UMWAKA URASHIZE, UNDI URATASHYE: ABANYARWANDA BINJIRANYE IKI MURI 2023?

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

U Rwanda rukiri u Rwanda, mu myaka ya za 1980, Orchestre Impala yaricaye ihimba indirimbo, maze iririmba igira iti: «Na none dore umwaka urashize, none uwundi uratashye, twongere twishime tunezerwe, dushimire Imana Nyagasani ikiduhagaritse, tukaba tugejeje aya magingo». Impala zarongeye ziti: «Ntacyo twatanze ngo dukunde turame, abataragize ayo mahirwe nabo si ku bwabo, kuko nta wanga kuramuka». Buri wese yarayibyinaga akumva itazigera isaza bibaho.

Iyi ndirimbo mu gihe cyayo yavugaga byinshi byiza, ariko haribazwa niba uyu munsi bigifite agaciro. Mu gihe dushoje umwaka wa 2022, tukaba dutangiye uwa 2023, Abaryankuna bahisemo kuraranganya amaso mu Banyarwanda batandukanye, kugira ngo barebe icyo Abanyarwanda binjiranye mu mwaka mushya.

Twatekereje kubagezaho iki kiganiro mbere y’uko umwaka ushize urangira, twibuka imbaraga za Sekibi, ziba zishaka amaraso mu mpera z’umwaka, maze duhitamo kuzaganiriza abazagira amahirwe yo gutangira umwaka mushya, tukanaboneraho no kwihanganisha abataragize ayo mahirwe kuko nta wanga kuramuka.

Mu kuraranganya amaso, Ijisho ry’Abaryankuna ryakusanyije ibitekerezo by’abantu batandukanye babashije kwinjira mu mwaka wa 2023, kugira ngo bagaragaze mu by’ukuri icyo u Rwanda n’Abanyarwanda binjiranye muri uyu mwaka, umwaka babona ko uhishe byinshi cyane, umwaka uzasiga Abanyarwanda bamenye aho bahagaze.

Ubuhamya twakusanyije ni bwinshi cyane ntitwabukubira mu kiganiro kimwe, ariko ikiriho ni uko Abanyarwanda benshi binjiranye mu mwaka wa 2023 agahinda gakabije n’akababaro katagira ingano, ahanini ubujyahabi n’inzara bakabiterwa n’agatsiko ka FPR kari ku butegetsi i Kigali, kuko kagaragaje ko nta mpuhwe gafitiye abaturage, ahubwo icyako ni ugusahura ibyagatunze rubanda, rugakomeza rugahondobera umusubizo, rutizeye uwarutabara aho yava hose. Abenshi bagaragaje ko barambiwe igitugu cya FPR.

Abanyarwanda banyuranye bavuze ko ikintu cya mbere binjiranye mu mwaka wa 2023 ari uko mu mwaka wa 2022, FPR Inkotanyi yarushijeho gushimangira igitugu cyayo no kuniga ubutabera, bikaba bitumye abatari bake binjirana mu mwaka mushya akarengane n’ihohoterwa mu nzego zose.

Basanga kandi iki gitugu cya FPR-Inkotanyi cyarashyigikiwe n’ubugome bukabije, maze bigaragaza ko ubutabera butigeze burangwa muri gahunda zayo. FPR yakomeje gukina diplomatie y’ikinyoma maze ibihugu bimwe na bimwe nk’Ubufaransa biyoboka bwangu kugira ngo urwikekwe rwahoraga mu mubano w’ibihugu byombi ruveho cyangwa rwubikweho agatebo. Abanyarwanda rero binjiye mu mwaka mushya iki kinyoma cyamaze kujya ahagaragara kuko ibihugu by’ibihangange nka Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubudage, Espagne n’ibindi byeruye bibwira Paul Kagame ko byarambiwe amabi akora muri RDC.

