Yanditswe na Nema Ange
Mu gihe Abanyarwanda batandukanye bagikomeje gutaka inzara n’ikonkoboka ry’ubukungu ritajya ritana n’itumbagira ry’ibiciro ku masoko, abambari ba FPR bo bakomeje kujijisha abaturage bababwira ko ubukungu bwazamutse kandi ubwo bukungu bavuga ari ikinyoma nk’icya Semuhanuka batuye aho kubera ko abaturage bo batabubona ahubwo bataka inzara, abenshi muri bo bakaba batunzwe no kubara ubukeye.
Iki kinyoma cyatangajwe n’insakazabinyoma ya FPR, Igihe.com, mu nkuru yo ku wa 20/12/2022, yahawe umutwe ugira uti : «Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 10% mu Gihembwe cya Gatatu cya 2022», yajijishaga Abanyarwanda ngo bareke gukomeza gutekereza ubuzima bubi barimo, ahubwo bakomeze bibeshye ko ubukungu bwazamutse kandi imirimo yabuzamura nk’ubuhinzi butunze abaturage barenga 93% budahabwa agaciro ahubwo bugahoramo imishinga ya baringa no guhora bahatira abaturage amafumbire ahenze kandi ntacyo abamariye mu by’ukuri, uretse kubicira ubutaka no kubanduza indwara zitandukanye.Iki kinyoma cyasakajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku gipimo cya 10% mu Gihembwe cya Gatatu cy’umwaka wa 2022 ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2021. Raporo y’iki kigo yashyizwe hanze ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukuboza 2022, yerekanye ko mu Gihembwe cya Gatatu cya 2022, umusaruro mbumbe wari miliyari 3,583 FRW uvuye kuri miliyari 2,758 FRW mu Gihembwe cya Gatatu cya 2021. Serivisi zatanze 47% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi butanga 24% naho inganda zitanga 21%.
Ibi rero biracuritse kuko umusaruro udashobora kuzamuka ku muturage, mu gihe 93% batunzwe n’ubuhinzi, none bukaba bwarinjije ari munsi ya ¼ cy’umusaruro mbumbe w’igihugu. Icyo rero ibi bivuze ku bukungu bw’igihugu nta kindi, nk’uko byemezwa n’abahanga mu bukungu, ni uko umuturage azakomeza kugorwa.Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yatangaje ko “mu mwaka wa 2022 ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka n’ubwo hakiri inzitizi nyinshi zibangamiye ubukungu bw’Isi”. Yavuze ko ukwiyongera k’umusaruro mbumbe kwatewe ahanini n’umusaruro mwiza wavuye muri serivisi aho umusaruro wa serivisi za hôtels na restaurants wiyongereyeho 90%, serivisi z’ikoranabuhanga ziyongereyeho 34%, iz’uburezi ziyongereyeho 26%, ubwikorezi no gutwara abantu 26%, ubucuruzi budandaza n’uburanguza bwiyongereyeho 20% naho serivisi ziyongeraho 8%. Mu buhinzi, umusaruro wiyongereyeho 1%, mu nganda wagabanutseho 1%, naho muri serivisi wiyongeraho 17%. Tutirengagije itekinika rya FPR, iyi mibare ubwayo yerekana ko ntacyo ubukungu bwazamutseho 10% ku musaruro mbumbe w’igihugu bushobora kumarira umuturage kuko ubukungu bwose bigaragara ko abaturage barenga 93% batunzwe n’ubuhinzi, badakwiye na gato kwishimira ko ubuhinzi bwazamutseho 1% gusa.
Murangwa yarihanukiriye acurikiranya imibare asobanura ko gusubira inyuma k’umusaruro w’inganda bitewe ahanini n’igabanuka ry’ibikorwa by’ubwubatsi. Yagize ati : «Mu nganda harimo n’ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda, amashanyarazi. Ubwubatsi bwaragabanutse kandi ni urwego rukomeye mu bukungu rufite 8%. Iyo bugabanutseho 17% bihungabanya urwego rw’inganda». Yakomeje avuga ko iyo ubwubatsi bwazamutse cyane mu gihembwe nk’iki umwaka ushize ubundi bigasubira hasi, biterwa ahanini no kuba abantu barashoye cyane mu bwubatsi bakabanza gutegereza ngo haboneke abajya muri izo nzu babone kubaka izindi. Yongeyeho ko umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 1% bitewe n’imihindagurikire y’ikirere itarabaye myiza. Anavuga ko mu buhinzi kandi umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wagabanutseho 1% bitewe n’igabanuka rya 7.2% ry’umusaruro wa kawa mu gihe umusaruro w’icyayi wiyongereyeho 22%. Ikinyoma rero gikabije cyanatunguye abantu bakagira ngo ni ukwibeshya ni uko yavuze ko ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 81%, nyamara nta muntu n’umwe utazi igihunga cyatewe na Rwandair ya Kagame na FPR ye. Nyuma yo gucurikiranya imibare no kubona ko abanyamakuru batarimo kubyumva neza, Murangwa Yusuf uyobora NISR yavuze ko ushaka ibisobanuro birambuye yashaka raporo yose akayisoma mu gihe ku rubuga rwabo batayishyizeho, ndetse no ku rwa MINECOFIN iyi raporo ntigaragaraho nk’uko bisanzwe.
