GATABAZI JMV ASIZE MUHIZI NA HABAGUHIRWA JEAN DAMASCENE MU MENYO YA RUBAMBA

Spread the love

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Gatabazi, wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, hari abo asize mu menyo ya rubamba, akaba abasize mu kaga badashobora kwivanamo, kuko hari icyo yari gukora agifite ubushobozi ngo abarenganure, ariko akaba ataragikoze.

Ku ikubitiro duhereye kuri Habaguhirwa Jean Damascène, waburabujwe n’inzego z’ibanze, i Karongi, maze amugezeho amwizeza ko ikibazo cye kigiye gukemuka, ariko akaba agiye ntacyo amufashije, ahubwo akaba amusize habi kurusha aho yamusanze, kuko n’ubwo yirukanywe ku kazi ariko byibuza ntiyari ku nkeke.

Uyu Habaguhirwa Jean Damascène avuka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Ruganda, Akagari ka Kabingo, Umudugudu wa Nyagisozi, ahahoze hitwa Komini Mwendo, ariko ubu akaba yarahungiye i Kigali.

Guhera mu 2001, ubutegetsi bwa FPR bwatangiye gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi yakoze aho yagiye inyura hose, maze ibyari ibyari amakomini na Segiteri bivanwa ku ikarita y’u Rwanda, hashyirwaho Uturere 91 n’Imijyi 15, mu rwego rwo kugira ngo uzajya avuga aho ubwicanyi bwabereye, hazajye haba hatagaragara ku ikarita. Ntibyarangiriye aho kuko muri 2006, noneho FPR yashyizeho Uturere 30, Imirenge 416 n’Utugari 1246, maze Habaguhirwa Jean Damascène ahabwa kuyobora kamwe muri utwo Tugari. Yahawe Akagari ka Rubona, akabera Gitifu kuva mu 2006 kugeza muri 2014, aho yaje kwimurwa ajyanwa mu ka Kivumu (2014-2015), nyuma yisanga mu Kagari ka Gisanze (2016-2017), mu Murenge wa Rubengera, ari naho yahuriye n’uruva gusenya, ubwo yaje gushimutwa, arafungwa ndetse ahatirwa kwegura, inzira y’umusaraba iba iratangiye. Yatakambiye inzego zose ariko abura uwamurenganura kugeza n’uyu munsi agisiragira.

Habaguhirwa avuga ko ku wa 12/01/2017, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo yatewe n’abantu bari basanzwe bakorana, baramushimuta, bamufungira kuri Station ya Police ya Rubengera, bamuhatira kwegura, bavuga ko babisabwe n’Akarere, arabyanga, bamwambika amapingu, bamwicisha inzara, bakamukubita buri munsi, nyuma y’iminsi 4, abonye agiye gupfa, dore ko bari banamufashe arwaye, bakamutesha imiti, yemera gusinya ibaruwa bamuzaniye, ayisinya atanasomye, nyuma aza kumenya ko yari ibaruwa itanga ubwegure bwe mu Karere ka Karongi. Akimara kuyisinya yahawe ibyo kurya n’amazi, noneho amaze kugarura akuka atangira kubazwa na Polisi imushinja ruswa, ariko ibura ibimenyetso, iramurekura.

Avuga ko akirekurwa, nyuma y’iminsi 14 afunze, yaruhutse iminsi ibiri, asubira ku kazi kuko yumvaga nta cyaha cyamugaragayeho, ageze ku kazi atungurwa no kubwirwa n’uwo bakoraga, SEDO, ko atakiri umukozi, kuko yanditse asezera ku kazi, bityo akaba atemerewe kwinjira mu biro. Yahise yisubirira aho yari acumbitse, ategereza ibaruwa imusezerera arayibura, ariko kuko yafunzwe kuri 12 agafungurwa kuri 26/01/2017, uko kwezi abandi barahembwe, we ntiyahembwa, yihutira kubaza Akarere, bamubwira ko niba atazi ibyo yiyandikiye, azajya kurega aho ashaka.

