Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille
Kuva FPR yafata ubutegetsi mu myaka irenga 28 ishize, hagiye habaho guhohotera, gufunga, kuzimiza no kwica abo idashaka bose. Ubwicanyi bwa FPR bwatagiye ikiri ku rugamba, aho yicaga abantu aho yanyuze hose, kugira ngo ubwo bwicanyi bwegekwe kuri Leta yariho, maze buyotse igitutu yemere imishyikirano. Ubwicanyi kandi bwahahamuye abaturage maze bata ingo zabo bahungira mu bindi bice imbere mu gihugu (déplacés de guerre), kugira ngo bongerere umutwaro Leta yariho, bitume itakaza ingufu, FPR ifate igihugu.
Ubu bwicanyi bwarakomeje FPR ikimara gufata ubutegetsi, bukwira igihugu cyose, buhabwa inyito yo “kwitaba inama, ukitaba Imana”, ariko ntibyarangirira aho, ibwambukana imipika ibujyana muri RDC nk’uko “mapping report ibigaragaza”, birakomeza kugeza uyu munsi aho ingabo za RDF zifasha M23 kwica. Muri ubu bwicanyi bwose, bwaba ubukorwa mu gihiriri (en masse) cyangwa ubukorerwa abantu ku giti cyabo, hagiye hakoreshwa intwaro zitandukanye, haba izibasira umubiri w‟inyuma ndetse n‟izihungabanya ubuzima bwo mu mutwe. Muri izi ntwaro zo guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe harimo “gukoresha igitsina nk’intwaro” yo kunegekaza uwo FPR idashaka aho abasirikare bayo biraraga mu bagore n’abakobwa “bakabasambanya ku gahato” kugeza bataye ubwoba bagahahamuka cyangwa abagabo bagahimbirwa “ibyaha bishingiye ku gitsina” kugira ngo bicwe cyangwa bafungwe. Iyi ntwaro y’igitsina yagiye yifashishwa cyane cyane FPR ishaka kwigizayo abo idashaka aho twabonye abakomeye kugeza ku rwego rw’Ambasaderi nka Gasana Eugène, wari uhagarariye u Rwanda muri Amerika, ariko yagira ibyo atumvikanaho na Leta, agahimbirwa icyaha cyo gusamba umukobwa ku gahato.
Mu ngero za vuba aha twabonye Dr. Kayumba Christopher ahimbirwa icyaha cyo gushaka gusambanya abakobwa babiri ku gahato, ariko umwe mu bavugwaga ko yahohoteye aza kwivana mu rubanza, kuko yabonaga arimo gukoreshwa mu nyungu z’abandi, undi utagaragara aguma mu kirego, nta kindi kigamijwe uretse kugira ngo ahere muri gereza, acecekeshwe, areke gukomeza kuvuga ibyo FPR idashaka kumva. Muri iyi minsi rero igitsina gikomeje kuba intwaro FPR ikoreshwa mu kwigizayo abo idashaka, kuko amategeko ahana iki cyaha araremereye, cyane cyane iyo bigeze ku nyito yo “gufata ku ngufu umuntu mukuru”, ariko byageza ku cyaha cyo “gusambanya umwana ku gahato”, “ishimishamubiri ” n’ibindi bisa bityo.
Twagiye twumva kenshi ubuhamya bw’abana b’abanyeshuri Gen. James Kabarebe yasambanyije bataragira imyaka y‟ubukure, yarangiza akabaha amafaranga akababwira ngo “mugende mujye iwanyu mubabwire bagure isanduku bazabashyinguramo”, kuko yabaga azi ko yabanduje SIDA, ariko ntitwigeze twumva akurikiranwa kuri iki cyaha. Twumvise na none uwari Minisitiri James Musoni watwaye umugore w’undi ndetse yirukana umugabo mu rugo rwe, ariko aho gukurikiranwa yahembwe kuba ambasaderi muri Zimbabwe. Uyu munsi igihangakiyishije Abanyarwanda ni uko iyi “ntwaro y’igitsina” ikomeje gukoreshwa mu kwigizayo abo FPR idashaka, ariko ikibabaje kurushaho ni uko iyi ntwaro yibasiye abakora umwuga w’ubuvuzi barimo abaganga, abaforomo, ababyaza n’abandi benshi bakora mu bigo by’ubuvuzi bya Leta cyangwa ibyigenga.
