Yanditswe na Remezo Rodriguez
Kuwa gatanu, tariki ya 23 Ukuboza 2022, Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente, yitabye Inteko ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, maze abazwa ibibazo bitandukanye, birimo ibibangamiye cyane umutekano w’abantu. Bamubajije ku kibazo cy’impanuka ziyongereye cyane, ariko bageze ku kibazo cy’ubujura, rubura gica. Abasenateri bamweretse agahinda k’abaturage bahora bibwa ibyabo n’abajura bitwaje intwaro za gakondo, bakibaza impamvu bibwa kandi bahora basabwa amafaranga yo guhemba abanyerondo, mu gihugu gifite inzego z’umutekano zitagira ingano, ariko ukumva ngo abajura baziciye mu rihumye bibye cyangwa bishe abaturage b’inzirakarengane, bikarangira bityo, abaturage bagakomeza bagataka nta wubumva. Minisitiri w’Intebe yariye indimi, abura ayo acira n’ayo amira, ashaka no kubihakana bamuha ingero, abonye atabyivana imbere, arakomeza asobanura ibiterekeranye kugeza amasaha yahawe arangiye.
Mu Karere ka Rusizi, abaturage barataka cyane kubera ubujura bukorerwa abaturage mu ngeri zose. Ubujura butangira gukara kuva saa moya z’umugoroba bukarinda bucya bukivuza ubuhuha. Ubujura bwibasira cyane ku muhanda ugana Nyamasheke no kuri Gare ya Rusizi, mu mujyi rwagati. Abajura bambura cyane cyane abavuye gucuruza cyangwa abazindutse bajya kurangura, bakabakubita bakabasiga ari intere.
Mu Karere ka Nyamasheke, hagaragara cyane gutobora amazu, abajura bitwaje intwaro za gakondo bakiba imyaka n’amatungo bakayabagira aho hafi. Abandi bajura bibasira cyane imyaka iri mu murima, aho bayitundira muri Congo abahinzi bakaba bagiye kwicwa n’inzara kandi badahwema gutanga amafaranga y’irondo. Abaturage batakira inzego z’umutekano zikabarerega ngo zizabyigaho bikarangira bityo.
I Karongi bakubwira ko ubuyobozi bwananiwe bwananiwe gukemura ikibazo cy’abajura babugarije, biza no gutuma uwari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Ingabire Dominique yegura, byemezwa n’inama idasanzwe yo ku wa 20/12/2022, asimburwa n’uwari Visi-Perezida, Ngarambe Vedaste, Mayor Mukarutesi Vestine arasigara kubera ko FPR ikimuryamyeho, byitwa ko yabuze umugira inama ku kibazo cy’ubujura. Ni ubwo se yagiye abaturage baracyabura gutaka gutoborerwa amazu no kunyagwa amatungo?
Mu Karere ka Rutsiro, abaturage bavuga ko kubaka amafaranga y’irondo ari ukubahohotera kuko bibwa banataka bakabura ubatabara. Bakoreshwa inama bakabwirwa ko bagiye gukarizwa umutekano ariko bikarangira bityo. Ntibagira gitabara, bamwe batangiye guhungisha amatungo yabo ariko basanga hose ari kimwe. Ikibabaje kurushaho muri aka Karere ni uko iyo abaturage bisuganyije bagafata umujura, Polisi ibahiga ikabafunga, ikabashinja kwihanira, umujura akarekurwa agakomeza kubazengereza, nta kindi bakora.
Abo mu Karere ka Ngororero bavuga ko ubujura bukabije bukorerwa mu isoko ryo ku Cyome n’irya Ngororero hafi y’Akarere. Ntibibaza ukuntu ahantu hahurira abasirikare, abapolisi, DASSO n’abanyerondo baruta ubwinshi abaturage, ariko umuturage uvuye guhaha, akamburwa ibye, utatse akabura umutabara. Inzego z’ibanze kandi ngo zigira uruhare mu guhishira abajura kuko abazigize ari bo bagura ibyibwe.
