Yanditswe na Remezo Rodriguez
Mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kurindimuka, ibiciro ku masoko bigakomeza gusiganwa, mu buryo butajyanye n’amikoro y’abaturage, Leta yo ikomeje gushora ibya rubanda mu mishinga ya baringa cyangwa itunguka, imyinshi igahera mu nyandiko, nyamara akayabo kavuye mu misoro y’abaturage, mu nkunga z’amahanga cyangwa mu nguzanyo zizishyurwa imyaka n’imyaniko, gakomeje kwisuka ku ma comptes ya FPR.
Ni kenshi abaturage bagiye bamenyeshwa ko hagiye gutangizwa imishinga ishingiye ku bikorwa remezo, ku buhinzi cyangwa ku buvuzi, ariko bikarangira bityo, amafaranga agakomeza akanyerezwa, ntashyirwe mu mishanga aba yateganyirijwe. Impamvu ikunda gutangwa ngo ni uko haba haje “Ibicanye maremare”, nyamara hari ibiyacana ku bushake kugira ngo amafaranga akunde anyerezwe, hakaboneka ibitambo bya nyirarureshwa, abayanyereje bya nyabyo bagakingirwa ikibaba, ibisambo bigahabwa rugari, bikidagadura.
Nta muntu n’umwe ushobora kumva ukuntu, ku wa 13/12/2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarekuye James Kamanzi, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Center-RBC) na bagenzi be bo mu kanama gashinzwe amasoko (tender board) muri iki kigo, Fidèle Ndayisenga, Pierre Ndayambaje, Léoncie Kayirangwa, Jean Marie Vianney Nsengumuremyi na Tharcisse basabose, bahaye mugenzi wabo bakorana, Fidèle Rwema, isoko rya miliyari 3 FRW, bakiregura bavuga ko batari bazi ko bakora mu kigo kimwe, nyamara yaragikozemo kuva mu 2013, kandi itegeko ritemerera abakozi ba Leta gupiganira amasoko ya Leta, n’ubwo babikora bikandikwa ku bandi.
Aba bose uko ari 6 Ubushinjacyaha bwabaregaga gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyaha cyo kugira akagambane no gufata icyemezo hashingiwe ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo. Bose bariregura ariko iteme baritindira ku nsina ngufi, Fidèle Rwema, itagira kivugira.
Mu buryo butunguranye aba 6 barimo James Kamanzi wasinye ku itangwa ry’iri soko na bagenzi be 5 bari mu kanama k’amasoko bagizwe abere barataha, ariko uwahawe isoko, Fidèle Rwema, Urukiko ruvuga ko “hari impamvu zikomeye zituma akekwaho guhabwa isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.
Aha rero niho abantu batandukanye bahise bibaza “ukuntu abatanze isoko baba abere, uwarihawe agakomeza gufungwa iminsi 30 ”, ishobora kumara imyaka 4 nk’uko byagiye bigendekera abandi. Nta kabuza rero muri uru rubanza hajemo abakingiwe ikibaba n’undi udakenewe kuko inyungu yari afitiye FPR zari zagabanutse cyane, bakanemeza ko ubiri inyuma ari umugore we batandukanye, bivugwa ko atabyara, ariko akaba ari igikomerezwa muri FPR, ndetse akaba afite umwanya ufata ibyemezo muri iki kigo cya RBC.
Mu busesenguzi bwacu dusanga impamvu ibi bibazo by’amasoko bihora bitwara inzirakarengane ari uko isoko ritangirwa i Kigali, Rwiyemezamirimo akazakora imirimo mu gihugu hose, bigatuma hagati y’uwishyura n’uwishyurwa harimo umuhora muremure cyane, akaba ari wo utera icyuho FPR yihishamo yasamye itegereje kumira agafaranga kose kawucaracaramo. Iri soko ryari iryo gusana ibikoresho byangiritse kwa muganga no gusimbuza ibishaje. Twibutse ko abayobozi bakuru (DG) b’ibitaro byose n’ibigo nderabuzima baba bari muri Komite ya FPR aho bakorera. Icyuho rero FPR yameneramo kugira ngo isahure ni kinini ku buryo buhagije.
Biroroshye cyane ko DG w’ibitaro runaka yatanga raporo ko imashini yangiritse ikeneye gusanwa, kandi ari nzima, Rwiyemezamirimo, agahurura agahutera, akerekana ko yakoze imirimo, kandi ntayo yakoze, RBC ikishyura, amafaranga akaruhukira kuri comptes za FPR, Rwiyemezamirimo agahabwa insimburamubyizi, dore ko nta n’icyo aba yashoye uretse icyizere aba yaragiriwe na FPR. Kuri Rwema Fidèle rero biranze, birangiye agiye kwiturira i Mageragere, azira gusa ko umugore bigeze kubana, bagatandukana kandi akomeye muri FPR.