Urwego rw’ubuzima ni urwego rubamo amafaranga menshi ku buryo ibyo FPR yabimenye kare ku buryo no mu masezerano y’amahoro y’Arusha, yaryamye kuri iyi minisiteri kugeza n’uyu munsi ikiyikama, igakama n’ayo mu ihembe, aho buri Muyobozi w’Ibitaro, ivuriro cyangwa ikindi kigo cy’ubuzima aba ari muri Komite ya FPR mu gace akoreramo, agahatira aba ayobora gutanga imisanzu, ubyanze agahimbirwa ibyaha biri n’iki cy’igitsina. Muri ubu busesenguzi twahereye ku cyo itegeko riteganya, twifashisha kandi ingero zo mu Turere turenga 10 muri 30 tugize igihugu, kugira ngo turebe niba koko iyi ntwaro ishingiye ku gitsina ishobora kurandurwa. Nk’uko twabivuze haruguru, ntabwo Abaryankuna duca imanza. Tugaragaza ibyabaye Abanyarwanda bakaba aribo baca imanza, kuko ku isi yose, ihame ni uko “Ubutabera butangwa mu izina ry’abaturage”.
- AMATEGEKO ATEGANYA IKI?
Ingingo ya 133 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igena ibijyanye n‟icyaha cyo gusambanya umwana. Iyi ngingo iteganya ko “Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:
(1) Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
(2) Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
(3) Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25)”. “Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine
(14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu”. “Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha”. “Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko”.
Ingingo ya 54 y’Itegeko ryavuzwe haruguru iteganya ko “Iyo uwahamwe n’icyaha yari afite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, ibihano bitangwa ni ibi bikurikira: (1) Igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi
(10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu; (2) Igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu. Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni nabyo bihabwa icyitso iyo cyari gifite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko kitarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga”.
Ingingo ya 134 y’iri Tegeko igena icyaha cyo “gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato” ivuga ko “Umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha:
(1) Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu;
(2) Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW)”. “Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW)”. “Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW)”. “Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:
(1) Byakozwe n’abantu barenze umwe;
(2) Byateye urupfu uwabikorewe;
(3) Byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri;
(4) Byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira”.
Ingingo ya 55 y‟iri Tegeko na none iteganya “ibihano mu gihe cy’ubusembure” igira iti: “Ibihano ku cyaha biragabanywa, iyo uwagikoze yasembuwe”.
Ikibazo rero twagiye tugaragaza mu minsi yatambutse ni uko amategeko y’u Rwanda aba yanditse rwose. Ariko FPR iyifashisha ishaka kugira abo yigizayo, kandi ntakoreshwe kimwe ku bantu bose. Ubu busumbane ni bwo bwatumye “Ubutabera” bw’u Rwanda buhinduka “Ubutareba”, abacamanza bahinduka “abakinnyi b’ikinamico”, kuko nyine uwateguye ikinamico aba azi neza uko umukino uri burangire.
Ibi nibyo kandi bituma ababuranyi benshi bagenda bikura mu manza, abandi bagakatirwa badahari cyangwa banze kuvuga kuko baba babizi neza ko icyo bakora cyose uwateguye ikinamico anayigenera uko igomba kurangira. Kuri ibi byaha bishingiye ku gitsina, ntiturumva na rimwe Ingingo ya 55 ivugwa mu nkiko, ahubwo twumva abafunzwe bakekwaho ibi byaha, bikarangira urukiko rubuze ibimenyetso, abakekwaga bakarekurwa.
