ABASESENGUZI BARIBAZA KU IKINAMICO IBERA MU BUTABERA BWAHINDUTSE UBUTAREBA

Muri iyi minsi abantu benshi bahurira ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza amaherezo y’ubutabera bw’u Rwanda bwamaramaje buhinduka ubutareba. Ibi babikomora ku manza zigenda zicibwa mu makinamico ugasanga bamwe bafunzwe umwaka umwe, ibiri cyangwa ikanarenga, bitwa ko bafunzwe by’agateganyo (détention provisoire), ariko nyuma y’icyo gihe cyose ukazumva ngo babaye abere, bagataha ariko ntihagire uhirahira ngo aregere impozamarira yo gufungirwa ubusa ndetse n’indishyi y’akababaro ku ikuzo baba bateshejwe ku maherere.

Bagashingira cyane cyane ku rubanza rw’ibyamamare biba byaravuzwe cyane.

Mu byamare byarikokereje mu itangazamakuru, abasesenguzi bagaruka cyane kuri Jean Bosco uwihoreye uzwi cyane nka Ndimbati mu mafilimi na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wamenywe nk’Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back-up, yateguraga amarushanwa ya Miss Rwanda.

Aba bombi bahuriye ku kuba barafunzwe mu bihe bitandukanye, Ubushinjacyaha buvuga ko bufite impamvu zifatika zituma bafungwa, ariko byagera ku mucamanza agasanga nta bimenyetso bifatika bihari, akabagira abere, bagataha nyamara barambaye igisebo, imirimo ya buri munsi yari ibatunze yarapfapfanye.

Abasesenguzi kandi bagaruka ku rubanza rw’abanyamakuru bane ba Iwacu TV bafunzwe imyaka ine yose, ariko nyuma urukiko rukabagira abere, ndetse n’umunyamakuru Robert Mugabe wafunzwe umwaka urenga nyuma urukiko rukamugira umwere n’abandi benshi cyane bagiye bafungwa igihe kinini nyamara ari abere.

Ikibazo nyamukuru ni ukwibaza ngo niba abantu bamara igihe bafunze nyuma umwanzuro w’urukiko ukazaza uvuga ko ari abere, kandi ihame ari uko umuntu aburana adafunze, gufungwa bikaba irengayobora, ni iki cyakorwa kugira ngo mu by’ukuri hajye hafungwa umuntu habanje kugenzurwa niba icyaha ashinjwa gifite ibimenyetso bihagije, ku buryo nta muntu warenganya undi? Ese ntibyaba byoroshye ko udashakwa ahimbirwa ibyaha, agafungwa na munyumvishirize, nyuma yo guhonyorerwa no kwicirwa urubozo muri gereza akazafungurwa agizwe umwere? Ese ninde uzajya yishingira igihe n’ikuzo bitabwa n’abafungiye ubusa? Umwe mu basesenguzi yagize ati: «Ni ikibazo cy’akarengane gakabije kubona umuntu afungwa imyaka 4, urukiko rukamugira umwere, nk’aho hafatwa icyemezo cyo kugira ngo afungwe hatabanje gusesengura ibimenyetso ubushinjacyaha buzanye mu rukiko, ku buryo byanafatwa nk’akagambane». Yongeyeho ati: «Abagenzacyaha n’Abashinjacyaha bafite igihe cyabo cyose kugira ngo bashake ibimenyetso bishinja n’ibishinjura. Ese babuzwa n’iki kubigaragaza mbere?»

Undi yagize ati: «Dufite laboratoire ipima ibimenyetso bya gihanga ku buryo bituma hari abakozi nashinja umutima mubi». Yongeyeho ati : «Dufashe urugero mu rubanza rwa Prince Kid, ubona ko harimo ibintu byinshi byatumaga wibaza niba Abashinjacyaha barize bikakuyobera».

