ABASENYEWE KANGONDO NA KIBIRARO BATAMAJE UBUTABERA BWABAYE UBUTAREBA

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Umunsi wo ku wa Gatanu, tariki ya 11/11/2022, wari utegerejwe n’Abanyarwanda benshi cyane cyane abahoze batuye mu Kagari ka Nyarutarama, mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro, basenyewe, bakameneshwa, bagahinduka impunzi mu gihugu cyabo.

Wari umunsi udasanzwe kuko wari kugaragaza ko koko mu Rwanda hari ubutabera, maze abasenyewe muri turiya duce, bakabubona ibyuya bishyushye bashaka imitungo yabo bigahabwa agaciro, bakareka kugumya kubuzwa epfo na ruguru, ahubwo bagahabwa indishyi ikwiye mu mafaranga nk’uko bituye Urukiko babirusaba.

Gusa si ko byaje kugenda, kuko ubwo bari babukereye biteguye gutahwaho n’inkuru nziza, imbi yabatanze imbere, bibonera neza ko nta butabera buri mu Rwanda, ko ahubwo hari “ubutareba”, kugeza aho umucamanza yiyambura ikanzu yo kurarama no guca urubanza rw’intabera, ahubwo yahengamiye ku wamugabiye umwanya, maze nawe ahinduka umuburanyi uburanira Umujyi wa Kigali, abaturage bataha bimyiza imoso, icyizere cyose bari baramushyizemo kigenda nka nyomberi.

Ubwo hamwe n’imiryango n’inshuti bari bakubise buzuye icyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, abandi babujijwe kwinjira bagandagaje ku kibuga cy’urwo rukiko, umucamanza yabanje kwirozonga, isaha yo gusoma urubanza irengaho andi arenga atatu, ariko ntibarambirwa, barategereza ariko ntibabishira amakenga.

Igihe cyaje kugera umucamanza arinjira asoma umwanzuro w’urubanza, ariko benshi mu bari bamukurikiye bafatwa n’ikiniga, abatabashije kwihangana baraturika bararira, Urukiko rwose ruhinduka imiborogo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwanzuye ko ikirego cy’imiryango irega Umujyi wa Kigali nta shingiro gifite. Urukiko rwategetse ko bimukira mu nzu nk’ingurane ikwiye mu mafaranga. Avuga ko ibyo barega umujyi wa Kigali kubimura ku gahato, nta shingiro bifite.

Akivuga ibyo bamwe batangiye kwimyoza abandi batangira guhaguruka bisohokera, ariko abapolisi bari babagose barongera barabagarura, abandi baterwa ubwoba ko bashobora gufungirwa ko bigaragambije mu rukiko, nabo baratuza bongera kwicara no gukurikira umucamanza wari wamaze kwerekana uruhande ariho.

Uru rubanza rwarebaga imiryango 22 yareze mu cyiciro cya mbere cy’abaturage bahoze batuye i Nyarutarama, mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro. Umucamanza yavuze ko kimwe n’abandi baturage bakiriye amazu n’aba baburanaga n’Umujyi wa Kigali bakwiye kwakira ingurane ikwiye y’amazu yo mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Icyatunguye abantu mu buryo bukomeye ni uko umucamanza yagize ati: «Aba baturage bimuwe ku bw’ibikorwa rusange, bitandukanye n’uko Umujyi wa Kigali waburanaga uvuga ko bimuwe kubera ko bari batuye mu kajagari».

Aha rero hagaragaye ikintu kitarabaho ku isi aho umucamanza areka guca urubanza yaregewe, agasoma imyanzuro atitaye ku buryo uwarezwe yireguye, ahubwo akerekana uko uregwa yari kwiregura. Yari na none yerekanye ko ahengamiye ku gatsiko kamutumye, maze akavugira ibyo kari kuvuga kiregura.