Nk’uko itegeko ribiteganya, yandikiye Intara atakamba, imusubiza ko ntacyo yakora ku kibazo cye hejuru y’ibaruwa yiyandikiye ku wa 20/01/2017, ndetse Akarere kakamusubiza uwo munsi. Yagannye urwego rukuriye Intara ari rwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yayoborwaga na Francis Kaboneka, bamubwira ko ikibazo cye kitabareba, ahubwo agomba kuregera Komisiyo y’Abakozi ba Leta, agezeyo bamubwira ko ntacyo bamufasha kuko bigaragara ko yasezeye ku kazi ku mpamvu ze bwite, abasobanurira ko atazi ibikubiye mu ibaruwa yasinye, bamubwira ko niba atanyuzwe azitabaza inkiko.

Kujya mu nkiko ntiyari akibishoboye kuko amafaranga yari yaramariye mu ngendo, maze yiyemeza kwitabaza Urwego rw’Umuvunyi, agezeyo basaba Minisitiri Shyaka Anastase wari warasimbuye Kaboneka kumukemurira ikibazo, bitarenze iminsi 3 ariko arinda ajya kuba ambassadeur muri Pologne kidakemutse.

Habaguhirwa yigiriye inama yo kujya kureba Gatabazi wari wasimbuye Shyaka Anastase, aramwakira ndetse amwizeza kumukemurira ikibazo cye, ariko itariki yamuhayeho rendez-vous ihurirana na Guma mu Rugo, abura uko ava ku Kibuye ngo amusange i Kigali, yigumira aho, arateseka birarangira.

Mu mpera z’Ukwezi kwa 7 uyu mwaka, ubwo Perezida Kagame yasuraga Umurenge wa Rugabano, yasanze Habaguhirwa yarakennye cyane, asigaye ahereza amatafari aho bubaka amazu, kugira ngo abashe gutunga umuryango we ugizwe n’Umugore n’abana bane. Icyo gihe yigiriye inama yo kubaza ikibazo cye Perezida kugira ngo amurenganure, ndetse ikibazo cye kirakirwa, ndetse Perezida asaba Minisitiri Gatabazi kugikemura mu minsi itarenze itatu, ariko arinze avaho ntacyo aramufasha, ahubwo cyarushijeho gukomera.

Akimara kubaza ikibazo cye Akarere ka Karongi katangiye kumuhiga, kamushinja ko yabakojeje isoni imbere ya Perezida, bakamwoherereza abapolisi bo kumufata, bagasanga ataraye iwe, bimaze kuba inshuro enye, afata umwanzuro wo gucika, ahungira i Kigali, aba ari ho ategerereza ko ikibazo cye Gatabazi azagikemura. Yaramwandikiye amusaba rendez-vous, Gatabazi amubwira ko azamuhamagara akamuha umunsi wo kubonana, arategereza, atungurwa no kumva ku itariki ya 10/11/2022 yirukanwe ntacyo amufashije.

Undi wa vuba wahuye n’uruva gusenya ni Muhizi Anatole uvuka muri Rubavu, ariko uyu munsi akaba afungiye muri Gereza ya Muhanga. Ni nyuma y’uko nawe abarije ikibazo Perezida Kagame ubwo yari yasuye Akarere ka Nyamasheke, asaba kurenganurwa ku nzu ye yaguze na Rutagengwa Jean Léon, wahoze ari umukozi wa BNR akaza kuyiba, bituma ishaka guteza iyo nzu ye iri ku Ruyenzi ariko atambamira cyamunara yifashishije inyandiko mpimbano zivuga ko ayifatanyije na Alphonsine Niyibigira, anerekana icyangombwa cy’uko batasezeranye, cyatanzwe n’Umurenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo, gisabwe na Me Katisiga Emile.