Kera kabaye, ikinyoma kimaze gupfundikapfundikanywa, Minisitiri w’ Ubukungu n’Imari, Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko uko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu bihembwe bitatu bya 2022, bitanga icyizere ko intego yo kuzamuka 6.8% izagerwaho. Yagize ati: «Bigendanye n’uko ibihembwe bitatu byagenze, birerekana ko tuzagera hejuru ya 6.8%. Umwaka utaha n’ubwo hari ibibazo bitandukanye mu bukungu bw’Isi, twateganyije ko ubukungu buzazamuka ku kigero cya 6.2%». Yongeyeho ko mu gihembwe cya Gatatu cya 2022 umusaruro mbumbe wiyongereyeho 10%, mu cya Kabiri wari wiyongereyeho 7.5% naho mu Gihembwe cya Mbere wari wiyongereyeho 7.9%. Mu busesenguzi twabakoreye twasanze ibi ba Semuhanuka bakomeza gukwirakwiza ari ibinyoma nk’uko bisanzwe. Nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakabuye, ntitwarebera iki ng’iki gikomeje gukwirakwira mu Banyarwanda ngo bibwire ko ubukungu buzamuka uko bwije n’uko bukeye, kandi byahe byo kajya. Ikiriho ni uko ubukungu bwazamutse mu gace gatoya kagizwe n’agatsiko ka FPR, naho kubyitirira Abanyarwanda bose ni ikinyoma gihambaye. Gutekereza ko abaturage hejuru ya 93% batunzwe n’ubuhinzi bakwiye kwishimira ko bwazamutseho 1%, n’ubwo nabyo ari ikinyoma, ariko ni no gukina ku mubyimba Abanyarwanda, ubereka ko bateye imbere nyamara nta terambere riri aho. Igihe cyose hazakomeza kwirengagizwa ubuhinzi, kandi ari bwo butunze benshi, hagashingirwa kandi ku mishinga ya baringa n’amafumbire adakenewe bituma buri wese yibaza byinshi. Ikibazo cyakwibazwa mbere na mbere ni iki: «Ko Leta ya FPR ihora ibwira abaturage ko “iyo ushanga guhinga ibigori ubiteresha DAP ukabibagaza Urée”, hari ubushakashatsi bwaba bwarakozwe bukerekana ko ubutaka bwose bwo mu Rwanda bukeneye DAP na Urée, ku buryo bwose bwaba bukeneye aya mafumbire?» Aha rero niho ruzingiye kuko ubutaka bwose bwo mu Rwanda buzahinduka DAP na Urée, ku buryo igihe kizagera ingaruka ku buzima zigatangira kuruta indi nyungu watekereza. Ese FPR yaba itekereza ku ngaruka zo gukoresha ifumbire mvaruganda ku buzima bw’abantu?
Abambari ba FPR ntibatajya bagoheka iyo igihe cyo kwitwara nka Semuhanuka cyageze. Kuba insakazabinyoma, raporo zose zigasohokera mu itangazamakuru, nyamara wazishaka ku mbuga ukazibura, ni uko baba bikeka ko hari abazavumbura ko mu mibare FPR ikora ifata 1 yateranyaho 1 ikabona 11. Ibi rero ntaho byageza u Rwanda n’Abanyarwanda uretse mu rwobo rwa Bayanga. Kuba uyu munsi FPR ikirata ko ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutseho 81%, nyamara ubuhinzi bwarazamutseho 1%, uko babitekinika kose, ntacyo umunyarwanda aba yungutse, kuko icyakungura umuturage nta kindi cyaba gishingiyeho uretse ku kazi gatunze benshi. Ibindi byose ni ukwikirigita ugaseka!
Kuba uyu munsi ba Semuhanuka ba FPR bicara bakaremangatanya imibare bakaza bakayikinga mu maso y’Abanyarwanda ikilo cy’ibishyimbo kigura 1,600 FRW bikwiye kuba ikimwaro ku bategetsi bose. Gutinyuka kuvuga ko hôtels na restaurants zungutse uhita wibaza ngo abaziryamo icyo barya, mu gihe abaturage bakabaye beza ibiribwa bakazigemurira, bakabona amafaranga bakiteza imbere n’igihugu kikunguka. Iri tekinika rero nta kundi ryarangira uretse kuba Abanyarwanda bose bahagurukira Impinduramatwara Gacanzigo, ubutegetsi bw’igitugu n’akarengane bikarandurwa, twese dufatanyije tukubaka igihugu kizira amacakubiri na munyangire, tukimika ubutabera, tukabaho mu gihugu kizira itekinika iryo ari ryo ryose.
Nema Ange