FPR IRAKATAJE MU RUGAMBA RWO GUKENESHA ABANYARWANDA NO KUZUZA IMIFUKA YAYO





Yanditswe na Nema Ange

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 06 Ukuboza 2022, abaturage batandukanye batangarije ikiganiro “Rirarashe” cya Radio &TV 1 ko badasobanukiwe uburyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje kwivanga mu nshingano z’ibindi bigo, maze rukareganya abantu batandukanye hagamijwe kubakenesha no kubabuza uburyo, kubangaza no kubacamo igikuba ngo bibutswe ko byose ari ibya FPR.

Umwe mu baturage utuye mu Karere ka Gasabo yagize ati: «Ibyo mu Rwanda byaranyobeye, Leta ihora itubwira ngo twihangire imirimo, twamara kuyihanga ikaza ikayangiza. Baragira ngo tuzakore iki?» Yongeyeho ko we na bagenzi bari babashije kwiyubakira uruganda ruto rusya ibigori ariko kubera munyangire, abapolisi baraje bahagarikiwe na RIB bafata abakarane basenyagura uruganda, nyamara urwo ruganda rwari rufite ibyangombwa byose guhera mu Mujyi wa Kigali kugeza mu bigo bitandukanye bibishinzwe. Akibaza rero niba iki kibazo nacyo kizategereza ko Perezida asura Akarere ken go babimubaze. Undi yagize ati:«Twahera he twizera inzego za Leta mu gihe zimwe ziduha ibyangombwa izindi zikaza zikadusenyera? Aho si nka bya bindi bya Edouard Bamporiki wafungishaga inganda z’abandi nyuma bakamushyira ruswa ngo abavuganire mu Mujyi wa Kigali kandi ari we nyirabayazana wa byose?» Yakomeje atanga ingero nyinshi z’abategetsi bazengereza abaturage bakitwaza RIB na Police ariko umunyamakuru amwibutsa ko atari ngombwa gutangaza amazina kuko nta gihamya kivuye mu nkiko ashingiraho, ariko umuturage yanga kumwumva, kubera agahinda atangira kurondora amazina y’abategetsi bahemukira abaturage, umunyamakuru amuvana ku murongo.

Undi muturage wo mu Karere ka Nyarugenge yasabye abanyamakuru kubatabariza kuko RIB isigaye yinjira mu maduka igapakira ibicuruzwa ikabijyana ngo ntibyujuje ubuziranenge kandi byarinjiye mu gihugu mu buryo buzwi, byasorewe, ndetse byagenzuwe n’ibigo bitandukanye birimo RSB, Rwanda FDA na RICA. Yagize ati:«Niba RIB ishaka inshingano zo kugenzura ubuziranenge ikareka izo kugenza ibyaha nibivuge, isabe Perezida Kagame ibigo bishinzwe ubuziranenge abifunge, hasigare RIB gusa kuko uburyo idukenesha kandi nta n’ubumenyi bagaragaza, biraturambiye, rwose mudukorere ubuvugizi». Ibi rero yabivuganaga amarangamutima menshi ku buryo yasukaga amarira bikumvikana.

Ibucuruzwa RIB ifata biba byinjiye mu buryo bwemeww n’amategeko, byanasoze! 

Ibi rero uyu mutegarugori wo muri Nyarugenge yabwiye Radio&TV1, bihuye neza neza n’inkuru yasohotse ku wa Kabiri, tariki ya 05/12/2022, inyuzwa mu ndangururamajwi ya FPR, Igihe.com, aho yigambaga ko RIB yafashe ibicuruzwa bya miliyoni 15 FRW zirenga bitujuje ubuziranenge.

Muri iyi nkuru Leta ya FPR yigambye ko RIB yakoze ubugenzuzi mu Mujyi wa Kigali, ifata ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka 15,988,025 FRW.

Ni mu bugenzuzi bwakozwe mu Karere ka Nyarugenge mu bihe bitandukanye, ahafashwe ububiko bw’umucuruzi ufite iduka riherereye mu Gakinjiro. Ububiko bwafashwe bwari bubitse ibicuruzwa byinshi RIB ivuga ko byagurwaga muri cyamunara, ikemeza ko bimwe byatakaje ubuziranenge kubera ko igihe byagenewe kumara cyarenze. Iki ni ikibazo gikomeye kuko izo cyamunara ziba zatejwe na Leta na RIB ihari. RIB itangaza ko hafashwe amakarito y’inzoga zo mu bwoko bwa Stella Artois zarengeje igihe zifite agaciro ka 6,615,000 FRW, n’amakarito 80 y’inzoga za Stella Artois yahawe ibirango bihisha amatariki yerekana igihe zizarangiriza igihe, zifite agaciro ka 1,200,000 FRW. Ni mu gihe inzoga zo mu bwoko bwa Leffe zo hafashwe amakarito 337 afite agaciro ka 6,740,000 FRW. RIB kandi yafashe amacupa 1,569 y’amavuta y’imisatsi yo mu bwoko bwa Movit afite agaciro ka 1,255,200 FRW n’amacupa 159 ya Movit yo kwisiga ku mubiri afite agaciro ka 47,700 FRW, inafata amacupa 28 y’amavuta yo ku ruhu afite agaciro ka 28,000 FRW n’amacupa 101 y’umutobe wa Novida afite agaciro ka 63,125 FRW n’amasashe ya 39,000FRW.