  • Abanyarwanda kandi binjiranye mu mwaka wa 2023 FPR yanze kuva ku izima mu kinyoma yimakaje cyo kurisha amahano ya jenoside no kuyakubitisha buri wese utavuga rumwe nayo. U Rwanda rwambukanye inzirakarengane nyinshi zifungiye ibyaha bihimbano, bishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, kuyipfobya no kuyihakana, nyamara wasesengura neza ugasanga abashinjwa ibyo byaha yarabasize iheruheru.
  • U Rwanda rwinjiranye kandi mu mwaka wa 2023 ikinyoma cyo gukomeza kurisha jenoside ku gatsiko kari ku butegetsi, aho kohereza abasirikare bako bakica abantu muri RDC, karangiza kakavuza induru ngo jenoside, jenoside, jenoside, kugira ngo amahanga ashye ubwoba, Paul Kagame abone agahenge ko gukomeza kwisahurira imitungo kamere yiganjemo amabuye y’agaciro, aboneka ku bwinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
  • Abanyarwanda binjiranye mu mwaka wa 2023 icyasha gikomeye basizwe na FPR cyo gukomeza gushaka kubaka imitegekere ishingiye ku irondakoko no kwerekana ko Abatutsi aribo baremewe gutegeka (suprématie tutsie). Iki cyasha ni imungu ikomeza kumunga ubumwe bw’abatuye Akarere k’Ibiyaga bigari, ariko cyagera mu Rwanda, kigasya kitanzitse. Iki cyasha nacyo Abanyarwanda bakinjiranye mu mwaka mushya, kandi nta cyizere ko kizarandurwa ejo cyangwa ejo bundi, kuko « abacurabucucu » bacyo baticaye. Biragoye kuba wakomeza kubita « abacurabwenge » kuko ubwenge bitandukanyije nabwo kera cyane, uyu munsi bakaba barimakaje ikinyoma cyo kuzuza ibifu byabo, bakaba biteguye kwica uwabitambika wese.
  • Abanyarwanda binjiranye mu mwaka wa 2023 icyizere gike, hafi ya ntacyo, ku mpinduka mu mitegere y’u Rwanda, ku buryo abaharanira impinduka bakwiye gukomeza kongera umurava, bitabaye ibyo FPR irakomeza ibamare urusorongo nka ya nkoni y’umwana ishira dondi dondi. Impinduka nyakuri yakabaye yubaka ubutabera buboneye kandi budakumira, ariko icyizere kiragenda kiyoyoka uko umwaka utashye.
  • Abandi banyarwanda bagize icyo batangaza bavuga ko binjiranye ubwoba bukabije mu mwaka wa 2023. Ababashije kugira icyo bavuga badashaka kugaragaza amasura yabo, bavuze ko byibuze binjiye mu mwaka mushya amahanga amaze gusobanukirwa n’ibibazo by’u Rwanda, ndetse Abanyarwanda batandukanye hirya no hino bashyize hamwe baraganira bifashishije ikoranabuhanga, baratura bavuga ibitagenda, babasha kuganira ku mateka areka kuba aya FPR, ahubwo aba ay’Abanyarwanda kandi bayavuga uko ari nta kugoreka.
  • Hari n’abakomeza gutsindagira ko binjiye mu mwaka wa 2023 FPR itarunamura icumu kuko abantu bakomeje guhungetwa, guhohoterwa, gushimutwa, gufungirwa ubusa no kwicwa umusubizo kandi ntibagire gikurikirana. Abanyarwanda batari bake binjiye mu mwaka mushya bakiri mu gahinda k’ababo baburiwe irengero.
  • Abanyarwanda banyuranye binjiye mu mwaka wa 2023 babundabunda, barara aho bwije bageze kuko FPR yabakuye mu byabo irabyararika. Aha twavuga nko muri Nyarutarama, mu Midudugu ya Kangondo na kibiraro, ahamenyekanye nka Bannyahe. Ba nyir’imitungo bitabaje inkiko zirabogama ku buryo bugaragara, kugeza aho Urukiko ubwarwo rwereka Umujyi wa Kigali uko wari kwisobanura. Abasenyewe muri aka agace n’ahandi henshi mu guhugu binjiye mu mwaka mushya bari mu kababaro n’agahinda batabona uwo bagatura.
  • Abanyarwanda na none binjiranye mu mwaka wa 2023 isura mbi basizwe na FPR yo kwitirirwa igihugu gihungabanya umutekano w’abaturanyi. Abacuruzi bato bato bambukaga imipaka bajya gushakira amahaho muri Congo, bararira ayo kwarika, bagerageje kwerekana akababaro kabo, birunda mu ma stades n’ahandi hahurirwa n’abantu benshi ariko ikinyoma n’igitugu byabapfutse umunwa, baraharirwa baranyukirwa.
  • Byongeye kandi Abanyarwanda binjiranye igisebo mu mwaka wa 2023 cyo kwica Abanyekongo benshi, haba ahakoreshejwe uburozi ndetse n’abasivili biganjemo abagore n’abana bakubiswe udufuni mu bice bitandukanye birimo Kishishe na Bambo. Iki gisebo Abanyarwanda bambitswe na FPR cyageze aho gushaka kuroga umukuru w’igihugu binyujijwe muri Louise Mushikiwabo, ubundi wakabaye yubashywe ku isi.
  • Abanyarwanda bambukanye ikindi kimwaro cy’uko RDF ikomeje kwihekesha M23 kugira ngo ihungabanye umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. Iki kimwaro cyatumye u Rwanda rwigira umuvugizi wa M23 mu ntambara idafite indi mpamvu yose, uretse guhungabanya umutekano ngo ubusahuzi bubone uko bukorwa.