Mu Karere ka Rubavu ho ni agahomamunwa kuko abiyise “Abuzukuru ba Shitani” bashyizeho inzego zikomeye kuruta inzego z’ibanze. Iyo umwe muri bo afashwe, uwabigizemo uruhare ngo afatwe aba agomba gupfa uko byagenda kose. Umwaka ushize Polisi yarashe inzirakarengane, ivuga ko yarashe DPC w’Abuzukuru ba Shitani, ariko abaturage bavuga ko kwari ukubeshya kuko uyu nguyu ari uwitwa Basabose kandi aracyahari. Kubera ubunini bw’umujyi wa Rubavu kandi igice kinini kikaba kidacaniye, Abuzukuru ba Shitani bashikuza abagore amasakoshi, bakambura amatelefoni ngendanwa, kabone n’iyo iri mu mufuka bashyira uwo bashaka kwiba hagati, bakamwereka ibyuma n’inzembe, akayikuramo akayibaha.
Iyo ugeze mu Karere ka Nyabihu wakirwa n’abaturage bataka ubujura bw’amatungo, ibihingwa biri mu mirima, gutegwa bataha bakamburwa ku mugoroba cyangwa abazindukiye ku murimo.
Mu Mujyi wa Musanze, ukunze gusurwa cyane na ba Mukerarugendo, usanga ubujura bwarafashe indi ntera kuko abiba bagizwe n’abagore basanzwe bakora uburaya. Aba bagore bambura abagabo mu buryo bumeze nk’ubushukana kuko bajyana abagabo bameze nk’abagiye kubasambanya, bagera mu nzu bagakingurira amabandi yigize ba nyir’urugo, agahita acuza abo bagabo ibyo bafite byose kugeza no ku myambaro y’imbere, bagataha babunuje buri buri. Ubundi bujura bukorerwa i Musanze ni abagore bambarira ku maraso bararuje ku mabagiro, bagapakira imyenda ku nda, bakamera nk’abagore batwite, bagakwira mu ngo ku manywa bakazitura amatungo, bafatwa bakamena ya maraso, ngo babakuriyemo inda.
Kubera imiterere y’Akarere ka Burera kegereye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, hagaragara cyane ubujura bukorwa n’abitwa “Abarembetsi” bitwaza ibikoni birebire n’ibyuma, bakambura uwo bahuye wese. Ubujura bukorerwa cyane cyane mu ducentre twa Gahunga, Rugarama, Butaro, Kagogo na Cyanika. Kuri ubu bujura bukorwa n’abarembetsi ndetse n’abahoze ari bo, hiyongeraho abajura basanzwe birirwa ku dusantere tw’ubucuruzi ntacyo bakora, bwamara kwira bagatangira gupfumura amazu.
Abaturage bo muri Gakenke bavuga ko ubujura bwabaye nk’umuhigo, aho abajura barushanwa gutobora amazu no gusarura imyaka iri mu mirima. Biragoye ko wahinga igitoki ngo ugisarure kuko kijya kwana abajura baramaze kukibarira, barashatse n’umuguzi, bakagucunga ku jisho bakagitwara. Igitangaje cyo muri aka Karere ni uko ubujura bunakorwa ku manywa y’ihangu. Inzego zose zikabisikana n’abajura ntizibakoreho.
Iyo ugeze mu Karere ka Rulindo uhasanga indiri y’inzoga z’inkorano. Insoresore zimara gusinda zikirara mu mihanda zikambura abacuruzi bagemura ibiribwa mu Mujyi wa Kigali, dore ko banawuturiye. Abaturage bava mu duce twa Shyorongi, Rutongo na Mugambazi basanzwe bakura igeno ryabo muri Nyabugogo, bibasirwa cyane cyane n’aba bajura, abenshi baba bakomoka mu Mujyi wa Kigali, bakabategera mu nzira.
Mu Karere ka Gicumbi nta kindi kihavugwa uretse amatungo yibwa akabagwa, inyama zikabagwa zikajya kugurishwa muri Uganda, abajura bakambukira ku mipaka itemewe, nyamara aho bambukira hose harazwi, ariko aho kugirango ibisambo bifatwe, usanga harashwe abaturage b’inzirakarengane kimwe na Burera.