Asobanurira Perezida ikibazo cy’akarengane ke, Muhizi Anatole yavuze ko yarenganyijwe na BNR kuko ariyo yatumye Ikigo cy’Ubutaka kitamuha icyangombwa cy’inzu yaguze na Rutagengwa Jean Léon, mu 2015, kandi yarayiguriye imbere ya Notaire w’Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko inzu yaguze yari yujuje ibyangombwa byose ndetse na RDB yatanze icyemezo cy’uko iyo nzu itatanzweho ingwate. Bigeze mu gihe cya mutation BNR yahise yitambika ivuga ko Rutagengwa wari umukozi wayo yayibye, ibuza Ikigo cy’Ubutaka kgutanga icyangombwa. Akemeza ko amafaranga amaze gutanga yiruka ku cyangombwa aruta ayo yayiguze, kandi ko icyo kibazo atari ubwa mbere akimugejejeho, kuko yigeze no kukimugezaho ubwo yasuraga Akarere ka Musanze, Perezida agishinga Mukabaramba Alvera ngo abe yagikemuye mu minsi itatu, ariko aho kugikemura aramubwira ngo BNR irakomeye nagende asenge cyane, Imana izagikemure.

Muhizi avuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwamusuye, rumuha iminsi 3 ngo abe yabonye icyangombwa ariko ntibyaba. Abadepite nabo bashyizeho Komisiyo ibaza Akarere kemeza ko yarenganye, imuha iminsi 3 ngo kibe cyacyemutse ariko nticyakemutse. Perezida yagishinze Gatabazi, amusaba kugikemura bitarenze iminsi 3.

Nk’aho Gatabazi yamukemuriye ikibazo yaramuhamagaye ngo aze kureba igisubizo cy’ikibazo cye kuri MINALOC ariko agezeyo asanga Polisi na RIB bahamutanze bamuta muri yombi, bamufungira i Kigali, nyuma aza kujyanwa gufungirwa i Muhanga amaze gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ku wa 22/09/2022, akaba ari naho agifungiwe kugera uyu munsi, aho kumugeraho bigoye cyane.

Ku itariki ya 08/11/2022, Muhizi yashubijwe mu Rukiko rwa Gacurabwenge, Ubushinjacyaha busaba kongererwa indi minsi 30 yo gukora iperereza, ndetse busabira Alphonsine Nibigira gufungurwa by’agateganyo. Ku itariki ya 11/11/2022, Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge rwanzuye ko Muhizi akomeza gufungwa indi minsi 30, Alphonsine Nibigira ararekurwa, Muhizi aba asigaye mu kaga atyo! Muhizi yakomeje kwiregura avuga ko yagambaniwe na Gatabazi ko ndetse yahimbiwe icyaha cyo gukurura amacakubiri kuko yise agaterahamwekazi, Umuhesha w’Inkiko Uwimbabazi Léa, ngo abinyuza ku bandi bantu, ariko mu Rukiko ntibagaragazwa, none afungiye gukoresha inyandiko mpimbano zanditse mu mazina ya Niyibigira Alphonsine, umugore wa Rutagengwa Jean Léon, zatangiwe mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, zemeza ko batasezeranye, kandi barasezeraniye mu Karere ka Nyarugenge.

Impamvu ashinja Gatabazi ni uko yamuhagaye, ku wa 30/08/2022, kuri Minisiteri akamushyikiriza RIB na Police, yarangiza akajya kuri RTV akavuga ko Muhizi ari igihazi, yananiranye kandi we avuga ko ari ubwa mbere afunzwe. Muhizi yasabye RBA kumuha akanya akabeshyuza ibyo Gatabazi yatangaje ariko arabyangirwa. Abantu bakibaza rero impamvu afungiye ubufatanyacyaha ku cyaha cyakozwe n’abandi, ndetse bibereye mu ngo zabo. Hakibazwa na none impamvu Muhizi yafunzwe ibimenyetso bidahari, kugeza ubwo Ubushinjacyaha bwandikiye RIB ngo ibufashe gushakisha ibimenyetso bishinja umuntu wamaze gufungwa.

