RUBAVU: IHUZAGURIKA RYA FPR RITUMYE UMWAKA WA 2022 URANGIRA NABI KURI BAMWE

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Umwaka wa 2022 wasize abacuruzi b’imbuto bo muri Rubavu bararira ayo kwarika, kubera gukomwa mu nkokora no guhuzagurika kw’ingirwabayobozi FPR yabahaye, bavuguruzanya ingaruka zikaza ku bacuruzi. Nk’uko tubikesha Radio&TV10, abacuruzi b’imbuto mu isoko rya Rugerero riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bakoze igisa n’imyigaragambyo bagaragaza agahinda batewe no kwangirwa kuzipakurura ngo bazicuruze babwirwa n’ubuyobozi bw’Umurenge ko zitera umwanda, Akarere kakabihakana.

Aba bacuruzi bari babukereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Ukuboza 2022, bagiye gushaka imibereho nk’uko bisanzwe, batunguwe no kwangirwa gupakurura ibicuruzwa byabo, mu gihe intero ya FPR yirirwa ivuga ari ukwihangira umurimo, ariko byatunguye ababashije kuwihangira bagakomwa mu nkokora. Umwe muri aba bacuruzi usanzwe acuruza imyembe, aganira n’itangazamakuru, yagize ati: «Gitifu wacu muri uyu Murenge wa Rugerero yanze ko dupakurura ngo imyembe yacu itera umwanda, ngo igira gute, ngo abantu ntibagira inzira…». Yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko batangiye gucururiza muri iri soko bahazanywe n’Akarere, none Umurenge ubonye abakiliya bamaze kuhamenyera, urahabirukanye. Undi mucuruzi nawe yunze mu rye avuga ko Akarere katarabasha kumvikana n’Umurenge kuri iri soko, abaturage, bakabigenderamo. Yagize ati: «Nk’Akarere katwohereje hano nikabikemure kagira aho katwerekeza, tureke guhora twangazwa n’Umurenge». Aba bacuruzi bavuga ko bari kubwirwa ko bagomba kujya gucururiza ahitwa muri Bikoro hatagera umuhanda ku buryo batabona abakiliya. Undi mucuruzi ati: «Aho batujyana ni ahantu haba abashumba, umuhanda wahageraga warasenyutse, hasigaye amakoro gusa, nta modoka yahazamuka cyangwa ngo ihamanuke». Yongeyeho ati: «Ese ubundi baratujyana ahatagerwa ngo bigende bite? Ese Akarere kashyize hano isoko katabona ko rizateza umwanda?». Uyu rero asanga aho kubirukana no kubabuza uburyo, bakwiye kubegereza ikimpoteri, kigashyirwamo imyanda ikomoka ku mbuto, ikabyazwa umusaruro, na cyane ko buri wese uhakorera yishyura 10,000 FRW ku kwezi akitwa ay’isuku rusange, bagatanga n’andi 5,000 FRW ku kwezi yo gutwara ibishingwe. Bibaza rero icyo batangira aya mafaranga yose bakakibura.

Aba bacuruzi bose bavuga ko iki cyemezo bafatiwe cyahise kibagusha mu gihombo nyamara basanzwe bafite imiryango batunze, kandi ko nta handi bakura amikoro atari muri ubu bucuruzi bwabo, bityo ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora, bugahuriza hamwe aho kuvuguruzanya, Akarere kakavuga bimwe, Umurenge ukavuga ibindi. Basanga kandi uku guhuzagurika kutagakwiye kuko bose bafite aho bahurira. Umucuruzi umaze imyaka ibiri akorera muri iri soko asanga bidakwiye guciraho ahubwo ubuyobozi bukwiye kubishyura ibyangiritse kuko bababujije gupakurura imodoka, nyamara baratabateguje ngo bareke kurangura. Yagize ati: «Umurenge urabizi ko dupakira imodoka zikahagera mu gitondo, abarangura bakabikora mbere ya saa tatu, abajya gucuruza bakajyana ibyo baranguye hirya no hino, ku buryo aba nta mwanda byateza. Kuba bataraduteguje ngo tureke kurangura, barangiza bakatubuza gupakurura ni ukuduhombya bikomeye, kandi iki gihombo kigomba kwirengerwa n’ubuyobozi».