Iyo wambutse Nyabarongo uvuye i Kigali ugana mu Karere ka Kamonyi, wakirwa n’abajura bahora bagendagenda ku muhanda bashikuza ibiri mu mamodoka. Ku Ruyenzi na Bishenyi ni indiri ikomeye y’amabandi, yirirwa mu Mujyi wa Kigali, byagera nimugoroba, akaza gutegura no kwambura abagenzi. Kuva ucyambuka Nyabarongo ntushobora kuvugira kuri telefoni ikirahure cy’imodoka gifunguye, aba bajura barayikubita ukagira ngo ni agaca gakubise inkoko. Leta yagerageje gushyira abasirikare mu ishyamba rya Rwabashyashya ariko ntibibuza aba bajura gufungura imodoka zigenda, bagapakurura imizigo.
Mu Karere ka Muhanga nta nama n’imwe iterana ngo harekwe kuvugwa ikibazo cy’ubujura. Mu gice cy’umujyi abajura birunda mu bice bya Cyakabiri, Nyabisindu, Remera Kanogo, Gahogo, Rutenga, Ruvumera, Kagitarama, mu Kivoka, Kabgayi, Kamazuru n’ahandi, aho abajura bitwaje intwaro za gakondo, batangira abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite byose. Hagaragara kandi abajura batobora amazu amazu cyangwa bakica inzugi ku manywa, ariko ikibabaje ni uko abafashwe bagafungwa bose bahita barekurwa. Ubujura bwo muri Muhanga bukazwa cyane n’uko mu gice cya Ndiza hahoze hacukurwa amabuye y’agaciro none ibirombe bimwe byarafunzwe, abitwa “Abahebyi” n’ “Abanyogosi”, bahinduka amabandi kabombo.
Iyo ukomeje ukagera mu Karere ka Ruhango, ubujura ntibukaze cyane nk’ubwicanyi. Abantu barategwa bakicwa ku manywa y’ihangu, ariko rimwe na rimwe ugasanga ntacyo bamwambuye. Ubujura buharangwa gusa buba bwa bundi bwo gutobora amazu no kwiba imyaka yo mu murima nk’uko bigaragara mu tundi Turere. Usanga Mayor w’aka Karere, Valens Habarurema, adasiba mu itangazamakuru yisobanura ku mfu za hato na hato. Igisubizo ahora atanga ni kimwe: «Icyo kibazo twakimenye tugiye kugikurikirana», bikarangirira aho, abaturage bagakomeza bagapfa, Mayor nawe agakomeza agasubiramo ijambo ahora avuga.
Kuva kera na kare Akarere ka Nyanza karanzwe no kugira amabandi menshi cyane yitwa “ingeruza”. Izi ngeruza rero muri iyi minsi zariyongereye cyane ndetse zishinga imizi ku cyuzi cya Nyamagana, zisa n’izihafite ibiro bikuru, ku buryo hari abibwa ibikoresho byo mu nzu nka radio cyangwa TV bagasubira inyuma bakajya kubigura n’ababyibye. Uyu ni umujyi ugenda uzamuka, ariko uko uzamuka ni ko uzamukana n’amabandi. Mu cyaro naho bahora bataka ubujura bw’amatungo, kwibwa imyaka yo mu murima no gutoborerwa amazu.
Akarere ka Huye kagizwe ahanini n’urubyiruko rukomoka ku babyeyi bahoze batuye mu mujyi nyuma baza kumeneshwa baguriwe kuri make cyangwa bambuwe imitungo yabo ntacyo bahawe ngo kubera kurwanya akajagari cyangwa bikitwa impamvu z’inyungu z’urusange. Uru rubyiruko byararushobeye rwirunda mu duce twa Mbazi, Rwabuye, Karubanda, Matyazo, Tumba, Cyarwa, Rango, Sahera, Gishamvu n’ahandi aho ibiro by’amabandi bikuru biri mu Rwabayanga munsi ya IPRC-Huye, aho bigera ninjoro aya mabandi akirara mu mihanda akiba igishoboka cyose, ataretse gupfumura amazu no kwica uwitambitse wese. Nyuma y’aho Kaminuza Nkuru y’u Rwanda isenyewe mu bindi bigo byongereye ubujura kuko uduce tuyikikije twa Mamba, Mukoni na Mpare tugizwe n’ishyamba ririmo irya IRST, twahindutse indiri ikomeye y’amabandi.
