Yanditswe na Remezo Rodriguez
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, guhera kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Ugushyingo 2022. Dr. Sabin Nsanzimana yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022. Yahawe iyo mirimo amaze amezi 2 ari ku gatebe nyuma yo kuvanwa ku mwanya wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuko ngo hari ibyo yagombaga kubazwa, nk’uko byari biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 07 Ukuboza 2021, gusa byaje kurangira ibyo yakurikiranwagaho bidatangajwe.
Dr. Sabin Nsanzimana asimbuye Dr. Daniel Ngamije wari Minisitiri w’Ubuzima kuva muri Gashyantare 2020, asimbuye Dr. Diane Gashumba, weguye kubera gushinjwa kuriganya amavuriro y’abaturage, afatanyije na Gen. Patrick Nyamvumba, ariko nyuma akaza guhembwa kuba ambassadeur.
Iri tangazo kandi rivuga ko Dr. Yvan Butera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, asimbura Lt. Col. Dr. Tharcisse Mpunga wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK), asimbuye Dr. Théobald Hategekimana.
Mu gushaka kumenya icyihishe inyuma y’izi mpinduka zitakekwaga twabakoreye ubusesenguzi tumenya ko Dr. Sabin Nsanzimana, inzobere muri Porogaramu zo kurwanya SIDA, yabanje kuba ari umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi izwi nka University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, ikaba iyoborwa na Dr. Agnes Binagwaho, nawe wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima, agasimburwa na Dr. Diane Gashumba. Dr. Nsanzimana yigeze no kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.
Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr. Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr. Condo Jeannine. Amakuru avuga ko akimara kugera muri RBC yatangiye kuburabuza Dr. Daniel Ngamije, binamukururira ikibazo gikomeye cyo guhora ashwana na Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri icyo gihe.
Dr. Diane Gashumba yabaye akamana gato muri MINISANTE kuko yari ashyigikiwe n’abasirikare bakuru, ndetse agashyikirwa cyane na Jean Bosco Mutangana, wari Procureur Général. Mu guca amaboko Dr. Sabin Nsanzimana, Dr. Diane Gashumba yahise yirukana abakozi bose bakoraga mu ishami rishinzwe imyubakire muri RBC, abashinja kunyereza amafaranga mu iyubakwa ry’ibitaro bya Byumba, byanze kuzura kugeza n’uyu munsi. Ubu abakozi bakoraga muri iyo unité bose bibereye mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba, aho bashinze indi “RBC”, kandi nta n’umwe wigeze akurikiranwa ngo yisobanure.
Muri Gashyantare 2020, Dr. Diane Gashumba yareguye nyuma yo gushinjirwa mu mwiherero w’i Gabiro, ko yambuye amavuriro (postes de santé) abaturage, afatanyije na Gen. Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano, none we aracyakurikiranwa na magingo aya. Ku mahirwe make Dr. Sabin Nsanzimana, wari wiruhukije ko akize Dr. Diane Gashumba, icyizere cyayoyotse ubwo, ku wa 26/02/2020, yumvaga ko Dr. Daniel Ngamije, badasanzwe bajya imbizi, ari we wagizwe Minisitiri w’Ubuzima. Kuva icyo gihe Dr. Daniel Ngamije yamuteguje ko agiye kumwereka icyo ari cyo.
Ntibyatinze itangazo ryasohotse ku itariki ya 07 Ukuboza 2021, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana yakuwe ku mwanya wo kuyobora RBC , kuko yagombaga kwisobanura ku byo yari akurikiranyweho. Icyo gihe Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makoro yavuze ko akurikiranywe na RIB ariyo izatangaza ibyo imukurikiranyeho, ariko Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko bikiri ibanga bazabitangaza.
Ibyo Dr. Sabin Nsanzimana yari akurikiranyweho ntibyatangajwe, ahubwo ku wa Kane, tariki ya 03/02/2022, itangazo ryasohotse rivuga ko yagizwe Umuyobozi wa CHUB iri i Huye mu cyahoze ari Butare, mu Majyepfo y’u Rwanda. Aho rero niho yavuye aje gusimbura umwanzi we Dr. Daniel Ngamije.