Icyababaje kurushaho ni uko ubuyobozi butavuga rumwe kuri iki kibazo, usanga buvuguruzanya, nyamara ingaruka z’icyemezo gihubukiweho nk’iki zikaba zagwiriye abatagira ingano, bavanaga amaramuko muri iri soko rya Rugerero. Uwumvise iyi nkuru wese yahise yibaza niba Umurenge wa Rugerero ubarizwa mu Karere ka Rubavu, kuko iyo wumvise ibivugwa n’abayobora izi nzego, usanga babusanya, ariko uku guhuzagurika kwabo kukaba kwateje ibihombo   abacuruzi, nyamara aba bacuruzi bahora bacibwa amafaranga atagira ingano, amwe bayita imisoro, andi bayita amahōro, bataretse n’imisanzu y’urudaca ihora ibitura hejuru. Evariste Nzabahimana, Gitifu w’Umurenge wa Rugerero, yemeye ko aba bacuruzi babujijwe gucururiza iyi myembe muri iri soko rya Rugerero ngo kuko iteza umwanda. Yagize ati: «Ntabwo ari ahantu hakwiriye ku buryo bahacururiza imbuto abantu barya, byahateje umwanda munini, hari irindi soko twabateguriye rya Bikoro riteguye ku buryo ubwo bucuruzi bwahabera, niho rero twabohereje gukorera, kandi bazahishimira». Yongeyeho ko bitari ngombwa kubateguza kuko aho bakoreraga batahakodesha bityo bikaba bitari ngombwa ko babaha “préavis”, nyamara uku ni ukwigiza nkana cyane.

Mu buryo butunguranye, Mayor wa Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabwiye Radio&TV10, kuri uyu wa 28/12/2022, ko aba baturage bamenyeshejwe kera ko bagomba kuva muri iri soko, bakimukira aho Umurenge uzabereka, ndetse ubereka aho bita muri Bikoro, ariko banga kuhajya nta mpamvu batanga. Iyo rero wumvise imvugo z’aba bagabo bombi wibaza niba bakorera mu Karere kamwe bikakuyobera, kuko imvugo zabo zihabanye, kandi bose bashyira amakosa ku baturage, bashinjwa kubangamira ibyemezo bya Leta no gukora imyigaragambyo itemewe, none bamwe bakaba bamaze gufungirwa muri Station ya Polisi ya Rugerero, abandi bajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Mahoko, abandi bajyanwa i Rubavu.Umubare w’abafunzwe nturamenyekana kuko bagiye bafungwa mu bihe bitandukanye, kandi inzego zabafashe zikaba zirinze kugira icyo zitangaza. Icyo rero aba bacuruzi bahuriyeho ni uko bagenzi babo bagiye kurangiza umwaka wa 2022 bagatangira uwa 2023 nabi, bitewe n’ihuzagurika ry’abayobozi bashyizweho na FPR.

Nta muntu n’umwe ushobora kwiyumvisha ukuntu inzego zakabaye zirengera abaturage ari zo zibarenganya, zikababuza epfo na ruguru, zikabakenesha, nta kindi kigamijwe uretse guheza abaturage hasi ngo bazahore bapfukamiye FPR. Nyamara ibivugwa n’ibikorwa ni ibintu bibiri bitandukanye. Havugwa ko “umuturage ari ku isonga”, ariko bikarangira Leta ari yo imusonga, ikamwaka umusogongero w’umurengera, bikarenga ikamusogota, agapfa buheriheri, abeshywa za visions zidashinga ntizibyine. Birababaje kandi biteye agahinda kuba abaturage barengana bagira ngo baratatse bagapfukiranwa, bagakubitwa abandi bagafungwa ku maherere, inzego zibashinzwe zikaba iza mbere mu kubarenganya. Ibi byose kandi FPR ikabitegura, ikabishyira mu bikorwa, yarangiza ngo umuturage ari ku isonga byahe byo kajya.

Umurungi Jeanne Gentille