Ni kimwe no mu Karere ka Gisagara aho usanga mu giturage abahatuye basiga batanakinze amazu yabo bakajya gushaka imibereho, kuko baba bazi ko ntacyo umujura yakwiba. Ubujura bukabya ku wabashije korora itungo rigufi, nk’ingurube kuko ari zo bashoboye, ni ukurarana nazo bitaba ibyo bakayimubagira mu maso. Ubujura bwo gutobora amazu buboneka mu dusantere twa Save, Ndora, Kibirizi, Kansi na Nyaruteja, aho biterwa ahanini n’inzoga z’inkorano zihaboneka ku bwinshi. Indiri z’amabandi yo muri aka Karere ni ku byuzi bya Rwasave munsi ya EAV Kabutare, ariko abapolisi nabo barayamanitse, ntacyo babakoraho.
Mu Karere ka Nyaruguru havugwa ubujura bw’amatungo yiganjemo inka n’andi matungo magufi, aho abagwa akajya kugurishwa mu gihugu cy’u Burundi. Aho inyama zica harazwi, ariko inzego z’umutekano zirabyirengagiza zikamera nk’izitabibona. Ubujura butobora amazu bwiganze mu dusantere twa Viro, Birambo, Cyahinda, Ndago, Munini, Kamirabagenzi no ku mupaka w’Akanyaru, mu Kagari ka Fugi. Abacuruzi b’amabutike bahora basakuza ariko inzego z’umutekano zikagaragara mu nama gusa, bikarangira bityo. Gutandukanya aka karere na Nyamagabe biragoye, ariko abaturage bakubwira ko bahangayikishijwe n’udutsiko tw’amabandi duturuka mu tundi Turere nka Karongi, Huye, Rusizi na nyaruguru, tukabayogoza, barega bakabura n’umwe wabatabara, ahubwo inzego z’umurekano zigafunga abitwa ibyitso.
Akarere ka Gatsibo, kimwe n’utundi Turere tw’Intara y’Iburasirazuba, kwiba amatungo byabaye nk’umuhigo. Hagaragara kandi ubujura butobora amazu cyane cyane mu duce tw’ubucuruzi twa Kiziguro, Ndatemwa, Muhura, Ngarama na Kawangire. Utu duce twose abajura bagenda bakubitana imitego na Polisi ariko ntifatwa, n’iyo bafashwe barekurwa ako kanya, bagasigara bigamba ku bibwe babereka ko ntacyo babakoraho.
Uduce twinshi tw’Akarere ka Rwamagana turimo ku Isoko rya Ntunga, Rwamagana mu mujyi, Rubona, Nzige, Gahengeri, Nsinda na Nyakariro hahora induru z’abaturage bibwa ibintu bitandukanye birimo ibinyabiziga bikaruhukira i Kigali. Nyamara aka Karere gafite Ishuri rya Gipolisi, kabamo ibigo bya gisirikare utabare, gatuyemo Perezida kagame kuri Muhazi, ariko abajura bahora bidegembya bakiba nta nkomyi.
Mu Karere ka Kayonza abaturage bazengerejwe no kwibwa amatungo, imyaka yo mu murima no kubatoborera amazu. Muri aka Karere hari itsinda ry’abajura ryitwa “Abaninja” baba bambaye ibigofero bihisha mu maso, uwo bahuye bose bakamwambura. Kuzinduka ni ikizira no kugeza saa moya utarataha uba ushaka urupfu. Aka Karere kigeze kugaragaramo icyaro cyo mu Murenge wa Murundi kidafite ishuri na rimwe abaturage babajijwe icyo bifuza kuri Leta bavuga ko bifuza Station ya Polisi, kubera abajura babazengereje.
Mu Karere ka Ngoma nta mwihariko bafite ku bujura, uretse ko bataka ko abafatwa bose bafungwa bagahita barekurwa bagataha, hagatangwa impamvu z’uko habuze abatanga ibirego, kandi ari urwitwazo.