Urukiko rwavuze ko ntaho rwahera rwemeza ko aba baturage bahabwa ingurane ikwiye mu mafaranga mu gihe bagenzi babo bemeye kwimukira mu mazu kubw’umvikane n’Umujyi wa Kigali, ruvuga ko abantu bareshya imbere y’amategeko, nyamara se ayo mategeko yavugaga ni ayahe?

Ku ngingo yo kuba bararegeraga guhabwa indishyi y’amafaranga atanu ku ijana y’ubukererwe bwo gutinda kubimura, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko Umujyi wa Kigali utatinze kubimura kuko wahuye n’ikibazo cy’icyorezo cya COVID 19. Iki nacyo cyagaragaje ko aba baturage bakubitiwe mu gafuka kuko ikibazo cyabo ntaho gihuriye na Covid-19, kuko yageze mu Rwanda mu 2020, mu gihe bo babariwe imitungo yabo mu 2017, iyo baba abishyurwa baba barishyuwe mbere hose iki cyorezo kitaraza, ariko sibyo byabaye. Uyu mucamanza rero yarazanyemo ingingo nshya kuko Umujyi wa Kigali utigeze wiregura uvuga ko Covid-19 yatumye utishyura imitungo y’abaturage, cyane cyane ko abenshi banasenyewe iki cyorezo cyaramaze kugenza make, ahubwo hakitwazwa ikinyoma cy’uko imvura igiye kugwa izaba nyinshi cyane ariko ntiyagwa.

Umucamanza kandi yavuze ko aba baturage hari aho batatakambiye inzego zibishinzwe ku gihe ngo bagaragaze akarengane kabo. Nyamara bo bakavuga ko nta gihe batahwemye kugaragaza akababaro kabo, nyamara Leta ikabakinga ibikarito mu maso ikababarira imitungo ariko ikabarerega ntibishyure.

Kuri David Munyeshuli, na we wasenyewe muri Kangondo ntiyemeranya n’umucamanza, kuko asanga yabogamye ku buryo bugaragara kugeza aho aca urubanza yerekana uko Umujyi wa Kigali wari kwiregura.

Umunyamategeko Innocent Ndihokubwayo wunganira imiryango 16 muri 22 yabwiye itangazamakuru ko icyemezo cy’umucamanza kitabashimishije kandi ko kitarimo ubushishozi. Kuri Me Ndihokubwayo ngo kuba icyemezo kuri izi manza kidakosotse byazagira n’ingaruka mu bihe biri imbere, ndetse biteguye kukijurira.

Hasigaye indi miryango isaga muri 80 ikiburana n’Umujyi wa Kigali. Bose baraburana guhabwa ingurane ikwiye mu mafaranga. Ubu aho bari batuye hahindutse amatongo. Ariko iyo uganiriye nabo bakubwira ko “akaburiye mu isiza katabonekera mu isakara”, ko kuva Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rubogamiye ku Mujyi wa Kigali, kuri iyi miryango 22 yasomewe, n’indi yose ariko bizagenda.

Akarengane abaturage bakomeje gukorerwa hirya no hino nta kindi kagaragaza uretse amarembera ya FPR, kuko aho kugerageza guha umuturage uburenganzira bwe ahubwo imucuza utwe, agasigara amara masa, ubundi ikamushora mu ntambara z’urudaca, aho yacaga incuro, ikahafunga, rubanda igacura imiborogo, imisozi yose igacura inkumbi.

Ibi FPR ntibireba, irumva icyayizanira amafaranga ari cyo yashyira imbere, nyamara ikirengagiza ko umuturage ubayeho nabi adatekereza neza. Mu kwibeshya kwinshi ikumva ko kugabanya amasaha y’akazi n’ay’amasomo mu mashuri ari byo bizatuma Abanyarwanda bivana mu bukene, ariko ni ukwibeshya gukomeye kuko ari yo iri ku isonga ryo kubasonga.

Remezo Rodriguez