  • Mu gihe isi yose itaka ibibazo by’ubukungu bwahungabanye kubera intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine, Abanyarwanda bo binjiranye mu mwaka wa 2023 inzara ica bintu, bakagerekaho agahinda baterwa no kumva agatsiko kari ku butegetsi kirata ngo ubukungu bwazamutseho 10%. Iyi mibare ishingiye ku itekinika ntabwo igaragara mu mibereho y’abantu bageze ku rwego rwo kurisha nk’amatungo kubera inzara yabaye karande, abaturage bakaba barayise « Nzaramba ». Nyamara umwaka wa 2023 utangiye abaturage bakirandurirwa imyaka nk’uko biherutse kubera i Nyagatare, abandi bakamenerwa ibicuruzwa ngo bitera umwanda nk’uko byabaye mu Karere ka Rubavu. Iki gikomere Abanyarwanda binjiranye mu mwaka mushya kiracyari kibisi.
  • Abanyarwanda batandukanye bambukanye mu mwaka wa 2023 akababaro baterwa no kuba ubuhinzi butunze igice kinini cyabo budahabwa agaciro, bakirirwa bakangishwa ngo services zateye imbere ariko washaka icyo zibamariye ukakibura. Uyu mwaka rero bawinjiranyemo agahinda ko kuba agatsiko kari ku butegetsi katarigeze kabegera ngo kabahumurize, Leta yigomwe imisoro, ibiciro bigabanuke, ariko abaturage bagiye bumva bakinwa ku mubyimba bavuga ko nta nzara ihari, nyamara ica ibintu hirya no hino. Ni akumiro !!!
  • Abanyarwanda batari bake na none binjiranye mu mwaka wa 2023 ubukene bukabije buturutse ku guterezwa cyamunara imitungo yabo, nyamara ahenshi bikaba binyuranyije n’amategeko cyangwa inkiko zitarabifataho umwanzuro wa nyuma. Aya ni amahano yabuze gihanura, agaragazwa no kuba igihugu gishyiraho amategeko ariko ntikiyakurikize. Agahinda benshi binjiranye mu mwaka mushya karigaragaza, ariko ugasanga henshi FPR n’abambari bayo birirwa bavuga ubusa ngo « Umuturage ku isonga », nyamara asongwa.
  • Uyu mwaka utangiye abarimu barabeshywe ko bongejwe umushahara, ndetse bitangira gushyirwa mu bikorwa muri Kanama uyu mwaka ushize, ariko ntibyamara kabiri, ibyo bakatwa bigenda bizamuka ku buryo n’ubundi umwarimu yagumye mu buzima yari arimo, cyangwa ajya munsi yabwo. Aya marira binjiranye mu mwaka wa 2023 nta cyizere atanga ku kuzamura ireme ry’uburezi, ahubwo arakomeza kubashora muri ya mvugo igira iti :« Leta itubeshya ko iduhemba, tukayibeshya ko tuyikorera », abana b’u Rwanda babihomberemo.
  • Abanyarwanda na none binjiranye mu mwaka wa 2023 icyikango cy’uko Amerika yarakajwe n’uko Paul Kagame yanze kurekura Paul Rusesabagina, bakaba bakeka ko iki gihugu cy’igihangange kidashobora kubyihanganira. Ariko byibuze Abanyarwanda binjiye mu mwaka mushya bamenye ukuri babwiwe na Gen. James Kabarebe, ko Paul Kagame ari we wubatse icyo yise « Killing Machine », kikaba cyaramaze Abanyarwanda n’Abanyekongo. Mu mwaka wa 2023 nta wuzongera gushidikanya ku cyamumazeho abe, kuko ukuri kwagiye ahagaragara n’ubwo uwagutangaje yari agiye kubizira, ariko araho araganje, azavuga n’ibindi.
  • Nta wabura kwishimira ko Abanyarwanda batandukanye binjiye mu mwaka wa 2023, baramaze guhindura imitekerereze, kuko nta wukihanganira kurebera akarengane, urebye abaturage bigaragambije mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, ubwo Polisi yari imaze kurasa inzirakarengane, ukareba abaturage bigaragambije mu isoko rya Rugerero mu Karere ka Rubavu, ubwo Umurenge wababuzaga gucururiza imbuto zabo mu isoko bashyizwemo n’Akarere, abategetsi bakabusanya mu mvugo, n’ibyagiye bibera ahandi hatandukanye, byerekana ko wa muturage atakiri wa wundi wo mu 2000 wabeshywaga ko FPR yahagaritse jenoside, maze ikamukoresha icyo yishakiye. Ubu abaturage barahumutse ntibakemera guhonyorwa.
  • Abanyarwanda kandi barishimira ko binjiye mu mwaka wa 2023 batakiri ba bandi bavuga ngo « Ni uguhebera urwaje », bavuga FPR yabazaniye agahotoro n’igisuti. Ahubwo binjiranye icyizere bahabwa n’uko bamaze kwisobanukirwa bamenya amateka yaranze igihugu cyabo. Ntacyo FPR ikibakinga mu maso, akayo karashobotse. Abenshi barifuza ko mu matora y’abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka, hafungurwa urubuga, abadepite bakiyamamaza ku giti cyabo, aho gushyirwa ku ma listes y’amashyaka, bakabwira abaturage icyo bazabamarira, bakabatora bazi ko babatumye, aho guhora bashyirwaho na FPR, banavaho bagashimira Kagame kuko ari we bakorera, kugeza n’ubwo abirukanywe mu Nteko bazira ubusinzi nabo bamushimira.
  • Uyu mwaka wa 2023 utangiye kandi hari Abanyarwanda baketsweho ibyaha bya jenoside, baburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha, bamwe baba abere, abandi barahanwa barangiza ibihano byabo. Uyu munsi bafungiye muri Niger batazi ikizakurikiraho ejo, ku buryo imiryango yabo yinjiye mu mwaka mushya iri mu gihirahiro gitubutse, wasesengura neza ugasanga nta wundi ubyihishe inyuma uretse Kagame.