Mu busesenguzi buto twakoze twibajije unkuntu FPR yashyizeho Ikigo gishinzwe ubuziranenge, Rwanda Standards Board-RSB, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda Food and Drugs Authority-FDA, Ikigo gishinzwe kurengera inyungu z’abaguzi-RIC n’ibindi byinshi bigira ijambo ku buziranenge bw’ibicuruzwa, ariko RIB ikabica inyuma igapakira ibicuruzwa by’umucuruzi ngo ntibyujuje ubuziranenge, ntibyumvikane.

Muri rusange ibicuruzwa byinshi RIB yafashe byiganjemo ibituruka mu mahanga. Icya mbere ni uko biba byemerewe gusohoka mu bihugu bikomokamo byujuje amabwiriza y’ubuziranenge mpuzamahanga. Icya kabiri ni uko kwinjira mu Rwanda nabwo bigenzurwa bikomeye haba ibigo twavuze bishinzwe ubuziranenge ndetse n’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije, Rwanda Environment Management Authority-REMA. Ibyafashwe rero ahanini bishinjwa kuba byararangeje igihe cyo gucuruzwa, nyamara se ibyarengeje igihe bigera ku mucuruzi gute?

Uburyo bwa mbere ni uko Leta ya FPR ibanza gukenesha ababitumije mu mahanga ikabaca imisoro itagira ingano bigatuma bene byo babirekera mu bubiko bwa Leta buri muri MAGERWA (Magasins Généraux du Rwanda). Iyo bimaze igihe Leta ihitamo kubiteza cyamunara izi neza ko bishigaje igihe gito, bigatezwa cyamunara n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority-RRA, byamara kugera ku mucuruzi RIB ikabikurikira ikabipakira, undi mucuruzi akaba arahombye.

Biteye agahinda cyane kuko akarengane kaba kabaye uruhererekane kuva ku mucuruzi watumije ibintu mu mahanga Leta ikabimwambura, ikabiteza cyamunara, byagera ku wundi mucuruzi ikabikurikirana ikabipakira kandi amaherezo nta wumenya aho bijyanwa. Abakena bagakomeza gukeneshwa ku maherere gusa.

Aka karengane gatewe na Leta kaba gashobora kwirindwa mu gihe ibicuruzwa byujuje ubuziranenge byemerewe kwinjizwa mu gihugu bigera ku babitumije Leta itazanyemo amananiza. Icyo gukenesha ababitumije byacika na za cyamunara za hato na hato zikarorera, dore ko hari n’ibitezwa cyamunara ikibazo kikiri mu nkiko, nyamara abahesha b’inkiko, ibisambo bishyirwaho na FPR bigateza cyamunara kuri make, ibizima bigahabwa abambari ba FPR, ibinengwa ubuziranenge bigahabwa abadashakwa kugira ngo bahombywe, bitewe n’abatabashaka baba babatanzeho amakuru, ibyabo bikarangira bityo.

Uyu niwa umugambi muremure wa FPR wo gukenesha abo idashaka bose. Ni urugamba rurerure rwatangiye kuva FPR igifata ubutegetsi kandi ikigaragara ni uko FPR igikataje ndetse nta n’ikimenyetso na kimwe cyo guhagarika aka karengane kuko igifite inyota yo kuzuza amakonti yayo mu gihugu no mu bindi bihugu bifatwa nka paradis fiscaux, mu gihe umuturage ugerageje kwiteza imbere apfukamirwa gasubizwa hasi, ingero ni nyinshi cyane.

Uburyo rero bwo kwigobotora aka karengane, nk’uko twako kubigaragaza, ni uko Abanyarwanda twese twahagurukira hamwe tukitabira Impinduramatwara Gacanzigo. Aya niyo mahitamo yonyine asigaye kuko niyo yonyine yatugeza ku Rwanda twifuza, u Rwanda ruzira imyiryane, u Rwanda ruzira amacakubiri, u Rwanda ruzira akarengane, u Rwanda ruzira intambara umunyarwanda arwana n’undi.

Ubu rero ni uburyo buzatuma uru rugamba rwo gukenesha Abanyarwanda ruhagarikwa burundu, Abanyarwanda babane mu mahoro arambye, aho guhora babeshywa iterambere mu magambo nyamara byagera mu bikorwa ugasanga rirareba agatsiko gato ka FPR gusa.

Nema Ange