TSHISEKEDI YONGEYE GUTSINDA ICY’UMUTWE ABO BAHANGANYE BARIMO KAGAME

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Hamaze iminsi hibazwa impamvu Perezida wa RD Congo, Félix Antoine Tshisekedi yabuze ku meza y’ibiganiro bisuzuma ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’igihugu cye aho buri ruhande ruhora rushinja urundi kubangamira umutekano warwo. Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23, kandi ibimenyetso birahari. Mu kubura ibyisobanuro, u Rwanda rushinja FARDC gufatanya na FDLR.

Nyuma y’uko Perezida wa RD Congo abuze mu nama y’ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, baganiraga ku bibazo biri mu gihugu cye ahamya ko yatewe n’u Rwanda ariko na Uganda ikaba itaburamo uruhare kubera gucumbikira no gufasha inyeshyamba za M23, abatari bake bakomeje kwibaza aho yari aherereye ku wa Gatatu, tariki ya 14/12/2022. Byakomeje kuba urujijo kugeza ubwo, ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukuboza 2022, ibiro bye byatangaje ko yari kumwe na mugenzi we w’Amerika Joe Biden wari wamutumiye. Kugeza uwo munsi ibyo baganiriye byari byagizwe ibanga ariko bigaragara ko byari bifitiye agaciro RD Congo kurenza kwitabira inama ya EAC igizwe ahanini n’abahungabanya umutekano w’iki gihugu.

Nyuma y’iyi nama yabaye adahari, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko “nta kuruhuka kwemewe amahoro arambye ataraboneka” mu Burasirazuba bwa RD Congo. Ubwo yahuraga na ba Perezida Tshisekedi na João Lourenço w’Angola i Washington, Perezida Ndayishimiye yavuze ko we na bagenzi be bahuye kugira ngo bamubwire ibyo baganiriye adahari mu nama yabahuje na ba Perezida b’u Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya. Ndayishimiye, ubu ukuriye Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yatangaje ko “amahoro mu karere ari nkenerwa bidasubirwaho”, yongeraho ko bategereje ko M23 itangira gushyira intwaro hasi kandi ko bitashoboka mu gihe igifashwa n’ibihugu by’abaturanyi. Birumvikana ko yatungaga urutoki u Rwanda nk’uko rutahwemye gutungwa urutoki n’ibihugu bikomeye by’amahanga, birimo Amerika, Ububiligi, Ubufaransa n’ibindi. Inkuru dukesha BBC ivuga ko iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu bitatu yagarutse ku gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda yo mu kwezi gushize kwa 11 irimo kubahiriza agahenge, M23 ikava mu bice yafashe kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RD Congo, birumvikana ko bitashoboka mu gihe u Rwanda rutararekeraho gufasha M23. Umutwe wa M23 unenga Leta ya RD Congo kwanga kuganira nawo kandi ukavuga ko ikibazo cy’umutekano muke kiva ku yindi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, RED Tabara, Mayi Mayi zitandukanye, PARECO n’indi yose usanga ishyira imbere imyiryane ishingiye ku moko cyangwa ku ndimi. Iyi mitwe yose rero ikomeza guhungabanya iki gice kugira ngo Kagame akomeze kwisahurira.

Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda, mu rwego rwa EAC, byohereje muri Congo ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose izanga gushyira intwaro hasi muri ako gace, u Rwanda rurahezwa neza neza kuko uruhare rwarwo mu guhungabanya umutekano ruzwi neza. Kugeza ubu izi ngabo ntiziratangira ibikorwa byo gukoresha imbaraga muri izo nshingano gusa umutwe wa M23 watangaje ko izi ngabo niziyigabaho ibitero yiteguye kwitabara mu buryo bushoboka bwose. Uku kwihagararaho rero nta handi kuva uretse kwizera ubufasha bwa RDF. Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RD Congo ari na cyo gihugu giheruka kwinjira muri uyu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ntiyagaragaye muri iyi nama kimwe na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, cyane cyane ko ashobora kuba ageze habi nyuma y’uko yikoreraho amarorerwa mu ruhame.

