshuro nyinshi.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ryagiraga riti: «Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta mu buryo bukurikira»:

A/ABAMINISITIRI:

(1) Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe;

(2) UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika;

(3) Amb. GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi;

(4) MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda;

(5) Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije;

(6) TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba;

(7) Dr. MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi;

(8) MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba;

(9) KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu;

(10) MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo;

(11) KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo;

(12) KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri;

(13) Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w’Uburezi;

(14) MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko;

(15) NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho;

(16) Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y’Ibiza;

(17) UWACU Julienne, Minisitiri w’Umuco na Siporo;

(18) BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta;

(19) RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo;

(20) Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima; (21) NYIRASAFARI Espérance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

B/ ABANYAMABANGA BA LETA:

(1) RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro;

(2) Dr. MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye;

(3) Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage;

(4) HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage;

(5) Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi;

(6) Dr NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze;

(7) UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu;

(8) Eng. KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi;

(9) NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi;

(10) UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko;

na (11) NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’burasirazuba.

Icyo gihe Bamporiki Edouard yashinzwe Itorero, Gatabazi Jean Marie Vianney agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bose bavuye mu Nteko ishinga Amategeko, ariko bitegura kwinjira muri iyi Guverinoma. Ni nako byaje kugenda mu myaka yakurikiyeho, bayinjiyemo ariko bayisohokamo nabi.

Muri rusange iyi Guverinoma ya Dr. Ngirente Edouard yagiye ihindagurika bya hato na hato, bamwe bakirukanwa abandi bakinjizwamo, ariko amavugurura akomeye yabaye ku wa 18/10/2018, ku wa 26/02/2020 no ku wa 15/03/2021.

Muri rusange abavuyemo bagiye bagorererwa indi myanya, bakagirwa ba ambassadeur nk’uko byagendekeye James Musoni, Claver Gatete, Diane Gashumba, Johnston Busingye, Jean de Dieu Uwihanganye, Olivier Nduhungirehe na Anastase Shyaka wayinjiyemo nyuma. Hari n’abagizwe abasenateri nka Espérance Nyirasafari, Alvera Mukabaramba, Fulgence Nsengiyumva na Evode Uwizeyimana, bakurwa muri Guverinoma ya Dr. Edouard Ngirente.

Uyu munsi Guverinoma ya Dr. Edouard Ngirente yamaze guhabwa indi Guverinoma igizwe n’abaminisitiri 22, Umuyobozi wa RDB nawe uri ku rwego rwa Minisitiri, hamwe n’Abanyamabanga ba Leta 10, bose hamwe bakaba 34. Iyo ubarebeye inyuma ubona wabitegaho ikintu gifatika kuko 15 muri 34 bafite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat), 2 muri bo bafite amapeti y’abofisiye bakuru, abandi basigaye barangije icyiciro cya 3 cya kaminuza, ariko ikibabaje ni uko ubwenge bwabo babwimuriye mu gifu, baribagirwa barabunnya.

Mu batangiranye na Dr. Edouard Ngirente hasigayemo 7 gusa aribo Judith Uwizeye, Dr. Vincent Biruta, Dr. Mukeshimana Geraldine, Kayisire Marie Solange, Mbabazi Rosemary, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan na Dr Uzziel Ndagijimana, abandi beretswe imiryango muri Guverinoma.

Mu busesenguzi twakoze, twasanze uretse abajyanywe muri senat, abandi bakagirwa ba Ambasaderi, undi mubare munini warashizemo uburyohe, ujugunywa mu bishingwe, nk’uko bigendekera shikarete zashizemo uburyohe. Hari n’abandi nka Dr Isaac Munyakazi na Edouard Bamporiki bafungiye mu ngo zabo bazira inda nini n’umururumba no kwigwizaho ibya rubanda biciye muri ruswa n’indonke.

Mu kwanzura rero twavuga ko agatsiko ka FPR kamaze kwiyerekana imbere n’inyuma, kuko nta kundi ikora uretse kunyunyuza abo ifitemo inyungu yamara kubamaramo uburyohe, ikabajugunya mu bishingwe. Nta kindi Dr. Edouard Ngirente azibukirwaho uretse urupapuro rw’umuhondo (yellow paper) rwandikwaho abajugunywe mu myanda. Ikindi azibagirwaho ni uguhora asobanura ibitekinikano bya FPR n’abambari bayo.

Ikibabaje na none ni uko Abanyarwanda bakomeje guhumwa amaso ntibabashe kubona akarengane gakorerwa bagenzi babo, bakarebera abanyerezwa, abamburwa imitungo, abafungwa n’abicirwa ubusa. Ibi byose rero nta kundi byahagarara, uretse guhagurukira rimwe tukitabira Impinduramatwara Gacanzigo kuko nibwo buryo bwo nyine bwatuma turaga abana bacu igihugu kirangwa no kwishyira ukizana, kizira akarengane n’amacakubiri, kizira imiryane iyo ari yo yose, igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi. Mu Mpinduramatwara Gacanzigo Abanyarwanda bagiye bahemukirana uko ibihe byagiye bisimburana bazabasha kwicara hasi, basase inzobe, uwagomye agorororwe, nagororaka yubake igihugu atiganda.

FPR, WAJUGUNYE BENSHI MU BISHINGWE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Ahirwe Karoli