AKARENGANE FPR IKORERA ABATURAGE GAKOMEJE KWIKUBA KENSHI MU KUJIJISHA

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Tumaze iminsi tudahwema gutabariza abaturage barenganywa na FPR umunsi n’ijoro. Kurebera akarengane kuri twe bisobanuye ko igihe cyo gutabarizwa kizagera abandi bagaceceka kuko twigize ba Ntibindeba, tukibuka gutabarizwa ari uko ibyago byatugezeho. Amaherezo azaba ayahe? Turishimira cyane ko abaturage batari bake bamaze kumenya kugaragaza akarengane kabo ku mugaragaro kugira ngo urenganya atungurwe. Ntitwarondora akarengane gakorerwa mu Turere twose ariko turavuga ahaheruka nka Rubavu na Muhanga.

Inkuru dukesha Radio&TV10 yo ku wa 17 Ukuboza 2022, yavugaga ko abaturage bagaragaje imyitwarire idasanzwe mu gihe abapolisi bari bamaze kurasa ku nzirakarengane umwe akahasiga ubuzima. Aba barashwe byiswe ko bari abajura ariko abaturage barabihakana, bemeza ko abishwe bagambaniwe na bagenzi babo. Abaturage bo muri centre y’ubucuruzi ya Mahoko, Umurenge wa Kanama ho mu Karere ka Rubavu, babwiye Radio&TV10 ko batunguwe ko kwerekwa umurambo w’umwana w’umusore warashwe n’abapolisi bamushinja ubujura, mu gihe mugenzi wabahonotse agihigishwa uruhindu. Aba barasiwe hafi y’uruganda rwa KIAKA imbere y’ikiraro kiri ku mugezi wa Sebeya, abaturage batungurwa no kubona uwishwe ari umwana muto basanzwe bazi ko nta ngeso mbi agira, bakaba batamuziho gukoresha ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose, ariko akaba yarishwe kubera akagambane yakorewe n’abashaka imitungo yasigiwe n’ababyeyi be. Bakagira bati: «Iyo bayitwara ariko bakamureka».

Ikibabaje kurushaho abo baturage batangaza ni uko urwego rwa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba rwanze kugira icyo rutangaza kuri aya makuru, nyamara uwishwe n’uwabacitse bose bari inzirakarengane zigendera. Abanyarubavu barataka ubu bwicanyi mu gihe abo muri Muhanga bo babajwe n’Umukuru w’Umudugudu wakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 3,000,000 FRW azira ngo ko yakiriye ruswa y’ibihumbi 17 by’amanyarwanda, mu gihe Edouard Bamporiki ubyiyemerera, wanabihamijwe n’inkiko akibereye mu bucuruzi bwe, aho yahinduye hôtel aho yari atuye, agakomeza kwinjiza amafaranga abo yibye bakirira mu myotsi, batazi igihe bazahererwa ubutabera. Uyu wakatiwe yahoze ari Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama, mu Kagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, mu Karere ka Muhanga, witwa Nshimiyimana Pierre, wahamijwe icyaha yari akurikiranyweho gishingiye ku bihumbi 17 FRW yafatanywe yahawe n’abaturage bifuzaga guhindurirwa ibyiciro by’Ubudehe.

Uyu Mukuru w’Umudugudu wa Kagarama, yaburanaga hamwe na Umumararungu Yvonne, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu Kagari ka Musongati we wagizwe umwere, Mudugudu udahembwa ahamwa n’icyaha kandi yaraburanaga avuga ko yatumwe na Gitifu w’Akagari uhembwa. Ni urubanza rwaburanishirijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwiyamburiye ububasha bwo kuruburanisha. Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye aba bombi ku cyaha kimwe cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aho Mudugudu yafatanywe 22,000 FRW arimo 17,000 FRW byavugwaga ko yari yayatse abaturage 12 batishimiye icyiciro cy’Ubudehe bashyizwemo, nyamara aba baturage batswe amafaranga ntibigeze bagaragazwa mu rubanza bihamya icyo bita munyangire kigiye kumaraho abatari bake, uru rubanza rukaba ruri mu zavuzwe cyane nyamara rudakomeye. Kuba Urukiko rwisumbuye rwiyambura ububasha rugahabwa urw’ibanze, ubwabyo ni ikibazo! Mu iburanishwa ry’aba bombi, Gitifu Umumararungu Yvonne yahakanye iki cyaha cy’uko yatumye Mudugudu wa Kagarama gukusanya amafaranga mu gihe Nshimiyimana we yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi ariko akemeza ko yatumwe na Gitifu w’Akagari. Ibi Urukiko rwabyimye agaciro ku mugaragaro, inzirakarengane irafungwa, Gitifu ataha ari umwere ndetse asubira mu kazi, anazamurwa mu ntera kuko yoherejwe mu Kagari ka Gitarama kubatsemo Akarere Muhanga, abaturage bakabyita akarengane gakabije.

Mudugudu Nshimiyimana Pierre, yari yatakambiye Urukiko avuga afite uburwayi bukomeye bw’amara ndetse ko n’ibiryo byo muri Gereza byamunaniye, akavuga ko afite abana 5 yishyurira amashuri, ariko Urukiko rubyima agaciro rumukatira gufungwa imyaka ibiri n’igice kandi atanemerewe kujurira kuko Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yagombaga kujuririra rwamaze kwiyambura ububasha muri uru rubanza. Icyemezo cyari kuba gikurikije amategeko ni uko aba bombi bagombaga guhita barekurwa bakajya mu bunzi, abavugwaga ko batanze amafaranga yabo ngo bahindurirwe icyiciro cy’Ubudehe bakayasubizwa. Ibi rero ntibyabaye, ahubwo Nshimiyimana asa nk’aho yakatiwe urwo gupfa kuko atabaho atarya atanemerewe kugemurirwa ibiryo bivuye mu muryango we kuko aribo bazi ibyo yari yarandikiwe na muganga.