Irindi sesengura twabakoreye ni icyo Dr. Daniel Ngamije yazize, akaba ari cyo kimuvanye ku ntebe yarwaniye igihe kitari gito, ndetse akaba asimbuwe n’uwo bahanganye igihe kitari gito.
Mbere na mbere, abasesenguzi babona ko Dr. Daniel Ngamije, atari candidature nziza muri MINISANTE, kuko yari minisiteri yakozemo igihe kinini, kandi akajya akubitana imitwe bya hato na hato na bagenzi bapfa ubutiriganya, ubusambo no gushaka gukira vuba vuba. Yayoboye SPIU (Single Project Implementation Unity) yibamo amafaranga menshi cyane, kugeza ubwo iyi SPIU yoherejwe muri RBC yayoborwaga na Jeannine Condo, wahise yegura yigira muri OMS, akajagari kose agashyira mu biganza bya Dr. Sabin Nsanzimana na Dr. Daniel Ngamije. Ariko kuko mu bo yibiraga harimo FPR, byatunguye benshi ayihawe ngo ayiyobore, ariko ayinjiranamo inzika no kwihorera ku bamutunze urutoki bose.
Indi mu mpamvu zivugwa twabashije kumenya ni uko nyuma yo kuvanwa kwa Dr. Sabin Nsanzimana muri RBC, Dr. Daniel Ngamije yahise ayiyegereza ndetse akomeza gufatanya ubujura bushingiye ku gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abakozi babishinzwe. Uku kwirukanwa kwe kuje gukurikira itabwa muri yombi ry’abakozi batanu bari bashinjwe gutanga amasoko muri RBC.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2022, inkuru yavugwaga cyane mu bitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda no hanze, yavugaga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abakozi batanu bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko. Abafashwe barimo Kamanzi James, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije muri RBC; Rwema Fidèle, wari Umukozi wa RBC mu Karere ka Karongi; Ndayisenga Fidèle, Ndayambaje Jean Pierre na Kayiranga Léonce bari abakozi ku cyicaro cya RBC bari mu bagize akanama k’amasoko.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko abatawe muri yombi bari gukorwaho iperereza ku cyaha bakurikiranyweho cyo gutanga amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko. Yagize ati: «Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye, zirimo Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza ryatangiye kugira ngo dosiye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko».
Icyaha abakekwa bakurikiranyweho gihanishwa ingingo ya 188 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta iteganya ko umukozi ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 ariko atarenze miliyoni 5, ariko yaba yabitegetswe n’umuyobozi we, uwo muyobozi agahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 10. Byanze bikunze rero tukaba twiteguye ko iyi mpamvu ya kabiri itumye Dr. Daniel Ngamije ajugunywa mu bishingwe nka shikarete yashizemo uburyohe, izanatuma atangira gukurikiranwa na RIB kugira ngo ashyikirizwe inkiko, yisobanure ku bujura yakoze kuva akiyobora SPIU kugeza ayoboye MINISANTE.
Mu kwanzura rero twavuga n’ubwo Dr. Daniel Ngamije azize ubujuja akabasimbuwe n’uwo yajujubije, amusigiye umukoro uremereye cyane. Dr. Sabin Nsanzimana asanze MINISANTE ifite ikibazo cy’ibikoresho bidahagije, ruswa ishingiye ku gitsina, n’abaganga bahembwa nabi, bagahora bashaka kwigendera ariko na none asanze ikibazo cy’ingutu cy’imikoranire mibi hagati ya RBC na MINISANTE, aho usanga bakora ibintu bisa ariko ntibuzuzanye. Asanzemo kandi abakozi batandukanye bamenyerejwe Gahunda ya “Ndi Umujura”!
Asanze kandi ukwivanga gukabije kwa MINALOC mu bigo by’ubuvuzi, aho usanga ibitaro n’ibigo nderabuzima bicungwa n’Akarere kandi nta bakozi gafite babyize, ahubwo bagahora bashaka kuvanamo ayabo no gusahurira FPR iba yabatumye. Tuzakomeza rero tubakurikiranire iby’iyi ministeri imaze kuba akabarore.
Remezo Rodriguez