Mu Karere ka Nyagatare naho ubujura ntibwasigaye inyuma mu bujura kuko uretse no kwiba abaturage, abashimusi barambuka bakajya muri Tanzania banyuze mu Kagera, inka bakazibagira hafi y’ikigo cya gisirikare cya Gabiro, ariko ntibafatwe ngo bakurikiranwe, RIB ikavuga ko nta kirego iba yakiriye.
Biratangaje cyane kumva ko abajura baciye ibintu mu Karere ka Kirehe, kandi havugwa utudege tw’amayobera. Abaturage bahora bataka ubujura, bakavuga ko ibyibwa bigurisha muri Tanzania, nyamara inzego z’umutekano ziri aho zirebera. Abaturage bataka kandi, by’umwihariko w’aka Karere, ko hari amashyirahamwe y’amabandi aba ashyigikiwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, aho uwibwe ari we uhinduka umunyacyaha, agafungwa cyangwa agacibwa amafaranga, bigatuma n’iyo hari uwibwe yicecekera.
Mu Karere ka Bugesera, byo ni ibindi bindi kuko ubujura bwaho bufitanye isano n’Umujyi wa Kigali, kuko ibyibwe byose binyuzwayo bikajyanwa i Burundi, cyangwa bikabikwayo, bikazagurishwa mu Mujyi wa Kigali byaribagiranye. Itandukaniro ry’ubujura muri aka Karere n’uko bwo bugaragaramo imbunda n’amasasu.
Nyuma yo kubazengurutsa Uturere twose ntitwari kureka kureba uko byifashe mu Mujyi wa Kigali. Uyu mujyi wiganjemo abajura mu duce twose tw’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Ubujura burenze urugero ariko hari uduce dukomeza kugaruka mu itangazamakuru, harimo nk’agace ka Nyakabanda aho amabandi yitwaje ibimene by’amacupa cyangwa inzembe bagashikuza ibikapu n’amatelefoni. By’umwihariko mu Karere ka Nyarugenge, mu gice cya Nyabugogo higanje abana bakiri bato bitwa “Aba- marines” baciye ibintu. Icyo bashikuje cyose birukira mu mugezi wa Nyabugongo kandi nta watinyuka kubakurikirayo. Muri aka Karere hagaragara kandi abajura bahurira mu Biryogo, biganjemo urubyiruko rwarangije amashuri ariko rukabura akazi, rukiyongera ku mabandi yihisha mu ndiri za Rwampala, Rwarutabura, Kimisagara, Gitega n’ahandi. Ubuyobozi buhora bwumvikana bubihakana ariko ni ikibazo.
Muri Gasabo usanga amabandi atagira ingano yirunze ku Gakiriro ka Gisozi, mu Migina i Remera na batsinda. Amabandi menshi yo muri aka Karere afite inkomoko ebyiri: iya mbere n’ababyeyi basenyewe, abana bahinduka mayibobo, bakuze baba amabandi kabombo, iya kabiri ni abana bava mu cyaro bahunze imibereho mibi bakisanga mu muhanda. Imihanda ya Kigali rero yahindutse irerero ry’amabandi, akuze ajya mu kazi.
Muri Kicukiro, amabandi ntushobora kuyatandukanya n’indiri y’indaya, mu duce twiganjemo Sodoma, Gikondo, Gatenga, Magerwa, Gahanga, Kanombe mu Kajagari, ku Murindi wa kanombe, n’ahandi. Uburyo bibamo mu Mujyi wa Kigali burasa, hakaba itandukaniro rito cyane. Gusa icyo abaturage bahurizaho ni ukwibaza igihe iki kibazo kizabonera igisubizo, mu gihe gikomeza kurushaho gukura uko bwije n’uko bukeye.
Birababaje kuba abitwa ngo ni abayobozi bohererejwe na FPR mu nzego z’ibanze bakomeza kurebera iki kibazo cyugarije abaturage, nyamara FPR ikirirwa ivuga ubusa ngo “Umuturage ku isonga” kandi ahora asongwa, agasongwa na Leta yakabaye ibereyeho kumurinda, aho kumurinda ikamurindagiza, akarinda ahenuka.
Remezo Rodriguez