Aka karengane kagenda gakorwa hirya no hino gatuma bamwe mu Banyarwanda bahitamo kwiyahuza ibiyobyabwenge cyangwa bakishora mu ngeso mbi kuko baba baona ko nta kindi gisubizo bafite mu buzima. Bamwe bishora mu buraya batarabiteganyaga abandi ugasanga bari aho basamye nyamara FPR ikabirebera. Urugero ruto ni inkuru ya Radio&TV10 yo ku wa 17/12/2022 yahawe umutwe ugira uti: «Haba hameze nk’ahazanywe batayo y’indaya». Iyi nkuru ivuga ko hari ahiswe irimbukiro kubera uburaya bukabije. Aha ni ahazwi nko kuri Brasserie mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, havugwa uburaya bukabije bukorwa n’abana batarageza imyaka y’ubukure, bamwe mu bahatuye bakavuga ko bakeka ko ari ho himukiye Sodoma na Gomora ivugwa muri Bibiliya. Aba bana biganjemo abari hagati y’imyaka 12 na 15, nk’uko aba baturage babitangariza abanyamakuru, bavuga ko aba bana bashyirwa mu muhanda n’imibereho mibi bisanzemo kuko ababyeyi babo bagiye bafungwa mu bihe bitandukanye, abandi bakicwa bigatuma hari umwana ufata inshingano zo kurera abandi bana kandi nawe yari agikeneye kurerwa. Umwe mu baturage yagize ati: «Wagira ngo saa sita za nijoro bahamena batayo y’indaya. Ntabwo wabakumira ngo uzabashobore kuko uburaya buri kwiyongera cyane». Yemeza kandi ko kubera ubu buraya bukabije muri aka gace, hari n’abantu benshi bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Undi ati: «Hano muri Brasserie ni SIDA gusa kubera abagabo birirwa basambanya abana. Njyewe nzi nk’abana barindwi ni uko ntabavuga ngo ababyeyi babo batanyumva nabi ariko njye ndabazi bakoreshwa ubusambanyi». Umwe wiyemerera ko akora akazi k’uburaya utarageza imyaka 18 y’ubukure, yavuze ko yiyemeje gukora uyu murimo ugayitse ari amaburakindi. Ati: «Nabaye indaya kubera ubuzima bw’umwana, mu rugo ntabwo twishoboye mbega ndi n’imfubyi kandi mfite inzhingano zo kurera barumuna banjye». Bamwe mu batuye muri aka gace bagarukira bamwe mu bakora ubu buraya kuko babiterwa n’ubuzima bugoye bw’imiryango baba bakomokamo. Undi ati: «Kuko ubuzima buba bwabacanze bakabura aho bajya, bakaza kwigira indaya, akavuga ati: ”reka nyafate basi ansambanye kigende ariko nyafate”». Undi ati: «Icyo dusaba ni uko bazana Polisi ikaza hano mu muhanda nimugoroba kuko ni bwo batangira akazi, ikajya ifata abana bakiri bato ikabajyana mu kigo ngororamuco». Icyo atazi ni uko biri mu migambi ya FPR kuko ikiri mu nshingano zayo, icyo ireba ni ukuzuza amakonti yayo, abaturage ntibareba, iyo yamaze kubakamura ibashyira muri situation ituma nta wibaza igipfa n’igikira.

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira Uburenganzira bw’umwana izwi nka Umwana ku Isonga, Ruzigana Maximillien yamaganye ubu busambanyi bukoreshwa aba bana. Ati: «Niba hari uri munsi y’imyaka 18, inzego z’ubuyobozi ziri aho hantu zibimenyeshejwe zagombye gutanga amakuru y’ibyo bibazo». Nyamara se arabivuga ngo yumvwe na nde? Uwakamwumvise niwe ubiri inyuma byose. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko butari bufite ayo makuru ariko ngo bugiye kuyakurikirana bufatanyije n’inzego bireba ngo hashakwe igisubizo cy’iki kibazo. Kugira amakuru ni kimwe, kuyakoraho ni ikindi. Nta kuntu Akarere ka Rubavu kareka kumenya aya makuru, mu gihe za maneko ziba zuzuye ahantu hose, ahubwo ikiriho ni kimwe ni uko FPR idafitiye umugambi umuturage ngo abeho neza.

Aka karengane gashora abaturage mu bibazo bitandukanye bishyira mu kaga ubuzima bwabo kadakwiriye gukomeza kureberwa. Nk’uko abantu batandukanye bakomeza kuvugira aba barenganywa bikwiye kuba ibya buri wese, ntihagire uwumva ko bitamureba gutabariza abari mu kaga. Birababaje kandi biteye agahinda kuba FPR yitwa ngo iyoboye igihugu ariko abaturage bagahora mu karengane gakomeza kugenda kikuba kenshi, nyamara Leta igakomeza kurebera ijijisha abaturage ngo bajye kwamagana irekurwa rya Paul Rusesabagina bigafatwa nk’aho ibyaha ashinjwa abirusha Paul Kagame n’abambari be. Igihe ni iki ngo FPR imenye ko igihe cyo kujijisha cyarangiye kera cyane.

Remezo Rodriguez