2. INGERO Z’IBYABAYE
Mu kubaha ingero z‟ibigenda bibera mu Turere, ntituri busesengure imanza, cyangwa ngo duce izikiri mu nkiko, ahubwo turababwira gusa aho izo manza zigeze, kugira ngo buri wese wumva ubu busesenguzi nawe yifatire umwanzuro bidasabye ko dusimbura abacamanza cyangwa ngo tuzihe agaciro zidafite.
- Mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Rebero, Umudugudu wa Kirara, umugore mukuru, mu kwezi kwa Kanama 2022, yasambanyije umwana w’umuhungu utaragira imyaka y’ubukuru, ndetse amwanduza imitezi. Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yatangiraga uyu mwana avuye guhaha, akamukurura, akamujyana mu gashyamba, akamusambanya. Uyu mugore yaburanye yemera icyaha, ariko akavuga ko uyu mwana ari we wabaga yabimusabye, Ubushinjacyaha bubitera utwatsi, aguma gufungwa.
- Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushenge, mu Kagari k’Impala, umwarimu w’imyaka 26 wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jean Bosco/Shangi, yatawe muri yombi na RIB ku wa 30/04/2022, akurikiranyweho gusambanya abana batatu b’imyaka icyenda (9) yigisha amasomo y’inyongera azwi nka Cours du soir aho byakekwaga ko yajyaga abakoza urutoki mu myanya y’ibanga (mu gitsina) ababwira ko arimo kubasukura. Ubugenzacyaha bwashyikirije ikirego Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi, ariko bigeze mu mizi, abana bose uko ari batatu barabihakana, baramushinjura, uyu mwarimu agirwa umwere, ariko arekuwe asanga yarirukanywe ku kazi, na n’uyu munsi aracyari mu gihirahiro.
- Muri uko kwezi kwa Mata 2022, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umududugu wa Bwiza, Ishimwe Dieudonné, wamenyekanye nka Prince Kid, wari ukuriye Rwanda Inspiration Back-Up, yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha bishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda. Abakobwa bavugwaga bamushinjaga mu Bugenzacyaha, nyuma bajya kwa Notaire wigenga baramushinjura, ndetse bageze mu Rukiko barivuguruza, bituma uwakekwaga aba umwere, afungurwa nyuma y‟amezi 7, irushanwa yateguraga Leta yararyishubije.
- Mu Karere ka Kamonyi, tariki ya 09/11/2019, umugore yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, agiye kubyara, asohotse amaze kubyara neza, abwira umugabo we ko yabonye igitsina cy’umuganga inyuma y’itaburiya, bityo ashobora kuba akeka ko yamusambanyije. Uyu muganga yatawe muri yombi na RIB, afungirwa kuri Station ya Polisi ya Runda hakorwa iperereza, ashyikirizwa Urukiko rw‟Ibanze rwa Gacurabwenge, akatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ajuririra Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga narwo rwemeza akomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 nyamara abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’icyo Kigo Nderabuzima, Tuyiringire Emmanuel, na Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga, Jean de Dieu Kubwimana, bemezaga ko uyu muganga asanzwe yitwara neza. Nyuma y’imyaka itatu uyu muganga afungiye muri Gereza ya Gitarama, muri Kanama 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwanzuye ko ibipimo byavuye mu Bitaro bya Remera-Rukoma byemeje ko uyu mugore atigeze asambanywa bituma muganga agirwa umwere, ararekurwa ariko asanga akazi ke karahawe abandi, urugo rwe rwarasenyutse, umugore we yarashakanye n‟umupolisi, abana bari kwa Nyirakuru.
- Mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Ndego, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyamugari, ku wa 14/12/2022, umusore w’imyaka 23, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine ndetse akanamwangiza imyanya ndangagitsina. Byavugwaga ko uyu musore yasambanyije uyu mwana ku itariki ya 10/12/2022, ahita ahunga, ariko akajya iwabo rwihishwa, akingiwe ikibaba n’inzego z’umutekano, nk’uko Gitifu wa Ndego, Bizimana Claude yabitangaje. Uyu musore uherutse kurangiza amashuri yisumbuye, aracyafungiwe kuri station ya RIB ya Ndego mu gihe hagiterejwe ibizava mu bizamini byoherejwe ku Bitaro bya Rwinkwavu.