Muri uru rubanza abasesenguzi bose bahuriza ko kuba Akaliza Hope yararegaga ko bamufatiranye n’ubukene bakamusambanya ntaho bihuriye kuko abakene bose badasambana. Bakibaza rero ukuntu umukobwa warangije amashuri yisumbuye yashukishwa urumogi agasambanywa, nyuma akajya yizana akahamara icyumweru, nyamara Abashinjacyaha bakirengagiza ko ibyo byose ari ibifitirano no gufungira ubusa abantu. Undi musesenguzi yibaza ukuntu akarengane gakomeza kubaho, ugasanga umuntu w’umugabo wubatse, ufite aho atuye hazwi, ariko ukumva ngo yafungiwe mu kigo cy’inzererezi, aho uhafungiwe adasurwa hakaba n’abahapfira nk’uko byagendekeye umusaza wo mu Kidaho witwa Kabatsi Pontien, wiciwe mu kigo cy’inzererezi azira gusa ko abana be bamusuraga babanje kwishyura amafaranga abapolisi ngo bamwemerere gusurwa, bwacya ngo yapfuye, nyamara yarakijije abantu batagira ingano mu Karere ka Musanze.

 Undi musesenguzi yerekanye abantu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo akamara imyaka ibiri cyangwa irenga Abashinjacyaha bashaka ibimenyetso nyamara nyuma y’iyo myaka yose bakaguruka ntabyo bazanye ngo kubera ko Leta iyo ari yo yose igira ikitwa « monopole de contrainte organisée ».

Yongeyeho ati : «Kuba umuntu arenganira muri RIB, akarenganira mu Bushinjacyaha, akazarenganira mu Rukiko, kugeza afungiwe kwica umuntu kandi uwo muntu akiriho, ariko ngo ibimenyetso biracyashakishwa. Ese uwo muntu aba ashinjwa iki kandi uwo bavuga ko yishe yitangira ubuhamya ko akiriho ?» Ati : « Kandi ibyo nibyo bituma ubucucike mu magereza bumaze kurenga impuzandengo ya 170%, bitabujije ko hari n’amagereza ageze kuri 300% ».

Undi musesenguzi yagize ati : « Muri gereza abahafungiwe bahava barahahamuwe cyane ku buryo gutinyuka kuregera akarengane batabitinyuka». Yatanze urugero kuri Prince Kid watangiye aregwa gucuruza abakobwa ariko birangira icyo cyaha atakiburanye. Gusa hakibazwa impamvu uwareze Prince Kid atandukanye cyane n’abahohotewe, na cyane ko abakobwa batanze ubuhamya bagiye kwa notaire bakabihindura, bakavuga ibindi. Bivuze ko RIB ihahamura abaturage bakayigeraho batagifite umutima.

Mu kwanzura rero aba basesenguzi bose bahurije ko ikinamico ibera mu nkiko ishimangira neza neza imvugo ivuga ko « Ubutabera bwahindutse ubutareba, kuko izi nzego zose zifatanya kurenganya abo zidashaka, kandi ukaba ntaho wazirega».

Kuba aba bantu bose baba barize amategeko ariko bakabyica nkana wibaza aho bungukira ukahabura. Kumva ko umushinjacyaha yihandagaje akajyana ibimenyetso bivuguruzanya mu rukiko, kuki nta gikorwa ngo abimakaje gahunda ya munyumvishirize babihanirwe ?

Kuba uyu munsi hari abantu badaterwa isoni n’amabi bakora ari imvano yo kwikururira abanzi no guhorana urwikekwe rwo guhora umutima ubakomanga. Uyu munsi ishema ry’umunyategeko rikwiye kutaba kubambisha abandi, ahubwo rikaba aho yamuruyeho igisebo cyo kumuhimbira ibyaha no kumufungisha ku maherere ejo FPR yaguhaga ikagucira nka shikarete, wahura n’abo wahemukiye ukubika umutwe. Aba bose bakoreshwa ibyaha byo guhohotera inzirakarengane bari bakwiye kubona ko amaherezo y’ababanjirije mu gukora ibyaha atabaye meza, bakagira amakenga yo kudashorwa mu bugome bwa FPR. Kwigira mpemuke ndamuke ubitewe n’ingoyi y’igitugu cya FPR biragayitse, na cyane cyane ko abishoye muri bugome batarangiza neza, ni ha handi FPR iraguhaga ikagushyira mu bishingwe, isi ikakota kandi bitari ngombwa, kuko umunyarwanda yagize ati : « Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana » kandi «Ugira neza ukayisanga imbere ». Abahora bashorwa mu bwicanyi no guhemukira bagenzi babo mu bundi buryo, baba bagomba kwibuka ko nta gahora gahanze, kandi igihe kizagera amabi bakoze akabagarukira kuko bagira bati : « Uwicishije inkota nawe azicishwa indi ». Kugira nabi ntibihera bityo.

Constance MUTIMUKEYE