Ibi twabegeranyirije bigaragaza ibyo Abanyarwanda batandukanye binjiranye mu mwaka wa 2023 ari bike cyane ugereranyije n’ibiri mu bitekerezo by’Abanyarwanda. Hari bamwe bahitamo kwicecekera kubera iterabwoba FPR ibashyiraho, bigatuma abantu bahora babaho babara ubukeye. Kuba hari abafunzwe benshi bazira ibitekerezo byabo, abandi bakaburirwa irengero, abandi bakicwa, ntawe bikwiye guca intege kuko nta ntambara ibura ibitambo. Nihashaka hazasigare umwe, ariko abe mu gihugu gitekanye, nk’uko Umuryankuna w’Umushumi yabivuze, kandi abitangaho umurongo uboneye.

Dusanga na none kuba abatavuga rumwe na Leta barabashije kwereka amahanga amabi akorwa na FPR na Kagame, byaratumye buri wese amenya isura nyayo y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibi rero birerekana ko icyo FPR ishaka muri Congo izakibona, kuko nibikomeza gutya izahakura imbwa yiruka. Iyi rero ni impamba ikomeye Abanyarwanda binjiranye mu mwaka wa 2023, ku buryo nta wabura kuvuga ko bigiye gusobanuka.

Dushoje rero tubifuriza mwese umwaka mushya muhire wa 2023, uzababere uw’uburumbuke n’iterambere, uzababere umwaka wo gukomeza ibyiringiro by’Abanyarwanda no kwereka FPR ko kumara Abanyarwanda yaharaniye itabigezeho, kandi uzababere mwese umwaka wo guhugukira Impinduramatwara Gacanzigo.

Manzi Uwayo Fabrice