- Mu Karere ka Musanze, ku wa 02/11/2020, RIB yataye muri yombi, umuganga wo mu Ivuriro ryigenga rya Mpore Clinic, akekwaho gusambanya no kwica umukobwa w’imyaka 17, Iradukunda Emmerance, amunigishije umugozi, yarangiza akamuta mu murima w‟ibishyimbo, nta mwambaro n’umwe yambaye, ahubwo aziritswe imigozi mu ijosi, anahambiriye amaguru n‟amaboko. Inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zafashe umwanzuro wo gutaburura umurambo wa Iradukunda wari umaze iminsi ibiri ushyinguwe, usuzumwa n‟Ibitaro bya Ruhengeri, nyuma urongera urashyingurwa, ariko dossier ishyikirizwa Ubushinjacyaha, buyiregera Urukiko. Na n’uyu munsi Urukiko rwisumbuye rwa Ruhengeri ruracyategereje ibimenyetso muganga yabonye, mu gihe uyu muganga agifungiye muri Gereza nkuru ya Nyarugenge iri i Mageragere, kuko yabanje gufungirwa muri Station ya Polisi ya Muhoza, nyuma ajyanwa muri Gereza ya Ruhengeri, ariko hafatwa umwanzuro wo kumwimurira i Kigali kuko yasurwaga cyane.
- Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, RIB yataye muri yombi, mu kwezi kwa 10/2022, umuganga usanzwe ukora muri laboratoire y’Ibitaro bya Nyanza, imukurikiranyeho gusambanya umwana w’imyaka 16, ubwo yari agiye gufatwa ibizamini n’uyu muganga. Ubugenzacyaha bwakoze iperereza ndetse umwana apimwa n’Ibitaro bya Kaminuza biri i Butare, bigaragaza ko umwana atigeze afatwa ku ngufu. Ubushinjacyaha bwashyikirije ikirego Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, rusuzuma ibimenyetso ndetse rwumva ubuhamya bwatangwaga n‟umwana, rumugira umwere, ndetse ahita asubira mu kazi. Amakuru yageze ku kinyamakuru Umuseke.rw avuga ko uyu muganga, ku wa 19/12/2022, uyu muganga yongeye gutabwa muri yombi n’Ubushinjacyaha, akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Busasamana, ategereje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kuri iyi nshuro akurikiranyweho kugerageza gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato umwana utujuje imyaka (tentativede viol forcé sur mineure). Byatunguye abantu kuko ingingo ya 133 y’Itegeko twavuze haruguru iteganya ibikorwa biba byakozwe kugira ngo hemezwe ko habayeho gusambanya umwana ku gahato. Uyu muganga ategereje ibizakurikiraho, dore ko umwanya we mu kazi wamaze guhabwa by’agateganyo undi mugore wari warirukanywe umwaka ushize azira kurangarana abarwayi. Umuseke.rw washatse kumenya icyo Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, SP Dr. Samuel Nkundibiza abivugaho, araruca ararumira.