Andi makuru twamenye ni uko mu byo Gatabazi yazize harimo kuba yarashyize iterabwoba ku kigo cy’ishuri, Rwanda Coding Academy, riri i Nyabihu, asaba umwanya w’Umwana wa Christine Akimpaye, akagera aho abaza umuyobozi w’iri shuri ngo « Uzi ico ndi co ?/ Do you know who am I ? » Byahindutse hashtag!

Uyu mugore, Christine Akimpaye ntasanzwe kuko yari yungirije Gatabazi muri FPR, ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ari na Chairman wa FPR muri iyo Ntara. Ku itariki ya 15/06/2019, Gatabazi yongeye kwiyayamaririza kuyobora FPR mu Ntara, ari umukandida umwe rukumbi, aratorwa, ndetse Christine Akimpaye atorerwa kuyobora Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR muri iyo Ntara. Uyu mugore yifashije uyu mwanya, mu kwezi k’Ugushyingo 2019, yiyamamariza kuba Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR ku rwego rw’Igihugu, aranabitsindira, aba azamutse mu ntera.

Nyuma y’aho, Akimpaye Christine, ku itariki 19 Ugushyingo 2021, yiyamamarije kuba muri Njyanama y’Akarere ka Rulindo, agezemo anatorerwa kuba Umunyamabanga w’Inama Njyanama, ndetse aza no gutorerwa kuba Umujyanama mu Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), kandi mu buzima busanzwe ashinzwe abakozi (Human Resources Manager) muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).

Aha rero niho wibaza ukuntu umuntu umwe akomatanya iyo myanya yose yo kuba Présidente w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR, Umujyanama mu Karere ka Rulindo, Secrétaire w’Inama Njyanama, Umujyanama muri RALGA, Ushinzwe imicungire y’abakozi muri MINEMA, ndetse akongeraho inshingano z’urugo kuko afite umugabo n’abana batatu, bikakuyobera. Ese ni uko abashoboye kujya muri iyo myanya baba babaye bake? Ese nta byemezo bifatwa bishingiye ku myanya uyu mugore yarunzweho? Ni gute Mayor wa Rulindo cyangwa abayobozi muri MINEMA bazatuza bazi ko bayobora igikomerezwa ku rwego rw’igihugu?

Ku rundi ruhande hibazwa niba uko Akimpaye Christine yasabye Gatabazi kujya guhungeta abayobozi ba Rwanda Coding Academy, ngo bahe ishuri umwana we, atari ko nawe atajya ahungeta abari munsi ye abasaba kugira icyo bakora, cyangwa akazana abakozi muri MINEMA, bidaciye mu mucyo, igisubizo kikabura.

Mu gihe iki gisubizo kitaraboneka, mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 11/11/2022, akimara kumva ko mucuti we Gatabazi yirukanywe, Akimpaye Christine yahise yegura muri Njyanama ya Rulindo, bivuze ko n’umwanya wa Secrétaire wa Bureau ya Njyanama yahise awutakaza, nk’uko byemejwe na Perezida w’Inama Njyanama ya Rulindo, Aimable Dusabirane, akavuga ko uyu mugore yeguye ku mpamvu ze bwite.

Uyu munsi rero haribazwa niba ari bwegure no muri FPR ku rwego rw’Igihugu, muri RALGA no muri MINEMA. Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru, turebe niba FPR itazamukingira ikibaba nk’uko yagikingiye Dr. Utumatwishima J. Népo Abdallah, wari waraciye ibintu mu Bitaro bya Ruhengeri, asaba abagore kuryamana nawe, ndetse akirukana ushinzwe abakozi, bikagera no ku Rwego rw’Umuvunyi, ariko akagororerwa kuyobora Ibitaro by’Intara y’Iburasirazuba biri i Rwamagana, ubu akaba ari mu Busuwisi.

Manzi Uwayo Fabrice