Yanditswe na Nema Ange
Dmitry Medvedev, w’imyaka 57, wabaye Perezida w’Uburusiya kuva mu 2008 kugeza mu 2012, mu gihe Minisitiri w’Intebe yari Vladimir Putin, ndetse bakaza gusimburana aho yabaye Minisitiri w’Intebe, kuva mu 2012 kugeza mu 2020, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, kuri uyu wa 26/12/2022, yaraguje umutwe maze yerekana ibintu 10 bishobora gutungura isi mu mwaka wa 2023.
Mubyo yavuze harimo ko hazaba intambara hagati y’Ubudage n’Ubufaransa, ndetse Elon Musk akazaba Perezida wa Leta zumwe Ubumwe z’Amerika. Mu butumwa burebure Medvedev yavuze ko ibiciro bya peteroli bizatumbagira bikagera ku $150 ku kagunguru, ibya gaz bikagera ku $5,000 kuri metero kibe 1,000. Ibi ni ibiciro byaba bihanitse cyane kuko uyu munsi akagunguru ka peteroli kagura $84 naho ibya gaz biri ku $892 kuri metero kibe 1,000. Ikindi yakomojeho ni uko Ubwongereza buzasubira muri EU, umuryango bwivanyemo guhera ku wa 01/02/2020. Ingingo ya gatatu yavuze ni uko EU izasenyuka Ubwongereza bumaze kuyisubiramo, ndetse ifaranga rya Euro rikavaho, anongeraho ko Pologne na Hongrie bizafata ibice by’uburengerazuba bwa Ukraine. Ikindi Medvedev yavuze ni uko hazavuka icyo yise Fourth Reich kizaba kigizwe n’Ubudage n’ibihugu byishyize hamwe bya Pologne, Baltic states ( Estonia, Latvia, na Lithuania), Czechia, Slovakia na Repubulika ya Kiev. Akomeza avuga ko Fourth Reich yaba ikurikiye Third Reich, inyito yahawe Ubudage bwayoborwaga n’aba Nazi, hagati ya 1933 na 1945. Akavuga ko hazavuka intambara hagati ya Fourth Reich, Uburayi bugacikamo ibice. Medvedev yakomeje yakomeje avuga ko Ireland y’Amajyaruguru iziyomora ku Bwongereza, ikihuza na Repubulika ya Ireland. Iyi ni ingingo imaze iminsi igibwaho impaka, ndetse abaturage bakaba barategujwe kamarampaka, aho bazagaragariza aho bahagaze, cyane cyane ko abenshi batishimiye Brexit. Medvedev yakomeje ati: «Hazavuka intambara muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, irangire California na Texas bibaye Leta zigenga. Texas na Mexico bizarema Leta imwe. Elon Musk azatsinda amatora ya perezida muri Leta nyinshi». Avuga kandi ko muri icyo gihe, amasoko manini n’ibikorwa by’imari bizava muri muri Amerika no mu Burayi bikimukira muri Aziya. Ingingo ya 10 asozerezaho ni uko uburyo busanzwe bukoreshwa mu gucunga ibijyanye n’imari ku isi (Bretton Woods) buzasenyukabigatuma Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi (BM) bihirima ndetse idolari na euro bihagarare gukoreshwa nk’amafaranga y’ubwizigame bw’ibihugu ku isi, hakoreshwe amafaranga yo mu ikoranabuhanga. Ibi rero ni byo bintu 10 nk’uko Dmitry Medvedev yabibonye mu kuraguza umutwe, kandi birashoboka cyane kuko atari umuntu woroshye. Kuva mu 2020, uyu mugabo ni Umuyobozi wungirije w’Inama y’Igihugu ishinzwe umutekano, yungirije Vladmir Putin muri iyi nama, akanamwungiriza muri komisiyo iheruka gushyirwaho ishinzwe gukurikirana iby’inganda za gisirikare. Bivuze rero ko uko byagenda kose ashobora kubona igihuru akakibonamo igihunyira cyangwa yagera mu mukumbi w’ifundi akamenyamo izihaka.
Nema Ange
Ariko mwe muvuga ibitagenda gusa? Uzi ko tuzageraho tukabita ba ntakigenda¡ mujye mwerekana nibimeze neza nibwo tuzabayoboka sibyo¡? Murakoze¡¡