- Nk’uko tubikesha Rwandanews24, mu Karere ka Rutsiro, umwarimu witwa Hakizayezu Fidèle, wigishaga kuri GS Rwinyoni, mu Murenge wa Gihango, ku wa 09/08/2022 yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya umwana yigisha. Hari nyuma y’iminsi 10 undi mwarimu wigishaga kuri GS Bitenga, mu Murenge wa Ruhango, atawe muri yombi ndetse n’undi wigishaga muri GS Gahondo, mu Murenge wa Kivumu yatawe muri yombi, bose bazira icyaha kimwe cyo gusambanya abana bigishaga. Byavuzwe ko Hakizayezu yasambanyije uyu mwana mbere y’uko atangira ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2022, abanyeshuri 12, barimo 3 bo mu mashuri abanza n’abandi 9 bo mu yisumbuye, bari bamaze guterwa inda zitateguwe, hagakekwa abarimu 3 bahise bafatwa baranafungwa. Amakuru y’uko Hakizayezu yasambanyirije umwana yigishaga mu gihugu yatanzwe n‟Umuyobozi w‟ishuri, Niyorurema Damas, wamushinjaga nta kindi ashingiyeho, ndetse avuga ko hahise hatangizwa gahunda ya “TURABYANZE” mu mashuri. Nyuma yo gushyikirizwa Urukiko, umwana byavugwaga ko yafashwe ku ngufu yatanze ubuhamya, avuga ko kwemeza ko Hakizayezu Fidèle yamufashe ku ngufu yabisabwe na Directeur Niyorurema Damas, afatanyije na Gitifu w’Umurenge wa gihango, Nyabyenda Emmanuel, hanzurwa ko uyu mwarimu n‟umwana bapimwa, basanga umwana arwaye mburugu, mu gihe umwarimu atigeze ayirwara kuva yavuka, bituma agirwa umwere arataha, ariko asanga akazi ke baragatanze, atakambira inzego zose zibitesha agaciro, na n’ubu aracyarega muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta (PSC), ariko yamaze guta icyizere cyo kurenganurwa.
- Mu Karere ka Rwamagana, Mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Nyagasenyi, Umudugudu wa Rusave, ku wa 20/03/2022, RIB yataye muri yombi umufurere akaba n’umwarimu muri aka Karere, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17. Umuvugizi wa RIB yabwiye Igihe.com ko uyu mufurere yabanje guha inzoga uyu mwana, amaze kumusindisha aramusambanya. Umwana yatangarije RIB ko atigeze amenyana n’uyu mufurere, ariko RIB ikavuga ko umuryango w’uyu mufurere wahaye amafaranga menshi ababyeyi b’uyu mwana ngo azamushinjure. Umwana yoherejwe gupimishwa mu Bitaro bya Rwamagana, umufurere akomeza gufungirwa muri Station ya RIB ya Kigabiro iminsi 30 y’agateganyo, yimurirwa muri Gereza ya Nsinda, none amezi ararenga 9 ategereje kuburana mu mizi.
- Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Burima, Umudugudu wa Kirambi, ku wa 20/01/2021, RIB yataye muri yombi umuforomo w’imyaka 32, akekwaho gusambanya umugore w’imyaka 31 wari waje kwivuza, ahita afungirwa muri station ya RIB ya Kinazi. Uyu mugore yapimishijwe mu Bitaro by’Intara bya Kinazi, ariko bivugwa ko ibisubizo bizashyikirizwa Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, hashize hafi imyaka ibiri uyu muforomo ataraburana mu mizi, afunze gutyo gusa.
Twabahitiyemo ingero 10 gusa ariko iki cyaha kiruzuye mu Turere twose kandi ntabwo turabona uwo cyahamye ngo agihanirwe, inshuro nyinshi abagikekwaho baburirwa ibimenyetso, bakarekurwa, abandi bagakomeza gufungwa bategereje kuburana mu mizi, imyaka igashira indi igataha. Ibi bituma abasesenguzi benshi bemeza ko igitsina gikomeje kuba intwaro yo gukubitisha no kwigizayo abo FPR idashaka. Birababaje kandi biteye agahinda kubona amategeko yanditse adakurikizwa.
Kuba uyu munsi FPR yarashyizweho amategeko yanditse neza, ariko aho kurengera abantu, ikayakubitisha abo idashaka, dusanga bikiri muri wa mugambi mubisha wayo wo guhungeta no gutera ubwoba abo idashaka, hagira uhirahira kuvuga ibyo idashaka kumva agahimbirwa ibyaha byo kugira ingengabitekerezo ya jenoside, byakwanga ikamuhimbira ibyaha bishingiye ku gitsina, n’ubwo tutigeze duhakana ko iki cyaha gikorwa.
Umurungi Jeanne Gentille