Ikindi cyatunguye abantu ni ukumva ngo Leta y’u Rwanda n’iya Nigeria ziherutse gushyira umukono ku masezerano agamije ubufatanye muri gahunda yo gusubiza umuntu ku Kwezi, kubungabunga no kubyaza umusaruro isanzure yitwa “Artemis Accords ”, nk’uko byatangajwe n’Umuzindaro wa Leta, Igihe.com, kuri uyu wa mbere tariki ya 26/12/2022. Ibintu byaciye ururondogoro abatari bake babitangaho ibitekerezo. Uyu mushinga w’ Ikigo cy’Amerika gishinzwe Isanzure (NASA) ugamije kuzageza umushakashatsi w’umugore wa mbere ku Kwezi, hakagezwayo n’umugabo w’umwirabura, uzaba agezeyo bwa kabiri nyuma ya Neil Armstrong na Edwin Aldrin Buzz bahakandagiye ku wa 20 Nyakanga 1969, ibitaravuzweho rumwe n’abashakashatsi benshi bagiye bavuga ko ari ikinyoma cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, mu gisa n’ikinamico yakiniwe muri Nevada, ariko isi yose ikaba yarabyemejwe ku gahato.
Kugeza ubu u Rwanda na Nigeria ni byo bihugu bibiri by’Afurika muri 23 byo ku Isi bimaze gusinya kuri ayo masezerano agenga uburyo bwo kuvumbura ibiri mu kirere n’iterambere ry’ubukungu biri ku yindi mibumbe. Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano byemeranyije ubufatanye mu bushakashatsi bikora mu bijyanye n’isanzure hagamijwe kugera kuri gahunda ya Amerika yo gusubiza abantu ku Kwezi bitarenze mu 2025 binyuze muri gahunda yiswe « Artemis ». Igihugu kizayasinya ntikiyubahirize kizabihanirwa. Mu 2020, u Rwanda rwashyizeho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’Isanzure (RSA), gifite intego yo gukusanya no kugenzura ibikorwa bikorerwa mu Isanzure ry’u Rwanda. Icyo gihe havugwaga ko indi ntego ya RSA ari ugukusanya amakuru aturuka mu bigo bya Leta n’ibyigenga, mu gihe bibaye ngombwa kugurisha amwe muri ayo makuru, icyo kigo kizajya kibanza kuyasesengura mbere yo kuyatanga cyangwa kuyagurisha. Mbere gato hari ikindi kinyoma cyavugaga ko u Rwanda, ku bufatanye n’Ubuyapani, rwohereje icyogajuru cya mbere mu isanzure cyiswe Rwasat-1 ngo gitange amakuru ajyanye n’ubutaka bw’igihugu aho gifata amashusho cyifashishije cameras zacyo ebyiri akagenzurwa n’abahanga mu by’ikoranabuhanga. Amakuru atarakiriwe kimwe avuga ko iki cyogajuru cyoherejwe ku wa 25 Nzeri 2019, gikoranye akuma gato gafite ubushobozi buhambaye butuma kibasha gupima ingano y’amazi ari mu butaka, ubushyuhe, ubuhehere n’ibindi bipimo bijyanye n’imiterere y’ibihe, bigafotorwa na za cameras ubundi bikoherezwa. Biranavugwa ko u Rwanda ruzohereza ibindi byogajuru mu kirere mu mpera za 2023.
Mu busesenguzi bwacu twasanze bibabaje kuba u Rwanda rugifite abaturage bicwa n’inzara abandi barwaye amavunja ariko rukigereranya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Ubuyapani n’ibindi bisaga 20, bifite aho byamaze kugera mu kubaka ubuzima bw’abaturage babyo, rukaba rusaba kujya mu masezerano y’ibihugu bikoresha icyogajuru gito cyo mu bwoko bwa CubeSats, nk’aho mu by’ukuri ari cyo gikenewe cyane. Ni agahinda gakomeye kumva abaturage hirya no hino bataka inzara kuko ibihingwa bahinze byumishijwe n’izuba, aho hashowe mu kuhira imyaka ngo abaturage babone ibibatunga, ukumva ngo agatsiko ka FPR kashoye imari itagira ingano mu kohereza ibyogajuru mu kirere. Ngo bimarire iki se umuturage uburaye kabiri ? Ibi se ni ukwiyubaka mu burezi ngo urubyiruko rwige ibifatika, ruzabashe kubona imirimo ? Ni nde mu by’ukuri wungukira muri ibi byogajuru niba atari Kagame n’agatsiko ke ? Kumenya ibibera ku yindi mibumbe wananiwe kuzamura imibereho y’abaturage basanga miliyoni 13 batuye ku buso bwa 26,338 Km2 . bimaze iki ? Ibi bibazo byose ndetse n’ibindi nibyo bituma Abanyarwanda batari bake bemeza ko barambiwe imishinga ya baringa. Abantu batandukanye bibaza niba ubugome bwa FPR buzarangira, igisubizo kikanga kikaba iyanga.