Kuba rero Perezida wa RD Congo yaranze kwitabira iya nama ahubwo akajya kuganira na Perezida Joe Biden ni ikindi gitego cy’umutwe atsinze abamurwanya bashyigikiwe na Perezida Kagame wihekesha umutwe wa M23 agahungabanya umutekano wa RD Congo, ahanini hashakwa impamvu zo kugira ngo rukomeze gusahura umutungo kamere w’iki gihugu, ugizwe ahanini n’amabuye y’agaciro, imbaho n’undi mutungo wakabaye ukiza bene wo ariko ugasahurwa n’abatari bene wo.

Mu kwanzura iyi nkuru rero dusanga Perezida Tshisekedi akomeje kwitwara neza mu ruhando rwa diplomatie, mu gihe Kagame umuteza ibibazo akomeje guhabwa akato n’amahanga nyuma y’uko yibuze ku rutonde rw’Abakuru b’Ibihugu bagombaga kwakirwa na Perezida Joe Biden.

Ibi bitego by’imitwe Perezida wa RD Congo akomeje gutsinda ku ruhando mpuzamahanga bikwiye gushyira ku gitutu FPR igahatira Kagame kureka kumarira abana b’u Rwanda mu ntambara badafitemo inyungu. Abasesenguzi batandukanye bagiye berekana ko nta wundi uhombera mu mutekano muke wa RD Congo uretse Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bakuraga amaramuko muri iki gihugu, aho bakora ubucuruzi budasaba igishoro kinshi ariko bagatunga imiryango yabo.

Twihanganishije bikomeye imiryango imaze gutakaza abana bayo mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa RD Congo. Umubyeyi Emmanuel Byiringiro wirirwaga mu rusengero rwa EPR Remera- Rukoma asengera umwana we ariko akaba yarapfuye agahambanwa ikara kubera ubugome bwa FPR. Imana yo mu ijuru ituze aheza Eric na bagenzi be bagiye mu gisirikare bakunda u Rwanda bakisanga Kagame yabashoye mu gutemagura no kurasa inzirikarengane. Tuzahora tubibuka !

Buri munyarwanda uzi agaciro k’amasengesho akwiye kujya ku mavi agasengera ukuva ku izima kwa FPR, ariko na none agaha agaciro Impinduramatwara Gacanzingo kuko niyo yonyine yatuma turaga abazadukomokaho u Rwanda ruzira amacakubiri na munyangire, u Rwanda ruzira akarengane n’ihohotera, u Rwanda ruzira intambara umunyarwanda arwana n’undi.

Dusabye bidasubirwaho buri munyarwanda ukunda u Rwanda kumenya gutandukanya « gukunda igihugu » no « gukunda ubutegetsi ». Abanenga akarengane bakorerwa na FPR si abanzi b’igihugu ahubwo bagihoza ku mutima, kuko na FPR yirata kugikunda kurusha abandi yiswe inyangarwanda igihe kitari gito, ariko se byayibujije guheza abaturage ku ngoyi, yitwa ngo yarababohoye ? Nta yindi nzira dufite uretse kwibuka buri wese yahemukiwe, tukarenga ubuhemu, tukimaza ubutabera n’amahoro arambye, ureke ibyo FPR yakinze abantu mu maso ngo ibazaniye amahoro naho byahe byo kajya, kwari ukwigwizaho ubukungu no gusahura ibya rubanda ku maherere, kubacinyiza no kubahimbira ibyaha, udashakwa wese akicwa cyangwa agafungwa.

Birababaje kandi bigatera agahinda kuba FPR yashinzwe ivuga ko izaharanira kuzuba u Rwanda none ikaba ikaba irugejeje aho umwana arira nyina ntiyumve kubera kwimakaza igitugu n’igitutu.

Ahirwe Karoli