Agahinda k’Abanyarwanda gakomeje gukura uko bwije n’uko bukeye, kuko bicwa n’inzara, imibereho yabo ikarushaho kuba mibi, nyamara FPR idasiba gushora umutungo mu mishinga ya baringa. Iyo atari amasoko ahabwa abambari ba FPR ntishyirwe mu bikorwa cyangwa igashyirwa mu bikorwa igice, amafaranga yari ateganyijwe akigira ku ma comptes ya FPR cyangwa ukumva ngo u Rwanda rwashoye mu mishinga yo kohereza ibyogajuru mu kirere, nyamara abaturage bagitaka bwaki n’amavunja.
Abantu batandukanye bibaza ukuntu Let aya FPR yananiwe gusinya amasezerano ashyiraho Urukiko mpuzamahanga, amasezerano ahana ibyaha byo gushimuta abantu, amasezerano ahana ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu n’andi yatuma Abanyarwanda bishyira bakizana, kugira ngo rutazagira ibyo rubazwa n’urwo rukiko, ariko ukumva ngo rwasinye amasezerano yo gushaka ubukungu buri ku yindi mibumbe, nk’aho ibikeneye gukorerwa Abanyarwanda ngo bareke kugwingira, bikakuyobera. Hasinywa gusa ibyungura agatsiko. Kuba amafaranga menshi ashorwa mu mishinga ya baringa mu gihe abanyagihugu batagira amazi n’amashanyarazi ni akandare n’akaga abaturage bashyirwamo n’ubutegetsi bw’igihugu. Ibi byose bikaza byiyongera ku maraso y’abana b’u Rwanda ahora amenwa mu ntambara batazi imvo n’imvano yazo. Abantu batandukanye bibaza icyo Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda imaze mu gihe buri gihe twumva PAC itumiza abanyereje amafaranga, bakabyemera bakabyita amakosa yo mu kazi, ntihagire ubihanirwa, nyamara byagera ku mishinga minini ya baringa ya Nteko ntibimenyeshwe, kugeza n’aho ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare bikomeza koherezwa mu mahanga ya Nteko ntigire icyo ibibazaho, ukibaza icyo imaze bikakuyobera. Hibazwa niba imvugo « Intumwa za Rubanda » idakwiye kuvabo, aba badepite n’abasenateri birirwa bahembeshwa igitiyo n’ingorofani, bakaba bakitwa « Indabo za Kagame », bikagira inzira.
Abantu batandukanye bibaza impamvu ibifi binini byirirwa byambura abaturage abaturage ibyabo ntibibiryozwe, ukumva ngo Dr. Pierre Damien Habumuremyi, wari Minisitiri w’Intebe, yahaye abaturage chèques zitazigamiwe, ariko arababarirwa, ukumva ngo Dr. Isaac Munyakazi, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yahamijwe icyaha cyo kwakira ruswa y’ibihumbi 500 FRW, ariko agahabwa igihano gisubitse, ukumva ngo Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yiyemereye kwakira indonke, ariko agakomeza kwibera iwe, ukumva ngo Dr. Nibishaka Emmanuel, wari Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yambuye abaturage amafaranga, abashukisha kubashakira visas zo kujya muri Amerika, bigafatwa nk’ibisanzwe, n’ibindi bikomerezwa byinsho cyane bigenda bikingirwa ikibaba n’ubutegetsi bwa FPR. Nyamara ukinishije kunenga amabi FPR ikorera abaturage bati : « Jya kwiturira i Mageragere cyangwa upfe birangire ». Aha niho abareba kure bahera bavuga ko wagira ngo u Rwanda rurimo ibihugu bibiri.
Ibi byose rero ntibishobora guhagarara hatabayeho ko abaturarwanda bose bitabira Impinduramatwara Gacanzigo. Iyi niyo yonyine yatuma Abanyarwanda basasa inzobe, bagacukumbura ahaturutse amacakubiri hose yabaranze, uwagomye akagororwa, yagororoka agafatanya n’abandi kubaka u Rwanda, rukaba igihugu cy’ukuri n’ituze, igihugu cy’amahoro n’umutekano, igihugu cy’ubwigenge na demokarasi, igihugu kizira amacakubiri n’imyiryane, igihugu kizira akarengane n’igitugu, igihugu gitemba amata n’ubuki, igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose, igihugu kizira munyangire, ikimenyane, itonesha n’icyenewabo, igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi, igihugu tuzaraga abana bacu, tukizera ko bafite ejo hazaza hazira icuraburaburindi no kwikanyiza, ejo hazaza hizeye ubukungu, uburumbuke n’iterambere rirambye, ejo hazaza harangwa no kwishyira ukizana kwa buri muntu, aho nta wuganya kubura ubutabera buboneye, ejo hazaza hazira itekinika n’igipindi bya FPR, imaze imyaka irenga 28 yarashyize ku ngoyi Abanyarwanda.
Remezo Rodriguez